Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10394 articles
Browse latest View live

UBUTABERA KU MURYANGO WA RWIGARA Assinapol

$
0
0

Yanditswe na Emmelyne MUNANAYIRE

Tugarutse ku karengane Paul Kagame n’ agatsiko ke bagirira abanyarwanda muri rusange, kugirango twongere tuzirikane ku karengane kagiriwe umuryango wa RWIGARA Assinapol by’umwihariko. 

Ni akarengane kashegeshe abanyarwanda kakaba kamaze no kurenga n’imbibi z’u Rwanda ku buryo gateye inkeke n’ abanyamahanga bakunda ubutabera, nubwo usanga leta ya Kigali itabyumva, igakomeza kwibasira abashishikajwe n’ubutabera bose.

Nanditse nshaka gusubiza nyandiko umunyamakuru RUZINDANA Jean Charles, yanditse ku ya 10 ukuboza 2018 kinyamakuru INDATWA.  Iyo nyandiko yayise:” Ibigarasha bya RNC byishimiye irekurwa rya Diane RWIGARA n a nyina MUKANGEMANYI Adeline RWIGARA”.

Muzi mwese ukuntu mu minsi ishize umuryango wa Rwigara wibasiwe, ukuntu Rwigara ubwe yishwe azira akamama, ukuntu imitungo ye yasahuwe ikagurishwa, ukuntu umuryango we watotejwe mu gashinyaguro kenshi, bakabafunga  bakajya kubandagaza mu nkiko z’inshinjabinyoma.

Nyamara bo bagaragaje ubutwali budasubirwaho, banga guterwa ubwoba n’ibitotezo, bakomeza umutsi bihambira ku kuri. Ubwo butwali bwabo bwatumye urubyiruko rw’abanyarwanda rufata umwanzuro wo gushyigikira uyu muryango. Urugero ni urubyiruko rwo mu bubiligi rwishyize hamwe   rwandikira Kagame ibaruwa ifunguye bamusaba gufungura imfungwa za politique n’ izindi nzirakarengane no kubahiriza uburenganzira bw’ ikiremwamuntu.

Hakurikiyeho urubyiruko rw’Abanyakenya baranzwe n’ intero ivuga ngo” Free Diane RWIGARA”. Bahereye kuri Diane Rwigara kandi biyemeje kuvugira imfungwa za politike zo mu Rwanda kugeza zose zirenganuwe.

                                                            

Ubwo bafashe umugambi wo kujya bigaragambya mu rwego rwo gushyigikira izo mfungwa no kuzikorera ubuvugizi kugeza ikinyoma kirandutse buri wese akabona ubutabera akwiye. Iyo ntero yumvikanye vuba mu Bubiligi, maze urubyiruko rwaho na rwo rwiyemeza gufatanya n’Abanyakenya bahereye ku bikorwa bisanzwe nko kwitabira sit- in, imbere y’ ambassade y’ u Rwanda mu Bubiligi.

Tugarutse ku kinyamakuru indatwa usanga ibyo banditse bibasira bamwe mu bitabira sit-in nka Musa Habimana, Niyomwungeli Eric, Mugabe Michel na Mutarambirwa Athanase, usanga ari rwa rugomo rwabo no kwibasira abantu babinyujie mu binyamakuru; kuko kujya kuri sit- in atari umwihariko wabo ahubwo hari n’ abandi banyarwanda benshi bo mu bubiligi bajyayo.  

pastedGraphic_1.png

Naho gushyigikira Diane RWIGARA njyewe numva bikwiye ku muntu wese udakunda ikinyoma, wanga akarengane, utari rusahurira mu nduru, utari nyamujyiyobijya, udakunda munyangire, utagira ivangura, ahubwo ushyira mu gaciro agakunda ukuri, maze agaharanira ubutabera n’amahoro. 

Kuba ikinyamakuru INDATWA cyarahitishije iriya nkuru ni ikimenyetso cyuko gikorera mu kwaha kwa leta ya Kigali, ikindi dusangamo ni uko kwandika amagambo umuntu yavugiye ahantu hatari mu ruhame, bigaragaza ko hari abantu bashinzwe kuneka no kumviriza abiyemeje guhangana n’agatsiko ka Kigali, kandi gutangazwa n’uko hari abantu benshi bishimiye irekurwa rya Diane, ni ukwirengagizako n’ubundi nta mpamvu yagombaga kubashora mu manza uretse gusa ubugome n’umurengwe by’agatsiko.

Byatangiye birengagiza ubuntu Rwigara yabagiriye bituma bambura uwabahaye; mu kwibagirwa aho yabakuye bashora abandi bantu benshi muri munyumvishirize; ngabo abajepe, abapolisi, abanyamakuru, abashinzwe amatora, abashinzwe imisoro, ibi byose rero iyo ubirebye usanga byari uburyo bwo kubagwiriza ibyaha no kubatesha agaciro kugirango hatagira ubacira akari urutega.

Nyamara ubutwali n’ ukuri byabaranze muri iryo totezwa ryose, ryateye benshi kubashyigikira mu buryo ubwaribwo bwose: gutinyuka kujya mu rubanza rwabo ntabwoba, kubakorera ubuvugizi hirya no hino, ibitaramo by’ amasengesho, …

Nubwo bari barabigirijeho nkana ibyo byose byakoraniye ku banyakinyoma bananirwa kwemeza ibyo babashinjaga maze puresha ituma babarekura ndetse no mu rubanza abacamanza babura ayo bacira nayo bamira, basinyira akarengane kabo, maze abakobwa b’intwali bamanuka bemye. 

Nguko uko ukuri kwatsinze n’ubutabera burigaragaza nkuko Adeline MUKANGEMANYI yahoraga abihamya nta bwoba bw’imbunda n’amapingu byabaga bimwugarije, ahubwo yiringiye imbaraga za Bibiliya ye atigeraga atana na yo.

Ikinyoma cyakomeje gusambagurika, abenshi mu gatsiko bacika ururondogoro bavuga ko irekurwa rya bene Rwigara rihangayikishije rubanda kandi ko bagomba gukoresha uko bashoboye ngo bazarijuirire, none ubu twandika ino nkuru, ikinyoma cyanogotse, banyiracyo batangaje ko batakijuririye urubanza rw’ abo kwa Rwigara. Nkaba numva ko hakwiye kuza igihe cya nyuma y’ urubanza aricyo cyo kubahiriza ubutabera; bityo rero umuryango wa Rwigara ugomba gusubizwa icyubahiro cyawo n’inzego zose zivanze mu bya bo, guhabwa impozamarira z’umubyeyi wa bo Rwigara agatsiko kishe, gusubizwa imitungo ya bo bambuwe n’iyo bashenye, guhabwa indishyi y’ akababaro kubyabayeho byose, kubasubiza uburenganzira bwabo, no kureka kwikoma no gutoteza umuryango wabo, inshuti zabo n’ ababashigikiye bose.

Banyarwanda muri uyu mwaka mushya dutangiye uzatubere twese muhire, dukomeze kwegerana dushyire hamwe, mu kuri twese tuzatsinda.


RDC-Isesengura: Rurageretse hagati ya Fayulu na Tshisekedi

MISS RWANDA- MWISENEZA JOSIANE AHINDUYE IMYUMVIRE Y’ABANTU

$
0
0

Yanditswe na Jean Claude Nkubito

Ni ubwa mbere nkurikirana ibya Miss Rwanda nta n’agaciro nabihaga. Gusa aho mbikurikiraniye nta kincika kugeza igihe bizanzamo guhagarika. Icyakora ntibiranzamo kugeza ubu.

Icyanteye kubikurikirana ni uyu mwana w’umukobwa Josiane Mwiseneza. N’ubwo amazina ubwayo yashoboraga gutuma mwitaho ( Mwiseneza-la bien nommée), akarere akomokamo na ko kari gutuma mutindaho, kuko inzira ya Rubengera cyangwa Paroisse Mushubati ku ba gatolika, ndayizi cyane kuko nayinyuzemo imyaka itandatu mva mu Kinyaga (Cyangugu) njya kwiga mu Bugoyi ( ku Nyundo) hagati ya 1984 na 1990. Yemwe aho n’iriya ntara isigaye ari na yo mvukamo aho bazigiriye enye ariko si byo byatumye ntinda ku mukobwa witwa Mwiseneza josiane . Icyatumye mutindaho ni itangazamakuru, umwuga na wo dufitanye isano kuko nawukoze imyaka 22.

Itangazamakuru rero rifite ububasha bwo kurema, ariko uwo riremye wese si ko akura kuko hakura ubishatse, hakura uwemeye kurerwa n’abamubyaye/bamuremye. Josiane ariko si itangazamakuru ryamuremye gusa kuko atari ryo ryamuvanye i Rubengera. Na we yagize uruhare mu kwegera abaremyi, ava kuri Josiane w’i Rubengera aba Josiane candidate MissRwanda itangazamakuru ribifatira aho.

Josiane yigiriye icyizere, itangazamakuru ribisamira hejuru, abyumva vuba araryemerera riraza, none Josiane ahinduye burundu imyumvire y’icyiswe MISS RWANDA. Ubu Miss Rwanda ni igikorwa kireba umunyarwanda wo ku Nkombo, kikareba umwana wo mu Kanage, Kigareba umukobwa wa paroisse Bungwe, kikareba umwana wa Nyarubuye n’uwa Kibayi, kikareba n’umukobwa w’i Nyamirambo no mu mayengu ku Gisenyi. Josiane yafunguriye abana bose amarembo, nibitinyuke babyitabire nta wiyima umwima ahari kandi ni ipiganwa mu yandi.

JOSIANE YABA MISS ?

Reka nsubize nk’abigishwa biga gatigisimu mu gatolika ngira nti ” Yeeee, Mwiseneza Josiane yaba Miss, kuko ari umukobwa w’umunyarwandakazi wujuje ibisabwa, akaba afite indeshyo n’ibiro byemewe, akaba yarize amashuri yisumbuye, atarengeje imyaka 24 kandi akaba aramutse abishatse kandi akabyitaho yasubiza ibibazo byose abazwa ku muco w’igihugu n’ubumenyi rusange”.

MBESE Josiane MWISENEZA ASHOBORA KUTABA Miss ?

Yee, Byaba bibabaje ariko byashoboka, mu gihe Josiane Mwiseneza yakwitwara nabi mu mwiherero arimo n’abandi, ntategure neza ibibazo azabazwa, bityo agahabwa amanota akwiranye n’ibisubizo yatanze.

Mbese Josiane nta buranga afite?

Josiane Mwiseneza afite uburanga, ndetse na buri mukobwa muri bagenzi be arabufite, gusa buri wese afite ubwe kuko buri wese Imana yamuremye mu ishusho ryayo ariko imuha isura ye yihariye. Josiane Mwiseneza rero ni mwiza. Gusa bamwe bashobora kubona ko batamukundiye isura ye uretse ko Imana tugira ari uko abatamukunda ari bo bake ugereranije n’abamugaragariza urukundo.

Mboneyeho kugaragaza ko ntishimira abajyana Josianne Mwiseneza mu bibazo by’amoko kuko imyaka afite imuha uburenganzira bwo gukurira mu bwisanzure areba imbere atarebuzwa ku ruhandemu moko dore ko nta n’uzi ubwoko bwe uretse munyangire. Ntabwo uriya mwana ahagarariye abahutu, ntahagarariye abatutsi, ntahagarariye abatwa, ahagarariye we ubwe n’intara y’uburengerazuba akomokamo. Kumuzana mu bibazo by’amoko bitesha agaciro ababikora kandi bikanatesha agaciro igihugu bavuga ko bakunda.
Nifurije Mwiseneza josiane gutsinda iri rushanwa, kandi ndashimira itangazamakuru ritabura na gato kumuha umwanya wo kumvikana no kutwigaragariza mu mico myiza yatojwe.

Josiane rero, ntugatsikire kandi ntukarekure, uko Obama yatsinze muri America akaba erezida, uko Mushikiwabo yabashije kuyobora iriya Francophonie kandi mu myaka 20 ishize nta n’uwari uzi ko yibitseho buriya bwenge n’ama diplomes, uko benshi mu ba comédiens n’abririmbyi ubona aho i Kigali batari bazwi ejo….na we wabigeraho kuko urashoboye. NAWE RIRIYA KAMBA RYAKUBERA riharanire. Tambuka

“Twunge ubumwe twamaganire kure ikintu cyose gitandukanya abanyarwanda” Adeline Rwigara

Martin Fayulu yatangaje ko yagize 61% naho Félix Tshisekedi akagira 18%

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Martin Fayulu, umukandida wari watanzwe n’impuzamashyaka Lamuka, azashyikiriza ikirego Urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko-nshinga kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Mutarama 2019 kugira ngo yamagane imibare yatangajwe na Komisiyo y’amatora (CENI) yemeza ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora.

Ibi Martin Fayulu yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Mutarama 2019 imbere y’abayoboke benshi b’impuzamashyaka Lamuka ku cyicaro cy’ishyaka MLC (Mouvement de libération du Congo) rya Jean Pierre Bemba i Kinshasa.

Yasabye abayoboke be ngo bazamuherekeze ku cyicaro cy’Urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko-nshinga. Martin Fayulu yemeje kandi ko yagize amajwi 61% Naho ngo Félix Tshisekedi agira 18%!

I New York ku Muryango w’abibumbye ONU ho akanama k’umutekano ka ONU kumvise hakoreshejwe ikoranabuhanga rya video ubusabe bw’abayobozi ba Kiliziya Gatorika muri Congo bavuga ko imibare bafite y’ibyavuye mu matora itandukanye n’ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora (CENI). Basabye akanama k’umutekano ka ONU gushyira igitutu ku bayobozi ba Congo kugira ngo batangaze imibare nyanyo y’ibyavuye mu matora.

Mu gihugu cy’u Bubiligi ho Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Bwana Didier Reynders yasabye abaturage b’igihugu cye bari muri Congo badafite ibyo bakorayo byihutirwa kuhava ku mpamvu z’umutekano.

Ibi bije nyuma y’aho n’ubundi uyu mutegetsi w’u Bubiligi atangaje ko ikibazo cy’itangazwa ry’amajwi by’agateganyo muri Congo aho byavuzwe ko hatsinze Bwana Etienne Tshisekedi  kigiye kujyanwa mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro kw’isi, dore ko ubu U Bubiligi bufite icyicaro kidahoraho muri ako kanama.

U Bufaransa mu ijwi rya Ministre wabwo w’ububanyi n’amahanga nabwo bwavuze ko ibyavuzwe ko byavuye mu matora atari ukuri.

Umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch (HRW), Bwana Kenneth Roth we yatangaje ku rubuga rwa Twitter ko Martin Fayulu ari we watsinze amatora n’amajwi 47%, Félix Tshisekedi agira 24%, naho Emmanuel Ramazani Shadary agira 19% ngo aya makuru ayakura mu ishyarahamwe Enough Project ngo ryakoze ubushakashatsi 

Leta Zunze ubumwe z’Amerika zo zasabye ko habaho gusobanura neza ibibazo bijyanye n’uburyo amajwi yabaruwe n’uburyo yatangajwe. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Robert Palladino, umuvugizi wungirije wa Ministeri y’ububanyi n’amahanga muri Amerika yagize ait:« Turasaba impande zose gutuza muri ibi bihe byo gutangaza ibyavuye mu matora, dutegereje ibisobanuro ku bibazo byazamuwe mu gihe cyo kubarura amajwi.»

Kuri uyu wa kane tariki ya 10 Mutarama 2018 mu mujyi wa Kikwit uri mu burengerazuba bwa Congo higanje abayoboke ba Martin Fayulu, amakuru ava mu ngabo za MONUSCO avga ko habaye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana intsinzi ya Félix Tshisekedi, yaguyemo abantu 12 barimo abapolii 2 ndetse n’abandi bantu 10 barakomereka mu gihe igipolisi cyashakaga guhosha iyo myigaragambyo. Muri rusange mu myigaragambyo yabaye  ahantu hatandukanye mu gihugu yaguyemo abantu 18 kuri uyu wa kane, 12 i Kikwit, 2 i Kinshasa, 3 barimo umugore i Tshikapa na 1 i Kamonia (muri Kasai)

Ikibazo cy’amatora muri Congo cyageze mu kanama k’umutekano ka ONU

BIKINDI SIMONI TUGUSEZEREHO

Urubyiruko rubona kimwe n’abakuze inzira yo kugera ku mishyikirano?

$
0
0

Twaganiriye na bamwe mu rubyiruko kuri iki kibazo kandi tuzabaza n’abandi uko babibona.

Ibi tubitangiye nyuma y’aho mu minsi ishize twari twaganiriye n’abantu banyuranye cyane cyane abanyapolitiki.

Bamwe muri abo banyapoltiki basaba ko habaho imishyikirano kugira ngo haboneke umuti w’ibibazo mu nzira y’amahoro, abandi bo bavanyeyo amaso ngo kuko basanga abari ku butegetsi batazemera iyo nzira hatabaje ingufu zagisirikare.

Abafite ibitekerezo, haba mu rubyiruko, haba mu bakuze, ntimuzazuyaze kubitgezaho kugira ngo tisangize n’abandi.


Mu gihe urugo rwa Fayulu rugoswe n’igisirikare ngo ishyaka rya Kabila niryo ryatsindiye abashingamateka benshi.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Akanama gashinzwe gutunganya amatora muri Republika iharanira Demokrasi ya Kongo kavuga ko abashyigikiye Perezida Joseph Kabila ari bo batsindiye intebe nyinshi mu nama nshingamateka mu matora yabaye ku itariki 30 Ukuboza 2018.

Ibimaze kumenyekana byavuye mu matora biha abashyigikiye Leta iriho intsinzi y’intebe 261 kuri 485 ziteganijwe mu nama nshingamateka. Uruhande rwa Félix Tshisekedi rwo rurabarirwa intebe ziri munsi ya 50 mu gihe urwa Martin Fayulu byavuzwe ko rwagize intebe 59.

Mu gihe byakwemezwa n’urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga mu cyumweru gitaha, ni ukuvuga ko Perezida mushya azakorana na Ministre w’intebe uvuye mu mpuzamashyaka ishyigikiye Perezida Kabila yari isanganwe n’ubundi ubutegetsi. Ibi bikaba bitera benshi kwibaza niba koko ibyavugwaga ko hari amasezerano yo kugabana ubutegetsi  hagati ya Tshisekedi na Kabila atari ukuri.

Ababikurikiranira hafi ndetse n’abo ku ruhande rwa Martin Fayulu bakomeje kwibaza ukuntu uruhande rwa Perezida Kabila rwatsindira intebe zingana kuriya mu matora y’abashingamateka nyamara abarwanya ubutegetsi baragize amajwi arenga 80% mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Ibikomerezwa mu ishyaka riri ku butegetsi byagumanye intebe zabyo mu nteko nshingamateka nka Aubin Minaku, Evariste Boshab, Néhémi Mwilanya, ndetse n’abavandimwe ba Perezida Kabila basanzwe mu nteko ari bo Zoé Kabila na Jaynet Kabila.

Ku ruhande rw’abatavugarumwe n’ubutegetsi Eve Bazaïba, Adolf Muzito, na Vital Kamerhe bagumye mu nteko. Martin Fayulu nawe yagumanye intebe nk’umudepite mu mujyi wa Kinshasa.

Mu nteko nshya ya Congo hinjiyemo abagore 50 bivuze ko hiyongereyeho 10 ugereranyije n’inteko yari yatowe mu 2011.

Nabibutsa ko hatangajwe amajwi y’abatowe 485 kuri 500 bagize inteko kuko imyanya 15 izigaye izatorerwa muri Werurwe uyu mwaka kubera ko mu duce twa  Beni-territoire, Beni-ville, Butembo na Yumbi, nta matora yabaye kubera impamvu z’umutekano muke n’indwara ya Ebola.

Martin Fayulu, akomeje kwamagana ibyatangajwe ko byavuye mu matora. Yemeza kandi ko ari we watsinze amatora akarega Félix Tshisekedi kuba yaragiraniye amasezerano yo kugabangana ubutegetsi na Perezida Joseph Kabila.

Nyuma y’itangazwa ry’amajwi y’abashingamateka, Bwana Martin Fayulu yavuze ko ibyatangajwe n’akanama gashinzwe amatora bidahuye n’ukuri kwavuye mu matora, ko ahubwo byatekinitswe byose. Yasabye kandi ko habaho kongera kubara bundi bushya amajwi yose yavuye mu matora ya Perezida, ay’abashingamateka ku rwego rw’igihugu n’ay’abashingamateka ku rwego rw’intara.

Abashinzwe umutekano bakwirakwijwe iruhande y’urugo rwa Martin Fayulu watangaje ku rubuga rwe rwa twitter anifashishije amashusho ko abashinzwe kurinda Perezida Kabila bagose urugo rwe kugira ngo bamubuze kujyana ikirego cye ku rukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga. Dore ko Martin Fayulu yari yatangaje ko azajyayo kuri uyu wa gatandatu akaba yari yanasabye abamushyigikiye ko bamuherekeza kujya gutanga ikirego cye.

N’ubwo ariko urugo rwa Martin Fayulu rwari rwagoswe n’abashinzwe umutekano, umuhagarariye mu mategeko witwa Féli Ekombe yatangaje ko yarangije kugeza ku rukiko rurengera iremezo ry’itegeko nshinga ikirego kuri uyu wa gatanu ko yari yasubiyeyo kuri uyu wa gatandatu kuzana urupapuro rwerekana ko ikirego cyakiriwe.

Ibihugu by’i Burayi na Kiliziya Gatorika muri Republika iharanira Demokrasi ya Kongo bagaragaje ko baguye mu kantu bagira n’amakenga bumvise ibyatangajwe ko byavuye mu matora.

 

Ndashaka ko uruyuzi rwanjye rugumaho ntirwume

$
0
0

Twibukiranye mu bihe bya cyera igihe Imana yatumaga Yona ngo ajye kuburira abari batuye i Nineve. Kuko yarababuriye bumvira barihana Imana ibavanaho uburakari. Ariko Yona we yagiye ngo arebe uko Ibarimbura ntiyabibona, Imana iza kumumereza uruyuzi rumubera igicucu yugamamo izuba, nyuma aza kubabazwa nuko Imana itabarimbuye. Imana yaje gutuma agasimba kitwa inanda karya rwaruyuzi ruruma Yona ababazwa nuko uruyuzi rwumye, Imana imubaza impamvu ababajwe n’uruyuzi atahinze, atanamejeje, Imubaza niba yo itababazwa n’abantu yiremeye.

Abahanuzi benshi Imana imenyesha iby’ibihugu ikanabatuma bakamera nka Yona, bagahagarara ahirengeye bitegeye ngo bitegereze uko Imana irimbura ibyo bihugu. 

Njyewe NZIRABATINYA Emmanuel Imana yantumye ku Rwanda Imbwira ko Imaze kuhanyura kabiri: Ubwambere u Rwanda rwabaye inshoberamahanga(Mu ntambara yabaye mu 1959), ubwa kabiri rwabaye akabarore k’amahanga (Intambara yabaye mu 1994) none nibatihana igakomeza kurakara ikahanyura bwa gatatu izarugira incyuro y’amahanga yose, kandi ko yashatse umuntu wayihagarara imbere ngo asane inkike, ahagarare mu cyuho kugirango idasuka uburakari bwayo ku Rwanda.

Nkimara gusobanukirwa n’icyatuma Imana ituvanaho uburakari nagerageje uko nshoboye kose ngo nzibe icyuho ariko mpura n’imbogamizi, icyo gihe ubwo hari hagiye kuba amatora y’umukuru w’igihugu muri 2017 naje gutanga kandidatire kuri uwo mwanya inzitizi nabonye nuko abantu bose bakomeye bampaye akato ngo batavaho bagaragara ko twifatanyije bakabihanirwa, itorero nsengeramo naryo rinsaba kurivamo aho kugirango mve mu itorero ibyo naringambiriye ndabireka. Mbere hari ijwi ry’Imana ryanjeho rimbwirako hari igisakuzo igiye gusakuza u Rwanda nza gusanga rero icyo gikorwa natangiye nyuma nkagerura byari icyo gisakuzo, kandi yari yambwiye ngo najyaga nyikorera ntazwi ngo none igiye kumenyekanisha. Nyuma yo guhagarika igikorwa cyo kwiyamamaza Imana yaje kunsanga irambwira iti “ Ntuceceke kandi ntucogore kugezaho abanyarwanda imiburo”. 

Ikintu cyatuma Imana ishira uburakari ni uko abanyarwanda bose bakwihana kuko bose bakoze ibyaha ari abahutu ari n’abatutsi bose barishe baranasahura, Imana ntiyumva urwumwe, ntuca urwa kibera, kandi ntirobanura ku butoni. 

Nanditse igitabo kitwa INGOMA Y’U RWANDA KU ISI “INDORERWAMO”

Nkaba ndi kugitura abanyarwanda bose, uhereye ku mukuru ukageza ku woroheje nyuma y’abandi uzi gusoma ni agisome utazi gusoma agisomerwe. U Rwanda ruzakira ibibi byinshi rubone ibyiza byinshi, Imana izaruha amahoro n’umutekano n’iterambere rirambye, imbere y’amahanga yose nkuko rutabyemeye ngo rwihane yazarugira incyuro imbere yayo mahanga. Icyo gitabo kigizwe n’ijamambo ryibanze n’imitwe cumi n’itatu(13): 

  • Umutwe wa mbere witwa: Iriburiro
  • Umutwe wa kabiri witwa: Ingoma yose, ugizwe n’ingingo eshatu
      • Ingingo ya mbere yitwa: Ingoma yose igira ibyayo
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Ntawe ukwiriye kugira icyo yirata
      • Ingingo ya gatatu yitwa: Dukwiye kujya twitegereza
  • Umutwe wa gatatu witwa: Umugambi w’Imana, ugizwe n’ingimgo eshanu:
      • Ingingo ya mbere yitwa: Iby’Imana yerekana
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Uko Imana yiyerekana
      • Ingingo ya gatatu yitwa: Abantu nibo bibuza umugisha
      • Ingingo ya kane yitwa: Byose bibaho Imana yabyemeye
      • Ingingo ya gatanu yitwa: Umukuru w’igihugu wese aba ahagarariye Imana.
  • Umutwe wa kane witwa: U Rwanda ni iki? Ugizwe n’ingingo enye:
      • Ingingo yambere yitwa: Tumenye igihugu cy’u Rwanda
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Abanyarwanda bavuga ururimi rumwe
      • Ingingo ya vatatu yitwa: Imiterere y’abanyarwanda
      • Ingingo ya kane yitwa: Inkomyi yiterambere rirambye ry’u Rwanda
  • Umutwe wa gatanu witwa: Ingoma y’u Rwanda. Ugizwe n’ingingo esheshatu
      • Ingingo yambere yitwa: Ubwami
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Repubulika. Igizwe n’ibika bitatu
          • Igika cya mbere: Ingoma ya KAYIBANDA Gregoire
          • Igika cya kabiri: Ingoma ya HABYARIMANA Junenal
          • Igika cya gatatu: Ingoma ya KAGAME Paul
      • Ingingo ya ya gatatu yitwa: Umwaka wa 1994 ku Rwanda
      • Ingingo ya kane yitwa: Dukwiye kumenya ubwenge
      • Ingingo ya gatanu yitwa: Ingaruka zo kutamenya Imana
      • Ingingo ya gatandatu yitwa: Tumenye guhitamo igikwiye
  • Umutwe wa gatandatu witwa: Mbese dusa na bande? Ugizwe n’ingingo eshanu:
      • Ingingo yambere yitwa: Isano y’abantu
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Imana ntihinduka
      • Ingingo ya gatatu yitwa: guhinduka kw’abantu guhindura n’ibihe
      • Ingingo ya kane yitwa: Dukwiriye gukanguka tukareba
      • Ingingo ya gatanu yitwa: Imana Iravuga abantu ntibabimenye
  • Umutwe wa karindwi witwa: Bose barasa. Ugizwe n’ingingo eshatu
      • Ingingo yambere yitwa:  Ibyo abantu bakora birabaranga
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Abana b’u Rwanda barageragejwe
      • Ingingo ya gatatu yitwa: Umurimo wose ugira ingororano
  • Umutwe wa munani witwa: Umuntu wese. Ugizwe n’ingimgo enye:
      • Ingingo yambere yitwa: Kuki tutubahana
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Kwita ku bantu nibyo Bizana umucyo
      • Ingingo ya gatatu yitwa: Umuntu wese ni igikoresho cy’Imana
      • Ingingo ya kane yitwa: ntawe ukwiriye kugawa
  • Umutwe wa cyenda witwa: Ingoma ikwiye. Ugizwe n’ingingo eshanu
      • Ingingo yambere yitwa: Haranira gukora ibikwiriye
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Imana ntigira uwo ihinyura
      • Ingingo ya gatatu yitwa: Ntacyo wageraho hakiriho uwurenganywa
      • Ingingo ya kane yitwa: Igihe kibaye kirekire u Rwanda rwisenya
      • Ingingo ya gatanu yitwa: Nyamara Imana ivugana n’abanyarwanda 
  • Umutwe wa cumi witwa: Ukuri kuri he? Ugizwe n’ingingo ebyiri:
      • Ingingo yambere yitwa:  Ikinyoma ntikicara ku ntebe kabiri
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Imbaraga n’ubukire ntibyahagarika ibyago
  • Umutwe wa cumi n’umwe witwa: Hazabaho indi ngoma. Ugizwe n’ingingo ebyiri
      • Ingingo yambere yitwa: Zihora zihindura imirishyo
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Siko bizahora
  • Umutwe wa cumin a kabiri witwa: Intambara. Ugizwe n’ingingo eshanu.
      • Ingingo yambere yitwa: Imana niyo nyir’intambara
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Umuntu niwe uhura n’intambara
      • Ingingo ya gatatu yitwa: Urwane intambara nziza
      • Ingingo ya kane yitwa: Intambara mbi ni ukuyoborwa nabi
      • Ingingo ya gatanu yitwa: Indi ntambara mbi ni ukutabimenya
  • Umutwe wa cumi na gatatu witwa: Indunduro

Icyo gitabo nubwo kizabanza gusomwa  n’abifite kubera icapiro rihenze, buhoro buhoro kizagenda kigera no kuboroheje      

Gereza ya Huye imyigaragambyo y’imfungwa kubera ikinyoma ku ndwara y’iseru

$
0
0

Yanditswe na Kantengwa Alice

Hashize iminsi itari micye ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda butangaje ko hari icyorezo cy’indwara cyateye mu magereza atandukanye harimo gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere, Gereza ya Muhanga iri mu Ntara y’Amajyepfo, Gereza ya Ngoma iri mu Ntara y’uburasirazuba, ibi bikaba byaratumye gusura imfungwa n’abagororwa bihagarara ku buryo bamwe batangiye kuhatakariza ubuzima!

N’ubwo nta tsinda ry’abaganga riremezako muri za Gereza koko hagaragaye iki cyorezo cy’iseru ndetse bikaba byaratumye benshi bakeka ko ryaba ari itekenika rya Leta ya Kigali ryo kwicisha inzara imfungwa cyane ko nta handi mu baturage iyi seru igaragara, uko iminsi igenda niko ukuri kuri kugenda kumenyekana ku cyihishe inyuma y’uyu mugambi mubisha.

Amakuru aturuka muri Gereza ya Huye izwi ku mazina ya Karubanda (Butare) aratumenyesha ko ibintu bitifashe neza na gato hagati y’abafungwa n’umuyobozi w’iyi Gereza CSP James Mugisha umaze igihe akora ibishoboka byose mu gushaka uko imfungwa zakwicwa zirashwe.

Kuva k’umunsi w’ejo tariki ya 12/01/2019 ndetse no kugeza mu gitondo cya none ku cyumweru tariki 13/01/2019 imfungwa zirimo kwigaragambya ku buryo bukomeye ibintu byatumye Igipolisi kibyinjiramo.

Intandaro y’uko kwigaragambya yaturutse ku cyemezo cy ‘umuyobozi wa Gereza CSP James Mugisha wirukanye imiryango y’abafungwa yari ije gusura yamaze no kugura ibyo gusura muri cantine ya Gereza!

Uyu muyobozi akaba yarababwiyeko basubizayo ingemu zabo kuko gereza isanzwe ifite ibyo kurya bigizwe n’ibigori, ibishyimbo yageneye abafungwa! Guterana amagambo hagati y’imiryango y’abafungwa n’umuyobozi wa gereza byatumye uyu muyobozi yitwaza indwara y’iseru ababwirako ubu harimo abafungwa 80 bayirwaye! Aho yanifashishije radio ya Huye na radio salus mukwemeza icyo kinyoma cye.

Imfungwa n’abagororwa banze kwihanganira icyo kinyoma bituma bigaragambya basakuza basaba ko Leta yabahindurira umuyobozi wa gereza kuko biboneka ko afite umugambi mubisha wo kubicisha inzara, uyu muyobozi mu mvugo yuzuye ubugome n’uburakari yabwiye izo mfungwa n’abagororwa ko niyo bakwicana nta gihombo ubutegetsi bw’u Rwanda bwagira kuko n’ubusanzwe imfungwa zikwiye gupfa!

Imyigaragambyo byatumye ifata indi ntera ibintu byasabye polisi kuza kuyihosha ariko biba iby’ubusa kuko imfungwa n’abagororwa barambiwe gukomeza kuyoborwa na CSP James Mugisha, ubwo igipolisi cyinjiraga muri gereza kumva ikibazo izo mfungwa n’abagororwa ibafite, ushinzwe umutekano w’abafungwa muri gereza imbere yasobanuriye umuyobozi wa police ko nta cyorezo cy’indwara y’iseru kigaragara muri iyo gereza kandi ko babaza n’abaganga, ahubwo ko ari uburyo umuyobozi wa gereza ashaka kwitwaza kugirango abicishe inzara.

Mu gihe ubuyobozi bwa police bwijeje izo ngorwa z’abafungwa ko bagiye gukurikirana icyo kibazo Umuyobozi wa gereza CSP James Mugisha ari kumwe n’abacungagereza basohoye uyu ushinzwe umutekano muri gereza bajya kumukubita bikomeye aho yagizwe intere.

Kugeza ubu gereza ya Huye ikaba imaze iminsi mu bibazo byo kwibasirwa n’umuyobozi wayo James Mugisha ukomeje kugaragaza ubugome budasanzwe ndetse akaba aherutse no gufata zimwe mu mfungwa zigera kuri 15 azimurira muri gereza ya Mpanga iri mu Karere ka Nyanza, aho yazibwiyeko ariho zizagwa.

Hirya no hino mu magereza hakaba hakunze kugaragara ibibazo byo guhohotera imfungwa n’abagororwa ariko ubutegetsi bwa Kigali bukaryumaho mu gihe buhora buririmba ko mu Rwanda bafunga neza ku buryo n’Ibihugu by ‘Amahanga byabagirira icyizere!

Kuva aho muri gereza ya Mpanga habereye igikorwa kigayitse cyo gushimuta Umuyobozi wungirije w ‘ishyaka FDU Inkingi Bwana Twagirimana Boniface, bigaragara ko Leta ya Kigali yaba yarahisemo uburyo bushya bwo kwica imfungwa yitwaje indwara y’iseru kuko kugeza ubu Ministère y’ubuzima mu Rwanda ntiragaraza iby’iki cyorezo cyangwa se icyo yaba iteganya gukora mukurengera izindi mfungwa ziri mu yandi magereza ataravugwamo iyo ndwara. Ntibizabatangaze mu gihe cya vuba Ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda nibutangazako iseru yageze mu magereza yose ko nta sura rusange rizonngera kubaho.

Perezida Kagame ati ntabwo ndi Pasteur ndi umunyapolitiki

Ibihugu bya SADC birasaba ko muri Congo hajyaho Leta ihuriweho na bose.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Lusaka muri Zambia aravuga ko Umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo mu majyepfo y’Afrika (SADC) wasabye ko bakongera kubarura bundi bushya amajwi y’amatora yabaye muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo guhosha  ubushyamirane bwaturutse ku itangazwa ry’amajwi ya Perezida wa Repubulika n’abashingamateka.

Uwo muryango w’akarere n’igihugu cya Republika iharanira Demokarasi ya Congo kibereye umunyamuryango wahamagariye abategetsi b’icyo gihugu gushyiho leta ihuriyemo bose nyuma y’aho ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu bitavuzweho rumwe.

SADC ivuga ko ishyigikiye ko amajwi yongera kubarurwa mu gihe hari igice cy’abatavuga rumwe na leta batemera ibyavuye mu matora.

Kuri iki cyumweru, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, ari na we ayoboye SADC muri iki gihe, yahamagariye abategetsi ba Congo gushaka ubwumvikane bwa politike biciye mu biganiro kugira ngo hajyeho leta y’ubumwe.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Perezida Edgar Lungu yavuze ko ubwumvikane nk’ubwo bwafasha kubonera igisubizo ibibazo bya politiki Congo irimo bishingiye ku banze kwemera imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora.

SADC ngo yahaye agaciro amakenga ku mibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora yashyikirijwe na Kiliziya Gatolika yo muri Congo ndetse n’abashyigikiye Fayulu, kandi ko  gusubiramo ibarura ry’amajwi byamara ingingimira abatsinze n’abatsinzwe.

Iryo tangazo risoza rivuga ko bikenewe ko muri iki gihe kidasanzwe abanyapolitiki ba Republika iharanira Demokarasi ya Congo biyemeza guhagarika ubushyamirane no kwirinda ko ibintu byagera i rudubi.

 

 

Afurika y’Epfo igiye gushyira ku mugaragaro ibyavuye mu iperereza ku rupfu rwa Col Patrick Karegeya

$
0
0

Ni mu kiganiro twagiranye na David Batenga mwishywa wa Col Patrick Karegeya, akaba n’umuvugizi w’umuryango we.

Nyina wa Alexia Mupende yavuze ko umwana we atishwe n’umukozi!

$
0
0

Kuri iki cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019 habaye umuhango wo gusezera ku munyamideli Alexia Uwera Mupende wishwe mu minsi ishize atewe icyuma mu ijosi.

Habanje umuhango wo kumusezereho  mu Rusengero rwa Rehoboth Center  saa sita z’amanywa, kumushyingura biba saa cyenda mu irimbi rya Rusororo.

Mu buhamya bwatanzwe n’ababyebyi ba nyakwigendera, batangaje ko yitangaga atizigamye, ndetse ko  apfuye yareraga imfubyi. Mu bindi byamuranze ngo yari umuntu ukunda ukuri akanga umuntu ukora ikibi cyangwa uhohotera abandi.

Rose Mupende, nyina wa Alexia avuga ko atemera ko umwana we yishwe n’umukozi wo mu rugo, ahubwo ko bishoboka ko yaba yarishwe n’undi muntu bigizwemo uruhare n’uwo mukozi.

Ati “Ntabwo tuzaruhuka tutamenye uwabikoze. Uriya mukozi si we, ni akana kakoreshejwe, wenda yakinguriye umuntu araza aramwica. Yari ari kuvugana na bakuru be bapanga iby’ubukwe bigeze nka saa kumi n’ebyiri n’igice birahagarara, bibwira ko wenda umuriro umushiranye.

Rose nyina wa Alexia Mupende iburyo

Alexia Uwera Mupende (Toto) yavukiye i Nairobi muri Kenya ku wa 17 Ugushyingo 1984. Yari afite abavandimwe batanu, bavuka kuri Alex Mupende na Rose Mupende.

Amashuri abanza yayize i Lavington muri Kenya, ayarangiriza muri Camp Kigali. Mu yisumbuye yize mu bigo birimo Kigali Academy aho yize umwaka umwe, akomereza muri Koleji ya Namasagari na Saint Laurence muri Uganda.

Impamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ikoranabuhanga yayibonye mu yahoze ari KIST mbere yo gukomereza muri Kaminuza ya Mount Kenya mu Ishami ry’Imari n’Ikoranabuhanga.

Kweli (ibumoso) umusore wari ugiye kurushinga na Alexia

Alexia Mupende yiteguraga kurushinga na Allan Rwamu Kweli ku wa 16 Gashyantare 2019.

Umuhango wo gusezera kuri Alexia Mupende witabiriwe n’abantu benshi bakomeye twavuga nka Pasiteri Ezra Mpyisi, Gen James Kabarebe, Sam Rugege, Gen Karenzi Karake

Pasiteri Ezra Mpyisi
Gen Karenzi Karake n’umugore we nabo bari batabaye

 

Gen James Kabarebe
Sam Rugege, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Dr Frank Habineza arasaba ko itegeko ry’umusoro ku mutungo utimukanwa risubirwamo

Abantu ntibumva kimwe ibyavuye mu matora kandi n’abanyamahanga babihanze amaso

Gallican GASANA abiye gusohora igitabo yise: ”AKAMASA KAZAMARA INKA KAZIVUKAMO”

Leta y’u Rwanda Irishyuza Anne Rwigara Miliyari 6

$
0
0

Umucamanza mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Kigali mu Rwanda yanzuye ko Umwali Uwamahoro Anne Rwigara uyobora uruganda rw’itabi rwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara icyarimwe n’umunyamigabane ari kumwe na Neza Yvone wari ushinzwe icungamutungo bagize uruhare mu micungire mibi yatumye uruganda rutishyura imisoro.

Uyu mucamanza yategetse ko baryozwa iyo misoro. Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyishyuza uru ruganda imisoro ikabakaba muri miliyari esheshatu z’amafaranga.

Ni imisoro abaregwa bavuga ko ishingiye ku nyungu za politiki.

Abaregwa bavuga ko bazajuririra icyemezo cy’umucamanza. Umunyamakuru Eric Bagiruwubusa yakurikiranye imirimo y’uru rukiko aratugezaho inkuru irambuye.

Amarembera y’igitugu cya Kagame: Banyarwanda dushirike ubwoba duhirike ingoma ngome.

$
0
0

Banyarwanda, Banyarwandakazi, namwe rubyiruko mwese mukunda ubuzima, nongeye kubaramutsa mbifuriza ibihe byiza no guhirwa muri uyu mwaka mushya turimo wa 2019.

Mpereye ku nyandiko nabonye mu kinyamakuru «Indatwa» kidushyira mu majwi ngo aha twashyigikiye umuryango wa Rwigara, nagirango rwose mbizezeko tugikomeye kandi ko tutazatezuka guharanira ukuri n’amahoro, tukarwanira ubutabera kandi tukamagana ikinyoma n’akarengane uko byagenda kose.

Ntagombye gusubira mu mwirondoro wange no mu mateka yange, nagirango mbibutse ko icyatumye ntandukana na FPR twakoranye igihe nari Burugumesitiri muri Komini ya Kigembe muri 1995 atari uko natezutse ku ndangagaciro zange, ahubwo ni uko FPR yayobejwe n’umugabo Paul Kagame arayibohoza maze amahame twari twarashimye, akaducengera tukayarwanira kugera aho benshi batanga n’ubuzima bwabo ayatesha agaciro ; kuko ibyari amahame mu nyandiko yabigize umugani none yazanye amahame ye bwite ashingiye ku kinyoma, ubugome, ubwicanyi, ubujura no guhuguza imitungo y’abandi ndetse no kwambura abanyarwanda ubunyarwanda bwabo, akabikoreza urusyo, akabohereza ishyanga.

Twibwiraga ko ayo mahame ariyo yagombaga kubakirwaho u Rwanda rushya, ariko siko byagenze, n’ubu siko bimeze ndetse nta n’ikizere ko bizagira igaruriro, u Rwanda rwaroramye byararangiye.

Igihe twafataga igihugu muri 1994 twari dukereye gukiza Abanyarwanda, bagaturana mu bumwe no mu mahoro nyamara mugihe gito cyane hatangiye ubwicanyi bukaze, twe biraturenga bashaka kubitujandikamo kungufu turabyanga ; akaba ari nayo mbarutso yo kugirango natwe twisanze dufunze, turatotezwa bikaze ku bw’Imana turarokoka none natwe twagiye mu buhungiro.

Mugihe twaririmbaga tuvugako haje ingoma nziza izaca ubuhunzi burundu, ibikorwa bya Kagame na Leta ye bimaze gutuma Abanyarwanda benshi baba impunzi ku buryo burenze imivugirwe kandi ugasanga bitari hafi guhagarara kuko na n’ubu adahuga gucura inkumbi abana b’Abanyarwanda.

Ubu reo nkaba numva dukwiye, Banyarwanda, Banyarwandakazi gukanguka twese tugafatanya kugirango duharanire uburenganzira bwacu maze tunashake uburyo nyabwo twabohora igihugu cyacu mu maboko y’agatsiko. Rwose mwikangwa n’ibitotezo n’udutiku tudafashije; burya Imana niyo nkuru kandi n’uburenganzira buraharanirwa.

Nk’uko nabibamenyesheje ku rubuga rwange rwa facebook nge nahisemo cyanecyane kurwanira kuri Sit-in. Nge n’abasore n’inkumi bamwe babyiyemeje turabasabye rwose ngo namwe muze dufatanye kuko hariya hantu( kuri Sit-in) mbona ari ikimenyetso gihoraho kigaragaza ko abayoboye u Rwanda badahagarariye Abanyarwanda, ahubwo ko Abanyarwanda batazatuza batageze ku nshingano yabo yo kwishyiriraho abayobozi bitoreye, bizeye kandi banabikwiye.

Ejo ku itariki ya 15/01/2019 abaje kuri Sit-in twavuze ku bibazo biteye Abanyarwanda impungenge, twese twanzura dusaba ko ubwoba bwashira maze ari abagore n’abagabo tukambarira kurwanyiriza hamwe ikibi tukigobotora agatsiko, tukubaka rwa Rwanda rutemba amata n’ubuki.

Twanavuze kandi ku rubanza rwa Karegeya Patrick wenda ubu nandika rurimo rubera muri Afurika y’epfo, dusanga rushobora kutubera inzira yo kwemeza ukuri tuzi, twagiye tuvuga kenshi ariko abanyamahanga bashyigikiye agatsiko ntibatwumve. Igihe ni iki.

Ndasaba abasanzwe bategura imyigaragambyo ko baduteganyiriza umunsi tukazabasha gushyigikira ubutabera bwa Leta y’Afurika y’epfo ishobora kuba igiye kuba iya mbere mu kwerekana ubugome bwa Leta ya Kagame no kuba Kagame we ubwe ari umuntu ushobora gukora amarorerwa ayo ariyo yose kubera inyungu ze bwite, akirengagiza inyungu z’umuryango nyarwanda nk’uko yabaye nyirabayazana w’ibyago byagwiriye u Rwanda igihe yiyemeje guhanura indege ya Perezida Habyarimana.

Nimuze twese Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe rubyiruko dutere ikirenge mu cya Ingabire Victoire, Diane Rwigara, Adeline Mukangemanyi Rwigara, Déogratias Mushayidi, Docteur Théoneste Niyitegeka n’abandi banyarwanda b’intwali banze kunigwa n’ijambo kabone n’aho banigwa n’uwo baribwiye.

Moussa HABIMANA

Viewing all 10394 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>