Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10394 articles
Browse latest View live

ICYO MVUGA KURI ROMEO DALLAIRE:Ndangali Christophe Segako.


Callixte Sankara yasabye abakiri inyuma ya Leta ya Kagame kwitandukanya nayo.

$
0
0

Mu kiganiro yagiranye na Radio Ubumwe, Major Callixte Sankara yasobanuye ibyabaye mu karere ka Nyamasheke.

Muri iki kiganiro yavuza ko Meya wa Nyamasheke nta gaciro bifite kandi ngo atari kure y’aho ingabo za FLN ziri ko hari igihe bashobora kuzahura bakamuganiriza akayoboka akava i buzimu akajya i buntu.

Yavuze ku iperereza rya Leta ngo ridakora neza ahubwo bibera mu matiku gusa.

Yasabye kandi abaturage kutivanga mu bikorwa bya gisirikare bashorwamo na Leta.

Abantu batazwi bibye imyaka y’abaturage binjira muri Nyungwe

$
0
0

Abantu bataramenyekana mu mpera z’icyumweru gishize bigabije imirima y’abaturage mu mudugudu wa Uwibumba Akagari ka Kinyonzwe mu murenge wa Mutuntu basarura imirima y’abaturage y’ibigori n’ibirayi maze bajya mu ishyamba rya Nyungwe ari naho bivugwa ko ari ho baturutse. Abaturage bavuga ko mu ijoro baje no kumva urusaku rw’amasasu.

Abasaruye imirima y'abaturage bahise binjira muri Nyungwe byegeranye, nyuma bumva urusaku rw'amasasu

Aka ni agace gahana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe.

Umwe mu bayobozi ku rwego rw’ibanze utifuje gutangazwa amazina yabwiye Umuseke ko aba bantu bibye imyaka y’abaturage mu gicuku cyo kuwa gatanu w’icyumweru gishize. Ko nyuma bumvise amasasu avugira muri Nyungwe ahegereye aka kagari.

Nyuma y’ibi bikorwa abayobozi b’inzego z’ingabo, police ndetse n’umuyobozi w’Akarere bageze muri aka gace kuganiriza abaturage no kubahumuriza nk’uko bamwe mu batuye uyu mudugudu babibwiye Umuseke. .

Kuri uyu wa mbere n’umuyobozi w’Umurenge yagiye gukorana inama n’abaturage bo muri aka kagari kegereye ishyamba rya Nyungwe nk’uko amakuru agera k’Umuseke abyemeza.

Kugeza ubu abayobozi ntibaratangaza abari inyuma y’iki gikorwa cyo kwiba imyaka y’abaturage ba Uwibumba muri Kinyonzwe. Kugeza ubu kandi nta bantu barafatwa bashinjwa iki gikorwa nk’uko abaturage baho babibwiye Umuseke.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yabwiye Umuseke ko ibyabaye ari abaturage bibye abandi hakabaho kwikanga.

Agace aba bantu bibyemo imyaka y'abaturage
Mu mu kagari ka Kinyonzwe gakora ku ishyamba rya Nyungwe ahegera kandi Akarere ka Nyamasheke n'aka Nyamagabe

Source:

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi

IMPUNDU KWA MAKUBA!

$
0
0

“Jenoside yakorewe Abatutsi ni wo musaraba w’uru Rwanda!” Yayayayaaya, Kizito Mihigo yarayamaze ku mugani w’Abarundi.

Ubwo muyandi mahanga usanga bubakiye kuri peteroli, Diamond, Zahabu, Amabanki n’ibindi, u Rwanda rwubakiye kuri jenoside, nka byabindi ngo bubakishije i Siyoni amaraso bavushije. Jenoside ni yo iruhesha imfashanyo, ni yo ituma rukora ibyaha amahanga akareba hirya, jenoside ni yo macumu n’amacondo ya Leta y’u Rwanda. Jenoside ni business ihinda, abantu baraturuka ikantarange bakaza kureba ayo magufa y’ababyeyi n’abavandimwe bacu yabuze gihamba, abanyenganda bagakora imishanana, imipira, imikenyero, n’udutambaro two kwambara, amaringo y’amabara yose, kuri iyo minsi ubucuruzi bugakomera, inganda z’amazi, ibinyobwa bitandukanye n’ibindi byose bikenerwa aho abantu bateraniye bizihiza nako ngo bibuka jenoside.

Ntituvuze amavuta y’amamodoka yakwijwe hirya no hino mu gihugu bajya gusegasira jenoside no guhahamura abaturage, ababyungukiramo bakazerera hose biriza ngo bagiye mu gikorwa cyo kwibuka. Izo mfura rero iyo zibonye akanya, zinyabya no ku mbuga nkoranyambaga zikadutuka, twe tutapfushije, ndetse twibagiwe ko twasigaye twenyine, n’ikimenyimenyi tuvuka ku biti n’amabuye!

Muri uko kwibuka hari ibyo umuntu aba atagomba kwibuka. Hari ibyanditswe ntarengwa, nubirengaho ukavuga ibyo uzi wiboneye kandi bitemewe, urabizira. Ibyo bikitwa gupfobya ndetse n’ubuhakanyi! Ariko bakiyibagiza ko, abantu babona ibintu muburyo butandukanye. Uretse n’abantu, na za camera iyo hepfo ntibona kimwe n’iyo haruguru nubwo zaba zireba ikintu kimwe.

Hari abantu badashobora kukubwira uko barokotse kugirango bibonere amahoro. Hari interahamwe yarwanaga ku muntu, ikajya kwica ahandi, hari abantu bicishijwe n’abafaransa hakaba n’abakijijwe n’abafaransa. Hari abatabawe n’inkotanyi, hari n’abishwe n’inkotanyi haba izari mu nterahamwe cg izari mu nkotanyi nyine. Nkuko hari abahamagaye inkotanyi ngo zibatabare, ntizatabara bicwa zirebera. Hari n’inkotanyi zagiye gutabara abicwa, zivuyeyo nazo ziricwa kuko nta tegeko ryo gutabara abicwaga ryari rihari kandi umusirikali agendera kw’itegeko. Hari aba ex-far barasaga abaturage, hari n’aba ex-far bakijije abaturage, ndetse hari n’ababikoze byombi. Hari abahutu batishe ahubwo bahishe abatutsi, nyuma abo bahutu baricwa. Hari n’abahutu bicanywe n’abatutsi kubera nabo batababonwaga mumategeko yo kwica yariho icyo gihe. Nibindi n’ibindi umuntu atarondora cg atanamenya ariko bifite ababizi.

Ibyo byose bitemewe kuvugwa kuri jenoside, ni byo bigenda bigasenya cya kintu Leta yubatse ikaba ari cyo yita jenoside, bitavuze ko jenoside itabayeho, ahubwo ntikiri jenoside, bayisimbuje igishushanyo biremeye kitwa jenoside. Ikintu nk’icyo cy’imburamumaro, kiba gikwiye gusenywa kikarimbuka burundu. Ntabwo waba uhakanye ibyabayeho kuko jenoside yarabaye koko, ahubwo uko yakoreshejwe yahindutse ikindi kintu. Icyo kintu rero umuntu wese ushyira mugaciro yagikubita akagikuraho.

Ubwo Yesu yinjiraga mu rusengero agasanga mo abagurisha impiya n’ubundi bucuruzi bwose bunyuranye, byaramurakaje, afata ikiboko atangira gukubita abo bacuruzi no guhirika ameza badanditseho ibicuruzwa byabo, aravuga ati: “Inzu ya Data mwayigize isenga ry’abambuzi!” Amateka y’iyo nzu yatangiriye mu gihe yubakwaga kugihe cy’umwami Salomo, nyuma uko Abisirayeli bacumuye, iyo nzu yarahababariraga. Abanzi babo Imana yabatezaga ngo ibahane, barayisenyaga bagatwara n’ibikoresho byo muri yo, nyuma aho Abisirayeli bibutse kwihana no gusaba Imana imbabazi, Ikongera ikabababarira bagasubira iwabo bakongera bakayisana. Iyo nzu yitwaga iy’Imana yagiraga agaciro mugihe Abisirayeli babaga bumvira Imana nayo ikahatuza izina ryayo, rikabaha umugisha. Ariko iyo bateshukaga bagatangira kwikorera ibitandukanye, iyo nzu ntacyo yabaga ikibamariye, byabaga ari ibibambasi bihagaze gusa.

Umuhanuzi Yeremia yavuze kuri ya nzu y’Imana yubatswe na Salomo ati: “Dore mwiringira amagambo y’ibinyoma atagira akamaro. Mbese mwakwiba, mukica, mugasambana, mukarahira ibinyoma, mukosereza baali imibavu, mugakurikira izindi mana mutigeze kumenya, maze mukaza kumpagarara imbere muri iyi nzu yitiriwe izina ryanjye, mukavuga muti ‘Turakijijwe’, ariko ari ukugirango mubone gukora ibyo bizira byose? Iyi nzu yitiriwe izina ryanjye, mbese ihindutse isenga ry’abambuzi mu maso yanyu? Dore jye ubwanjye narabibonye ni ko Uwiteka avuga. Ariko noneho ni mugende mujye ahahoze ari iwanjye h’i Shilo, aho nabanje guhera izina ryanjye ubuturo, kandi mwitegereze uko nahagenje mpahoye gukiranirwa kw’abantu banjye ba Isirayeli.”

Nuko rero iyo inzu y’Imana yasenywaga n’abanyamahanga, ntiyabaga ikiri inzu y’Imana, babaga basenya shopping mall/indiri y’abajura.

Na none ahitwa Beteli, hamwe Yakobo yaryamye Imana ikamwiyereka yakanguka ati hano ni “inzu y’Uwiteka”, aho ni ho umwami mubi w’umunyabyaha witwaga Yerobowamu, yatambiraga ibitambo by’ibigirwamana, yoshya Abisirayeli gucumura. Abahanuzi bo baje kuhita “inzu y’abanyabyaha.”

Ibuka kandi ubwo Mose yamanukaga ku musozi acigatiye ibisate by’amabuye byanditseho amategeko, yanditswe n’ukuboko kw’Imana ubwayo. Yageze muri bene wabo asanga bari gusenga inyana, ni ko gukubita hasi ya mabuye arayamena. Nubwo yari yanditswe n’Imana ari ay’icyubahiro, yarayamennye kuko ntacyo yari akivuze muri abo bagome. Isezerano bari baryishe!

Hari n’isanduku y’isezerano yabaga mu bisirayeli, bakajyana nayo mu ntambara bakanesha kuko cyari ikimenyetso kirimo isezerano ryabo n’Imana. Ariko iyo bavaga mw’isezerano, ababarwanyaga babarushaga amaboko bakabanyaga ya sanduku bakayitwarira iwabo.

Ariko nubwo izo ngero zose zaba iz’inzu y’Imana, cyangwa amategeko ya Mose, nubwo babiziruraga bigasenywa bikarimburwa, ntibivuga ko bitabayeho cyangwa bitari iby’ukuri. Ahubwo Imana yasezeranyije abantu ko izabyandika ku mitima no mu bwenge bw’abantu. Mumadini baragenda bakubaka inzu uwayubatse agashyiraho n’amategeko ayigenga akayita inzu y’Imana, abahuje nawe imyumvire bakayiyoboka, abadahuje nayo bakirirwa berekana ukuntu ari isenga ry’abambuzi. Naho Ijambo ry’Imana ritubwira ko abantu b’imitima itunganye ari bo rusengero rwayo.

Jenoside yarabaye, ariko kubera uko bayihinduye, yakoreshejwe, ntibikiri jenoside, ibyo bavuga siko byagenze. Aho rero bituma buri wese na bamwe bafite imitima ibashinja, babona uko barwana bivuye inyuma kuko baba bazi ko barwanya jenoside itari yo, ari ikinyoma cyubatswe, umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye gukubita hasi. Kubera ko hari ibintu bitari ibyo kwihanganirwa Leta ikora abantu bakaruca bakarumira, kandi ari inkota mu gisebe. Nyuma hagira uwivugira ko nawe yapfushije kandi yarenganye akabizira kandi koko yarapfushije akaba anarenganijwe ubwa kabiri.

Yaba ga byemerwa ga ko ubuhamya bwose butangwa, ntakabuza jenoside yasigara iri uko iri, nuwajya apfobya yaba ari uguta inyuma ya Huye. Nkuko Bibiliya ifite abayirwanya benshi, kubera kwandikwa n’abantu batandukanye rimwe nari mwe ku nkuru imwe ntibahuze, ariko bagahuza ku mwanzuro cg ku icyingenzi. Matayo yavuze igisekuruza cya Yesu, bitandukanye nuko Luka yakivuze, ariko bombi bahamya ko ari umwuzukuruza wa Dawidi, ari nacyo cy’ingezi kuko ari ryo sezerano.

Niba ijambo ry’Imana rifite abarirwanya, natwe akarengane kacu ntikabura abagahakana ntikabura abagapfobya, ariko mugihe ibintu byavuzwe uko biri, ntacyabinyeganyeza, byamera nk’imvura igwa ku rutare. Ariko birababaje kubona igihugu cyose kigendera mu kinyoma, bagasegasira ikinyoma bakakirwanirira inkundura hakaboneka n’abakiborogera. Twe abatari muri ayo mahano, iyo Imana itibuka akarengane kacu, neza neza mwari mudutaye mubiti.

Habyalimana Thomas Sankara

Perezida Kagame arashinja Uganda kubangamira ubukungu bw’u Rwanda

IMPURUZA ” KWAMAGANA APARTHEID MU KWIBUKA”: Ambassadeur Jean Marie Vianney NDAGIJIMANA

Rulindo: Umuyobozi w’ishuri na mwarimu bakurikiranyweho kubwira uwarokotse jenoside ko yamugizeho ingaruka nziza

$
0
0

Umuyobozi wa GS Budakiranya n’umwarimu w’iri shuri riherereye mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo, bakurikiranyweho kubwira umwarimu mugenzi wabo warokotse jenoside ko yamugizeho ingaruka nziza kuko yatumye yiga kandi wenda atari kwiga iyo itabaho.

Iki cyaha aba barimu bakekwaho ngo bagikoze ubwo baganiraga na mugenzi wabo witwa Mutakowimana Cecile warokotse Jenoside yakorewe abatutsi ari na we washyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ikirego.

Umuyobozi w’ishuri Nikobamera Alexandre na mwarimukazi Nyiransabimana Liberée, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Murambi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yabwiye IGIHE ko babonye amakuru ku itariki 19 Werurwe, yari atanzwe n’umwarimu avuga ko bagenzi be bamubwiye amagambo arimo ingengabitekerezo ya jenoside.

Ati “Twamubwiye ko ajya kuri RIB, ngo nk’abagenzacyaha badufashe, hanyuma atanze ikirego biba ngombwa ako abo babiri; umwarimu n’umuyobozi w’ikigo cy’ishuri barafatwa kugira ngo babazwe ibijyanye n’ayo magambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Avuga ko ubusanzwe amagambo nk’aya yajyaga agaragara mu gihe cy’icyunamo, ariko mu myaka itatu ikurikiranye byagendaga bigabanuka kuko nk’umwaka ushize yagaragaye ku bantu babiri.

Ati“Byaradutunguye kuba abantu bigisha, bafite ubwenge bagaragara mu magambo nk’ayo, icyakora twizeye ko RIB ikora iperereza nibigaragara ko ayo magambo bayavuze birumvikana ko babashyikiriza ubutabera bakazaba ari bo bahamya neza ko bayavuze”.

Yasabye abaturage gukomeza kugira ubworoherane, ubumwe n’ubwiyunge,bagaharanira iterambere.

Umuyobozi w’ishuri Nikobamera ni we wabanje gutabwa muri yombi kuwa Kane w’icyumweru gishize naho Nyiransabimana Liberée atabwa muri yombi ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2019.

Source: igihe.com

Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin ARABURIRA LETA Y`UBUFARANSA


Umunyamakuru Olivier Habimana wa RBA yatawe muri yombi ashinjwa gukwirakwiza ibihuha

Umunyarwanda utwite yaguye ku mupaka na Uganda ahunga abashinzwe umutekano b’u Rwanda

Isimbi Neoline yagombye kwegerwa aho gukurikiranwa n’ubutabera

$
0
0

Yanditswe na Lucie Umukundwa Rwakana

Isimbi Neoline, kwitabaza amafoto atajyanye n’umuco w’aho Isimbi Neoline yayatangarije, kuri jye mbona aribwo buryo yahisemo bwo kugaragaza ibitekerezo bye no kubigeza ku mbaga nyamwinshi. Icyo nagira ngo mpereho nuko ntashyigikiye na gato ko akurikiranwa n’ubutabera kubera amafoto y’ubwambure. Ndatanga isisobanuro byange mu magambo akurikira.

Isimbi Neoline siwe wa mbere ukoresheje ubu buryo ku isi kugira ngo arusheho kumenyekana cyangwa kumenyekanisha ibikorwa bye. Dusanzwe tumenyereye kubona abakobwa cyangwa abagore b’ibyamamare cyane ku isi, harimo abanyamideri, abakinnyi b’amafilime, abacuruzi cyangwa abakora ibiganiro ku ma televiziyo … bagaragaza ubwambure kugira ngo barusheho kubona ababashyigikira mu bikorwa byabo. Ndahera ku bazwi cyane kugira ngo mbamenyeshe impamvu nsanga uburyo Isimbi Neoline akoresheje butagombye guteza impagarara no gutangira gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera. Ku bakurikirana cyane ibirangirire ku mbuga nkoranyambaga twahera nko ku muryango uzwi cyane w’abakobwa bavukana Kim Kardashian, Kendall Jenner n’abandi bavukana, twavuga nka Beyonce, Rihanna,…

Zimwe mu mpamvu atagombye kubangamirwa

Icya mbere natewe agahinda gakomeye n’imibereho ye kuva ari umwana. Ubuhamya bwe bunyibutsa ubunsi buhamya bw’urubyiruko rwinshi rwo mu karere rwatereranwe kubera ibibazo by’ubupfubyi bwatewe na genocide yo mu Rwanda cyangwa intambara zabereye mu karere kegereye u Rwanda, abatandunye n’imiryango yabo kubera ayo makimbirane, abavukiye ku babyeyi bafite ubumuga cyagnwa uburwayi bw’ihahamuka batewe n’impamvu navuze haruguru, abavukira mu miryango y’abana benshi abanbyeyi ntibashobore kubaha ibyangomwa n’uburere bukwiye, abavuka biturutse ku gufatwa ku ngufu cyangwa bavuka ku mubyeu umwe, … 

Ikindi cyanteye gukurikirana uyu mwana w’umukobwa ni ubutwari yagize bwo guhaguruka agatangaza ko ashaka kurwanya icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu karere, urebye iyi niyo ngingo ya mbere ikomeye itumye mushyigikira. Iki ni ikibazo nari natangiye gukurikirana ubwo mperuka mu karere nk’umunyamakuru hagati ya 2012 na 2015. Ni ikibazo gikomeye cyane kandi gihangayikishije mu byukuri abantu bensho barimo cyane cyane abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Mwabonye ubwinshi mu buhamya bw’abajyanywe mu bihugu by’abarab bakora akazi ko mu rugo bagahohoterwa, abatavugwa ni abakoreshwa mu mabara cyangwa, mu mahoteli mubyumba bakoreramo massage cyane cyane ahari sauna, bagakoreshwa uburaya. 

Mu gihugu cya Uganda nahuye n’abakomoka mu bihugu byose harimo abanyarwandakazi, abarundi, abanyekongo, abanyasudani, n’abakobwa bakomoka muri Etiyopiya. Muribo harimo abakoreshwa mu kubyina bambaye ubusa mu ma bar atemewe n’amategeko muri Uganda. Nashoboye kwinjira muri zimwe murizo nibwo nabonye icyo twigombye kwita Afurika yatakaje umuco, aho abo bana babakorera imibonano mpuzabitsina mu ruhame. Abenshi muribo ni abazanywa n’ababashuka ko baje kubashakira akazi kabavana mu bukene. Zimwe mu nkuri nahisemo gusohora nka fiction (ibitabo ku nkuru zirambuye zishingiye ku kuri) harimo n’ibijyanye na human trafiking cyane cyane abana b’abakobwa.

Mu nzira Neoline Isimbi yanyuzemo, ni nazo abakoresha abana b’abakobwa bacamo, ku bwange nkeka ko ubuhamya yatanze atari na 10% by’ibibazo yahuye nabyo muri iriya nzira y’umusaraba. Mbona ari intumwa nziza yo kugira uruhare mu icuruzwa ry’abana b’abakobwa ribangamiye iterambere n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. 

Ku bifuza ko twaganira ku gtekerezo ntanze amarembo arakinguye.

Mu kwizera ko icyaharanirwa ari ugushyigikira uburyo Isimbi Neoline yashyigikirwa mu mushinga we wo guhumura abana b’abakobwa bashobora kugwa mu mutego mbashimiye.

Mugire amahoro y’Imana.

Tshisekedi yemereye Kagame kurwanya imitwe y’abanyarwanda iri muri Congo

MUKARUGWIZA ELISABETH UMUGORE UTWITE ABUZE AMAGARA AGUYE KU ITABARO NGO ABE BADASONZA

$
0
0

Nyakubahwa Paul Kagame njye nkwinginge nk’uko Tshisekedi yaje kukwinginga wenda yazanye Diamant njye nzanye amarira n’agahinda niyo maturo ni wo mutungo nzanye
Inyungu y’ishyingu izaba iyawe n’abawe
Umubyeyi aguye ku gasi ajya gufata
Umubyeyi AMENNYE amaraso ashaka guhaha
Kura ibibazo byawe na Museveni mu baturage b’inzirakarengane ubareke bisanzure I Bugande
Ntibagikeneye amatara baza bacanye ku manywa ku manywa ya rukamba
Bakeneye amahaho baza bikoreye ngo baramire abana barerere u Rwanda bagaburire abagabo babone imbaraga zo kugukorera

Abo basirikare birukankana abagore bahagarare babakire amahaho babahe ikaze
Erega na kera amapfa yarateraga bagasuhuka
Bakajya mu Kinyaga n’ahandi guhaha si uguhunahuna nk’uko wabivuze
Bakajya mu Bufumbira guhaha si ukugambana
Ndetse n’inka zikagisha zikazagaruka zitoshye zaragwiriye zibereye umwami w’ u Rwanda

Nta kinegu ubukene si ingeso si akarande
Abo kuba UMUDARI kubera inzara y’i Rwanda
Naba UMUJA w’umugande nahaye umuganda
Erega emera ko u Rwanda rukennye ibiribwa
Ejo rya terambere ritazabura umumaro
Nabariratira amahanga nka bamwe barataga inyambo zikamirwa umwami umwana yaburaye
Batazagushiraho ukabura abantu
Ejo ya miturirwa itazaba ibidaturwa
Uzayituzamo abazamara iki bande?
Abazajya baza gusura ibituro n’inzibutso?
Ese ko kera harabayeho iri kwihuta nk’iterambere ry’umugi wa Kigali izaba itagira abakurambere n’ababara inkuru
Uzaba wararuhiye iki?

Harya ngo urusha isi yose umubare w’abagore mu nteko Nshingategeko? Ni ab’ibi iki?
None se abaturage nibashira amategeko bazayashyiriraho bande? Ese Nyakubahwa ko ubanza bagucenga ngo ucurame ubuvivi buzagukwene? Kanguka.

Abo bategarugori ni barumuna babo barimo gupfa bo bicaye muri CND no muri za minisiteri
Ahari bakuramya ngo uramuke wenyine

Bategarugori,
Ni abagore b’ababoyi banyu
Ni bashiki b’abazamu banyu
Ni bashiki cg abagore b’abarinze imitungo yanyu mwebwe musangira na Nyakubahwa
Imitsi yabo. Mukanguke mutarabona ishyano rirenze ishya n’ishyaka mufite.

None Nyakubahwa uzaba perezida igihugu kitagira abaturage kigizwe n’ibituro n’inzibutso nziza akiriho indabo?
Uzaririmbwa na nde ?
Uzakomerwa amashyi na nde?
Uzakundwa na bande nibashira?
Uzakirwa na nde nibashirira ku icumu?
Uzasekera nde ko nabonye nabyo wabimenye?

Uhahira nde ko ngo ujya guhaha kure ukaba ugira Imana wowe ntawe ukwirukankana ngo umenye ihaho cg ibanga ?
Uzafana Arsenal wenyine?
Ese ko urimo kurenga umurongo wa Rubanda?
Ese wibagiwe ko na Rubanda ica umurongo?
Ca iteka urugomo n’ubugome bicike

Ese ubu ba Nyinawintore zose baratuje ?
Umugore utwite aguye ku itabaro!

Vestina Umugwaneza

Umusirikare w’u Rwanda yinjiye muri Uganda yirukankanye umugore utwite mbere y’uko agwa agapfa!

$
0
0

Polisi ya Uganda itangaza ko yaraye itanze umurambo w’umugore ukomoka mu Rwanda wapfiriye ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda.

Umuvugizi wa polisi yo mu burengerazuba bwa Uganda, Elie Matee, yasobanuye mu cyegeranyo yasohoye kuri uno wa kane ko uwo mugore w’imyaka 37 yituye hasi yiruka ngo acike abapolisi b’u Rwada bamwirukagaho we n’abandi bababuza kwinjira muri Uganda aho bari bagiye guhaha ejo ku wa gatatu.

Abari kumwe na nyakwigendera babwiye Ijwi ry’Amerika ko abasirikare b’u Rwanda babirukankanye babasubiza ku butaka bw’u Rwanda.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika muri Uganda Ignatius Bahizi ni we wateguye iyi nkuru.


Uko abaturage basobanura ubuntu umusirikare yamwirukankanye

Nyabihu: Uwatemye inka ngo n’impunzi yo mu nkambi ya Kiziba!

$
0
0

Kuri uyu wa kane mu masaha y’ikigoroba, Ibiro bishinzwe Ubugenzacyaha (RIB) byagaragaje umugabo uba mu nkambi y’Abanye-Congo ya Kiziba mu Karere ka Karongi wemera ko yatemye inka 12 z’umuturage mu Karere ka Nyabihu muri zo 10 zaje gupfa, yavuze ko yabitewe na kamere akaba asaba imbabazi. 

Uyu mugabo w imyaka 39 afite umugore n’abana bane, yavuze ko yatemye ziriya nka azisanze ziryamye.

Amakuru yose yatanzwe barayafashe ariko, nyuma baje kumenya umwe mu bari bafitanye amakimbirane na Ndabarinze watemewe inka ko ari Karabayinga bamufata bamusanze mu nkambi ya Kiziba i Karongi.

Asobanura ko umubano we n’uwo yatemeye inka wari umeze neza ku buryo yanamugabiye inka ubugira gatatu, kugeza muri Kanama 2018 ubwo ngo Ndabarinze yamukubitaga akamumugaza.

Ntiyasobanuye byinshi ku cyo Ndabarinze yamuhoye, ariko hari amakuru avuga ko Ndabarinze yari yamenye ko amurongorera umugore, bitera ikibazo gikomeye mu bushuti bari bafitanye.

Ati, “Yarankubise aramugaza, amugaza naramuhaye inka eshatu, we iyo ampaye arayinyima (ntiyataha), arambwira ngo nzataha ubusa.”

Ndabarinze yategetswe kumuvuza, kuva ubwo bakajya bahigirana, umwe ati inka zawe zizashira, undi ati nawe izo naguhaye ntunyiture ntuzazikama, nk’uko Habimana abisobanura.

Kwanga kumwitura ndetse no kuba ngo Ndabarinze yarafashe inka za Karabayinga akazijyana mu birayi bya RAB (Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi) zikabyona bikamusaba ko agurisha inka imwe ngo atange indishyi y’ubwone, ngo byamwongereye umujinya watumye ashaka kwihorera.

Karabayinga avuga ko inka ebyiri yari asigaranye, yazigurishije amafaranga avuyemo arayarya, arakena, yigira inama yo gukenesha na Ndabarinze kuko yamuhaye inka ntamwiture.

Inka zatemwe mu ijoro kuwa Gatandatu, mu ijoro ryo kuwa 23 rishyira 24 werurwe 2019, aho Habimana avuga ko yazitemye wenyine, azisanze mu ishyamba ziri zonyine, nka 20:30 z’ijoro.

Asobanura ko mu nka 12 yatemye, harimo eshatu yagabiye Ndabarinze. Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko 10 muri 12 zatemwe zamaze gupfa, kandi n’izisigaye zirarembye.

Iperereza

Mbabazi Modeste uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), avuga ko RIB ikimara kumenya amakuru y’itemwa ry’inka za Ndabarinze, yafunze abashumba bo muri ako gace.

Mu ikusanyamakuru, yagarutsweho cyane mu bakekwa, nk’uko Mbabazi abisobanura, abagenzacyaha bamusanga mu Nkambi ya Kiziba, bamuta muri yombi, kuwa Gatatu tariki 27 Werurwe.

Mbabazi ati, “Yatangiye ahakana ko atari we, ariko uko abagenzacyaha bagenda bamwereka amakuru yose ahari n’abamubonye muri ako gace bamubaza icyo yari yaje kuhakora, atangira kubura ibisobanuro.”

Mbabazi avuga ko Habimana yaje kwemera ko inka ari we wazitemye, ariko impamvu atanga yo kuba yaragabiye ndabarinze ntamwiture, abagenzacyaha bakumva itumvikana.

Mbabazi avuga ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane impamvu nyakuri yamuteye kubikora, agasaba Abanyarwanda kudahemukira abarokotse Jenoside, cyane muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25.

Ati, “Turimo turagana mu cyunamo, abantu bafate mu mugongo abarokotse Jenoside aho kugira ngo babasonge, babwira amagambo mabi, yo kubakomeretsa, ahubwo nibabubake, babashyigikire kugira ngo iminsi yo kubaho yiyongere kandi banubake igihugu nk’uko tubyifuza.”

Ukekwaho ubu bwicanyi bwakorewe inka, ni umugabo ufite umugore n’abana bane, akaba amaze imyaka 20 abaruwe mu nkambi y’impunzi ya Kiziba yo mu Karere ka Karongi.

Mu byaha akurikiranweho, harimo no kuba afite indangamuntu y’u Rwanda, aho amazina ari ku ndangamuntu atandukanye n’ari ku ifishi ndangampunzi.

Abantu 16 bari batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza, bararekuwe, hasigara Karabayinga wenyine, nk’uko Mbabazi abyemeza.


Ibyo wamenya ku bacanshuro ba RDF baherutse gufatirwa muri Uganda bari gutegura ibitero by’iterabwoba.

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Inkuru imaze iminsi igarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda no muri Uganda,  ni ifungwa ry’umupaka wa Gatuna ndetse n’ihagarikwa ry’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda bivuye i Bugande. N’ubwo hatanzwe impamvu z’isanwa ry’umuhanda wa Gatuna Kigali n’ibindi byinshi birimo ishimutwa ry’abanyarwanda bafatirwaga mu bikorwa by’ubutasi muri Uganda, ibi The Rwandan yavumbuye ko ari inzitwazo za politike ko ahubwo umujinya w’umuranduranzuzi watumye Kagame afunga imipaka yawutewe n’ifatwa ry’abacanshuro be bafashwe bataragera ku mugambi wabo wo guhindura zimwe mu nyubako za Kampala umuyonga.

Imbarutso yo gupanga ibi bikorwa by’iterabwoba yabaye iyihe ?

Nyuma y’uko mu kwezi k’Ukuboza k’umwaka ushize u Rwanda rushoboye gushimuta abayobozi bakuru ba FDLR  aribo Colonel Abega wari ushinzwe iperereza ndetse na La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wa yo  babifashijwemo n’igisirikari cya Congo, amakuru agera kuri The Rwandan avuga ko bakigezwa i Kigali basabwe kuvugisha ukuri kose kugira ngo barengere ubuzima bwabo.  Aba bagabo bombi ngo bavuye imuzingo ku migabo n’imigambi ya FDLR ndetse ngo banatanga amakuru yose ku byo gufatanya na RNC babifashijwemo na Museveni. Aha ngo niho u Rwanda rwahise rurya karungu rutangira gutegura uburyo bwabanza ibitero Museveni rukoresheje techniques z’abiyahuzi kugira ngo bangishe Museveni abaturage be.  Uwo mugambi wahawe Major Gen Nzabamwita Joseph usanzwe uyobora iperereza mu Rwanda. Ubwo ngo bahise bategura abacanshuro (mercenaries) 40. Aba bacanshuro babarizwa mu mutwe urinda Kagame, ariko ngo babaho mu buzima bwihariye kandi buhenze kuko bahembwa amafaranga y’umurengera kandi bakaba mu mazu atandukanye n’ay’abanyarwanda. Uwaduhaye amakuru yaduhamirije ko buri umwe muri aba ahembwa 9000$ buri kwezi bitewe n’uko nabo iyo bahawe misiyo yo kuniga cyangwa kurasa umuntu batajya bazuyaza. Ibi kandi ngo babikora mu Rwanda no mu mahanga. Aba ngo ni bakabuhariwe mukurasa (snipers) ndetse no guhotora abantu bakoresheje ubundi buryo busanzwe bwa gikomando. Ikindi ni uko bakomoka mu bihugu bitandukanye ; aha twavuga nka : Brazil , Senegal , Cambodgia , US n’ibindi byinshi The Rwandan igitohoza.

Umugambi waje gupfuba ku munota wa nyuma bitewe no kubura itumanaho !

Kubera ko u Rwanda rutagifite ibyitso muri kampani zitumano zikorera mu gihugu cya Uganda, ngo rwohereje aba bacanshuro rwizeye ko ruzakoresha itumano rikoreshwa na satellite kuko ari ryo abagande batari kubasha kugenzura. Aba bacanshuro ngo bakigera muri Uganda batangiye kuganira n’abayobozi bari mu Rwanda banozanya umugambi w’uburyo bagombaga gutangira gukora ibyo bitero byari kuba byiganjemo ibyo kurasa bamwe mu batavuga rumwe na Museveni. Ku isonga hari Bob Wine n’abambari be bakomeye,  kugira umuyonga Hotel Serena, Sheraton, Standard Bank, Centenary Bank n’indi miturirwa myinshi ikorerwamo ubucuruzi bukomeye ibarizwa mu mujyi wa Kampala. Ibikoresho ngo bari kubihabwa na ambassador Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda. Kubera ko iperereza ry’abagande rimaze imyaka ibiri rigenzurwa n’abafaransa ndetse n’abanyaisilaheri, ngo bahise babona satellite nshya y’abongoreza iri kuvogera ikirere cya Uganda, ariko iturutse mu Rwanda. Aha ngo bahise bakora uko bashoboye batambamira iyo satellite bamaze gutahura iby’uyu mugambi w’aba bacanshuro bari binjiye mu gihugu. Birumvikano ko itumanaho ryabo na Kigali ryahise rihagarara kuko nta bundi buryo bari bafite bwogukoresha. Ibi byose ngo byakurikiwe no kubata muri yombi bose uko bakabaye bajya guhatirwa ibibazo mu mazu asanzwe afungirwamo abakekwaho ibitero by’iterabwoba. Igitangaje ni uko bose ntawe basanganye icyangombwa cy’u Rwanda. Impamvu ngo ni uko  u Rwanda rwashakaga ko nihagira n’ufatwa bitazitirirwa u Rwanda. Amakuru akomeza avuga ko ibi bitero byari bipanzwe neza k’uburyo byari gukuba inshuro icumi ibyabereye  Nairobi muri Kenya mu minsi ishize. 

Gupfuba k’uyu mugambi kwatumye General Nzabamwita atabwa muri yombi

Nzabamwita akimara kubura itumanaho hagati ye n’abo bacanshuro be, yahise atanga raporo kwa Kabarebe. Uyu nawe yahise abwira sebuja Kagame iby’iyo nkuru y’inshamugongo. Kagame usanzwe uzwiho guhubuka no gutegekwa n’uburakari, ngo yahise ategeka ko Nzabamwita yafungwa. Ibi byarabaye, ariko nyuma gato aza kurekurwa bitewe n’uko basanze ibyabaye nta burangare yabigizemo ko ahubwo nawe byari bimurenze.

Ngiryo izingiro ry’amatati ari  hagati y’abega n’abahima atumye rubanda rugufi rukomeza kwicwa n’inzara  kubera ifungwa ry’imipaka hagati y’ibihugu byombi aho Kagame ngo yanangiye ko Museveni nadafungura abahungu be nawe atazigera afungura uyu mupaka.

Impamvu y’ifungwa rya General Ruvusha

$
0
0

Yanditswe Frank Steven Ruta

Mu minsi ishize nibwo amakuru y’ifungwa rya Major Gen Emmanuel Ruvusha, Gen Ibingira na Major Gen Nzabamwita yagiye hanze. N’ubwo umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda atigeze yemeza iby’aya makuru, ariko itohoza twakoze ryagaragaje ko ibi  ari ukuri. Ku munsi w’ejo nibwo twababwiye ibyo Nzabamwita yazize ari nayo mpamvu uyu munsi turi bwibande kuri Gen Ruvusha.

Ikibazo cya Nyungwe ku isonga mu byatumye Gen Ruvusha afungwa

Amezi agiye kuba menshi ingabo za FLN zikambitse mu gice kimwe cy’ishyamba rya  Nyungwe. RDF yakoze uko ishoboye ngo ihishire aya makuru, ariko biba iby’ubusa aramenyekana bitewe n’uko ibikorwa by’ingabo za FLN byigaragazaga.

Aha niho Perezida Kagame yategetse Gen Ruvusha gukora uko ashoboye akirukana ziriya ngabo muri Nyungwe. Gusa ntabwo byamuhiriye kuko Kajugujugu za mbere yohereje ntacyo zigeze zibona ngo zikirase ndetse n’ingabo nyinshi zikahasiga ubuzima. Gen Ruvusha yatanze raporo ivuga ko FLN n’abacommando bikekwa ko boherejwe n’u Burundi babatanze ibirindiro byiza (strategical areas) ku buryo kubatsimbura byasaba gukora intambara yeruye kandi bagaturuka i Burundi kuko izindi nzira zose zatuma abasilikari benshi bahasiga ubuzima. Kagame utajya uhangayikira ubuzima bw’abasilikari be ngo yaritaye mu gutwi ararakara cyane ategeka ko Gen Ruvusha yafungwa kubera ko yatinye urugamba kandi akaba ari kugandisha no gutera ubwoba bagenzi be. Nibwo uyu mugenerali usanzwe wemerwa mu kurwanira ku butaka yafunzwe azira ko yatinyutse kubwiza Kagame ukuri ko FLN atari agafu k’ivugwa rimwe.

Amakuru twashoboye kubona akomeza avuga ko imirimo yo gutegura ibitero simusiga byo gutsimbura FLN ikomeje.

Mu rubanza rwa Agnès Ntamabyariro, Leta y’u Rwanda yahakanye ko itamushimutiye muri Zambia!

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Kuri uyu wa kane tariki ya 29 Werurwe 2019, Agnès Ntamabyariro Rutagwera wahoze ari Ministre w’ubutabera mere ya 1994 yongeye kugezwa imbere y’urukiko, aho yari mu bujurire ajuririra igihano yahawe n’urukiko rukuru cyo gufungwa burundu.

Umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, Eric Bagiruwubusa yakurikiranye urwo rubanza:

Tariki ya 27 Gashyantare 2015, Urukiko Rukuru rwahanaguyeho Agnes Ntamabyariro ibyaha bibiri mu byaha umunani ashinjwa, ariko ntacyo byahinduye ku gihano yakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo gufungwa burundu.

Ntamabyariro yahanaguweho icyaha cyo gucura umugambi wa Jenoside n’icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, akaba yari yaragaragarije Urukiko Rukuru ko biri mu byo yahamijwe n’Urukiko rwa rwisumbuye rwa Nyarugenge kandi bitari biri mu byo rwaregewe.

Mu 2009 yakatiwe gihano cyo gufungwa burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rubanza rwamaze imyaka itatu, nyuma yo gufungwa imyaka 12.

Agnès Ntamabyariro w’imyaka 82 yafashwe mu 1997 ashimutiwe muri Zambia mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bwamufatiye mu kivunge ari mu zindi mpunzi mu Rwanda atahuka ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ukuri kuri hehe?

Agnès Ntamabyariro yafatiwe mu mujyi wa Mufulira uri mu majyaruguru y’igihugu cya Zambia ku mupaka wacyo na Repubulika Iharanira Demokarasi aho yari atuye n’umuryango we.

Ku itariki ya 27 Gicurasi 1997, nibwo Agnès Ntamabyariro yashimutiwe aho yari atuye mujyi wa Mufulira muri Zambia ahita ajyanwa mu mujyi wa Lubumbashi muri Congo wari mu maboko y’ingabo z’u Rwanda zafashaga icyo gihe inyeshyamba za Laurent Désiré Kabila, Niho yavanywe n’indege mpaka i Kigali akaba afunze kugeza ubu.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko yafashwe n’abasirikare b’u Rwanda bari bambaye imyenda isanzwe bari kumwe n’abantu bari bambaye imyenda y’abashinzwe imipaka muri Zambia, icyo gihe hari mu gitondo i saa tatu n’igice acyambaye imyenda yo kurarana dore ko yari yasigaye mu rugo wenyine, umugabo we Dr Rutagwera yari yagiye ku kazi naho abana bose bari bagiye ku mashuri.

Kuba Leta y’u Rwanda ihakana ko itamushimuse bivuze byinshi kuko iramutse ibyemeye yaba yishinje icyaha cyo kwinjira ku butaka bwa Zambia mu buryo butemewe n’amategeko igashimuta umuntu, ibyo bikaba bishobora gutera umwuka mubi mu bijyanye na diplomasi ndetse n’abanyazambiya babigizemo uruhare bakaba bakurikiranwa nk’uko byagenze mu gihugu cya Uganda aho uwahoze ari umukuru wa Police y’icyo gihugu Gen Kale Kayihura yajyanywe mu rukiko ndetse agatakaza n’umwanya yari afite ashinjwa kugira uruhare mu ishimutwa ry’impunzi z’abanyarwanda zahungiye mu gihugu cya Uganda.

Ambasaderi Eugène Gasana yahawe ubuhungiro muri Amerika!

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rw’ikigo cy’abanyamategeko cyazobereye mu bijyanye no kuburanira abashaka ibyangombwa byo kuba muri Amerika kitwa Wildes & Weinberg, P.C Law Offices ngo Ambasaderi Eugène Gasana wahoze uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye ndetse n’umuryango we ngo babonye ibyangombwa bihoraho byo gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Iyo nkuru iri kuri urwo rubuga isa nk’iyamamaza irata ibigwi by’icyo kigo cy’abanyamategeko itangira ivuga ko umwe muri ba nyiri iki kigo akanaba n’umwe mu bayobozi bacyo witwa Michael Wildes yishimiye kumenyesha ko Bwana Eugène Gasana, wahoze ari ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye, akaba yari icyo gihe na Ministre wa Leta ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga yahagarariwe mu mategeko binagenda neza muri dosiye ijyanye no kubona uburenganzira bwo gutura muri Amerika igenwa n’ingingo ya 13, (Section 13 of the Immigration and Nationality Act) mu Ukwakira 2018. Ngo nk’uko bigenwa n’ingingo ya 13 y’itegeko rigenga abagomba kwemererwa gutura muri Amerika n’uburyo ubwenegihugu butangwa, abantu binjiye muri Amerika bafite ibyangombwa by’abadiplomate kandi bujuje bimwe mu bisabwa bashobora gusaba uburengenzira bwo gutura buhoraho muri Amerika (Green Card).

Ngo nk’uko Bwana Gasana nawe abyivugira mu buhamya bwe bugaragara kuri urwo rubuga buherekejwe n’ifoto ari kumwe na Michael Wildes, uyu mugabo wahoze ahagarariye u Rwanda muri ONU akaba na somambike wa Perezida Kagame yagize ati:

“Ndashima byimazeyo akazi karimo umuhate n’inyigo ya dosiye yanjye byakozwe na Michael Wildes byatumye umuryango wanjye ushobora kubona uburenganzira bwo gutura muri Amerika ku buryo buhoraho. Mu nzira nke twari dufite, Bwana Wildes mu buhanga buhambaye yashoboye kwisunga ingingo y’itegeko idakunze gukoreshwa kenshi izwi nk’ingingo ya 13 ivuguruye irengera abahoze ari abadiplomate nkanjye, kongeraho ukuntu bitari byoroshye, ubusabe bwacu byabaye ngombwa ko bwemerwa mbere y’uko umuhungu wanjye mukuru agira imyaka 21, yari gutuma aba atakiri mu maboko yanjye. Itariki ntarengwa yegereje Bwana Wildes n’abafasha be bakoze ubutaruhuka kugira ngo bamenyeshe abayobozi bakuru b’urwego rushinze ubwenegihugu n’abimukira (U.S. Citizenship and Immigration Services (USCIS) kugira ngo ubusabe bwacu bwemerwe ku gihe. Nk’umuntu wahoze ari ambasaderi mu muryango w’abibumbye, nagize amahirwe yo kumenyana na bamwe mu banyamwuga ba mbere mu mategeko ku rwego mpuzamahanga. Nkurikije ibyo naciyemo, nshobora kwemeza ko Bwana Wildes n’abanyamategeko bo mu kigo Wildes & Weinberg, P.C Law Offices bari mu ba mbere ku isi.”

Nabibutsa ko Ambasaderi Eugène Gasana yakuwe ku mwanya wo guhagararira u Rwanda mu muryango w’abibumbye yahamagarwa mu Rwanda ntageyo agahitamo gufata iy’ubuhungiro. Kugeza ubu icyatumye ahunga ntabwo kivugwaho rumwe ndetse nta n’icyatangajwe ku mugaragaro.

IMPUNDU KWA MAKUBA (Igice cya kabiri)!

$
0
0

Ubushize natangiye mvuga ko Kizito Mihigo yayamaze, ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi ni wo musaraba w’uru Rwanda.” Intumwa Paul nawe yigeze kubwira Abagalatia ati: “Niba umuntu ababwira ubutumwa budahura n’ubwo mwemeye mbere, avumwe!” Ababwira ko we adashishikazwa no kunezeza abantu, kuko iyo aba akinezeza abantu, aba atari imbata ya Kristo. Kuko ubutumwa bwiza avuga atari ubw’abantu, atabuhawe n’umuntu kandi atabwigishijwe n’umuntu.

None reka tugaruke kuri Jenoside yabaye mu Rwanda muri 1990-1994. Mwese muzi gusoma kandi mwagiye mukurikiza ibyavuzwe ko ari 1990-1994. Habaye iki muri icyo gihe?

Habanje kubaho kwicana mu ngabo zavuye Uganda zambutse zitashye iwabo mu Rwanda. Bivugwa ko Fred Rwigema yishwe n’Abatutsi, n’ubwo hari abandi bemeza ko ngo yishwe n’Abahutu ndetse bakajya guhamba imitumba mu ntsinzi nini cyane. Gusa no muri RPA harimo abahutu, ubwo niba yararashwe n’abahutu bo muri APR, wenda abahutu bo mu Rwanda nabwo bari bafite impamvu yo kwishimira urwo rupfu. Ubwo rero abo basirikali bavuye Uganda bari inyabutatu, harimo abahutu, abatwa n’abatutsi ndetse n’abanyamahanga bacye cyane bifatanije nabo. Hagati yabo ubwabo habaye mo ubwicanyi ndenga kamere.

Haje abandi batabaye urugamba baturutse Burundi, Congo, Rwanda, Kenya na Tanzania. Muri abo bose bari Abanyarwanda ariko iyo bajyaga kwicwa bashakirwaga irindi zina. Hari abazize amashuli, hari abazize ubupinga, hari abazize ubuhutu kabone n’iyo yabaga nta muhutu uri mu gisekuru cye, hari n’abazize ibintu by’amafuti nko kuba Umuhindiro n’ibindi.

Uko intambara yakomezaga yinjira mu gihugu imbere, ni ko abaturage bicwaga. Mu majyaruguru abaturage benshi bari abahutu, ariko n’umututsi wabagamo ntiyarokokaga. Habayeho n’amakinamico yicaga abagogwe, kandi ari abatutsi. Kwica umututsi byagombaga indi nzira, keretse uwapfiraga mu bahutu, byitwaga ko ari abahutu bazirako koko ari abahutu. Kandi bicwaga n’ayo moko uko ari atatu, nkuko muri DMI yose yari arimo. Abo bahutu nabo akenshi urupfu rwabo rwaterwaga na bene wabo b’Inzirabwoba babashyiraga imbere ku rugamba bakabagira amacondo yabo. Ni nako byakomeje, kuko Interahamwe zakoraga amahano zarangiza zikivanga muri bene wabo zikabasiga icyaha zityo, bakaba barapfuye.

Byarakomeje, igice cy’abahutu cyaje kwitwa Interahamwe, kabone nubwo n’andi mashyaka yararimo, baba abaturage basanzwe, baba Interahamwe zatojwe, abasirikali, abapolisi n’aba jandarume, haboneka mo n’abatutsi biyambuye ubututsi, hazamo n’ubufasha bwa RPA mu Interahamwe (hari abavuga ko harimo n’abatutsi nubwo jye abo nagiye menya babinyibwiriye bose bari abahutu baturutse Uganda, ariko nanone sinahakana ko hatari mo n’abatutsi kuko n’ubundi bari baramenyereye kwica benewabo). Abatwa nabo muri ryo hubi ntibasigaye inyuma, habonetse mo bacye bajyaga bajya kwica. Na DMI ya RPA nayo yari muri ubwo bwicanyi.

Hishwe nde rero?

Hari abavugako intandaro yabaye ya ndege yari ihetse perezida w’u Rwanda, umwe wabaye perezida amaze kugusha no kwica urubozo Se wo muri batisimu, wari perezida. Ntabwo turibuvuge ku bya perezida w’umurundi wayiguyemo, cyangwa ubwicanyi bw’abarundi bakoreye abatutsi mu Rwanda. Turibanda ku Abanyarwanda twebwe ubwacu gusa. Nuko rero ngo kubera iyo mpamvu, bamwe muri abo bicanyi barakaye umuranduranzuzi, bahuka mu Abanyarwanda barica bica n’impinja n’uri munda, ngo kuko uwo mwicanyi wundi yishwe!!! Ubwo kandi na DMI ya RPA, nayo yabaga iri gukora ibisa bityo ku banyarwanda.

Hagati aho intandaro si ya ndege kuko na mbere yayo abantu baricwaga, ndetse n’uwo wiciwe mu ndege yari yaramaze abantu ahereye kuri Se wo muri batisimu.

Hapfuye abanyepolitiki, baba abahutu baba abatutsi. Bose bazira uruhande bafashe muri politiki. Bamwe bicwa n’ababogamiye kuri MRND, abandi bicwaga n’ababogamiye kuri RPF. Buri wese akica ikiremwamuntu asigasira ingoma ye cyangwa ahatanira ingoma. Muri abo bicwaga harimo abahutu n’abatutsi. Nuko rero abaturage baragiye bicwa mu bwinshi, cya cyaha cyo kuba umututsi kiragenda kiba icyaha kicisha. Kaba akarengane kagera naho kagereranwa n’aka Yezu, ngo basa nawe! Umuhutu usa n’umututsi arahagwa, umuhutu wumvaga ko umututsi nawe ari umuntu akemera kwitanga kugeza ku gupfa, nawe baramwicaga.

Umuhutu wari ufitanye amasano n’umunyepolitiki wahigwaga, nawe yarapfuye cyangwa arahigwa nk’ibi tubona mu Rwanda rw’ubu. Abahutu banze guhunga kubera ntacyo bikekaga, wenda bari barabanye neza n’abatutsi baranabarokoye, cyangwa baribereye ibigwari ntibagire uwo biteranya nawe kandi nta n’umuntu bashakaga kwica uretse kwigirira intege nke za muntu, ari abagumye aho bari, ari abahungiye mu nkotanyi, bamwe bagiye bakurwa mo baricwa, abatutsi basa n’abahutu bagenderamo, n’umututsi wasigaye wenyine ariko hari imitungo ye bakeneye, ntibamurebeye izuba, ndetse abatutsi bo mu Rwanda bitwaga abahutu cyangwa interahamwe, bikabaviramo kwicwa nyine.

Ku mugani wa Kigeli V Ndahindurwa, mu Rwanda “habaye amahano.” Ibi mvuze hejuru ni byo mvuze ariko hari n’ibindi ntazi cyangwa nibagiwe, ndetse n’ibizwi n’abandi kundusha.

None muri ibyo byose tumaze kubona hejuru, kuki bavuga ngo Jenoside yakorewe abatutsi? Ni iby’ukuri cyangwa ako kazina ni akabyiniriro?

Haba mu bishwe cyangwa abicanye, ko nduzi nta Muyuda nta Mugiriki, nta mbata cyangwa uw’umudendezo? Yesu yabajije benewabo ati ko mwiyita bene Aburahamu, mukaba mushaka kunyica? Yemwe, yemwe, reka tube dutekereza kuri ibi, turaza kumenya bene Aburahamu abo aribo.

H. T. Sankara

Viewing all 10394 articles
Browse latest View live
<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>