Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10394 articles
Browse latest View live

GumaMuRugo: umugambi wa jenoside FPR irigukorera abanyarwanda

$
0
0

Amasezerano yashyizweho umukono kuya 9 Ukuboza 1948 n’inama rusange ya Loni, yerekeye ku guhashya no guhana ibyaha bya jenoside, asobanura mu ngingo yayo ya 2, igika cya 3 icyo jenoside aricyo. Iyo ngigo igira iti: 

Jenoside bivuga kimwe mu bikorwa bikurikira bikozwe bigamije gukuraho, burundu cyangwa igice kimwe, abenegihugu runaka, abahuje ubwoko runaka, abahuje idini runaka, mu gihe abakora iyo jenoside bashyiraho ingamba babigambiriye bagamije gukuraho burundu abo bitumye bose, cyangwa igice cyabo.

Kuva mu kwezi kwa Mata kugera mu kwa Kamena 1994, abahutu n’abatutsi bishwe ari benshi mu mpande zagenzurwaga n’ingabo za FPR Inkotanyi ziyobowe na Pawulo Kagame n’iza guverinoma y’u Rwanda yari iyobowe na Yohani Kambanda yariho icyo gihe. Abapfuye benshi baziraga uko baremwe. Ntagushidikanya ko ibyabaye muri kiriya gihe byari jenoside.

Uwatumye ubwo bwicanyi bushobora gufata intera bwafashe, ni Prezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika Bill Clinton. Prezida Yuvenali Habyarimana na Sipriyani Ntaryamira bamaze kwicwa, hamwe n’abo barikumwe, indege barimo ihanuwe na FPR mu gihe yari igiye kugera i Kanombe, abatutsi batangiye guhigwa n’Interahamwe, n’abahutu bahigwa n’Inkotanyi.

Ibimenyetso by’itsembabwoko ryaberaga mu Rwanda icyo gihe bimaze kugaragara, Bill Clinton n’ubutegetsi bwe banze kubyemeza nkana ko ari jenoside, kugirango hatagira ingabo z’amahanga zijya gutabara. Muri icyo gihe, ni nako Inkotanyi ku ruhande rwazo zabwiraga amahanga ko nta batabazi bagikenewe, ngo kuberako itsembabwoko ry’abatutsi ryarangiye (mwibuke ya baruwa yo kuya 30 Mata 1994 FPR yandikiye Loni isinywe na Gahima na Dushayidi).

Byaje nyuma kugaragara ko kwanga gutabara kwa Amerika, no kwamagana amahanga ngo ataza gutabara byakozwe n’Inkotanyi, byose byari muri gahunda ndende ireba akarere k’ibiyaga bigali kose, izi mpande zombi zari zihuriyeho. Itsembabwoko ry’abahutu n’abatutsi ryo muri ariya mezi ryaje gucogora FPR imaze gufata ubutegetsi muri Nyakanga 1994, noneho rikomeza ryibasira abahutu gusa, haba mu gihugu imbere ndetse no mu nkambi zari hanze y’u Rwanda.

Umugambi wo gutera muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo (yitwaga Zaire icyo gihe) waje kugerwaho, Amerika na FPR bigarurira ubukungu bw’icyo gihugu. Ibi baje kubigeraho ariko bamaze kwica impunzi z’abahutu ibihumbi n’ibihumbagiza, na miliyoni zirenga esheshatu z’abanyekongo. Twibuke ko raporo (Mapping Report) y’impuguke za Loni yasohotse kuya 1 Ukwakira 2010, yemejeko uburyo izo mpunzi z’abahutu zishwe hamwe n’abo bakongomani, bigejejejwe imbere y’inkiko bitabura kwitwa nabyo jenoside.

Itsembabwoko ryibasiye abahutu, ryatangiye mu by’ukuri kuva FPR yatera u Rwanda kuya 1 Ukwakira 1990. Gusa ryaje gufata indi ntera muri 1994. Nyuma, FPR yarishyize mu bikorwa irinyujije mu ngamba zinyuranye zirimo izi zikurikira, zose zigamije kugabanya umubare wabo:

  1. Kwibasira, gufunga no kwica abanyapolitiki n’abanyabwenge b’abahutu haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, hagamijwe kugirango ubutegetsi bushya buziharirwe ubuziraherezo na FPR n’agatsiko k’abahezanguni b’abatutsi bayigize; mu gihe ibyo byabaga, impunzi z’abahutu mu nkambi z’imbere no hanze zaratewe ziricwa, izirokotse zigahozwa mu midugararo aho zahungiye hose ku isi.
  2. Kubuza bigambiriwe abahutu barokotse kugira imibereho ihamye cyangwa ubufasha bwatuma bijajara ngo bagaruke ibuzima.
  3. Gushyiraho ingamba za Leta mu bireba ubukungu, imihingire, itangwa ry’akazi, ubuzima n’uburezi, zituma abahutu muri rusange barushaho gukena, bapfa bucece, cyangwa bahinduka abacakara mu gihugu cyabo.

Muri iki gihe cy’icyorezo cya Korona Virusi 19, ibihugu bikikije u Rwanda, aribyo u Burundi, Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo, Uganda na Tanzaniya, byanze gufata icyemezo cyo gutegeka abaturage babyo kuguma mu ngo kugira ngo birinde icyo cyorezo. Ibyo bihugu byasuzumye byitonze, kubera kuzirikana abaturage babyo, bizi kandi uko babayeho, bisanga gufungira abantu babo mu ngo zabo, utabaha ibibatunga, ntaho byaba bitaniye no kubatanga ngo bapfe.

Kuva minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yatangaza kuya 21 Werurwe 2020 ko abanyarwanda bose bategetswe kuguma mu ngo zabo, ngo kugira ngo birinde kiriya cyorezo, byagaragariye ushishoza wese ko abaturage batereranywe, mu gihe Leta itigeze mu by’ukuri igeza kuri benshi ibyo kubatunga. Abanyamakuru bagerageje kumenya uko abaturage babayeho muri uko gufungiranwa, Leta yarabafunze. Nubwo bamwe baje nyuma gufungurwa bahawe gasopo, uwitwa Cyuma Niyonsenga Dieudonne we akomeje gufungwa, bikekwa ko we ashobora kuba anazira kuba ariwe wanyomoje ko Kizito Mihigo yiyahuye, ubwo yatangazaga kuya 22 Gashyantare 2020  ko yiboneye ubwe ibikomere bitatu mu maso byerekanaga iyicwarubozo yakorewe mbere yo kwicwa.

Mu gihe nta banyamakuru bigenga ubu bashobora gukurikirana uko abaturage babayeho cyangwa bari kwicwa n’inzara muri iki gihe cya Korona Virus 19, ntawushobora kwemeza neza uko ibintu byifashe mu ngo z’abanyarwanda benshi mu Rwanda. Nkuko leta ya FPR yakoze ibishoboka byose ngo ihishe iyicwa rigambiriwe ry’abanyarwanda haba mu gihugu imbere no hanze muri iyi myaka 26 ishize, abantu barigutinya ko, hitwajwe iki cyorezo cya Korona Virus 19, byose bisa nibyerekana umugambi mubisha watekerejweho bihagije, wo kugabanya cyane umubare w’abaturage. GumaMuRugo iramutse idahise ihagarikwa, mu gihe nta biryo Leta iri guha abanyarwanda babikeneye kandi bafungiranye mu ngo zabo, abagera kuri miliyoni 3 cyangwa 4 bashobora kuba bamaze gupfa mu mpera za Gicurasi 2020. Izi mpfu zose kandi zazamenyekana imyaka ishize ari myinshi kubera ubuzobere bwa FPR bwo guhisha no gusibanganya ibimenyetso by’ubwo bwicanyi hitwajwe icyorezo cya Korona Virus 19.  

Byanditswe na:

Maniragena Valens

Nzeyimana Ambrose


ABAHUTU basaga 8000 biciwe i Kibeho mu Rwanda, imyaka 25 irashize

Nta malayika, nta shitani: Bantu mukora Politike Nimusigeho kwigiza nkana!

$
0
0

Maze kumva ikiganiro cyitwa “Uko mbyumva umbyumva ute?” kikaba ari ikiganiro gitegurwa na Tharcisse Semana mu kiganiro “Umunyamakuru”, byatumye numva nshaka kugira icyo mvuga mu magambo make, haba kuri icyo kiganiro cyangwa ku bibazo by’ingutu byugarije u Rwanda n’Abanyarwanda.

Muri icyo kiganiro cyabaye kirekire cyane dore ko cyari mu bice bibiri (amasaha 6), abatumirwa b’umunsi barimo: Uwahoze ari umunyamakuru mu museso Didasi Gasana, uwahoze ari umuvugizi wa RNC Jean Paul Turayishimiye hamwe na Sylvestre Nsengiyumva umunyapolitike.

Muri make insanganyamatsiko y’icyo kiganiro kwari ugusesengura ijambo ryavuzwe n’umuhuzabikorwa wa RNC ariwe Generali Kayumba Nyamwasa. Iryo jambo rye sinabashije kuri kurikira uko ryakabaye, ariko hari ibyo nabashije kumvamo. Mu ngingo zasesenguwe rero zigera kuri esheshatu, iyo ndibugarukeho cyane ni ingingo ya nyuma yerekeranye na Genocide n’ubumwe n’ubwiyunge.

Nta malayika nta shitani niko natangiye mvuga. Mubyukuri ibyabaye mu Rwanda usibye abari abana bato cyane mugihe cya Genocide cyangwa abavutse nyuma yayo, mpamya ko twese tuzi ukuri. Gusa hari amabanga amwe azwi n’abantu bake ariko muri rusange tuzi ibyabaye. Kumapande zombi rero (Abahutu, Abatutsi n’Abatwa) nta malayika nta shitani twese twarahemukiranye! Nti munyumve nabi hari umubare muto utarijanditse mu bwicanyi haba ku ruhande rw’Inkotanyi ndetse no ku ruhande rwa Leta ya Habyarimana.

Utarishe nti yatabaye; utarishe yararebereye; utarishe yaragambanye; utarishe nti yababajwe n’ibyago by’abandi; utarishe yarasahuye; utarishe ntiyatanze amakuru yafasha uwahigwaga; utarishe ntiyaramiye uwari ushonje; utarishe yantinye kwicanwa n’abahigwaga; utarishe yarasahuye; utarishe yabyinnye intsinzi mu mivu y’amaraso! Urutonde ni rurerure.

Ngarutse rero kuri kiriya kiganiro numvise hari impaka zikomeye mu buryo abantu bibuka, no kumenya niba harabaye Genocide ebyiri n’ibindi.

Mu ndirimbo ya KIZITO MIHIGO yise <<igisobanuro cy’urupfu>> haraho yagize ati: Nta rupfu rwiza rubaho yaba Genocide cyangwa intambara, uwishwe n’abihorera, uwazize impanuka cyangwa se uwazize indwara,abo bavandimwe ndabibuka.

Maze rero benshi muzi ko nyakwigendera KIZITO MIHIGO yazize aya magambo kuko yavugaga ukuri hakaba hari abantu badashaka ko ukuri kujya ahagaragara ku mpamvu z’inyungu cyangwa uruhare  bafite mu byabaye kubanyarwanda.

Ngarutse kuri icyo kiganiro nk’uwitwa JP Turayishimiye abajijwe niba yemera ko ubwicanyi bwibasiye Abahutu bwa kwitwa Genocide, yaravuze ngo koko Abahutu barishwe ku bwinshi ngo ariko nta gihamya ko bwateguwe ngo hazabaho ibiganiro, amategeko agomba kubyemeza n’ibindi.

Didasi Gasana nawe ati nta gihamya ko Genocide yakorewe Abatutsi cyangwa iyaba yarakorewe Abahutu yateguwe n’ibindi. 

Generali Kayumba Nyamwasa we muri iryo jambo basesenguraga yanatangaje ko hagomba kwibukwa Genocide yakorewe Abatutsi gusa ariko ko hari n’ubwicanyi bwibasiye Abahutu ko ngo bitagomba kuvangwa. Anongeraho ati abayihakana cyangwa abavuga ko habaye Genocide ebyiri tugomba kubihorera ngo bizagera aho bishire!

Mu kiganiro mbarankuru (Documentary) cyanyuze kuri Radiyo BBC2 ku itariki ya 1 Ukwakira 2014 cyiswe:<< Rwanda’s Untold Story>> cyateguwe n’umunyamakuru ucukumbura inkuru (Investigation Journalist) witwa Jane Korbin hari aho yabajije Generali Kayumba Nyamwasa niba harabaye n’ubundi bwicanyi bwibasiye Abahutu? Yasubije ko ngo bwabaye kandi ko hari n’ibimenyetso. Yongeraho ariko ngo <<Ntabwo bwateguwe!>>

Ariko se koko banyarwanda tuzakomeza kubeshyanya kugeza ryari? Banyepolitike tuzakomeza kwigiza nkana kugeza ryari? Ese ubundi turarwanira urupfu ku mugani wa nyakwigendera KIZITO MIHIGO ngo bitumarire iki?

Ngo ni Genocide…… Ngo si Genocide….. Ngo yarateguwe…… Ngo ntiyateguwe….. Ngo ibuka bose…. None se mbibarize, ubundi turibuka ngo mugarure ba basaza beza mwishe bitondaga bihingiraga ibijumba cyangwa biragiriraga inka zabo? 

Turirirwa turwanira abapfu se boshye nibura muzagarura bya bisekeramwanzi mwavukije ubuzima bibasanga bibasekera (Abahutun’Abatutsi)? Turagarura se  b’abategarugori mwafomoje inda abandi mukabafata ku ngufu mwarangiza mukabica urwagashinyaguro? Muzatugarurira se ba basore na za nkumi zitagira uko zisa mwakubise amahiri cyanwa mwaboshye za kandoya?

Ni iki gituma amashyaka ya opozisiyo adashyira hamwe? Ntimushaka kuvugisha ukuri. Ni iki gituma muhora mu mpaka zurudaca? Muhisha ukuri mukuzi.

Ubu se koko hari umunyarwanda utazi uwamwiciye? Erega ubuhamya burahari kandi igihe nikigera buzatangwa. Ngo UBWICANYI BWAKOREWE ABAHUTU NTI BWATEGUWE? Ariko se umuntu wese ukivuga aya magambo aba yigiza nkana cyangwa afite iyidi migambi?

Ubu se abasirikare barabyutse mu gitondo bagiye kukazi maze bazamukira kuri ka gasozi k’i KIBEHO bahita bamisha amasasu mu mpunzi zari zihagandagaje barazitsemba? Oya byarateguwe. Erega gutegurwa singombwa abantu benshi niyo baba ari babiri cyangwa batatu byose byitwa gutegura. Ninde wabahaye mashinigani? (za mbunda zirasa zidahagarara) kugirango zice benshi bishoboka. Ninde wababwirije gufunga imihanda yinjiraga mu nkambi mbere yo kwicwa? Ninde wabujije imiryango mpuzamahanga gukomeza ibikorwa byazo mbere yo kuraswa? 

Ubwo se ntawabiteguye koko? Ubwo se harya ngo dukeneye koko iperereza mpuzamahanga ra? Niko Nyamwasa we, niko Turayishimiye we, niko Rutayomba we, ibirenze gutegurwa ushaka ni ibiki koko? Washakaga se ko bagenda mu muhanda nk’interahamwe ngo tuje kubatsembatsemba?

Ubuse abasirikare bagiye muri Congo bakahatsembera impunzi ndetse bitwaje na lisansi yo gutwika imirambo nabyo ntibyateguwe koko? Oya nyakubahwa Generali Kayumba Nyamwasa we byarateguwe ndetse mu rwego rwo hejuru!

Ubuse za mpunzi zaguye I Byumba kuri sitade, Kibungo, Ruhengeri, mu Mutara, muri za nama mwatumizaga n’ahandi byari bitunguranye koko? Oya byarateguwe. Ahubwo nta nubwo byateguwe igihe gito byateguwe igihe kirekire cyane. 

Ndashima aba bakurikira:

Dr Theogėne Rudasingwa umuganda atanga mu kunga Abanyarwanda. Yemera amakosa yabaye kandi akavugisha ukuri ndetse agasaba imbabazi. Yabaye benshi bageraga mu kirenge cye. Yemera ko habaye Genocide ebyiri kandi afite n’ibimenyetso byo kwizerwa uretse ko natwe tubizi. Ntitwakwibagirwa n’abandi bafatanya nawe kuvugisha ukuri.

James Munyandinda ni umwe muri bake bashyize ukuri ahagaragara kandi akavuga ashize amanga ndetse nta n’inyungu abifitemo. Yatanze ubuhamya bwinshi haba kwihanurwa ry’indege ya Habyarimana, haba kuba tekinisiye ba FPR bacengeye mugihe cya Genocide (byanemejwe na Tito Rutaremara) n’ubundi bwicanyi bwibasiye Abahutu. Rero ndamushimiye cyane mbikuye ku mutima. Twibutse ko yanahoze muri APR no mu mutwe wari ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu Pawulo KAGAME.

Majoro Mupende nawe ndamushima n’ubwo bwose hari ibyo avuga ukumva adashaka gutobora neza, ariko mushimira kuba yaravuze byinshi yiboneye kandi byakunga Abanyarwanda. Kuba yari mu ngabo za APR ntawahakana ibyo avuga haba ku rupfu rwa Major General Fred Rwigema ndetse n’ubundi bwicanyi bwibasiye Abahutu. Ufite ibitandukanye n’ibye azatubwire.

Hari n’abandi benshi barimo nka Lieutenant Abdul Ruzibiza, Deo Mushayidi n’abandi.

Ndagaya aba bakurikira:

Abo kugaya ni benshi ariko reka mvuge bake.

General Kayumba Nyamwasa mu byukuri agaragara nk’umwe mu banyepolitike bakomeye bashobora guhangana na Pawulo Kagame. Gusa inama namugira ni uko yakwemera uruhare rwe mumakuba yaranze u Rwanda, akavugisha ukuri dore ko azi byinshi.

Agomba kumenya ko iyo avuga ngo Genocide y’Abahutu ntiyabaye cyangwa ngo  ntiyateguwe aba atoneka benshi! Ntakintu nakimwe azageraho mu gihe ataravugisha ukuri. Erega byabaye ku manywa y’ihangu kandi hari abo mwari kumwe, hari nabarakotse ubwicanyi wari uyoboye. 

Reka kwigiza nkana ngo byose byakozwe na KAGAME. Ngo ntibyateguwe koko? Rero ndakugaya kubera utavugisha ukuri kandi ukuzi. 

Major Rutayomba aherutse kuvuga amagambo y’urukozasoni ngo Abahutu 80% bishe Abatutsi! Oya ibyabaye mu Rwanda turabizi, imvugo n’imitekerereze nkiyi niyo yatumye abana b’INKOTANYI bamwe batsembera Abahutu kubamara kuko bumvaga ko Abahutu bose ari abicanyi. Have sigaho ntuzongere kubeshya Abanyarwanda.

Rutayomba kandi akunda guhakana ko ubwicanyi bwibasiye Abahutu bwaba bwarateguwe. Birashoboka ko aba bagabo bombi hari ibyo bahuriyeho bituma bahora bahakana ibyabaye!

Hari n’abandi benshi bo kugawa no gushima, ariko icyangombwa si ukurondora amazina yabo. Igihe nikigera INTWARI zizashimwa IBIGWARI bigawe ku mugaragaro maze amateka yandikwe bushya.

Ntabwo kandi naje kugira uwo nibasira ahubwo aba bagabo nibo bakunze kugaragara muri izi mpaka. Ibi rero ni ibitekerezo byanjye kandi njyewe ntaho mbogamiye kuko umwicanyi uwo ariwe wese ni umwicanyi ndamwamagana.

Bantu mukora politike rero nimureke kwitana bamwana, kuyobya uburari ndetse no kwigiza nkana. Dushaka ukuri kubyabaye, dushaka ubwiyunge, dushaka kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri. Genocide y’Abatutsi yarabaye. Ubwicanyi bwakorewe Abahutu izina wabuha iryo ariryo ryose turabizi ko bwateguwe. Nibyo koko hari aho bwabaye butateguwe, ariko ni nkuko n’ubwicanyi bwibasiye Abatutsi hari aho butateguwe ariko bugakorwa.

Dushaka ubutabera kuri bose, dushaka guha icyubahiro abacu bazize akamama. Dushaka gushyingura imibiri(amagufa) yanamye mu nzibutso nyishi hagamijwe inyungu za bamwe. 

Koko ninde wakwishimira kubona abantu be birirwa ku bitanda banamye batumwaho isazi boshye ibicuruzwa? Ubu se abacu batuvamwo mu buzima busanzwe ko tubashyingura tuba tubanga? Oya ni ukububaha nk’ikiremwa muntu. Ababashuka ngo mwe kubashyingura bafite izindi nyungu.

Dushaka kwiyunga Abahutu, Abatutsi n’Abatwa. Dushaka u Rwanda rutarimo akandoya n’ agafuni kandi imirambo igashyingurwa neza aho gushyirwa muri rweru no kwanama mu gasozi. Dushaka u Rwanda rutarimo abantu bafite ipfunwe n’abandi bamwenyura. Dushaka u Rwanda rutarimo intore, keretse izihamiriza gusa. Ntidushaka kongera kumva akarere kitwa kwa Gacinya! N’ibindi.

Hari igihe Major Rutayomba yavuze ngo umunsi Abahutu bahawe umwanya wo kuririra ababo amarira ntibazayakira! Ntabwo ariko ari benshi ahubwo ni uko ibyo muduhisha bizaba bivugwa kumugaragaro. Ibinyoma bizatahurwa koko!

Narangiza nsaba abanyepolitike gufatana mu nda bakareka ibibatanya bagaharanira u Rwanda rugendera ku mategeko (Etat de droit). Mwibuke kandi ko abagiye bagiye kandi uruhare rwose waba waragizemo si cyo cyangombwa. Dukeneye ubwiyunge no kuvugisha ukuri maze tukabona u Rwanda rushya rutarimo interahamwe, inyenzi, hutu power, inyangarwanda, abacengezi, ibigarasha, abanzi b’igihugu dore ko nta na kunda igihumetre ibaho!

Murakoze 

Umusomyi

IMPAMVU N’UBURYO PAUL KAGAME AGOMBA KUVANWA KU BUTEGETSI BYIHUSE.

$
0
0

Hari mu kwakira 1990, ubwo Kagame yavaga muri Amerika akigarurira ingabo z’inkotanyi agahindura n’intego y’urugamba amaze kwicisha Rwigema, nk’uko yari yarabigambanye na Amerika. Ku ikubitiro, kagame yahise asiba igitekerezo cyo gucyura impunzi z’abatutsi zari hanze, ndetse yica abakuru b’inkotanyi bose bari bakibitekereza. Kuva icyo gihe hatangiye gushyirwa mu bikorwa ibyo yari yaratumwe na Amerika; intambara ishingiye ku moko. P. Kagame yatangiye kwica abasivili b’abahutu akuzaho, kugira ngo nabo birare mu basivili b’abatutsi, maze intambara ifate iyo sura. Ibi byabaga byose byari byarateguriwe muri Amerika hagati ya Kagame, Bill Clinton ndetse na Tony Brail. Aba ba mpatsibihugu bombi, bemereye kagame kumugira President ku kiguzi icyo ari cyo cyose, nawe akabakorera mu gukuraho Mobutu. Nguko uko amasezerano yari ateye. 

Kuri Amerika nta yindi nzira yashobokaga yo gufata no kwigarurira Urwanda, Atari ukwitwaza ikibazo cy’amoko cyari kimaze imyaka myinshi gitegereje impamvu ya politiki y’ubukungu ngo kitabweho, kandi ibi nibyo kagame yagombaga gushyira mu bikorwa kugira ngo ahabwe ubutegetsi. Igihe Kagame yari i Kansas muri Amerika hateguwe uburyo Urwanda rwagombaga kuva mu maboko ya Habyarimana wari warabahakaniye ko ataba inzira yo gutera Kongo. Mu wa 1990, Habyarimana yitabaje Amerika ayimenyesha ko yatewe anayisaba ubufasha nk’igihugu cy’igihangange ku isi. 

Bamusubije bamukurira inzira ku murima, bamubwira ko icyo bamufasha cyonyine ari ukumuha ubuhungiro, aramutse yemeye guha kagame ubutegetsi.  Uyu yabaye nk’ukubiswe n’inkuba kuko atiyumvishaga neza uburyo Amerika yamusaba ikintu nk’icyo ku kibazo cyo guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu. Habyarimana yakomeje kwihagararaho ariko azi neza icyo ibyo byasobanuraga. Yari azi neza ko amerika ari igihugu kigusha ikimasa gishaka urwoya gusa. Nyuma y’imvururu nyinshi n’ubwicanyi bwa hato na hato byakorwaga na Kagame mu gihugu hose, Habyarimana yemeye gusinya amasezerano ya Arusha yari yuzuye amananiza, kugira ngo nibura igihugu kigire amahoro.

Muri Kanama, 1993 Habyarimana yasinye amasezerano ya nyuma yari agamije ahanini gucyura impunzi zose zari hanze no gusaranganya ubutegetsi nk’uko Amerika yabishakaga. Aya masezerano ya nyirarureshwa yari umutego kuri Habyarimana kuko ukurikije uko yari ateye, amerika yabonaga ko nta mutegetsi n’umwe ku isi wayemera ngo ahare inzego zose zihetse izindi mu gihugu. Ibi Habyarimana yarabihaze aharanira amahoro, ndetse yemera no kuvangwa kw’ingabo zari zihanganye. Nyuma y’icyo gikorwa abanyarwanda hafi ya bose babonaga ko intambara irangiye. Icyari gitegerejwe na buri wese kikaba cyari ishyirwaho rya guverinoma y’inzibacyuho, n’itegurwa ry’amatora. 

Uko byamera kose, kagame wari udafite n’amasuri 4 yisumbuye, ntiyashoboraga guhagararira uruhande cyangwa ishyaka iryo ari ryo ryose mu yari guhatana mu matora. Ikindi kandi, ni uko guverinoma yari kujyaho iyo ari yo yose, nta masezerano yari yaragiranye na Amerika yo gutera Kongo no gukuraho Mobutu. Impamvu Mobutu yagombaga kuvaho nayo, irasobanutse rwose. 90% bya Coltan yagombaga guhindura ubuzima bw’itumanaho mu kinyejana cya 21 yari yarayikomeyeho, kimwe na cobalt ikoreshwa mu gukora indege. Amahoro ku Rwanda si cyo cyari kigamijwe. Kagame yashakaga ubutegetsi, naho Amerika ikamushakaho ibirombe bya Kongo. 

Nta bundi buryo ibi byashobokaga ubutegetsi budasahuriwe mu nduru (intambara). Intambara, ariko se hagati yande nande? Intambara hagati ya leta ya Habyarimana n’inkotanyi, kagame ntiyashoboraga kuyitsinda rwose, kuko yari yaratakaje igisobanuro cyayo akimara kwica Rwigema. Byabaye ngombwa ko kagame na Amerika iyo ntambara bayigira iy’abahutu n’abatutsi mu gihugu hose, kugira ngo mu gihe leta yabuze ayo icira n’ayo imira, bifatire igihugu mu buryo bworoshye. Nyuma y’uko abasirikare b’inkotanyi bacumbikirwa muri CND, Kagame na Amerika iby’amahoro ntibyabarebaga. Kubera ko ingabo z’inkotanyi zari muri CND zashoboraga kunanirwa ku ikubitiro, Kagame yagombaga gukora ibishoboka byose mu kwica abatutsi, kugira ngo haboneke impamvu yihutirwa ituma ingabo za Amerika zari zoherejwe na Bill Clinton i Mombasa mu cyiswe operation support hope zihite zinjira nta kuzuyaza. Ikindi gikomeye cyari mu nyungu za kagame mu gufata ubutegetsi, ni Diversion (kuyobya uburari). Iyicwa ry’abatutsi mu gihugu hose byitirirwa abahutu, cyari igikorwa ingabo za leta zagombaga guhugiraho byanga bikunze, haba mu guhagarika ubwicanyi, cyangwa kubwijandikamo. Ibi bikaba byaragombaga gutuma kagame n’ingabo ze nta rugamba na rumwe bahura na rwo mu gihe bigarurira imisozi nka za Rebero, Mont Kigali, n’iyindi. 

Byatumye igice kimwe cy’abakomando ba kagame gikina role y’interahamwe mu gukaza ubwicanyi hagati y’abasivili b’abahutu n’abatutsi mbere na nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Ibi kandi bishobora gutuma hibazwa impamvu zimwe mu nterahamwe zikomeye ndetse zaryozwa byinshi mu iyicwa ry’abatutsi, zari abatutsi ubwabo. Ingero ni nyinshi ariko urwa hafi ni urwa Kajuga Robert, wari umututsi akaba n’umukuru w’interahamwe mu gihugu. Iyi gihamya yashimangirwa kandi n’imikorere ya kagame itarigeze ihinduka yo kwica ubwoko runaka akoresheje bene wabo nk’uko ateganya kwica abahutu akoresheje intore ze za Bamporiki n’abandi ngo nyuma hazabure uwo bishinjwa. n’ubwo bamwe mu bahutu badashishoza bishe abatutsi bibwira ko bahorera Habyarimana, uwo mushinga wari warizwe neza na Paul Kagame na ba sebuja.

Mu mpera za werurwe 1994, ibisasu byo mu bwoko bwa misile zihanura indege byavanywe muri CND bijyanwa ku musozi wa Masaka hakoreshejwe imodoka za MINUAR ku mabwiriza ya Clinton ubwe. Mu ntangiriro za Mata 1994, Amerika yateguye Inama i Dar-Es-Salaam itari ifite ikindi igamije Atari ugutikiza abakuru b’ibihugu byombi, b’abahutu (Habyarimana na Ntaryamira). Ibi abakozi ba CIA mu karere babikoranye ubuhanga buhanitse ku buryo nta kosa na rimwe ryagombaga gukorwa. Hakozwe ibishoboka byose kugira ngo aba bombi baze guhurira mu ndege imwe yagombaga kuberekeza ku mushibuka umwe i Kanombe uko byagenda kose. Imirongo yose ya telephone hagati ya Clinton n’abakozi ba CIA mu karere yari ifunguye ku buryo Indege falcon 50 yagombaga gukurikiranwa isegonda ku rindi. 

Mu gitondo cyo ku ya 06/04/1994 intasi za Amerika zagiye mu Kagera ziyise abakerarugendo zigiye gukurikirana neza igihe indege iri buhanyurire igaruka zigahita zitanga amakuru yihuse. Kagame nawe aho yari ari ku Murindi mu ndaki yari ategereje kumva ko indege imaze guhanurwa maze agatangira urugendo rwo kwigarurira imisozi nta nkomyi. ku ya 06 Mata,1994 ahagana mu ma saa mbili z’ijoro, indege falcon 50 ya Habyarimana, iraswa n’abakomando bari bariteguye bihagije, ndetse babasha kuva aho bakoresheje imodoka za MINUAR basubira muri CND ntawe ubaciye iryera. Kuva iryo joro, Kagame atangira urugendo rwo kwigarurira imisozi, naho abakomando be b’Interahamwe bakomeza guhuza ingabo za leta binyuriye ku kwica abatutsi, kugeza kagame afashe igihugu. 

Kuva taliki 07 Mata 1994 kugera mu mpera z’ukwa 7/1994 ubwo kagame yafataga Kigali, nta hantu na hamwe yigeze atanga amabwiriza yo kujya gutabara abatutsi babaga bari kwicwa.

Niba hari uhazi yazahatubwira. Ikindi kandi, ni uko mu nkundura yo gufata Kigali, nta hantu na hamwe kagame yigeze ahurira mu rugamba rukomeye n’ingabo za FAR, uretse mu mizo ya nyuma za mburabuturo, nabwo ari uko FAR ibonye umujyi wenda gufatwa. Mu gihe cyose inkotanyi zari zirimo kwigarurira imisozi, abasirikare ba FAR bo bari bahugiye mu bikorwa byo kugarura umutekano mu mujyi, n’ubwo bamwe muri bo bari bijanditse mu bikorwa byo kwica abatutsi. nyuma y’urupfu rwa Habyarimana, abantu batekerezaga ko ibintu biri busubire mu buryo, ndetse bikaba ari byo byatumye igisirikare cya FAR gishyira ingufu mu kugarura umutekano no kubuza abantu gusahura, kurusha guhurira na kagame ku rugamba. Abatutsi barishwe, maze aho bashiriye kagame aba yarangije gufata umujyi, n’igihugu muri rusange. Yica abashumba ba Kiliziya gaturika bose bari i Gakurazo, hamwe na Sheja umwana muto wari kumwe nabo. Taliki ya 17 Nyakanga 1994, abahutu na leta yabo bava mu gihugu, abarenga miliyoni 2 bambuka bajya Kongo (Zaire y’icyo gihe).

Kagame afata igihugu aba byose hejuru ya byose, atanga impozamarira yo kwica no gufunga abahutu bose bari mu gihugu ku batutsi bari barokotse ubwicanyi yateguye. Arimbura ibihumbi birenga 200 by’impunzi z’abahutu bari I Kibeho isi yose ibireba irenzaho. Nyuma y’imyaka 2 akomereza urugendo rw’abamutumye muri Kongo, muri Kanama 1996 ajya gufata amabwiriza muri Amerika abonana n’abategetsi bakomeye harimo na John Perry icyo gihe wari minister w’ingabo, abumvisha ko atagera mu birombe atabanje gusenya inkambi z’abahutu zari muri Kivu y’epfo n’iya ruguru. Bamubwira ko kugira ngo intambara yumvikane neza ari uko ashaka udukingirizo tw’abahoze barwanya Mobutu akaba ari bo ashyira imbere. Amezi abiri yakurikiye, kagame yatumyeho muzehe L Desire Kabila na Bugera i Kigali kugira ngo abasobanurire uko gahunda iteye. Ibitwaro bya rutura ndetse n’amato mato y’intambara byoherejwe na Amerika bisukwa i Kanombe buri joro.

 Mu Gushyingo 1996, bayobowe na Kabarebe, ndetse na L Kabila mu mirongo y’imbere, abasirikare ba kagame mu mazi no kubutaka, binjira muri Kongo bica ndetse barimbura igihumeka cyose mu nkambi z’abahutu muri kivu zombi. Twabibutsa kandi ko ari muri uwo mwaka ku kagambane ka Amerika, muri Tanzania hari habanje kumenwa amafaranga menshi kugira ngo impunzi zaho z’abahutu zibanze zicyurwe. Kugira ngo zitabangamira ibitero byari bigiye kugabwa muri Kongo, cyangwa zigafata Urwanda mu gihe kagame ahugiye Hakurya. Paul Kagame arimbura impunzi z’abahutu isi yose ireba, iraruca irarumira. Afata kongo ku ya 17 Gicurasi 1997, ashyira L Desire Kabila ku butegetsi, ndetse Kabarebe amugira Umukuru w’ingabo z’amabandi ziswe iza Kongo. Aya mabandi ntiyazuyaje, atangira gusahura ikitwa ibuye ry’agaciro ryose ryabarizwaga muri icyo gihugu yohereza i Kigali hanyuma Kagame nawe akuriza indege yohereza muri Amerika.

Ibyo bikorwa byo gusakura Kongo, Kagame yakomeje kubifatanya no gucura inkumbi mu Rwanda hose ategura ndetse ashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abahutu mu wa 1997-1998 muri Gisenyi na Ruhengeri. Mu turere twa Nkuli, Mukingo, Kinigi, Kanama, Kayove, Karago, Nyakinama, Nyamutera, n’ahandi henshi. Mu myaka 2 gusa yakurikiye, Kagame yatangiye kwibasira ibikorwa remezo rusange mu mujyi wa Kigali arabyararika abisimbuza inyubako ze bwite. Aha twavuga nk’ahahoze gare yo mu mujyi yasenywe ku manywa y’ihangu Rubanda ibeshywa ko igiye gusimbuzwa indi igezweho, maze aho kugenda gutyo Kagame akahiterekera city tower. Ntibyatinze ahimbira President Pasteur Bizimungu ibirego, amuhirika ku butegetsi amujugunya muri Gereza. Muri 2001, L Kabila abaturage bakomeje kumugaragariza ko barambiwe gukubitwa inkoni ku nda, n’ingabo ziyobowe na Kabarebe, asaba ko inkotanyi zimuvira ku butaka, ariko yirengagiza ko ziri no mubamurinze. Nta kuzuyaza, kagame yahise ategeka ko L. Kabila yicwa, ndetse anumvisha ba sebuja ko yari abangamiye inyungu zabo. 

Ni muri icyo gihe kandi, kagame yashinze ikiswe inkiko Gacaca zari zigamije gufunga abahutu bose bitwa ko ari bakuru, nyuma yo kubacira urwa Pilato. Abacamanza bari abatutsi, n’abarega ari abatutsi naho uregwa akaba nyakamwe w’umuhutu. Nta kintu na kimwe cyashoboraga kurengera abahutu mu gihugu hose cyangwa ngo kibakize uru rugomo. Benshi batanze ibyo batunze byose ngo birengere ariko biba iby’ubusa babamarira mu munyururu. Bakatirwa imyaka myinshi y’igifungo igeretseho n’imirimo y’uburetwa butazibagirana bwiswe TIG. Bake mu bahutu barokotse uru rugomo bahunga igihugu abasigaye baba abaja, n’inkomamashyi z’ubutegetsi. Abana b’abahutu bari mu mashuri, kagame abashyiriraho inota rihanitse ryo gutsindiraho, abatutsi bacitse ku icumu bashyirirwaho inota ryo hasi cyane ryo gutsindiraho. Naho abatutsi bavuye hanze bakoroherezwa gukomeza amashuri binyuriye mu miryango yabo iri mu butegetsi. 

Si ibyo gusa, Kagame yanakuye muri gahunda y’indimi, ururimi rw’igifaransa abahutu n’abasa nabo bigaga kandi bakanakoramo. Ibyo byose hagamijwe kubaburizamo burundu. Si ibyo gusa, Kagame yanategetse ko imitungo yose y’abahutu igurishwa binyuriye muri Gacaca, maze abana babo bagatorongera bakagwa ku gasi.

Iyi gahunda yo kurimbura abahutu ku buryo burambye, yatumye kugeza kuri uno munota rubanda nyamwinshi rw’abahutu mu Rwanda, ntaho wabatandukanyiriza n’abapfuye. Kagame amaze kwica abahutu abarangije ntiyashizwe, abona ko n’abatutsi byanze bikunze bazamuhagama. Inda nini igira itya itangira kudusohoreza ubuhanuzi bwa Rwabujindiri rurya ntiruhage. mu myaka ya za 2008 atangira kwiyenza kuri ba rusagara abanyaga inzuri zabo ziri mu karere ka Kayonza, yirengagiza ko we yikubiye Muhazi yose, ngaho ba Musenyeri Birindabagabo i Gahini, abashinja gukorana n’umwami, ba Rujugiro atangira kubarega imisoro, reka sinakubwira ubucuruzi bwose mu gihugu abugira ubwe, ngizo za tagisi arazica azisimbuza coasters mu gihugu hose, ngizo FAIR, HORIZON, COTRACO, Inyange, ibigo by’itumanaho amaduka, ndetse n’ubundi bucogocogo bwose yigwizaho.

Uyu Rwabujindiri ntiyahaga, anyaga imitungo ya Rujugiro yose, ashaka inzu ya Rwigara, ayimwimye aramwica arangije arayisenya. Uduce twinshi muri Kigali atwimuramo abaturage aradusenya nyuma yo kutugurisha abashoramari. Bityo ba nyiraho bagenderaho, nyamara we yarishyuwe ingurane. Agura indege yiyishyura ingendo zazo mu mafaranga y’igihugu nabwo ntiyanyurwa. Arica buri munsi, yica Gasakure, yica Mucyo, yica Karegeya, yica Toy Nzamwita, yica Asiel Kabera, yica Rwabukamba, yica Mutagatifu Kizito M. n’abandi benshi cyane ntavuze muri iyi serie y’abatutsi. Niba Kagame yarashoboye kwica ikitwaga rubanda nyamwinshi y’abahutu, akaba agerereye n’abatutsi, murumva Urwanda rusigaje iki?

Ni ukwibeshya gukomeye cyane ku Munyarwanda wese wibwira ko agafuni ka Kagame kamuri kure. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “umukunzi wa Kagame niwe arya mbere.” Iyimbaga yose tumaze uvuga haruguru yahitanye hamwe n’abandi benshi yarunze mu munyururu azica ejo cyagwa ejobundi, nta wabarushije kuba hafi ye. Igihango wowe waba wibwira ko ufitanye nawe, ntiwaba warakibarushije. Birakwiye ko abanyarwanda bose aho bava bakagera Abahutu, Abatutsi, ndetse n’Abatwa basobanukirwa ko Kagame nta n’umwe ari we muri bo. Paul Kagame ni Ibandi Ryibisha intwaro, ryashyizwe mu bushorishori na Amerika nyuma yo kuyifasha kujya kwiba Kongo. Muzi neza ko kuba hafi y’ibandi akenshi biba ari ugushyira mu kaga ubuzima bwawe, cyane ko iyo ribona ko ushobora kutemera ibyo rigutegetse cyangwa ntubikore uko ribishaka igisubizo aba ari ugupfa. Kuba hafi ya Kagame rero uri kurya akaribwa n’akataribwa muri ibi bihe, murumva icyo bisobanuye. Kuba Ibandi rero bikubiyemo no kwiba ubutegetsi bwa rubanda no gushaka gusahura igihugu ubuzima bwe bwose. 

Mu wa 2003 yibye ku ngufu ubutegetsi, nyuma y’imyaka7 muri 2010 arongera arabwiba, nyuma y’indi myaka7 mu wa 2017 arongera abigenza atyo. Kuba abanyarwanda twakomeza kurebera aya mahano byaduha umwanya wa mbere w’ubugwari ku isi. Igihe cyo guceceka cyararangiye. Abanyarwanda twese uko tungana aho turi hose ku isi tugomba guhitamo kugwa mu mfuruka itagira ubwinyagamburiro cyangwa guhaguruka tukarwana n’agatsiko gashaka kuyidutsindamo.

 Rubyiruko rw’Urwanda namwe banyarwanda mwese, muri kwicirwa n’inzara mu gihugu hose, bitewe n’ibyemezo kirimbuzi byafashwe na Kagame kuri iki cyorezo cya Corona. Mbanje kubihanganisha mbikuye ku mutima, mbamenyesha ko ibyemezo kagame yafashe byo gufungirana abantu burundu bitigeze bifatwa n’igihugu icyo ari cyo cyose mu byo mu karere. Ibi bikaba biri mu nyungu ze bwite, Inyungu ya mbere, ni ugusaba inkunga mutazamenya irengero ryazo yitwaje imimerere yabashyizemo, inyungu ya kabiri ni ugutegura neza uburyo bwo kwiba umutungo w’igihugu muri iki gihe nta muntu n’umwe uri ku kazi, kugira ngo nibirangira azatangaze ko ibihombo byaturutse ku kuba abantu batari ku kazi maze ikigega agaciro gitangire kwambura rubanda mu rwego rwo gusubiza ibintu mu buryo. Impamvu ya gatatu ni ukwicisha abaturage inzara no kugabanya abaturage kugira ngo abone ubutaka bwo kugurisha abashoramari kandi ibyo bikorwa yarabitangiye. Nta kwibeshya na mba, kuri mu kuvuga ko kagame yifuza nibura ko Abanyarwanda bapfa akabona ubutaka. Icyabimufashamo rero cyose aragishyigikiye 100% kuko nta wundi mutungo asigaranye wo kugurisha Atari ubutaka bw’abenegihugu.

Bana b’Urwanda mbaga y’inyabutatu, igihugu cyacu dukunda twese kiri mu maboko y’agatsiko k’abantu batarenze 20, bakoresha akandi gatsiko k’abantu bake cyane batageze kuri 200 bafite imbunda bakoreshwa mu gukomeza kutwica tureba. Bakarasa umwe, uwo bari kumwe agaceceka azi ko ari byo bimukiza, ejo nawe bakaza bakamurasa tugakomeza gushira gutyo. Igihe cyo guhangana n’ibi bishwamwinyo cyararenze turasabwa guhaguruka ubu. Tugasezerera Kagame n’izi ngegera zindi ayoboye. Abanyarwanda, tugomba kwanga gukomeza kuragizwa urushishi nk’injiji zitazi aho ziva n’aho zijya. Ubwoba bushobora kwica kuruta ibifaru, n’indege z’intambara. Abaturage nibange gusenyerwa maze turebe ko kagame abwira ingabo ngo zibarase, urebe ko igihuru kitabyara igihunyira. Ibyo kagame ntiyabitinyuka ni umunyabwoba kubi. Icyo akomeza kutumarisha ni uko atwara umwe umwe. Kandi namwe muzi umugani wa wa musaza washatse kuvuna inkoni zihambiranyije uko yabigenje. Abanyarwanda nimufatanye ku bibazo byose bibareba maze murebe ko hari aho ako gatsiko k’imiguta kazabamenera. Ntibikwiriye na gato ko abanyarwanda dukomeza kurenganywa n’abantu nkatwe bafite inyama n’amaraso. Ngo badusenyere, badukubite, badufunge, bagere n’aho batwica tureba, ni ubutesi bukomeye. Nongere mbisubiremo igihe cyo kwigobotora iyi miguta cyarageze. Nta muntu ugomba kongera kurenganywa afite amaboko. Ibi nibishyirwa mu mutwe na buri wese, izigiraga injangwe zizaba imbeba mu gihe nk’icyo guhumbya, Igisabwa ni ukubyizera gusa. Ndabasaba, kudashotora, ariko na none ndabasaba mbinginga ko umuntu uwo ari we wese icyo yaba yitwaje cyose naramuka aje kuguhohotera ukakimwaka niba kica azabe ari we giheraho, n’undi uje bigende gutyo. Bigomba gusobanuka neza ko aka gatsiko kayobowe na Kagame nta mpuhwe na mba kadufitiye nk’abanyarwanda. Dukwiye kandi kumenya ko intambara yo kugahirika yatangiye. Igisabwa ni ukurasa cyangwa ukaraswa. Basirikare muri hafi ya kagame, gupfa ni ibya twese ariko gupfa cyagwa ugakira umaze kwica kagame, ni umuhigo mugomba guhiga mwese kandi uzawesa wese azaba intwari Urwanda n’abanyarwanda batazigera bibagirwa ibihe bitarondoreka. Kagame agomba kurangirana na 2020, umwaka yasezeranyijemo abanyarwanda ibyiza akawutangira awicira abatagatifu. 

IHEREZO RYA KAGAME NI IRI.

MURAKOZE.   

Ernest Mugisha

i Kigali.

25.04.2020-Ribara uwariraye: ikiganiro cyo kwibukira hamwe abanyarwanda bose

Ijwi ry’Amerika: isesengura ku gitabo cya Kizito Mihigo.

$
0
0

Nyuma y’aho igitabo cya Kizito Mihigo gisohokeye abantu batandukanye bakivuzeho, Radio Ijwi ry’Amerika mu iwi ry’umunyamakuru Vénuste Nshimiyimana mu kiganiro “Dusangire Ijambo” yatumiye bamwe mu basomye iki gitabo bagira icyo bavuga.

Abatumiwe ni:

-Clarisse Kayisire

-Gallican Gasana

– Jean Claude Mulindahabi

-René Claudel Mugenzi

Icyo gitabo cyaboneka hano:

-Version Kindle

Version Broché

Mwakumva ikiganiro cyose hano:

Agapfuka munwa ntako bazi uretse kukumva |Iby’uko hari icyorezo ntabyo bazi

Covid-19/Rwanda: Kompanyi ya RwandAir igiye kugabanya imishahara ku bakozi bose

$
0
0

Kompanyi y’indege ya leta y’u Rwanda, RwandAir, yatangarije abakozi bayo ko igiye kubagabanyiriza imishahara mu guhangana n’ingaruka yagizweho n’icyorezo cya coronavirus. 

Mu ibaruwa iyi kompanyi yageneye abakozi bayo BBC Gahuzamiryango yabonye kopi, umuyobozi mukuru wa RwandAir Yvonne Manzi Makolo yabandikiye ko byabaye ngombwa ko ifata “ingamba zikomeye mu kugabanya amafaranga ikoresha”.

Ku itariki ya 19 y’ukwezi gushize kwa gatatu nibwo RwandAir yatangaje ko ibaye ihagaritse ingendo zose mu gihe cy’iminsi 30, hagendewe ku mabwiriza ya minisiteri y’ubuzima yo kurwanya coronavirus, hasigara ubwikorezi bw’ibikoresho bya nkenerwa muri iki gihe. 

Iyi baruwa y’amapaji abiri ivuga ko ibyo byatumye RwandAir “itakaza ahantu hose hayinjiriza amafaranga nyamara tukaba dusabwa gukomeza kuriha ibisabwa bya ngombwa ngo [RwandAir] ikomeze gukora”. 

Bityo ko rero ubuyobozi bwa RwandAir bwafashe ingamba zirimo kudahemba abayobozi bakuru umushahara mbumbe w’uku kwezi kwa kane mu gufasha ko iyi kompanyi izakomeza gukora mu gihe kiri imbere.

RwandAir ivuga kandi ko yongereye igihe cy’ihagarikwa rya kontaro z’abapilote. Yongereye kandi igihe cy’ihagarikwa rya kontaro z’abakozi bayo batari ab’ingenzi cyane kugeza igihe izagira ikindi ibamenyesha. 

Yanahagaritse uburyo bwo korohereza akazi abakozi nko kubaha amakarita ya telefone n’ubundi buryo bwo kuborohereza mu itumanaho, bisigara gusa ku bakozi bacye. 

Yanasabye abakozi bayo gukoresha iki gihe yahagaritse ingendo bakaba ari bwo bafata konji (congé/leave) yabo y’uyu mwaka. 

Kubaganya imishahara ku kigero kigera kuri 65%

Ubuyobozi bwa RwandAir buvuga ko mu kwirinda guhagarika kontaro z’abakozi bose guhera muri uku kwezi kwa kane, byabaye ngombwa ko hafatwa n'”izindi ngamba zikaze”.

Izo ni nko kugabanya umushahara mbumbe w’abakozi ku kigero kiri hagati ya 8% (ku wuhembwa umushahara wo hasi cyane) na 65% (ku wuhembwa umushahara wo hejuru cyane). 

Hari kandi no kugabanya imishahara y’abakozi bayo bakorera mu mahanga, igashyirwa ku rwego rumwe rw’umushahara nk’utangwa ku bakozi bayo bakorera mu Rwanda. 

RwandAir ni ikigo cy’ubucuruzi cya leta, ni kimwe mu bigo bitajya bigera imbere ya komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari nayo ishingira kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.

Mu kwezi kwa cumi na kabiri umwaka ushize, kompanyi y’indege ya Qatar Airways yagiranye amasezerano na RwandAir arimo ko Qatar Airways yegukana 60% by’imigabane yose ya RwandAir. 

Mu bihe byashize, humvikanye bimwe mu bigo by’abikorera nabyo byafashe ingamba zirimo nko kuba bihagaritse amasezerano y’akazi n’abakozi. 

Imibare ya minisiteri y’ubuzima yo ku munsi w’ejo igaragaza ko abanduye coronavirus mu Rwanda bageze ku 183, bakaba barimo barindwi bashya babonetse mu bipimo 1,275 byafashwe ejo.

Abamaze kuyikira ni 88 – barimo umwe mushya, bivuze ko abakiyirwaye bose ari 95. Nta wuratangazwa ko yishwe nayo mu Rwanda.


Congo: abayobozi bavuga ko batazi abishe abantu 18 i Rumangabo

$
0
0

Abantu 18 barimo 12 barinda parike y’igihugu ya Virunga mu ntara ya Kivu ya ruguru muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo biciwe mu gitero cy’abagizi ba nabi.

N’ubwo bikekwa ko abo bantu bashobora kuba barishwe n’abagize imwe mu mitwe y’inyeshyamba ikorera hafi y’iyo parike, ubutegetsi mu ntara ya Kivu buvuga ko bwatangije iperereza kuri ubwo bwicanyi. Kugeza ubu, nta muntu cyangwa umutwe wari wigamba ubwo bwicanyi.

Bwana Jean Bosco Rubuga Sebishyimbo, ministiri ushinzwe itangazamakuru muri guverinema y’intara ya Kivu ya ruguru yabwiye Ijwi ry’Amerika ko amakuru nyayo ku bagabye icyo gitero azamenyekana vuba.

IBITANGAZA FPR YIZEZA ABANTU N’IMPAMVU BIRANGIRA BIBAYE BARINGA.

Kagame yakuye ku mirimo Gen Nyamvumba ngo kubera iperereza riri kumukorwaho.

$
0
0

Nyuma yo kwihanangirizwa na Perezida Kagame mu mwiherero wabereye i Gabiro muri Gashyantare uyu mwaka, Gen Patrick Nyamvumba wari MInistre w’umutekano mu gihugu yakuwe ku mirimo ye ngo kubera iperereza ririmo kumukorwaho.

Si ibyo gusa kuko n’umuryango we utorohewe kuko murumuna we Col Andrew Nyamvumba nawe yakuwe ku buyobozi bw’inzego z’iperereza za gisirikare ataramaraho kabiri, mu gihe undi murumuna we Robert Nyamvumba bivugwa ko yatawe muri yombi akaba afungiwe ahantu hatazwi.

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kibajijwe cyane!

ICYEMEZO CYA LETA YA FPR CYO GUFUNGIRA ABANYARWANDA MU NGO GIKOMEJE GISHYIRA BUCECE MU KAGA UBUZIMA BWABO KURUSHA COVID-19

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU RYO KUWA 27 MATA 2020

Kuva ku italiki ya 21 Werurwe 2020, Leta ya FPR INKOTANYI yafashe icyemezo gihutiyeho cyo gufungira Abanyarwanda mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abatavugarumwe na Leta ya FPR INKOTANYI ntibahwemye kwerekana ko icyo cyemezo cyafashwe nta ngamba zateganyijwe zo guhangana n’ingaruka zo gufungira abaturage mu ngo babagenera ibyangobwa by’ibanze nkenerwa mu buzima.

Kuva iki cyemezo cyafatwa,  ubuzima bw’Abanyarwanda buri mu kaga kaganisha ku gupfa kurusha COVID-19 kubera inzara  yibasiye cyane abatuye mu mugi wa Kigali no mu y’indi migi  dore ko abenshi  bari batunzwe no kubaho kubera ko bagiye guca inshuro.

Kugira ngo u Rwanda rudahinduka irimbi, abatuvugarumwe na Leta ya FPR baba mu Rwanda barayisaba bakomeje ko yakoroshya iki cyemezo cyo gufungira Abanyarwanda mu mazu ariko kandi hagafatwa ingamba zindi  zatuma Abanyarwanda babana na COVID-19 kandi bayirinda maze ubuzima bw’igihugu  bugakomeza.

Muri urwo rwego, abatavugarumwe na Leta ya FPR barasanga :

1.Icyemezo cyo gufungira Abanyarwanda mu ngo kigomba kuvaho maze imirimo iha akazi ba nyakabyizi igasubukurwa ariko hagakomeza gufatwa ingamba zo kwirinda kwegerana kandi umuntu wese akambara agapfukamunwa ;

2.Icyemezo cyo gufungira abantu mu mazu kigomba gufatirwa agace kagaragaye ko  kibasiwe bidasanzwe  n’iki icyorezo ;

3.Abantu bafite ubuzima bwazahajwe kubera izindi ndwara  cyangwa kubera imyaka bagomba kwitabwaho ;

4.Abatuye mu migi bashaka gusubira iwabo mu byaro  Leta  igomba kubareka ariko bagataha babanje gupimwa ;

5.Imirimo yo gutwara abantu igomba gusubukurwa ariko abagenzi bakubahiriza ingamba zo kwirinda bambara udupfukamunwa no kutegerana ; 

6.Leta yakagombye guha ibiribwa  Abanyarwanda babaye kurusha abandi   kugeza bongeye kubona uburyo bwuko bashobora kwibeshaho uko bari basanzwe ;

7.Leta yakagombye gufasha ibigo byose byazahajwe  kurusha ibindi maze bikabura ubushobozi bwo guhemba abakozi nibura ikagenera buri mukozi kimwe cya kabiri cy’umushahara yahembwaga ;

8.Leta yakagombye kugabanya imisoro iziguye irimo TVA, amahoro kugira ngo ibiciro by’ibintu nkenerwa bigabanuke ku isoko.

Kugirango izi ngamba zishyirwe mu bikorwa ni ngombwa ko:

  • Leta ya FPR ihagarika kwibasira abanyamakuru bigenga ibafunga  kuko aribo jisho rya rubanda rirufasha kumenya no kwamagana abayobozi batuzuza ishingano zabo muri ibi bihe bikomeye by’amage ;
  • Gukoresha neza amafaranga aturuka ku nkomoko zitandukanye zirimo umutungo w’igihugu, imfanyo z’amahanga n’ibigega by’imari FMI, Banki y’Isi, ibigega binyuranye nk’Agaciro Funds ; 
  • By’umwihariko barasaba Ishyaka rya FPR gufata mu mutungo wayo yavomye mu Banyarwanda dore ko kuva iki cyorezo cyatangira yaruciye ikarumira ikaba nta nkunga kugeza ubu iratangariza Abanyarwanda ndetse n’amahanga yaba yaratanze.

Mu gusoza, abatavugarumwe na Leta ya FPR baba mu Rwanda barasaba abayobozi kudasesagura umutungo muke w’igihugu. Aha baragaruka ku nkunga Prezida wa Repubulika yahaye Umuryango Wunze Ubumwe w’Afurika ingana na miliyoni imwe y’amadorali mu gihe  abaturage barimo bicwa n’inzara. Ujya gutera uburezi arabwibanza.

Bikorewe i Kigali, kuwa 27 Mata 2020

Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA

Perezida w’Ishyaka  DALFA UMURINZI (Sé)

Me NTAGANDA Bernard

Pezida Fondateri wa  PS Imberakuri  (Sé)

Nyuma yo gusohora iri tangazo Me Bernard Ntaganda na Mme Victoire Ingabire bagiranye ikiganiro na Radio Urumuli basobanura ibikubiye muri iri tangazo bashyize ahagaragara.

Rwanda: Ihonyorwa ry’amategeko kubera Covid19

$
0
0

– Uburenganzira bwa bamwe bwahutajwe nta tegeko na rimwe rishingiweho, ku mpamvu zitiriwe COVID19

– Abanyamakuru bafunzwe bazira kuvuga ukuri ku makuru y’ibiribwa bitangwa mu mafuti.

– Abanyamakuru bafunzwe bazira kuba baratangaje iby’ifatwa ku ngufu ry’abagore n’abasirikare mu gace kazwi nka Bannyahe (Kangondo I, Kangondo II, Kibiraro)

– Abagore bakubiswe bakanasambanywa ku gahato baracyategereje ubutabera (IBI BYOSE NI IBIKUBIYE MU CYEGERANYO CYA HRW MUTEZE AMATWI)

Ese Amoko Avuze iki Mubanyarwanda?

$
0
0

Taliki ya 25 Mata 2020, nagize amahirwe yo kwibukira hamwe n’abandi banyarwanda mumuhango wo kwibuka bose “Ribara Uwariraye” wakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga. Bwari ubwambere nibukanye nabandi banyarwanda, tugafatana mumugongo, tukibuka abishwe bose buri wese akumva akababaro ka mugenzi we! Uyu mwaka wa 2020 wabaye umwaka udasanzwe kubera icyorezo cya Covid-19. Mu Rwanda nabo bibukiye mungo ndetse bifashisha ikoranabuhanga. Kwibuka kwacu kwari guhabanye cyane n’uburyo Leta iyobowe na Jenerali Paul Kagame yibuka. Mu Ijoro Ribara Uwariraye, ntamurongo wa politike twagenderagaho mukwibuka, twibutse bose duha urubuga abatangabuhamya babara ijoro baraye! Twashyize imbere ubumuntu kurusha ubwoko mugihe leta yibuka ivangura abapfuye betewe n’inyito ubwo bwicanyi bwahawe! Abahutu, Abatutsi, n’ Abatwa bari bahawe rugari! Dr. Jean Ngendahimana yavuze amagambo afite uburemere bwatumye akwirakwira kumbuga nkoranyambaga aho abantu bandikaga: #AmokoOnS’enfout #Amokontacyoambwiye #AmokoIdon’tcare. Aya magambo yari aherekejwe na “Dukubitire Ikinyoma Ahakubuye!”

Mwambaza muti ese ntimwemeje ibyo Leta ya FPR ivuga ko amoko ntacyo avuze ko twese turi abanyarwanda kandi akoreshwa nk’intwaro mukwibuka? Ikindi mwambaza muti, “Ese wowe watangaje uti “Ndi Umuhutu Kandi Ndibuka” Nigute waba uhindutse kubyo watangaje mugihe gito nawe ukavugako amoko ntacyo akubwiye? Kugirango musobanukirwe aho hashi tage Amoko ntacyo ambwiye yakomotse nibyiza kureba ikiganiro Ribara Uwariraye kuri Youtube Gatebuke Mu kinyarwanda! Nkuko nabivuze haruguru, Dr. Jean Ngendahimana yaravuze ati, “Nshiye muri comments gacye mbona abantu bavugango uzabaze ababyeyi bawe italiki bahungiye muri Congo. Ndabwira abantu ko njye nitwa Jean Ngendahimana nkuko nabivuze, ariko kandi nkaba nkora umwuga w’itangazamakuru, nawukoze i Kigali nkaba kandi nkiwukora hano kumugabane w’iburayi! Njyewe ubundi nkomoka kubabyeyi bahungiye muri Congo mumwaka wi 1959 bivugango turi mubwoko bw’Abatutsi. Usibyeko ubwoko, moi je m’enfous ntakintu bumbwiye ariko kandi ibibintu byokumvako akababaro kawe gashobora gutuma wumvako utakumva akababaro k’abandi ni ubugwari! Ni urwango rukomeye cyane kandi s’ikintu ukwiye kubwirwa na politike kuko kumva akababaro k’undi ni ubumuntu. Ubumuntu kenshi baraburirimbye ariko sinzi abanyarwanda aho babushyira!” Dr. Ngendahimana yavuze amagambo meza agaragaza ubumuntu bwe ni uko yarenze ubwoko agashyira imbere ubumuntu!

Nkuko nabivuze muminsi ishize, Leta ya RPF Inkotanyi ikoresha amoko mugukomeza inzigo mubanyarwanda, kubwira abatutsi ko RPF itariho bashira, gutera imbabazi abaterankunga ndetse no gukomeza ipfunwe kubanyarwanda bo mubwoko bw’abahutu! Mubyukuri abaturage bo hasi ntacyo amoko abamariye kuko basangiye gupfa no gukira. Ukuri ni uko amoko yagiye akoreshwa na Leta uko zagiye zisimburana nk’intwaro yo gutanya ngo bategeke! Nubwo twebwe abayoborwa amoko ntacyo atubwiye, tugomba kwambura iyo ntwaro abayikoresha mukudutanya! Dr. Ngendahimana yabikoze neza cyane, yarabanje avugako akomoka kubabyeyi bahunze muri 1959 avugako ari abatutsi ariko ko ntacyo bimubwiye! Ibuka mubwana iyo bakwitaga izina udashaka! Umubabaro wagiraga barikwise byatumaga abandi bana bariguhata ariko uko waryemeraga wabaga ubambuye intwaro bakoresha buhorobuhoro rikazibagirana! Uko niko nemeye ubwoko umuryango nyarwanda wampaye kandi na leta zakoresheje nk’ intwaro kudutandukanya ngo batuyobore buhumyi! Mubyukuri ntacyo amoko avuze mubanyarwanda ahubwo agize icyo avuze kubayobozi bayakoresha nk’intwaro munyungu zabo!

Innocent N. Justice.


Amaherere: abana b’umuja bakubitirwa ku mazi nyina yavomye – François-Xavier Gasimba Munezero

INYANDIKO IGENEWE ABAPOLISI BOSE B’ U RWANDA NI IZINDI NZEGO ZOSE Z’UMUTEKANO NDETSE NABAHOZE BAKORA MURI IZO NZEGO

$
0
0

Bavandimwe twakoranye umwuga wo gucunga umutekano mu Rwanda, 

bamwe muri mwe barahemukira umuryango nyarwanda nabo ubwabo batiretse, nyamara ababakoresha ibyo, bo bakababeshya ko ari  ugukorera igihugu, ibyo bituma ubareba mu mwambaro umwe ababona kimwe. Nyamara njye nzi neza ko atari mwese muhutaza uburenganzira bwa muntu ariko hari ababitoranirijwe batabihanirwa kuko batumwa gukora amahano bababwira ko ari ubutwari iyo urenganije umwenegihugu mugenzi wawe ugamije gushimisha abagutegeka.

Kubera ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu mukoreshwa n’ubutegetsi bubi bwa FPR Inkotanyi mwibwira ko muri kubahiriza amabwiriza yaba jenerali nyamara mubizi neza ko ibyo mukora ntaho byanditse mu bitabo by’ amategeko y’u Rwanda; ndetse bikaba nta naho bigaragara mu masomo yose ahabwa umupolisi cg umusirikare kubigo bitanga inyigisho zibanze zo kurinda abanyarwanda. Ibyo bituma mugaragara nkabaterabwoba bugarije ikiremwamuntu mwakabaye mufasha kubaho gitekanye

Niyo mpamvu njyewe Rtd Inspector John B. SIMBABURANGA wakoze mu nzego zitandukanye z’umutekano imyaka igera kuri 16 mu gihe cy’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi kugera mbaye ofisiye mu gipolisi cy’u Rwanda ndetse nkaza guhunga ubwo butegetsi bubi mukorera ndi Admin Officer wa Interforce Unit mu gipolisi cy’u Rwanda, nifuje kubandikira iyi nyandiko ndetse mbasaba gutega amatwi ibiganiro byose bica ku mbuga nkoranya mbaga nizindi nyandiko z’imiryango mpuzamahanga zibasaba kunamura icumu. 

Uyu munsi nkaba mpangayikishijwe bikomeye ni impamvu mwe mutabona ko mugihe kije muzugarizwa n’uruhuri rw’ibibazo mugihe abaturage bazaba bisubije ijambo kubwo kurambirwa imigenzereze igayitse y’ubutegetsi buhangayikishijwe ni inyungu za abategetsi aho kwita kunyungu rusange za abaturage niba mudafashe icyemezo ubu mbere yuko icyo gihe kigera. Nkaba mfite icyizere ko iyi nyandiko numurangiza kuyisoma muzagira ubutwari mugahitamo neza kubwa ahazaza heza hanyu, u Rwanda nabazabakomokaho ndetse ni imiryango yanyu ubwayo maze mukiyemeza kurengera abaturage bamaze igihe kirekire ku gacuri. 

Iyo urashe nkana ukica cg ugakomeretsa, ugahimbira umunyarwanda mugenzi wawe cg umunyamahanga ibirego kugira ngo agirirwe nabi nubutegetsi, cg ukamushimuta akajyanwa gukorerwa iyicarubozo yagira amahirwe agata gakondo ye akajya gutorongera mu mahanga, burya uba wishyizeho umuvumo kdi uba uhemukiye umuryango nyarwanda wowe ubwawe ukomokamo ni isi muri rusange. 

Mbonereho no kukwibutsa ko bagenzi bawe benshi bagiye bakorera FPR Inkotanyi bakica, bakiba ibyarubanda, ndetse bagatera benshi ubuhunzi, ubupfakazi n’ ubupfubyi, igihe cyageze ya FPR Inkotanyi bakoreraga ihitamo ko bicwa imfu zinyuranye inyinshi ziteye urujijo bamwe muri mwe bagizemo uruhare rweruye.  Wowe rero naho washimisha abo ba jenerali bagushuka gute, nawe ntibazakurebera izuba kuko bazaba batinya ko igihe kizagera ukamena amabanga yibyo bagukoresheje cg bazi ko uzi, bishobora gushyira ahabona ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, dore ko ariyo nzira yonyine rukumbi bakoresha mu kuzimangatanya ibimenyetso bishinja ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi ibyaha ndengakamere bukorera abanyarwanda.   

Wabonye na amaso yawe ko leta ya FPR Inkotanyi idatoranya mu kwica (waba urubyiruko, igikwerere, umusaza cg umukecuru, umukire cg se umukene, warīze cg utarīze, iyo inyungu zije uricwa nta nzira nimwe ya amategeko ikurikijwe) Nawe rero witegure ko ibyakorewe abandi cyangwa se biri kubakorerwa ntakabuza bizakugeraho. Ingero ni nyinshi kandi nawe ubwawe urazizi. 

Nanditse iyi nyandiko mururimi gakondo rwacu rw’ikinyarwanda, kugira ngo ejo hatazagira umwe wo muri mwe uzitwaza ko atumvise neza ibyari biyirimo kdi nundi munyarwanda utaragize amahirwe yo kumenya indimi za amahanga azabashe kuyisoma adategwa yumve neza ibyo wowe mupolisi, umusirikare, umucungagereza, Dasso, Inkeragutabara, Abakozi ba RIB nabakora mu nzego z’iperereza ngusabye gukora ubu. 

Nshingiye kuri ibyo byose maze kubibutsa, ndabasaba kwitandukanya ni ubutegetsi bubi bukomeje kubambura ubumuntu bukabateranya n’ umuryango nyarwanda bubashukisha inyungu zagahe gato nazo ica ruhinga na nyuma ikazisubiza, inzira yo kwitandukanya nibyo bibi bibavugwaho mukaba mukwiriye kuyitangira muburyo bukurikira:

  1. Witinya kwitandukanya nimigenzereze mibi ushorwamo na ba jenerali bagamije kugukoresha mu nyungu zabo kubera batinya ubutabera kuko ejo ubwo bazaba batagihari ni wowe uzaryozwa ibyo bagukoresheje
  2. Aho kubahiriza amabwiriza yo guhutaza uburenganzira bwa muntu hitamo guhagarara kuruhande rw’ urengana umuhe amakuru yuburyo yakiza ubuzima bwe
  3. Shyira ku karubanda imigambi mibisha urwego ukorera rufitiye abaturage kdi urinde abanyamakuru guhutazwa bazira umwuga wabo, kuko ari bamwe mubazagutabariza igihe uzaba ugeramiwe nubutegetsi wibeshya ko bugukunda
  4. Irinde guhutaza uwagize ibyago akazanwa aho agomba gukorerwa ibyo bikorwa bya kinyamaswa ahubwo ufate amajwi, amashusho ndetse ni imyirondoro y’ uwafashwe utaretse nuruhererekane rwibyamubayeho nababigizemo uruhare ubitumenyeshe dufatanirize hamwe kurengera ubuzima bwe nkuko nawe ejo nibikubaho aribwo buryo buzifashishwa mukukurwanaho
  5. Igihe abaturage bahisemo kwigaragambya basaba leta kubahiriza uburenganzira bwabo uzirinde kubahutaza cg gutanga amakuru ku rwego ukorera arebana nicyo wamenye kuri izo gahunda z’abaturage kandi nzi neza yuko nawe uwo munsi wabaturage uwifuza ndetse ukaba uwutegerezanije amatsiko
  6. Ugomba guhora ufitiye impuhwe abaturage ukomokamo aho kuzigirira abategetsi babanyabyaha batinya ko amategeko azababaza uko bujuje inshingano zabo mugihe bari mu kazi
  7. Hari uburyo bunyuranye umusanzu wawe mu kurengera abanyarwanda wawutanga utishyize mu kaga urugero; ushobora guhora mu bibazo bijyanye nuburwayi bityo ntuboneke mu kazi gahutaza uburenganzira bwa muntu, cg ugahitamo guta akazi burundu
  8. Kwirinda kubangamira abahunga ukabareka bakagenda byaba ngombwa nawe ukajyana nabo aho gukomeza kwirundaho umurundo w’ibyaha bizagushyira mu rubanza mugihe kigiye kuza.
  9. Abahoze muri ziriya nzego z’umutekano nzi uruhare mugira mukugambanira abanyarwanda bagenzi banyu haba mu gihugu imbere ndetse no mu mahanga aho muba. Ndabasaba rwose kwitandukanya ni ikibi ahubwo mugafasha umuryango nyarwanda kugera ku nzozi nziza z’ubutegetsi burengera bose, mukurikije ukuntu mwumva mufite ubwisanzure kuva mwavanwa mu kazi kumpamvu zitandukanye. Nimufashe umuryango mugari wabanyarwanda kugira ubutegetsi bushyirwaho nabaturage kdi bugakorera abaturage mu nyungu rusange atari munyungu za perezida cyangwa ishyaka rye. 

NB: Nizeye ko iyi nyandiko  muri buyisomane ubushishozi n’ ubwitonzi kdi mbibutsa ko burya nubwo wakora ibyaha amagana ubitewe n’umwijima w’icuraburindi washyizwemo n’ubutegetsi bubi utabyibwiraga, umunsi uhebuje w’ibyishimo bitagira akagero mubuzima bwawe uzakuzaho ubwo uzaba witandukanije nicyo kibi gikomeje kukubera umutwaro mu buzima bwa buri munsi. Uwo uriwe wese kuva kuri jenerali kugera kuwo hasi nizeye ko izo mbabazi zigomba kukugeraho niba ufashe umwanzuro ubu ugakurikiza ibi ngusabye haruguru.

Nizeye ko abanyarwanda basoma iyi nyandiko bateze amaboko yombi bategereje ko waza ubasanga ukabafasha kwigobotora ubutegetsi bwagahotoro butagirira impuhwe uwo ariwe wese ubusaba gushyira mu gaciro hifashishijwe uburenganzira bw’ibanze bwa muntu ndetse nandi mategeko.

Ndasaba abanyamakuru kumfasha kugira ngo iyi nyandiko izabashe kugera kubo igenewe hifashishijwe ubushobozi bwose nsanzwe mbaziho mu gutanga umusanzu wanyu mu gukangurira abanyarwanda bose gutinyuka. 

Ndasaba kandi abanyarwanda bose bazayisoma kuzayishyira mu ndimi zumvwa na abaturage bibihugu baherereyemo kugira ngo bamenye uruhare rwa bamwe mu bapolisi b’u Rwanda bahutaza uburenganzira bwa muntu. 

Uwahoze ari ofisiye mu gipolisi cy’ u Rwanda

IP John B. SIMBABURANGA

Statement y’ UKURI na contexte ya hashtag “AMOKO ON S ‘EN FOUT” yavuzwemo.

$
0
0

Yanditswe na Jean Ngendahimana

Muraho, reka mbashimire mwese ku bitekerezo mwatanze ku ijambo navuze ‘Amoko je m’en fous’ cyangwa se ON S’EN FOUT ryavuzwe mu gikorwa #Kwibuka 26  #RIBARA#UWARIRAYE.

Nje kugira icyo mbivugaho kuberako benshi bashobora kuri twitinga cyangwa se kurikoresha muri desinformation na context itariyo ryavuzwemo. Mvuga ririya jambo, ni uko nari mbabajwe n’uko hari abanyarwanda bategereza ko politike ivuga ngo ‘kunda uyu’ cyangwa ‘anga uyu’ bagahita babikora birengagije ubumuntu, umutimanama n’inyurabwenge zabo (logic).

Ni uko kuva na kera na kare politike yateranyaga amoko adafite icyo apfa gifatika akicana, akangana ndetse agahigana kugeza magingo aya. Mu yandi magambo, sinzigera ku giti cyanjye ntegereza ko politike imbwira ngo girira uriya compassion, uriya ntayikwiriye maze ngo mbyemere. Je m’en fous na categorization politique y’ubwoko bukwiye kugirirwa compassion, Twese turi abantu. Tubabara kimwe, nta kababaro keza kabaho.

Je m’en fous y’ubwoko bwanjye, nta muntu ukwiye kubwitwaza anyereka ko kubera ko bufite privilège yo kwemerwa na politike iri ku butegetsi kubukoresha mu kwiyambura ubumuntu bwo kumva akababaro k’abandi. Je m’en fous y’icyo politike yita umukunzi cyangwa Umwanzi wayo. Mbega mu yandi magambo je m’en fous ya diviser pour reigner Ikoreshwa mu moko y’abanyarwanda kuva kera kugeza ubu.

Ndi intumwa ya Kizito Mihigo, ndi Intumwa ya Gerard Niyomugabo, tudakuyeho ko genocide yakorewe abatutsi 1994 ikwiye kwibukwa mu mwihariko wayo wose (dore ko nta ni nyungu naba mfite mu kuyihakana kuko n’umuryango wanjye wari mu Rwandaa wayishiriyemo) politike ntishobora kungira Injiji ngo inyambure ubumuntu bwo kumva akababaro k’ubundi bwoko bw’abahutu n’abatwa bayiguyemo cyangwa se bazize andi mahano atariswe Genocide kubera ko politike itayemera. Ngiyo Contexte navuzemo, amoko je m’en fous.

Nzifatanya n’ubabaye wese mu gihe adahakana akababaro k’undi. Icyo twifuza ko tugirirwa, tujye natwe tukigirira abandi. Logique Cartésienne niyo mitekerereze nkoresha, iyo nsanze nayobye ndagaruka, ariko iyo ndi mu kuri nanagupfira. Amateka abanyarwanda batumvikanaho, politike ntikayakoreshe ngo ikomeze ituvangure tubyemere. AMOKO JE M’EN FOUS.

Ni uko numva ibintu, kandi ni uko nisanze. Uwo mbangamiye muri iyi statement ambabarire, ntawe nari ngamije gukomeretsa. Mukomere.

Mushobora kumva ikiganiro cyose cy’umuhango wo kwibuka #IJORORIBARAUWARIRAYE hano 

Griet BOSMANS, umuyobozi w’ishuri ry’i Muramba ku IRABA, imyaka 23 irashize yishwe 28/04/97

$
0
0

MURAMBA- RWANDA : KWIBUKA Griet Bosmans , umuyobozi w’ishuri ry’I Muramba ku IRABA , imyaka 23 irashize yishwe ( 28/04/1997 – 28/04/2020)

Tubasuhuze mwese mwese abakurikira radio television ikondera libre ikondera ryigenga, ijwi ry’impunzi.

Kuri iyi tariki ya 28 mata muri uyu mwaka w’2020, turibuka umugiraneza Griet Bosmans wishwe n’ingabo za FPR/Inkotanyi, Imyaka 23 irashize.

Uyu Griet Bosmans yari directrice, ni ukuvuga umuyobozi wa kimwe mu bigo by’amashuri y’I Muramba, ku i RABA, Ecole normale primaire mu cyahoze ari Komini Satinsyi, muri perefegitura ya Gisenyi., ubu ni intara y’Iburengerazuba.

Tubibutse ko aho I Muramba habaga ishuri ry’abakobwa, ariko hari ibigo bibiri, ku ITETERO no ku IRABA.

Hari mu ijoro ryo ku itariki ya 27 rishyira iya 28 Mata 1997, ku myaka 62 y’amavuko.

Grieta Bosmans yicanywe n’abanyeshuri 17 n’abandi bantu bane bari baturiye ikigo cyo ku iraba.

Abo ni:

1. Griet BOSMANS, Umubiligikazi, wari warihaye imana mu cyitwa les Auxiliaires de l’Apostolat. Yayoboraga ishuri ryisumbuye ry’i Muramba, l’Ecole Normale Primaire ryari ryubatse ku gasozi ka Raba

Abanyeshuri bishwe ni:

2. MUKAGATARE Liberata, ukomoka muri Komini ya MUSAMBIRA (Gitarama)

3. KANTENGWA Marie Rose, w’i RUTOBWE (Gitarama)

4. MUHORAKEYE Hilarie, w’ i RUTOBWE (Gitarama)

5. MUKAKARANGWA Béata, w’i NYAKABANDA (Gitarama)

6. KAWERA Marie Josée, w’i NYAKABANDA (Gitarama

7. MUKAKAMALI Marie Goretti, w’i NYAKABANDA (Gitarama)

8. MUGIRANEZA Grâce, w’i KAYENZI (Gitarama)

9. KANKWANZI Primitive, wo muri komini TABA (Gitarama)

10. MUKAMAZIMPAKA Ingabire, wo muri GICIYE (Gisenyi)

11. NYIRANSABIMANA Angèle, wo muri RAMBA (Gisenyi)

12. MUKANDEGE Philomène, wo muri SATINSKYI (Gisenyi)

13. NIRERE Germaine, wo muri SATINSKYI (Gisenyi)

14. ICYIMPAYE Josiane, wo muri KICUKIRO (Kigali-Ville)

15. MUKAWERA Jeannette, wo muri komini RUBUNGO (Kigali-rural)

16. KAMPIRE Monique, w’i NYAKIZU (Butare)

17. MUKANKAKA Valentine, w’i KAMEMBE (Cyangugu)

18. TWAGIRAMALIYA Epiphanie, uyu ni umwana wari ukiga mu mashuri abanza, wibaniraga n’ababikira. Abaturanyi bishwe:

19. MURORUNKWERE, yari umugore w’umusilikare wari warahungiye mu kigo

20. UWICYEZA Béata, umugore wa Conseiller wa Segiteri MATYAZO nawe wari warahungiye mu kigo

21. NZABALINDA Félicien, murumuna wa Conseiller wa Secteur RUCANO

22. LYIVUZE, yari umwe mu bateguraga indirimbo mu kiliziya cya paruwasi ya Muramba, nawe wari warahungiye muri kigo.

Ni inkuru yatangajwe na CLIIR : ikigo kirwanya umuco wo kudahana no kurenganya mu Rwanda, gihagarariwe na Bwana Matata Yosefu.

Griet Bosmans ni umubiligikazi wavukiye ahitwa Leuven.

Ikondera libre 28/04/2020

Dr E. Mutabazi arahishura inyandiko zagizwe ibanga zerekana ko FPR ariyo yateje amahano mu Rwanda

Viewing all 10394 articles
Browse latest View live
<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>