Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10369 articles
Browse latest View live

Ubutegetsi bugomba gutangwa n’abaturage: Eric Bahembera

$
0
0

Numvise Musangamfura ndumirwa. Yiyemeje gukoresha ibinyoma ngo asobanure uko yitwaye na Bagenzi ku byerekeye amatora asimbuka n’ibibazo bijyane nayo. Niyo mvugaho kuko nari ndi mu kanama gashinzwe gutegura amatora.

1. Igitekerezo cyo gutora hakoreshejwe amaliste utsinze agatwara byose ari mu bakizanye muri Kongere y’i Breda ibi bivuga ko ari mu batangaga ibitekerezo bigahabwa agaciro.

2. Ibibazo liste ye yagejeje ku kabazo gashinzwe amatora byose byabonewe ibisubizo ntacyasimbutswe havugwa ko ibisaba guhindura amategeko bitasubizwe kandi ko nta gukomeza kubyigaho kuko ntawahindura amategeko w’umukino watangiye cyane cyane iyo birenze ububasha bwa arbitre. Akanama Gashinzwe Amatora kashoboraga kwemeza amategeko agenga amatora gusa aliko nta burenganzira kari gafite ko gukora ibinyuranye n’ibyo Kongere yemeje.

3. Ibyo kugarura amashyaka abantu bahozemo nzi ko byari byaracitse mu ishyaka niwe wabigaruye muri campagne électoral. Campagne électoral igamije gushakisha amajwi wenda ubwo yizeraga ko abo bahoranye mu ishyaka bamurundaho menshi. Icyo yiyibagije n’abatiyumva mu mashyaka ya cyera kandi nibo benshi ndetse bamubajije aho abashyira. Igisubizo cye cyaba ko we yumva ari umuzi w’giti (abashinze ishyaka) abandi bakaba amababi ko hagize umwe muri bo ukomereka igiti cyose cyakwangirika. Icyo kigereranyo ndizera ko yumva neza uko cyafashwe. Ibyo ari byo byose ntawubura kwibaza igifite agaciro kurushya ikindi hagati y’umuzi n’ikibabi.

4. Gukina la carte ethnique ni dangereux (kwitwaza irindakoko mu matora bigira ingaruka). Ibyo nabyo byarageagejwe muri campagne aliko ibisobanuro byatanzwe biganisha ku rujisho rwakuruwe na Musangamfura ubwo yinjiza umuntu mu ishyaka amucishije mu cyanzu yakwiyamamaza bigasaba ko abanrwanashyaka babaza ko bashaka kumumenya. Icyo kibazo cyari kuvuka ku muntu uwo ari we wese si ubwoko bwabiteye. Icyakora wenda ko Musangamfura yahumekaga ko hari ikibazo k’irondakoko ni yo mpamvu yamushije mu cyanzu. Icyakora birashoboka ko  n’irondakoko ahura naryo mu buzima arizana no muri FDU kuko bitumvikana ukuntu avuga ibyavugiwe mu kiganiro mbwirwaruhame i Bruxelles ririmo amashyaka menshi n’abatari mu mashyaka abitindaho bigeze hariya asobanura ibibazo bya FDU nk’aho icyo kibazo kiri mu banyarwanda b’ingeri zose ari FDU kireba gusa.

5. Kwihandagaza ngo Nkiko ntiyatumiwe mu nama y’akanama gashizwe amatora abibwirwa ni iko ko atakabagamo uwo Musangamfura? Amategeko akagenga avuga ko iyo ukayobora abuze, kandi yabuze iminsi irenga icumi yose (ikimenyimenyi ntiyateranyije inama yagomba kwiga Gahunda y’umunsi w’itara yahomba gutangwa na Komite Mpuzabikorwa, Ntiyatanze iyo Gahunda nga ayihe abo bakorana mu kanama gashinzwe amatora, Nityasubije uwari umwungirije amwibutsa ko igihe cyagiye, yasubizaga gusa ku bitajyanye na kongere bigaragaza ko yari muzima), umwingirije atumiza inama kandi Nkiko yamenyeshejwe ko inama izaba. Umunsi yagombaga kuberaho aho kuvuga ko azayitabira (cyangwa ngo ayitumize ku munsi abona umubereye) yahisemo kuvuga ko Kongere isubitswe. Tuvugishije ukuri koko hari ubona ko Nkiko yari afite ubushake bw’uko inama iterana yaranze kuvugana n’abo bakora iminsi irenga icumi kandi icyo inama yari gukora avuga ko atakicyemera?

6. Haba ibibazo hataba ibibazo hari umuntu ku giti cye wavuguruza Kongere ntawe babibivuganye? Musangamfura arakina n’amagambo gusa ngo nta Kongere itumiza indi kandi mu myanzuro ya Kongere hari handitsemo ko indi Kongere izaba mu kwa ntangiro z’ukwa 9. Kuyihagarika ntangiro z’ukwa 9 iri hafi kurangira ni ugusuzugura inzego zikuriye ishyaka. Ni ugutesha agaciri urwitwazo rwo guhagarika kokgere cyane cyane iyo uri mu bari bafite uburengabzira bwo gutanga gahunda ya kongere. Icyari cyoroshye iyo nta kindi cyari kihishe inyuma ni ugushyira kuri gahunda umwanya ugenewe kwiga ibyo bibazo niba yarabonaga bifatika. Ikindi kandi mu mategeko agenga amatora hateganyijwe ko mbere y’ayo ababona akanama gashinzwe amatora katarakoze neza bafite uburenganzira bwo kubigeza kuri kongere ikabyiga. Nta mpamvu rero yo kutabona ko kongere yakwiga ibibazo bihari niba umuntu yemera ishyaka arimo.

7. Musangamfura yifata nk’aho kuba yari kuri liste bimuha uburenganzira bwo kuyiyobora. Uyoboye iliste yari ariho yavuze ibibazo yabonye avuga ko atanyuzwe n’ibisubizo byose akanama gashinzwe amatora kamuhaye aliko ko bitahalika itora niba abaotowe bemeranyjiwe ko bizakosorwa mu matora azaza bikaba byarakemutse. Aha n’ubwo yabivuze mu yandi magambo yemerwanywa n’akanama gashinzwe amatora ko ibibazo atari ibyakemurirwa gusa mu mategeko agenga amatora ahubwo mu nzego zitandukanye z’ishyaka. Izego zitagiyeho rero ntawabikemura. Tugarutse kuri cya kigereranyo n’igito, ibibazo byose ntibyakemurirwa mu mizi gusa bireba igite cyose. Bigomba gukemurirwa mu giti cyose. Ngaho rero aho Dr. Mwiseneza yerekanye ko ari leader koko kandi uzi no kunegosiya ku buryo yabashije kugera ku byemewe n’amategeko agenga amatora ko amaliste ashobora kuvangwa kandi iliste ye ikaba yarahaboneye imyanya myinshi malgré la défection ya Musangamfura na mugenzi we umwe wundi. Ibyo kwitwaza ngo hatowe abavuye mu ishyaka rimwe rya kera nta shingiro bifite kuko amaliste yivanze. Ubwo rero ikibazo yagombaga kuba yarabanje kugikemura ku iliste yari ariho aho kukizana amatora yarangiye

8. Musangamfura arabeshya abumva radiyo avuga ko hari abari mu kanama gashinzwe matora batowe adasobanuye imyanya y’iyamamarizwa na komisiyo zishyirwaho na kongere. Nta muntu n’umwe wari muri ako kanama wemerewe kwiyamamaza (exception yari yakorewe Nkiko gusa kubera kumwubaha cyangwa ko yari ikinani sinzi impamavu n’abo mu Rwanda gusa). Icyo kinyoma kinyoma cya Musangamfura kigenwe kwifatira abatazi uko FDU iteye bigaragaza ko intego ye itari ugusobanura uko ibibazo biteye ahubwo ari ugukomeza kujijisha.

Umwanzuro: Abamvishise ikiganiro cyatanzwe na Musangamfura kuri radiyo Itahuka mutamira bunguri ibisobanuro bye kuko usibye kubeshya gusa bigamije kwerekana ko FDU  atari ishyaka ahubwo ari impuzamashyaka abayobozi ba buri shyaka bagomba kwigabanira ubuyobozi uko bishakiye nta kwita ku byifuzo by’abarwanshyaka. Ikindi kandi aho naho arikitiranya abayobozi bayo mashyaka ya kera n’ishyaka ku buryo abari abarwanashyaka bayo atakibaha agaciro aho bari muri FDU iyo yihandagaza akavuga ko ntabakirimo cyereste niba ayo mashyka yaba yari baringa. Iyo myumvire ye uyaguye ukayigeza mu rwego rw’igihugu ku baturage bose birumvikana ko afashe ubutegegetsi atabaha agaciro ahubwo ubutegetsi yakumva ko butangwa n’abari mu kazu gusa nako mu mizi yabwo gusa. Demokarasi nk’iyo rero siyo muri FDU duharanira. Ubutegetsi bugomba gutangwa n’abaturage. Uko abayobora bakwumvikana kuyobora bagomba kubaza niba abaturage babyibonamo. Ni ibyo byakozwe Alost. Kwitandukanya na rubanda hagati yawe (mu mizi wiyugamiye izuba uri mu biryo) na yo ugasigamo intera ireshya n’uburebure bw’igiti, ukayibona (rubanda)  yonyine mu bushorishori ihangana n’ibiza (umuyaga, izuba, etc..) bituma umenya ko yari ifite icyo ivuze ari uko igiti cyumwe (n’ubu naturumva ko kongere ihagarariye abarwanashyaka kuko yiyemeje kutamuvugaho yizera ko azashishoza akagaruka). Numva Musangamfura na bagenzi be rero aho kwikubura bagarukiye abarwanashyaka bakubaka icyizere hagati yabo nabo, bagasangira akabisi n’agahiye, bakirinda kubeshya bivuguruza maze bakabona ko batagaruka mu buyobuzi mu minsi ya vuba biciye muri demokarasi. Ikosa rikomenye bakoze na Ndahayo yakoze ni ugushaka kwigarurira umwanya wa Ingabire uri mu gihome kandi yaraturushije ubutwari twese akemera kujya gusangira akabisi n’agahiye abo twiyemeje kuvugira aho gutegereza ngo bazahatane ari uko yafunguwe. Iryo kosa nta murwanshyaka wa FDU waryihanganira kuko rihindura ubusa ubuhanga n’ubushobozi bwose abarwanashyaka bababonahamo. Ibyo nibashaka babe babyumva ukundi abarwanashyaka babifata nk’ubugwari. Nk’ibigwari rero sinzi niba biciye mu matora hari umwanya w’ubuyobozi mwabona muri FDU. Sinzi n’aho mushaka guhimba agace kanyu hari umuntu uzabakurikira kuko bizamutera isoni. Buryo no muri politiki ishema ni ingenzi.

Eric Bahembera


U Rwanda rwa none ( Igice cya kabiri)

$
0
0

UMUTEKANO

Ni Inshingano z’ubuyobozi ubwo aribwo bwose kubumbatira umutekano w’abantu n’ibintu mu gihugu.

Bivuga ko hariho umutekano mu gihugu iyo nta ntambata cyangwa imirwano ibera ku butaka bw’igihu runaka, iyo nta bujura bwitwaje intwaro burangwa mu gihugu, iyo abantu batembera ntacyo bikanga ku butaka bw’igihugu cyabo, iyo nta mpanuka z’ibinyabiziga mu mihanda, iyo abaturage bazinduka gukora imirimo yabo, bayirangiza bagahurira mu busabane, bagasangira ibyo bafite bagataha amahoro, ntihagire urara irondo cyangwa ngo arirazwe ntihagire uhagarikwa ngo abazwe ibyangombwa, ntihagire ubwirizwa amasaha yo kuba yageze mu rugo cyangwa mu buriri, nta basirikare nta nkeragutabara nta polisi, nta local defence cyangwa abandi bitwaje intwaro baboneka hagati mu mago y’abaturage.

Iyo umuntu agereranya u Rwanda rwa none ahera ku buryo rwahozeho kuva rwitwa u Rwanda. Mu bihe by’ingoma z’abami amateka atubwira ko habagaho ingabo, ndetse ngo umusore usoretse yatozwaga kuba ingabo akigishwa kumasha n’ibindi, ariko abatubanjirije batubwira ko bajyaga I Bwami akaba ariho bakorera iyo mirimo, ni koko hari ababaga biteguye (stand by y’ubu) kuzajya gukuranwa kurinda I Bwami, tubwirwa ko iyo Umwami yashozaga intambara cyangwa igihugu cye cyaterwa aribwo bahamagarwaga bakajya gutabara. Tubwirwa kandi ko ngo Abami ahanini barwanaga ngo bagure ubutaka bw’igihugu, bakigarurira imisozi bakanyaga amatungo abagaragu n’abaja.

Ibi bivuze ko nta bantu abo aribo bose babonekaga ku misozi bikoreye intwaro uretse abahigi nabo babarizwaga mu mashyamba, ibi bivuga kandi ko nta marondo cyangwa ikiguzi cy’umutekano cyasabwaga abaturage

Ku mwaduko w’abazungu.

Ubwo abakoloni bageraga mu gihugu niho batangiye gutoza no kwigisha gukoresha intwaro tobona ubu, hashyirwaho igipolisi gishamikiye ku bazungu mu karere, abatojwe muri izo ngabo n’abapolisi babaga ahantu hazwi habigenewe,ntabwo babaga ku misozi no mu ngo z’abaturage.

Muri za Repubulika

Ubwo inkubiri ya demukarasi na repulika yatangiraga kuvugwa mu mpera y’imyaka ya za 1950 yegereza muri za 1960, habaye ugusubiranamo kw’abaturage, abanyarwandda bamwe baricwa abandi barahunga, ingoma zihindura imirishyo koko!  Abafashe ubutegetsi biyemeza gushyiraho igisirikare cyo kujya gihangana cyangwa gikumira abashushubikanyijwe bagahunga, intambara zagiye ziba abantu bakicwa abandi bakavanwa mu byabo bagatwikirwa bagahungira mu bindi bihugu. Uko hagabwe ibitero buri gihe habagaho ibitambo, abatgabaga ibitero nabo bagerageza kureba ko bagaruka iwabo iyo byabangiranga hamwe bageragezaga ahandi, bituma abategetsi bo mu gihe cya Repubulika bakwiza abasirikare hirya no hino cyane cyane ku mipaka n’ahantu hazwi hagiye hagabwa ibitero.

Muri Repulika yiswe iya mbere niho noneho habayeho gukaza igisirikare, habaho ndetse n’amashuri yabyo n’ibigo byo kwitorezwamo.

Abari barize mu mashuri ya gisirikare (les 11 Camarades du 5 Juillet) nibo baje kuvamo abahiritse Repubulika yitwaga iya mbere bayishinja ko itakajije umurego mu guhashya ibitero no gukemura amakimbirane yari yaravutse mu gihe cyo guharanira ibyo byiswe ubwigenge, ibi simbivugaho cyane kuko nkeneye kugera ku mutekano w’u Rwanda rwa none.

Abo basirikare baje biyita Repubulika ya Kabiri koko bashoboye guca intege abateraga kuri bo wari umutsindo gusa hibagirana ikitwa gukemura amakimbirane cyari gufasha no guha uburenganzira busesuye abari barahunze bakagaruka mu gihugu cyabo bagahabwa ibyabo byari byaramaze kwigabizwa hatarimo amatungo yariwe n’ingo zabo zatwitswe, ariko nibura Leta nk’umubyeyi wa bose bajyaga no gushakirwa ubufasha hiyambajwe ububanyi n’amahanga bakaba batuzwa hakimakazwa ubwiyunge n’imibanire myiza.

Ibiganiro na za initiatives bitaziguye byagiye bibaho, abari impunzi bagerageza kwishakishiriza uburyo babigeraho, na Perezida Habyarimana Yuvenali wa Repubulika ya kabili byamugeragaho kandi ariko nta myanzuro yafashwe ihamye ngo haboneke umuti w’ikibazo.

Leta ya Habyarimana nta myanzuro yafashe ngo haboneke umuti w’ikibazo cy’impunzi

Iki nicyo ahanini cyatumye abari impunzi bishyira hamwe kugera ku gitero cyo kuya 1 Ukwakira 1990, abari impunzi bari bazi neza ko intambara atari umukino biyemeza gutanga ubuzima bwabo, banazirikana ko no mu gihugu kuva ku mupaka byanze bikunze hazabaho ibitambo, ubuzima bw’inzirakarengane bukahazaharira ariko nibura bikumvisha Leta ko igomba kugira icyo ikora ku kibazo cyari kimaze imyaka irenga 30.

Umutekano muke waherukaga mu mpera ya 1950 no muri za 1960 abantu bicwa abandi bahunga, bagasenyerwa bagatwikirwa, amatungo akaribwa, umutekano muke wagaragaye muri za 1960 no mu ntangiriro za 19970, igihe abahunze bageragezaga kugaba ibitero bashaka kugaruka iwabo, iki nicyo gihe cyonyine u Rwanda havugwa ko habagaho ibibazo by’umutekano gusa. Uwavuga ko hari ibibazo by’umutekano muke byagaragaye mu gihugu cy’u Rwanda yaba abeshye.

Rwagati mu mirwano yo mu Kwakira 1990, habayeho imishyikirano, habayeho amasezerano yagiye asinywa, abari muri FPR barabyibuka ndetse n’abari mu butegetsi bw’u Rwanda barabyibuka.

Nihuse kugira ngo nivugire ku mutekano ariwo mutwe w’iyi nyandiko ya none, amasezerano niyo yonyine yari kugabanya ibitambo cyangwa izindi mpanuka (risks / risques) z’umutekano muke! Ibi nabyo abari icyo ihe ku mpande zombie bari babizi!

Abenshi mu baharaniye ko iriya ntambwe y’ingenzi y’iya 1 Ukwakira 1990 iterwa ntabwo babashije gukomeza, ibyo nta munyarwanda utabizi, ariko ababasimbuye birengagije nkana impamvu nyamukuru yatumye begura intwaro, ariyo guharanira ko bava mu buhunzi bagahabwa umwanya n’uburenganzira bwabo nk’abandi banyarwanda, Habyarimana wa repubulika ya kabili nawe ntako atagize ngo yemere ibyo yasabwaga, amasezerano yarayemejwe, yarayasinye, yemera ingingo zayo zose harimo kwemera ko guverinoma yabayemo ishyaka rye gusa yakira n’andi mashyaka atavuga rumwe n’irye, nyuma FPR nayo yaje kwemerwa nk’Ishyaka, no kugabana ubutegetsi .

Ku bari impunzi bari bamaze iminsi batakariza abana babo ku rugamba rw’ Ukwakira 1990, ku babafashije baturutse mu gihugu imbere, ndetse no ku baturage bari batuye mu karere k’imirwano nabo bahatakakarije ababo n’ibyabo uyu wari umwnya wo gusubiza agatima mu nda, uyu niwo mwanya izi za risks / risques zari kuba zisezerewe burundu, abagihumeka bagashakirwa uburyo bwo gutuzwa kwiyunga no gusana imitima hifashishijwe inkunga z’amahanga aho bikenewe. Ibi byari gukuraho icyo kuri ubu bita UMUTEKANO MUCYE

Ntangira iyi nyandiko kuva mu gice cyayo cya mbere nirinze kuvuga ubwoko (ngo mu Rwanda bwavuyeho da!) Ababajwe bose nta vangura bari kunyura muri programu yo kwiyunga gusana imitima no gusana ibyangijwe ariko ayo mahirwe u Rwanda ntirwayabonye kuko nyuma y’amasezerano no gutegura gahunda yo kugabana ubutegetsi ku bari babukeneye HABAYEHO IRASWA RY’INDEGE YA PREZIDA HABYARIMANA…

Iraswa ry’indege ya Habyarimana ryasubije irudubi ibibazo by’umutekano

Ntawe nshinja kurasa iyo ndege ariko ababizi barahari, ariko igihugu cyari mu nzira nziza zo kwiyubaka kwiyunga no kwisana cyaguye mu icuraburindi ryo kwitana ba mwana, abafitanye isano n’abaharaniraga kuva mu buhungiro baba aribo bagirwa ibitambo bagerekwaho iraswa ry’indege, bagerekwaho kwica umubyeyi w’igihugu, abari biteguye gusbira mu byabo barya karungu, ikiremwe muntu cyamburwa agaciro muri rusange umuntu akicwa nko gukandagira urushishi cyangwa ikimonyo! Miriyoni y’abantu inarenga ihatakariza ubuzima, abahunga bikuba inshuro zitabarika, abakambitse bategereje ko igihu cyeyuka bagasukwaho urusasu, abambutse imipaka bagakurikirwa yo, harya izo mbaraga zose zarimbuye abanyarwanda iyo ziza gukoreshwa uko bikwiye Ikinani kikazira urw’ikirago ku gihe cyacyo ni nde munyarwanda wari gukenera Inkeragutabara na Local defence? Abasirikare n’abapolisi barara bagose ingo z’abaturage bari kuba ngombwa? Imisanzu y’umutekano yakwa abaturage ku ngufu ntiba yongerwa ku mafaranga ya za mitieri twumva yavugishije abanyarwanda amangambure???

Nyuma y’Indege na Guverinoma y’ubumwe!

Indege yararashwe, abanyarwanda bakabakaba miliyoni baricwa abandi barahunga, muri Nyakanga 1994 hajyaho guverinoma y’UBUMWE. Icyambere ubwo bumwe nabwo bwari bucagase kuko butafunguriye imiryango aba MRND bashoboraga kuba barahasigaye baraguye mu gatangaro, ahubwo babanje kujyanwa mu mana aho bamishwagaho urusasu hagataha mbarwa, abaketswe kugira uruhare mu bwicanyi barafashwe nabwo ku ruhande rumwe bashyirwa muri gereza abagifite umwuka baracyategereje ubutabera.

Ababuze ababo barihanaguye kuko nta butabera bwahindura ababo YEZU cyangwa LAZARO. N’ubwo ntawakwibagirwa uwe yabuze ku ruhande urwo ari rwo rwose, ariko nibura abagihumeka bakeneye kubaho mu mutuzo abatarasigaranye ubumuga bakaba barya utwo bihahiye nta ntugunda iyo ariyo yose, bakeneye kugira imihana bahana amazi bakarahurirana, icyo bakeneye cya mbere si Local defence si inkeragutabara kuko ubutabazi bw’ibanze buhera mu muharuro hagati y’abaturanyi basangira utwo bashobora kubona hagati y’abaturage bahuje imibereho.

Umutekano uvugwa ku ngoma ya Kagame n’agatsiko ke ni uwe bwite n’ibintu bye!

Ikintu cya mbere cyiranga Paul Kagame muri kamere ni UKWIKUNDA, kwirebaho wenyine no KWIGIGWIZAHO.

Ni muri urwo rwego abasirikare, abapolisi, Inkeragutabara na za local defence mwumva ndetse n’intore zitozwa kwitwara giterahamwe si umutekano ashakira abanyarwanda n’u Rwanda ni ukwirinda we ubwe bwite n’ibintu bye yamaze kwigwizaho, muri make ni ubwoba afite, akumva ko ahantu aho ariho hose hashobora kuva uwamuhungabanya cyangwa ngo amuhungabanyirize ibye yigwijeho!

Ubu no mu nzego z’ibanze abayobozi baba barimo ngo ushinzwe iby’umutekano ukomoka muri DMI na G2, akitwaza na Masotela mu gihe nta muturage ngo wemerewe kugira intwaro! Mwumvise ko Capitain David Kabuye washakanye na Lieutenant Colonel (aba ofisiye bakuru 2) mu rugo badafite uburenganzira bwo gutunga Masotera mu nzu yabo ngo ni uko batakiri mu ngabo!

Kagame Day iherutse kubera muri Atlanta, intore nyinshi zayijemo zivuye I Kigali zari zitwaje za Pistolets!

Imiryango irimo gufungwa yo kwa Tom Byabagamba n’abavandimwe kugera no ku mugore utwite ndetse n’umwana w’incuke ngo bararegwa gukwiza impuha zangisha abaturage ubutegetsi, ibyo ni kwa kwikunda kwa kagame, noneho ibikoresho bye bya ba Jack Nziza bikirara mu bantu bigafunga bigashimuta bikarigisa sinakubwira imirambo iaboneka mu biyaga bikikije u Rwanda.

Kagame ntakunda abanyarwanda na mba arikunda agakunda ibye uwo niwo mutekano bababwira, ni umutekano wo kurinda ya majyambere twaganiriyeho mu gice cya mbere cy’iyi nyandiko

Muri make nta mutekano mu u Rwanda rwigeze kugira nk’uwo ku ngoma ya Paul Kagame!!!!!

Inkomoko y’umutekano muke no kubura ubumwe mu banyarwanda

Uko twabibonye muri iyi nyandiko, ubumwe bwacu bwahungabanye igihe igice cy’abanyarwanda batangiye guhigwa bakicwa abandi bagahunga, umuti wo kugarura ubumwe u Rwanda rwabonye amahirwe yo kuwuvuguta igihe cy’iya 1 Ukwakira 1990, amahirwe twambuwe n’IJORO RY’INDEGE ryabuditsemo igihu abanyarwanda barahashirira gukomeza na nyuma yahoo, ibi nta kindi gihe byigeze biba mu Rwanda uretse kuri iyi ngoma.

Umuti FPR yatuvugutiye wakarihiye benshi mu gihe bake bakiwunyunyuzamo igisukali! Ijoro ryabara nka ba Sendashonga, ba Assiel Kabera, ba Lizinde, ba Col Patrick Karegeya na bagenzi babo.

Kagame yasenye Ubumwe ashaka intebe, Mu w’2000, iyo Ubuyanja bwa Bizimungu buhabwa amahirwe, Inteko ya Sebarenzi ikisanzura mu muri CND ntituba dutaka umutekano, urugendo rugana ubumwe no kwiyunga tuba turugeze kure.

Ingirwamanza n’inkiko mu Rwanda rw’iki gihe zihagarikwamo abari bitangiye ubwo bumwe n’umutekano. Mu buhungiro haravugwa abari imbere mu rugamba rw’Ukwakira n’ubwo nabo abagihumeka batorohew na gake

Umutekano muke wazanywe kandi ukoreshwa na Kagame mu rwitwazo rwo kwikubira ubutegetsi.   Mpiniye aha abandi banyunganire mu gihe dutegereje igice cya 3 cy’iyi nyandiko URWANDA RWA NONE.

Claude Marie Bernard Kayitare

Leta y’u Rwanda yashatse gutaburura imirambo yavanywe muri Rweru birayipfubana!

$
0
0

Amakuru atangazwa na Radio BBC Gahuza-Miryango kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Nzeli 2014 aravuga ko abasirikare b’u Rwanda bakoresheje amato bambutse ikiyaga Rweru bashaka kujya gutaburura imirambo yahambwe i Burundi ikuwe mu kiyaga Rweru ariko birabapfubana!

Nk’uko bitangazwa mu makuru ya BBC ngo abashinzwe umutekano b’u Burundi bagerageje gukurikira amato yarimo abo bantu bashatse gutaburura imirambo babona agenda yerekeza mu Rwanda.

Iki gikorwa cyo gutaburura iyi mirambo kije gikurikira ibikorwa by’ubutasi byari byakozwe mu minsi ibanza urugero ni mu cyumweru gishize aho umuntu yavuye mu Rwanda agaca ku mupaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi mu Kirundo maze akagera ahambwe iyo mirambo yakuwe mu kiyaga Rweru hitwa i Dagaza maze agafata amafoto y’ahahambye imirambo ndetse n’ibirindiro by’abashinzwe umutekano b’u Burundi biri hafi aho, nyuma uwo muntu ntabwo yasubiye inzira yo mu Kirundo ahubwo yateze ubwato, icyatangaje uwamutwaye n’uko bageze ku ruhande rw’u Rwanda akabona uwo muntu arimo kwakirwa n’abandi bamusuhuza mu buryo bwa gisirikare bamuha amasaruti!

Umurundi w’umuzamu ku cyambu cya Dagaza wabonye uko byagenze igihe iyo mirambo bashakaga kuyitaburura yabwiye abanyamakuru ba BBC ko mu ijoro ahagana mu ma saa moya abona haje ibyombo bya moteri 2 birimo abantu bambaye gisirikare na gisivire maze ahita ajya kubwira umukuru w’icyambu muri ako kanya yumva abo baje mu bwato bashyize isasu mu mbuda (gusharija) icyatumye bahagarika ibikorwa byabo babonye abamarine b’abarundi baje n’ubwato bahita bagenda basiga aho igitiyo na shitingi bishya! Amato yabo yabanje kugenda bisanzwe nyuma batsa moteri bageze aho Akagera kiroha muri Rweru.

Ku ruhande rw’u Burundi umutekano wakajijwe hafatwa ibyemezo byo gukura amato mu mazi kuva saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, gushyira ibirindiro hafi y’ahahambwe abo bantu ndetse no kongerera ubushobozi marine y’u Burundi muri ako gace.

Umuntu asesenguye yasanga iki ari ikindi kimenyetso kidasubirwaho cyerekana ko Leta y’u Rwanda iri inyuma ya buriya bwicanyi, none se wasobanura gute ko amato ya moteri yava mu Rwanda arimo abantu bambaye gisirikare akajya gutaburura imirambo i Burundi ntacyo Leta y’u Rwanda yishinja?

Ubwanditsi

The Rwandan

 

IMPAKA ZIFITE AKAMARO NI IZUBAKA ZONYINE.

$
0
0

(Seules, les discussions constructives valent la peine). Je pense, entre autres, au débat autour des FDU-INKINGI.

Uburyo bwiza bwo kuganira, gutanga ibitekerezo no kujya impaka ni ukubikora tudasesereza abo tuganira. Imwe mu mitego dukwiye kwirinda ni ugutwerera abantu imyitwarire cyangwa imyifatire itariyo. Dukwiye kwirinda gukusanyiriza abantu bose mu gatebo kamwe, kwirinda ko igipande runaka kigerekwaho cyose uko cyakabaye urwikekwe uru n’uru. Ubushishozi no kugenza make mu gihe ukuri gushakishwa ni byo byiza. Gutega amatwi uwo tuganira. Kwemera kuva ku izima iyo umuntu yibeshye.

Guhangana cyangwa impaka zanjya turwane nta butwari burimo, dukwiye kubyirinda twese. Ikinyarwanda n’izindi ndimi z’amahanga dufitemo amagambo asukuye. Tubishoboye ayo yonyine ni yo twakoresha. Hari igihe amakimbirane atangira ashingiye ku mvugo n’amagambo asa n’ashotorana, iyo bititondewe, bishobora kuvamo gushyamirana.

Ni nde utibuka uburyo imvugo igayitse yateje agatotsi ku mubano w’u Rwanda na bimwe mu bihugu. Ni nde utabona ko muri iyi minsi, impaka ku byabaye ku mutwe wa FDU-INKINGI, abantu bakwiye guhitamo imvugo isukuye, idakomeretsa, niba bagamije ineza no kubaka? Finalement, je pense que la dignité est aussi de s’adresser à quelqu’un qui est en position de faiblesse sans prendre le plaisir de l’écraser verbalement. Mais, il convient également d’avoir le courage de ne pas persévérer dans l’erreur quand on s’est trompé.

Nyamara abanyarwanda dusangiye gupfa no gukira. Kurushanwa no guhatanira imyanya no guharanira uburenganzira, ni urugamba rukwiye kuba mu mahoro; rudakwiye kugira uwo ruhutaza, nta n’umwe rukwiye kwifuriza kurimbuka. Nk’uko Martin Luther King yabivuze, nitutihatira kwiyumvisha ko kubana bishoboka, tuzashira nk’udushwiriri.

«Nous devons apprendre à vivre ensemble comme des frères, sinon nous allons mourir tous ensemble comme des idiots.» Martin Luther King, dans son discours – 31 Mars 1968

Jean Claude Mulindahabi

 

Musangamfura Sixbert arasobanura icyamuteye kutitabira Kongere ya FDU-Inkingi

IMYITWARIRE Y’ABANYAPOLITIKI MU ITANGAZAMAKURU

$
0
0

Muri iyi minsi havugwa bombori bombori mu mashyaka ya politiki y’abanyarwanda ibivugwa cyane muri iki gihe bikaba ari akavuyo katejwe mui ishyaka FDU-INKINGI, abakurikiranira hafi ibivugwa bakomeje kwinubira uburyo bamwe mu banyapolitiki batamenya gutandukanya amabanga y’iishyaka n’ibyo bashobora kubwira itangazamakuru.

Iki kibazo nigeze kugikomozaho mu nyandiko nanyujije ku rubuga DHR (Democracy&Hulman Rights) ku itariki ya 17 Gashyantare 2014 muri aya magambo: ” Mu ishyaka rya politiki, ni ayahe makuru y’ibanga agomba kumenywa gusa n’abayobozi bakuru? Ni ayahe agenewe kumenywa na biro politik gusa? Ni ayahe se amenywa gusa n’abagize kongere y’ishyaka cyangwa se n’abarwanashyaka bose? Ni ayahe se ashobora kumenyeshwa rubanda no kugezwa ku itangazamakuru kandi mu mvugo cyangwa inyandiko iteye ite?

Abaharanira imyanya y’ubuyobozi bw’abanyagihugu bagomba kwemera kwifashisha impuguke mu itumanaho zajya zitegura ibigomba gutangazwa kandi mu mvugo n’inyandiko ngufi”.

Muri uko kwezi kwa Gashyantare nasaga nugira inama umwe mu banyapolitiki wari wavuze akari imurori ku bireba ishyaka rye ameze nkaho ari iwe mu cyumba cy’uruganiriro yibagiwe ko yumvwa n’isi yose kuri radio yari yamuhaye ijambo.

Biragaragara ko kugeza ubu abanyapolitiki benshi bataramenya ireme ry’ibanga ry’akazi bakora kandi ko ibanga ry’amashyaka yabo ritavogerwa namba cyane cyane igihe bakiyitirira ayo mashyaka. Iryo hamwe niryo rihesha ishema uwo mwuga uyobora indi yose kabone n’iyo waba muri iryo shyaka ufitanye amakimbirane na bamwe mu bayobozi baryo. Aho niho hagaragarira inyangamugayo yahisemo uwo mwuga iwukunda, ishobora no kuwitangira.

Akavuyo kagaragaye ku mikorerere ya bamwe mu bahoze ari abayobozi ba FDU-INKINGI karimo kuvugisha bamwe muri bo amangambure n’akari imurori mu bitangazamakuru ku buryo benshi bibaza niba abo bantu ari abanyapolitiki koko b’umwuga cyangwa niba ari abarimo kwikinira sinema (film) mu gihe nyamara abanyarwanda bakomeje kwicwa ari benshi mu gihugu cyabo, abandi barabuzemo uburenganzira bwabo bakaba bakenewe kubohozwa byihutirwa nta kubanza gucaracara no guta igihe mu yandi matiku kuko ingoma y’igitugu yo igenda irushaho kongera ubukana.

Bwana Innocent Biruta amaze kubivuga neza ku rubuga facebook abwira umwe muri abo ati ” Ntibisanzwe kandi ni ubucucu gushyira ku karubanda impaka zigibwa mu ishyaka rya poilitiki riri mu buhungiro nk’iryanyu”.

Innocent Twagiramungu

Brussels, 23/09/2014 »

Ntabwo nigeze nanga kwitaba ubutabera: Alexis Bakunzibake

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU NO 017/PS IMB/014

Nyuma y’uko ibinyamakuru bitandukanye bikwirakwije ko umuyobozi wungirije w’ishyaka PS Imberakuri akaba n’umunyamabanga mukuru w’impuzamashyaka CPC bwana Alexis BAKUNZIBAKE ko atazitaba urukiko rukuru rwa Kigali aho umutoni w’akadasohoka wa FPR Inkotanyi Christine MUKABUNANE yatanze ikirego(http://www.izuba-rirashe.com/m-7943-umuntu-ukorana-na-fdlr-aravuga-ko-atazitaba-urukiko-rukuru-rwa-kigali.html,http://imirasire.com/amakuru-yose/amakuru-mashya/mu-rwanda/article/nyuma-yo-gutangaza-ko-akorana-na-fdlr-no-gushinjwa-kwiyitirira-izina-ry-ishyaka-ps-imberakuri-yavuze-ko-atazitaba-urukiko),

Nyuma kandi yaho abantu ba leta ya Kigali bashimutiye konti ya facebook ya imberakuri ps ps hakoreshejwe numero y’umuyobozi mukuru wungirije yarasanzwe akoresha bakayikorera SIM SWAP kuwa 17 Nzeli 2014,

Ishyaka PS Imberakuri riramenyesha abanyarwanda inshuti z’u Rwanda n’Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira :

Ntabwo umuyobozi w’ishyaka yigeze yanga kwitaba ubutabera cyangwa ngo atinye ubucamanza na rimwe,ahubwo namwe mukwiye kubanza kureba uwareze ari inde ndetse nicyo arega n’ugomba guca urwo rubanza,mukareba abarezwe banenga leta ya Kigali aho bari.

Nta munyarwanda utazi ibibazo twatejwe muri PS Imberakuri kuva yashingwa kugeza uyu munota, kuba rero ubu ariho Mukabunani n’abamusunika bibutse yuko bagomba kurega baratinze.Ibyo umuyobozi wungije yakoze yabikoze mu izina ry’ishyaka PS Imberakuri nyayo.

Uburyo umuyobozi wungirije aregwamo kandi ntaho butaniye nuburyo FPR(MUKABUNANI asanzwe abereye umuyoboke yihishe mu gucamo ibice PS Imberakuri)yakoreye umuyobozi w’ishyaka ubwo yamushinjaga ibyaha mpimbano ku giti cye kandi ibyo yavuze byose yarabivugiraga mu ruhame ari iby’ishyaka ryose,aha turagirango tumwibutse ko ibyo yakoze natabibazwa n’abanyarwanda amateka azabimubaza.

Kuba yakwitwaza ko dusebya ishyaka kuko twemeye gukorana n’abanyarwanda bashakira igihugu cyacu amahoro maze akabiheraho atanga ikirego ibyo ntitubibonamo ikibazo kuko nta gihe tuzasiba gufatanya n’abanyarwanda bifuza impinduka y’amahoro arambye mu gihugu cyacu,kuri twe tubona ibirego nk’ibyo bidafite agaciro byari byaratinze.

Ubufatanye PS Imberakuri ifitanye na FDLR n’ubufatanye buzira umuze ni ubufatanye bushakira igihugu cyacu amahoro kandi budateze guhungabanywa n’uwari wese yakwitwaza umwanya afite muri leta cyangwa ahandi.

Christine Mukabunani yagombye guterwa isoni ahubwo no kwirirwa afatanya n’abadashaka demukarasi mu gihugu cyacu bica abantu agaceceka ngo ni Imberakuri da; ibyo ni bigaragaza abo akorera abeshya abanyarwanda nyamara ntaho atandukaniye nabica abanyarwanda kuko ubufatanye bwe na FPR buragaragara neza ko bujyana igihugu mu mahano nkayabaye muri 1994.

Turabizi ko ntako leta itagira ngo ubufatanye bwa PS -Imberakuri na FDLR buveho itera abantu ubwoba ibumvisha ko bagomba gukora ibi n’ibi bakabukuraho kugirango barengere ubuzima bwabo ariko ibyo byose ntacyo byageza kuri leta,tuzi neza ko nibi Mukabunani arimo akora ari mu rwego rw’iterabwoba kugirango abayobozi ba PS Imberakuri bumveko byacitse,ariko turizeza abanyarwanda ko twamaze kurenga iterabwoba,kugeza naho dushyiriyeho impuzamashyaka CPC yavugishije ubutegetsi bwa Kigali kuburyo butakibasha no kugoheka aho bwirirwa buca hirya no hino ngo buburizemo intego za CPC ariko bikaba byarananiranye.

Turagirango tubwire abanyarwanda ko ibyo umuyobozi wungirije ashijwa byose ari ibinyoma kimwe nibyo bagiye bahimbira abandi banyapoliki batavugarumwe na leta kugirango babafunge, maze baborere muri za gereza. MUKABUNANI abaye azi kubona ntiyakabaye akitiranya ubutegetsi burangajwe imbere na FPR,ubu yakabaye yarabonye isomo ubwo mu matora y’abadepite aheruka kuba yarushwaga amajwi n’umukandida wigenga yitwa ko ahagarariye ishyaka(ryahe ryo kajya?).

Ku kibazo cyo gushinuta numero na konte ya Facebook, nyuma y’iperezera ryakozwe byagaragaye ko konti ya facebook yashimuswe n’abakorera leta ya Kigali bakaba barabigezeho bifashishije numero ya telefoni y’umuyobozi wungirije ariyo: +250788814906 bakayikorera swap bakaba kandi babikoze kugirango umuyobozi wungirije ntazongere kugira abantu bavugana b’abarwanashyaka,ariko inyoni ziga ubwenge n’abarinzi biga ubundi.

Birababaje biteye n’agahinda kubona duhaguruka tukarwanya umwanzi nyamara wahindukira ugasanga umwanzi muri kumwe. Uku gushimuta konti ya Facebook na numero ya telephone by’umuyobozi wungirije byakozwe n’abantu bafite aho bahuriye n’umuyobozi wungirije w’ishyaka,ariko bikorwa hifashishijwe izindi nzego kuko SIM card yose iba yanditswe kuri nyirayo amaze gutanga numero y’irangamuntu ye no kujya gukora swap byemera gusa ari uko utanze fotokopi y’irangamuntu ubwo rero icyo babikoreye n’ababibafashije nibyo gutegerezwa nubwo ikigamijwe atari cyiza.

Tukaba tuboneyeho akanya ko kumenyesha leta ya Kigali ko iyo numero twavuze haruguru kuva tariki ya 17 Nzeli 2014 itazabaza umuyobozi w’ishyaka wungirije ibyo izaba yarakoreshejwe byose.

Ishyaka PS Imberakuri riraburira buri wese ko ibizakorerwa kuri numero ya telephone no kuri konti ya facebook twavuze haruguru ko ntaho bizaba bihuriye n’umuyobozi wungirije w’ishyaka kuko bigaragara ko uri kuyikoresha/abayikoresha arimo yandika ibintu bigamije kugambanira no gucisha umutwe Alexis BAKUNZIBAKE. Bikaba bisa naho agamije/bagamije gukomeza kugerekwaho ibyaha mpimbano.

Ishyaka PS Imberakuri rirakomeza gushimangira ko igihe abanyarwanda bagezemo bakeneye kurengerwa,abanyarwanda bagombye kurenga ibibatanya ahubwo bagafatanya guhindura vuba ubutegetsi burangajwe imbere na FPR butaramara abanyarwanda kuko bigaragara ko hari abitwa ko baburwanya bakomeje kubutiza umurindi.

Umuyobozi mwiza ni uwumva ibibazo byabo ayobora aho kubihunga akabikemura.

Alexis BAKUNZIBAKE

Umuyobozi wungirije PS Imberakuri

Kamarampaka 2014:Ijambo rya Padiri Thomas Nahimana

$
0
0

Kamarampaka yakuyeho Gihake iyisimbuza Repubulika, hari taliki ya 25/9/1961. Amatora ni amahirwe ahabwa abaturage ngo bahindure ubutegetsi mu gihugu cyabo. Ishyaka Ishema rirahamagarira Abanyarwanda kwisuganya kugira ngo bazashobore gukuraho ingoma y’igitugu ya FPR mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017.

Click here to view the embedded video.


Nsomye iyi nyandiko ndumirwa: Sixbert Musangamfura

$
0
0

Ngo ingwe ikurira abana ikakurusha uburakari! Abandika ibi basaba abo bita amajyojyi kwiyahura (hara-kiri) bajya bibuka ko twacitse ku icumu ry’interahamwe! Muri 91, 92, 93, 94, abashatse kunyica bamporaga ibitekerezo byanjye. Ubutegetsi budatanga uburenganzira bwo gutekereza ni ubutegetsi nyabaki? None abashakaga kutwica tukarusimbuka, bakica abo bashyikiriye, bati ” nimwiyahure niba muri abagabo”! Ntabwo bazashirwa tugihumeka. Kandi buriya bazakurikizaho abadukomokaho. Numvise bariya bo mu Bubiligi (nk’uko Innocent Twagiramungu abitangaza) ngo bashakisha abana bankomokaho baba bahatuye. Iyaba bari banahari nibura ntimuvunikire ubusa! Mwabanje mukarangiza ikibazo cyanjye ko ngihari!

Abashinze FDU-Inkingi twahamagariraga abantu gaharanira ubutegetsi butanga ihumure ku banyarwanda bose butavanguye amoko cyangwa uturere. FDU Inkingi ntabwo yacungwa nk’ikimina, cyangwa koperative y’inshuti kandi ari umuryango wa politiki ufite ibyo uharanira, kandi ufite abantu biyemeje kubyitangira. Inzira iracyari ndende. Umuryango wa politiki ureba igihugu cyose. Bityo ibyo dukora tukazirikana ko abaturage bose batwibonamo. Ibi bibazo byo kutwita amazina adasanzwe, kudutoteza, kudusaba kwiyahura, no kujya gushaka abana twabyaye n’ibyo twakoze byose, bizanywe n’ubwumvikane bucye muri FDU-Inkingi. Ni ukuvuga ko bamwe muri bagenzi bacu icyo twapfanaga kitakiriho, bityo bakaba bagomba gukubura, bakatuzimya burundu. Ntibazabigeraho. Kandi iby’ivangura bashaka kugarura mu Rwanda ntibizigera bibaho ukundi.

Revolusiyo nyayo dukeneye ni ihindura imitekerereze ituma Abanyarwanda twicana, twangana bigeze aha, tuvangurana.
Abashyigikiye ibi bitekerezo nitwe benshi mu banyarwanda. Ariko benshi baracyacecetse ku buryo abahezanguni b’abahutu cyangwa b’abatutsi baducunda ay’ikoba. Nidukomeza gutya tuzajya duhora tuganya, turirira abacu bahitanywe n’utyo dutsiko. Igihe kirageze ngo tubabwire ko dushaka amahoro kandi tuyaharanire.

Inshuti zanjye zimaze iminsi zimbwira ziti kuvugisha ukuri biraguteranya n’abahezanguni! Ngo icecekere abantu bose bazageraho babone abo aribo. Ngo inguge yahiye umulizo bukeye barahabona! Kandi ukabona koko izo nshuti zimbwira ibyo zimbabariye. None se ubundi abahezanguni ndareka kubabwira ngo bankunde? Bankunda se bikamarira iki kindi? Ni iki ndiho niyamamariza ngo ntiyicira amajwi bityo nkaba ngomba kugendera ku magi ku buryo n’ibyo nemera ntabivuga ku mugaragaro? Ibi bamvugaho se bivutse uyu munsi ntibari babiryamyeho tukabana babifite? Bajundikaga amazi, batsa umuriro n’ubundi. Mu Bubiligi hari umubyeyi wanyandikiye angira inama ansobanurira ukuntu bagenzi be bantuka cyane ngo ndarwanya Abahutu kugira ngo mbone ubutegetsi! Nahisemo kumusubiza ku buryo n’abo bagenzi be basoma ubu butumwa. Ubwo butegetsi ni ubuhe? Buri hehe? Abo bantuka se bo barabufite? Hehe? None se watakaza icyo udafite? Mfite iki ntakaza? Ahubwo abo bagenzi be nibo akwiye gufasha, akababwira ko nta kintu na kimwe tuzahindura, tudahinduye imyumvire. Ubuhutu, ubututsi, ubunyenduga, ubukiga, … tugomba kubirambika hasi, tukabona guhindura ibintu. Tubanze twihindure, twihereho, mbere yo guhindura abandi.

Ngiyo Revolusiyo dukeneye mu banyarwanda. Abari mu myaka tugezemo, ikindi duharanira ni iki cyatuma tutemera kuzira ibitekerezo twemera? Wahakwa kugira ngo uzabone iki kindi?

Turatinya abatekereza nk’uyu wanditse ibi mu “ikazeiwacu” cyangwa nka bariya bihishe inyuma ya Kongre ya Alost?

Kuba tukiriho, ni amahirwe ndetse n’inshingano dufite yo kwamagana iyi myumvire. Nibwo tuzasigira igihugu cyacu urugero rw’ubwitange nyabwo. Biragaragara ko abatekereza gutya aho kubona u Rwanda, babona ubuhutu bwabo gusa, kandi nabwo buvangura abahutu bazima n’abandi bwita abagambanyi, ibyitso, etc. Ni nde wahisemo ubwoko cyangwa akarere ke? Niyo mpamvu ntawe ukwiye kubizira mu Rwanda duharanira.

Abo bita abagambanyi, baragambanira Abanyarwanda kuri inde wundi? Iyi ni imwe mu mpamvu ituma ntazitabira impaka z’urudaca ku bibazo biri muri FDU-Inkingi, bimeze nko gucengana aho kwitangira igihugu kizira ivangura. FDU-Inkingi ni ishyaka, ntabwo ari Alpha na omega. Imyaka mike nsigaje ngihumeka sinzayijugunya mu bintu byo guharanira ubwoko cyangwa akarere. Rwose nongeye gusaba Abanyarwanda baharanira ko ibintu bihinduka mu gihugu, baba Abahutu, Abatutsi, Abatwa, Abanyenduga, Abakiga, guhagarara bwuma bemye, tugakumira intagondwa iyo ziva zikagera.

Kuba abantu bagitekereza gutya imyaka 20 inyuma ya jenoside ni ikibazo gikomeye. Ikibazo gikomeye kurushaho ni ukubisoma tukicecekera ngo aravugira ubwoko bwacu. Uyu munsi ni Musangamfura bavuga, ejo ni wowe, n’undi.

Ibitutsi natutswe muri iyi minsi biruta ibyo natutswe imyaka 50. Byatumye ntera indi ntambwe. Intambwe yo kubyanga, no kurwanya abibona muri iyo mikorere y’iterabwoba, ivangura n’ibindi. No muri za 90 iyo mikorere narayirwanije, ubu sibwo nayireka. Urwo rugamba ndindugwaho, nzapfa mwenyura, nta soni nzaba mfite. Aho kuryamira ukuri, nzaryamire ubugi bw’intorezo!

Sixbert Musangamfura
Musome hano hasi inyandiko navugaga:
http://ikazeiwacu.fr/2014/09/25/kamarampaka-2014-umunsi-wo-kubwira-amajyogi-ukuri-inshuti-zayo-zitinya-kuvuga/

UKO ISHYAKA PPR -IMENA RIBONA IMIKORANIRE Y’AMASHYAKA YIYITA OPPOSITION.

$
0
0

 

 

Ese ubundi amashyaka menshi ni ngombwa ?

Ni ngombwa kuko muri demokarasi , abantu bagomba kwisanzura, kandi na buri wese akirinda kubangamira ubwisanzure bwa mugenzi we, uwo akaba ari nawo murongo w’ishyaka ry’imbaga nyarwanda PPR-Imena ryiyemeje gucengeza mu banyarwanda aho bari hose.

Buri wese agomba kumenya ko atagomba kuziza mugenzi we kuba :

Badasa

Batavuga kimwe

Batagenda kimwe

Badakora kimwe

Badatekereza bimwe

Bátava hamwe

Batabona ibintu kimwe………..

Hari abavuga ngo ni ikibazo kuba hamaze kuba amashyaka menshi mu banyarwanda.

Ibyo si ikibazo na gato, ahubwo hazavuke n’andi, kuko no mu bihugu biteye imbere byanadutanze demokarasi, hari amashyaka menshi, hari agaragara n’atagaragara:

ingero nabaha ni nyinshi, nko mu bubirigi Francophone hari amashyaka 38, mu bafarama  hari amashyaka 51, muri france hari 285.

Icyangombwa ni uko buri shyaka rigomba kubaha irindi, ryirinda kwivanga muri gahunda z’irindi. Mu banyarwanda usanga hari abazi ishyaka batarimo kurusha ba nyiraryo !!!

Ese amashyaka agomba kuvuga rumwe ?

Ntagomba kuvuga rumwe kuri byose, ariko ashobora kugira icyo ahuriraho akagikorana(amasezerano).

Ntibibuze buri shyaka gukomeza umurongo waryo iyo riwufite! Naho iyo avuze rumwe kuri byose biba bibaye rimwe uretse amazina gusa aba atandukanye, uretse ko ubu bahita bafata izina ry’impuzamashyaka, nayo ifite président!!!

Tugomba kumenyako nk’uko ntamuntu uberaho undi, nta n’ishyaka riberaho irindi.

Ubu utinyutse kunenga igikorwa runaka cyakozwe n’irindi shyaka kuko ubona kidahwitse, abafana baryo ntibumva ko kunenga ari ngombwa, kandi ko ari uburenganzira bw’unenga, bahita bazana za chantages tumaze kumenyera ngo ushaka gusenya opposition, ngo ukorera Leta y’u Rwanda.

Abo bayobozi banyu ni mutabatoza ubu ko bagomba no kunengwa, bakabimenyera, umusi bageze mu buyobozi bw’igihugu muzumirwa.

Aha rero, ishyaka PPR-Imena nta mpuzamashyaka rirajyamo kuko rikomeye ku bwigenge bwaryo, bwo kuvuga ibintu uko bimeze, ugomba gukomeretswa n’ukuri agakomereka.

Twemera ko amarorerwa yabaye mu rwanda yakozwe n’abanyarwanda, na magingo aya bayoboye igihugu, cyangwa bashaka kukiyobora, ibyo ntibihinduka!!

Nti duca imanza turashaka ko abanyarwanda bicarana bakabivuganaho, mu bwisanzure.

Ishyaka ryose rizadusaba kugira icyo dukorera hamwe, tuzabisuzuma, dukorane amasezerano amara igihe runaka, kandi natwe nitubona hari ikintu twakorana n’abandi tuzabashaka, twicarane.

Nta mugambi dufite wokugira uwo tubangamira mu bikorwa bye, uretse iby’ubugizi bwa nabi. Twemera ibyiza tukabivuga, tukanenga ibibi tukabyamagana.

Ni iki PPR-Imena ishobora gukorana n’andi mashyaka ?

Muri rusange, abanyarwanda(mu gihugu cyangwa hanze) barababaye, ariko bose ntibabaye kimwe. Ndetse hari n’abishimye.

Ishyaka PPR-Imena ntiryishimiye na gato uko abanyarwanda babayeho muri iki gihe.

Mu rwanda hagomba impinduka, ariko na none PPR-Imena ntishaka impinduka imena andi maraso y’abanyarwanda.

Aha leta y’u rwanda yumve ko amaraso yose yakongera kumeneka mu rwanda azabazwa abayobozi biyo Leta, kuko babereyeho gukemura ibibazo byabo bayobora, bitaragera aho abanyarwanda bababaye babyikemurira.

Muri make rero, ikibazo cy’urwanda ni Dictature n’ibijyana nayo.

Bavandimwe rero kurwanya dictature nkiriya haragomba ubwitange bw’abanyapolitiki no kureka kwikunda.

Hakenewe abanyapolitiki bigira ibitambo. Bemera ko urugamba nk’uru rutarwanirwa kubirometero birenze 3.000 niyo wagira missiles de dernière génération.

Tugomba kwinjira tugakorera politiki i ndani. Magingo aya dufite abanyapolitiki batubereye ibitambo; na vuga nka Ingabire, Ntaganda , Mushayidi,……

Ibyo Leta yabakoreye ni itera bwoba, rivugako n’undi wese bizaba uko.

Ubwo rero PPR-Imena irasanga twakora nkabo, twitange, cyangwa tureke gukomeza kubeshyabeshya abanyarwanda, ngo turi kubarwanira, baburara twe tumena ibyasigaye.

Iyo wiyemeje kujya imbere y’abandi, si mu bihe by’amahoro gusa, no muntambara bigomba kuba uko, ubwo nibwo butwali.

Igikorwa rero mbona twafatanya n’abandi, si amagambo n’akarimi gasize amavuta, ahubwo buri shirahamwe ry’abanyarwanda ryiyita opposition, cyangwa ritagira aho ribogamiye, aho riri hose ryishakemo igitambo kimwe cyangwa bibiri(mwareba abadafite ibyo baregwa magingo aya).

Ubwo hazaboneka abantu hagati ya 30 na 60, hakorwe délégation yo kujya mu rwanda ijyanye ubutumwa bukurikira:

turashaka ko Leta ifungura urubuga rwa politiki, nta mananiza, kandi igahita itangiza n’ibiganiro hagati y’abanyarwanda”.

Niba aba bantú bagomba gupfa cyangwa gufungwa kubera ubu butumwa, bazapfe hari abandi bazabukomeza.

Muri PPR-Imena twemera ko ntamuntu kamara ubaho . ibyo ushoboye n’undi yabikora, icyangombwa ni uko abantu bamenya icyo bashaka.

Abo bantú nibamara kuboneka, buri association, izakomeze ibikorwa byayo ariko ishyire imbere, ibikorwa byo gufasha iyo délégation muri byose, cyane cyane diplomatie n’imibereho. Iyo délégation yahabwa missión y’amezi 3.

Hanze hasigara un comité de soutien et de suivi nayo igizwe n’abantu bavuye muri izo associations. Ubwo ndumva ko aho kugira ngo twirirwe twitana bamwana ngo kuki tudakorera hamwe, icyo nicyo numva twakwigira hamwe, tukanagikorera hamwe.

Nyabuneka ,turekeraho imikino , abanyarwanda barababaye bitavugwa. Bitumariye iki nk’abanyapolitiki kwirirwa duteranya abantu bakangana bapfuye ubusa, tubabeshya, tubateranya, ngo batuyoboke ! mbese barabayoboka ngo mubajyane he? Ngo mubakoze iki ?

Abanyapolitiki bacu abenshi ni abanyabwoba, ariko ntibabyemera, kandi ubwoba bubaho sinicyaha. Dore abo banyabwoba ikibaranga :

  1. Abamurushije ubutwari avuga ko baguzwe
  2. Ahora ashakisha inkuru adahagazeho zo guhahamura abandi, ariko ngo hari n’abahembwa ngo batere abandi ubwoba.
  3. Yandika amatiku ku mbuga za internet, akihimba n’andi mazina akandika yisubiza.
  4. Ashaka kuyobora amashyirahamwe yose avutse, atamushaka akayasenya
  5. Yerekana ko ntakintu cyakorwa muri politiki atarimo, ukaba wagirango umusi yapfuye ngo politiki ntizakomeza.

 

Ishyaka ry’imbaga nyarwanda PPR-imena rirasaba andi mashyaka nyarwanda yose, kugira ubworoherane,ukuri,ubwisanzure, ubwubahane no kurekera aho kuzana umwiryane mu banyarwanda.

 

Amashyaka cyangwa abantu bananiwe basabwe gufata ka pauze gake, ko gusubiza ubwenge ku gihe, kuko no kunanirwa bibaho kandi si icyaha, aho kujya kwivanga mu buzima bw’andi mashyaka, no kwirirwa babeshyabeshya kuri internet ku mazina y’amahimbano.

 

PPR-imena irasaba kandi andi mashyaka, kudaharanira kwandikwa nk’ishyaka mu rwanda, ahubwo aharanire ko urubuga rwa politiki rwafunguka kuri buri wese.

PPR-imena iratekereza ko kwandikwa ntugire ubwisanzure ntacyo bimaze.

 

Ishaka PPR-imena ribabajwe kandi ryamagana n’abantu bose biyita abanyamakuru cyangwa ikinyamakuru cyose cyo kuri internet, abantu bose bihimba amazina, ngo babone uko bakora ubugizi bwa nabi ku mbuga, bavuga ibyo babonye byose, batukana nk’abashumba, ko bagomba kureka uwo muco bamenyereye w’ubugizi bwa nabi.

 

Impamvu batinya kuvuga amazina yabo ntayindi ni nko kwitwikira ijoro bakajya kwica abantu, nk’uko babikoze mumarorerwa yabaye mu rwanda.

Abafite ibinyamakuru byirirwa bisebanya no gutukana, umusi umwe nibamenyekana bazashikirizwa ubucamanza.

 

Internet ibereyeho kwigisha business, kwimenyekanisha, gutumanaho ……. Izo nkozi z’ibibi rero zizashake ubundi buryo.

 

 

Harakabaho u Rwanda ,

Harakabaho Abanyarwanda,

 

ONE Poeple, One nation

 

Habimana Bonaventure

Président du PPR-Imena

(sé)

GEN. KAYUMBA AZAGUMA MURI AFRIKA Y’ EPFO; BYEMEJWE N’ URUKIKO

$
0
0

UBUTABERA MURI AFRIKA Y’ EPFO BWATEYE UTWATSI CYIFUZO CYA LETA YA KIGALICYO KUBUZA AMAHORO GENERALI NYAMWASA.

Urukiko Rukuru muri Afrika y’ epfo rwimye amatwi Leta ya Kigali kunshuroi ya kabiri mugihe cy’ ukwezi kumwe. Mukwezi gushize nibwo umucamanza muri Afrika y’ epfo yemeje ko Kigali yoherezaga amafranga yo kwica Gen Kayumba Nyamwasa. Leta y’ U Rwanda rero nubwo yagize ikimwaro gikomeye ndetse ibi bikaba byaragaragariye no mumaso ya President Kagame ubwo yari muri Atlanta mucyo yise Rwanda Day, ubwo wabonaga ko yasaga n’ uwasuhereye cyane imbere y’ amajana y’ abanyarwanda.

Nubwo rero urubanza rwambere rutabagendekeye neza, ariko bari bizeye ko murundi rubanza baregagamo Leta ya Afika y’ epfo guha gen Kayumba Nyamwasa ubuhunzi ruzabahira, dore ko bari bakoresheje intiti, ndetse bakihisha mu miryango itegamiye kuri Leta (CoRMSA), kugira ngo bayobye uburari nkuko bisanzwe. Ibi bakaba barabikoze bizeyeko imbaraga z’iyi miryango zizabahesha amahirwe yo gutsinda, ariko bibagirwa ko ahandi inzego zigenga. Zimwe mu ntumwa zihagarariye iyi miryango zagiye I Kigali, ziyobowe n’ uwitwa Kaajal Ramjathan Keogh,  bagiye gufata akayabo ko guhemba abacamanza ariko n’ ayagahimbaza musyi, none baranze baratsinzwe kuko umucamanza yasanze Ubuhunzi Gen Kayumba afite ari ntamakemwa.

Ni kuri uyu munsi rero , kuwa 26/09/2014 murukiko rukuru muri Afrika y’ Epfo, bemeje ko ubuhunzi bwa General Kayumba bwujuje ibisabwa kandi bunyuze mumategeko. Bimwe Kigali yari yizeye ko Gen Kayumba yazoherezwa mubindi bihugu kure y’ Urwanda ngo kubera Kagame atifuza kumubona hafi, bikaba ari inzozi nkuko nubundi byari ibyifuzo.

Amakuru avuye I Kigali aravuga ko iyi nkuru yabereye Leta ya Kigali inca mugongo bakimara kubyumva ndetse abakoze iyi operasiyo ngo bakaba batangiye kudagadwa kuko batazi uko Nyakubahwa aza kubyitwaramo, bamwe muri bo bakaba bashobora kubiryozwa.

Twabibutsa kandi ko izi manza zifitiye ingaruka zikomeye Leta y’ Urwanda, murwego rwa Diplomasi ndetse no muby’ Ubukungu.

Urwishigishiye, Ararusoma. 

Umusomyi wa The Rwandan

Deus Kagiraneza wiyita igikwerere imvutsabanzi arabarizwa i Kigali!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Deus Kagiraneza wiyitaga ko yahungiye ubutegetsi bwa Perezida Kagame mu Bubiligi ubu arabarizwa i Kigali!

Nyuma ya bagenzi be Major Ntashamaje, Karangwa Semushi n’abandi Kagiraneza nawe yerekeje iya Kigali.

Ntawe utangira umwana ujya iwabo ariko umuntu yakwibaza byinshi kuri aba bantu, ese aho ntibaba bashoje imirimo baba barashinzwe iyo mu buhungiro? Ese uwareba neza ifatwa rya Bwana Mushayidi yasanga aba bagabo nta ruhare babifitemo?

Mu buhamya bwitiriwe Deus Kagiraneza  ndetse no mu kwitaba muri Sena y’u Bubiligi bamwe bibwiye ko ari umuntu wicuza ushaka gushyira ukuri ahagaragara ariko amakuru The Rwandan yashoboye kubona aravuga ko ikiswe ubuhamya bwa Kagiraneza ahubwo ari amagambo yavugaga yigamba ko yishe abahutu benshi bibabaza abantu bashyira hanze babyise ubuhamya bwe!

Mu iperereza ryakozwe na The Rwandan ku kiswe ubuhamya bwa Kagiraneza, twashoboye kubona amakuru y’uko byagenze.

Amakuru twabonye avuga ko Kagiraneza n’abandi bari bicaye ahantu mu rugo rw’umuntu tutashoboye kumenya amazina ye n’uko Kagiraneza atangira  kwigamba uko bishe abahutu. Mubari muri urwo rugo hari uwitwa Jason Muhayimana, Déogratias Mushayidi, Major Gérard Ntashamaje, umuhungu witwa Jean Paul w’i Rubungo n’abandi…

Déo Mushayidi yaramwumvaga akamubaza ngo ubwo se mwumvaga mumeze mute? Kagiraneza agaseka akirenza inzoga ngo ni na we wari waziguze! Nyuma Mushayidi yaramubwiye ngo narekere aho kwishimira ko yishe abantu bimurya ahantu ndetse asa n’uhindanye mu maso, ahita ajya kuri toilette agaruka avuga ko afite isesemi ko ibyo bintu atabyihanganira. Kagiraneza yakomeje kumutuka ngo ni ikigoryi abahutu bapfuye abaye iki. Jason Muhayimana yahise avuga ngo none se abatutsi bavaga mu Rwanda ko bari abatutsi nyine na bo mukabica?

Barahavuye bajya i Buruseli mu nama, icyo gihe bari mu bikorwa ngo byo kugarura ubwami mu Rwanda. Kagiraneza yasinze yongeye kwigamba, umu avocate witwaga Jacqueline Kamali arabyumva, yagiraga adresse e-mail abandi ntazo bagiraga arabyandukura byose abishyira ahagaragara. Bivugwa ko icyo Mushayidi yakoze ari ukubishyira mu gitabo cye les secrets du génocide nyuma y’imyaka 2.

Tugarutse ko byo gutaha byo rero, ngo yahagurutse ajyiye i Kampala afite na visa y’u Rwanda yahawe na Yozefu Uwamungu bakorana muri maneko ya Kagame  mu Bubiligi. Ngo ubwa mbere yagize ubwoba ariko ubu yatinyutse ajyayo!

Marc Matabaro

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

UMUTI WA POLITIKI UKWIRIYE IBIBAZO BY’U RWANDA

$
0
0

Banyarwanda, Banyarwandakazi, mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y’Imana, no Kugira igihugu kizira umwiryane n’amacakubiri, nk’uko buri wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo kugira ngo turebe uko twakubaka igihugu cyacu ”u Rwanda” ndagira ngo mbagezeho uko numva ibibazo igihugu cyacu dukunda, gifite byabonerwa ibisubizo bya politiki byabera abanyarwanda benshi ndetse bigategura imbere hazaza, ntawe ufite ingingimira cyane cyane ku Rwanda rw’ejo. Ngo ushaka gukira indwara arayirata! Ndumva aho buri munyarwanda ari atishimiye uko ameze muri iyi minsi, yewe n’abagize agatsiko kari ku butegetsi ndumva batakwishimira ko imitungo bafite ejo cyangwa ejobundi itazaribwa cyangwa igirire akamaro abazabakomokaho, ndumva uwishimiye uko ameze yaba adashobora kuba areba kure! Mbere yo kuvura umurwayi, muganga aramusuhuza, bakibwirana, hanyuma akamubaza ikimugenza, umurwayi mwiza ni uvuga ibimenyetso byose cyangwa hafi ya byose, hanyuma mu kumenya neza ikigenza umurwayi, muganga akagenda amubaza uko uburwayi bwatangiye cyangwa uko ibimenyetso byagiye bikurikirana mu gihe.

Reka nta batindiye twibukiranye ibimenyetso by’indwara uko byatangiye kugira ngo umuntu arebe uko yayivura. Ibimenyetso ni ibi bikurikira:

  • Ingoma ya cyami yategetse imyaka amagana n’amagana, ikorera ubwoko bumwe bw’abatutsi, bugaheza ubundi bwoko (Abatwa n’abahutu) ku byiza by’igihugu, ingoma ikica igakiza uwo ishaka, rubanda nyamwinshi ishyirwa ku buhake n’uburetwa;
  • U Rwanda rwari ku ndagizo y’Ababiligi, ni ukuvuga ko kitari igihugu kigenga. Ababiligi bakaba barasanze rubanda nyamwinshi iri ku buhake, ni uko bakomezanya n’ubwo butegetsi bushingiye ku bwoko.
  • Rubanda nyamwishi yiganjemo abahutu bakoze revolution mu mwaka w’1959 ngo babashe kugira ijambo mu mitegekere y’igihugu ndetse no kubona ku byiza by’igihugu, ingoma y’abatutsi yari yarababujije;
  • Nyuma ya Revolution ubwami bwasimbujwe Repubulika, ndetse n’igihugu kirigenga, haba amatora aho ishyaka MDR ryatsinze andi, rijya ku butegetsi, hanyuma abatutsi bari ku ngoma bagahunga, nyuma bakagaba ibitero biyita Inyenzi, kugira ngo bisubize ubutegetsi cyangwa ingoma;
  • Mu mwaka wa 1973 uwayoboraga Repubulika ya mbere ariwe Nyakubahwa Gregoire Kayibanda yahiritswe nyuma y’umwiryane wamenesheje abantu biganje mu bwoko bw’abatutsi, ndetse n’abari kw’isonga kuri repubulika ya mbere bakaza kwicwa n’abategetsi ba leta ya Repubulika ya Kabili. Ibi byatumye ubwoko bw’Abahutu bucikamo kabiri (Kiga na Nduga), kuko abari abategetsi ba Repubulika ya mbere bari biganjemo abanya Gitarama (Abanyenduga), bagahirikwa n’abahutu biganje mu majyaruguru y’igihugu, Ruhengeri na Gisenyi (Abakiga). Izi ngaruka zikaba zikigaragaza mu myumvire ya bamwe mu banyarwanda.
  • Mu mwaka w’1975 hashinzwe ishyaka MRND akaba ari naryo shyaka rukumbi ryari ku butegetsi kugeza 1991 igihe hagiriyeho politiki y’amashyaka menshi, ariko iryo shyaka akaba ariryo ryakomeje kuyobora igihugu kugeza muri Mata 1994;
  •  Ikibazo cy’ivanguraturere ndetse n’ivanguramoko ryakomeje kuri repubulika ya kabiri aho kubona akazi, amashuli, kujya mu gisilikari cy’igihugu, ndetse n’ibindi byabaga bishingiye ku moko ndetse n’uturere;
  • Mu mwaka w’1990 abuzukuru b’abari ku ngoma mbere ya 1959 biyise FPR-Inkotanyi, bateye u Rwanda babifashijwemo n’igihugu cy’Ubuganda ndetse na bampatsibihugu;
  • Inkotanyi aho zanyuraga zagendaga zica abaturage, bikaba byaratumye havuka inkambi z’impunzi mu gihugu rwagati (1991-1994);
  • Muri Mata 1994 FPR- Inkotanyi yahanuye indege yari itwaye umukuru w’igihugu Nyakubahwa Jenerali Majoro Habyalimana Juvénal, hakurikira ubwicanyi bwibasiye ubwoko bw’abatutsi ari nabwo bwoko bw’abuzukuru bw’abari ku ngoma ya cyami bateye, u Rwanda baturutse muri Uganda. Ubwo FPR-Inkotanyi nayo yagendaga yica abahutu aho yagendaga yigarurira.
  • Ubwicanyi bwabaye kuva 1990 kugeza 1994 bwiswe n’umuryango w’abibumbye (ONU) genocide y’abanyarwanda (Genocide Rwandais), ubwo leta ya FPR inkotanyi kubera kwikunda no guhisha uruhare rwayo, genocide yayise Genocide yakorewe abatutsi ibikora ibishaka kugirango yibagize ikindi gice  cy’abaturage yatikije ubwayo ;
  • Hagati ya Mata- Nyakanga 1994 FPR- Inkotanyi ishaka gufata ubutegetsi ku ngufu, abaturage biganje mu bwoko bw’abahutu bari kumwe n’abahoze mu ngabo z’igihugu bahungiye mu bihugu bituranye n’u Rwanda;
  • FPR- Inkotanyi imaze gufata ubutegetsi, abatutsi bakoze ibikorwa leta yise kwihorera nk’aho byari byemewe n’amategeko bica Abahutu, ndetse leta iyobowe na FPR- Inkotanyi iza no kubica  ku mugaragaro mu nkambi yari mu gihugu hagati I Kibeho mucyahoze ari Gikongoro; abasigaye mu gihugu leta ya FPR- Inkotanyi yagiye ibarega ibinyoma bakabamarira mu munyururu ndetse abandi bakarigiswa ndetse bakanicwa, bamwe bazira utwabo (Ingero: amasambu, amazu, amafaranga, amashuli bize, imyanya bagiye bagira mu butegetsi bwa Repubulika ya mbere ni iya Kabili, ibitekerezo byabo bitandukanye n’ingengabitekerezo ya FPR (FPR ideology);
  • Bamwe mu mpunzi zahungiye mu cyahoze ari Zaire bafashe intwaro bagatera u Rwanda kugira ngo bisubize ubutegetsi, ibyo bigakurikirwa imfu z’abanyarwanda batagira ingano bo mu turere tw’amajyaruguru biganje mu bwoko bw’abahutu, bikozwe na Leta ya FPR- Inkotanyi, ivugako ari abavandimwe bw’abagabye ibitero cyangwa ibyitso byabo;
  • Mu mwaka w’1996 Leta ya FPR-inkotanyi ifatanyije na ba Mpatse ibihugu bateye igihugu cya Congo (Ex Zaire), bagahirika ubutegetsi bwa Marechal Mobutu Seseko ndetse bakica ibihumbi by’impunzi z’abahutu, izicitse kw’icumu zigasigara mu mashyamba ya Congo, izindi zigapfira mu mashyamba naho izigize Imana zikajya mu bihugu biri kure y’u Rwanda na repubulika iharanira demokarasi ya Congo;
  • Umuryango w’abibumbye (UN cyangwa ONU) washyizeho urukiko rushinzwe gucira imanza, abagize uruhare muri genoside y’abanyarwanda, ariko kugeza ubu ruri gucira imanza igice kimwe mubyari bihanganye ni ukuvuga uruhande rwahoze ari urwa Leta ya repubulika ya kabiri,naho ikigizwe na FPR- Inkotanyi kikaba kugeza ubu kikidegembya nta n’ugitunga urutoki aha ndavuga urikiko rwa Arusha. Mu Rwanda kandi leta ya FPR- Inkotanyi yashizeho inkiko gacaca, aho gukemura ibibazo byatewe na genocide, zikaba zarazanye amacakubiri kuko zitaranzwe n’ubutabera, kuko zashiriweho gufunga no gukoresha uburetwa abahutu aho kunga abanyarwanda nk’uko leta yari yazise;
  • Ntawe uyobewe kandi ko leta y’inkotanyi ifatanyije n’ibindi bihugu byagiye bihiga FDLR bityo bituma impunzi z’abahutu zikomeza kwicwa ndetse n’abanyecongo;
  • Ntawe uyobewe kandi ko ubutegetsi bw’inkotanyi burangwa n’irondakoko, ironda aho abantu baturutse bahunguka, gutegekesha igitugu, gusahura igihugu,kwica, gukandamiza ikiremwamuntu ndetse no kuniga demokarasi ndetse n’andi mabi ntarondoye….

Ibi maze kurondora n’ibimenyetso by’Indwara ya Politiki igihugu kirwaye uko byagiye bikurikirana, hashobora kuba hari ibindi bimenyetso bitavuzwe ubwo, twazagenda tubyibukiranya kugirango umuti ukwiye wo kuvura indwara ndetse n’ibimenyetso uboneke.

Twibukiranye kandi ko umwaduko w’abazungu aho u Rwanda rwabanje kuba indagizo y’abadage, igihe gito nyuma bukaza kuba indagizo y’Ababiligi, akaba aribo bagize uruhare mu isimburana ry’ubutegetsi bwa cyami na Repubulika, ndetse n’imitegekere yagiye iba nyuma y’umwaduko wabo bafatanyije n’ibihugu by’ibihangage kw’isi barangajwe imbere n’ Amerika n’Abongereza.

Ikindi tugomba kuba tuzi ni uko imitegekere y’igihugu itagiye ishingiye ku bitekerezo by’abaturage ahubwo ugasanga abayoboye isi aha ndavuga ibihugu by’ibihangange ari byo bigena imitegekere bikurikije inyungu zabyo bwite kubera ubukoloni bushingiye ku bukungu bwabyo ndetse n’inyungu bwite bw’abategetsi b’igihugu.

Iyo witegereje ibi bimenyetso usanga byaratewe no kwikunda kw’ababuze ubutegetsi bukomoka ku bwami, ndetse n’uko ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika bwagiye buyoborwa n’abantu bake nakwita udutsiko twafashe ubutegetsi budafite vision cyangwa intumbero yo kureba imbere, ndetse no kwikunda kurusha gukunda abanyagihugu cyangwa na none ugasanga ubutegetsi bushingiye ku muntu umwe rukumbi.

Iyo kandi witegereje n’uko politiki imeze mu gihugu ndetse no kubarwanya ubutegetsi bwa FPR- Inkotanyi usanga uko kwikunda gushobora kwararazwe abo bayobozi cyangwa ugasanga bafite ibisigisigi byo kwikunda no guhishira ibibi byakozwe ni izo ngoma zose zagiye zitegeka igihugu, hatitawe kureba uko ibyo bibazo igihugu cyahuye nabyo byakemurwa hitawe ku bumwe bw’abanyarwanda.

Ubu byaragaragaye ko ni iyo ndwara ishobora kuba igifite imizi mu banyarwanda benshi aho usanga bashaka  kwiha  inda  ya bukuru, ugasanga hari abiyita abatutsi b’umwimerere (originaux) abandi bakabita ko batuzuye (pirates), ni n’uko bimeze mu bahutu cyangwa ugasanga biyita ko bababaye kurusha abandi, bigize abafite icyerekezo kiza kurusha icy’abandi, ngo nibo bakwiye igihugu kurusha abandi. Icyo nabibwirira ni uko mushobora kuba mwibeshya cyane, kuko ibihe byarahindutse, namwe murebe aho imyaka igeze!

Nk’uko natangiye inyandiko tubwizanye ukuri ni inde Munyarwanda utababaye? Ninde wumva ari umunyarwanda kurusha abandi? Ni inde wumva arusha ubwenge abandi? N’inde wumva arusha abandi kureba kure, cyangwa ukunda igihugu kurusha undi? Ni inde utabona ko niba FPR- Inkotanyi iyobowe na Kagame ko iramutse igumye ku butegetsi andi mezi make, igihugu kizaba ari imisozi gusa itagira abantu?

Mureke kwikunda kuko murimwe muvuga ibyo nta miseke igoroye irimo! Kandi mumenyeko iyo indwara itavuwe ikura ndetse igihe kikagera igahitana nyirayo!

Banyapolitiki muve mu mpitagihe, mugendane n’ibihe, abo ibihe byasize twabasaba kuva muri politiki kuko mwabishaka mutabishaka tugomga gushyira hamwe nk’abanyarwanda, tugafatanya kuvura indwara ya politiki yugarije u Rwanda. Twifuza kumenya ibyihishe inyuma y’izo mvugo, njye mbona zisenya kandi zidafite agaciro muri iki gihe! Iyi paragraphe nyishyizeho mbabaye kuko ibidindiza gahunda zose bituruka kuri iki kintu! Kikaba ari nacyo inda nini iturukaho, bityo bigatuma abicanyi bari I Kigali bahitamo kubarobamo bamwe bakabaha amakotanyi, mukirirwa muryana nk’aho mwarebye kure ngo mukore igikwiriye kibereye bene Kanyarwanda itaramarirwa kw’icumu na Kagame n’abambari be.

Ubu rero igihe cyarageze ahubwo tunafatirane kitaradusiga, ngo turebe ko indwara ya politiki  ivurwa ndetse n’ibikomere byinshi (sequelles) byavurwa, hagamijwe kubona umuti ukwiriye  uvura indwara igakira, ndetse hagafatwa ingamba zo kwirinda ko igihugu cyazongera kikarwara iyi ndwara, abantu bagatunga bagatunganirwa, u Rwanda rw’ejo rukazabona imbuto zivuye ku Rwanda rwubu, naho urwa kera rukavurwa, rukagawa, rugahanwa cyangwa rukababarirwa kuko nirwo rwatuzaniye aka kaga (ngo zitukwamo nkuru abiyumva muri iki kiciro mwihangane burya ngo ukuri kuraryana), ariko ibyo byose bizaterwa no gushyira hamwe tugashaka umuti ukwiriye u Rwanda.

Dore icyo nsaba abanyepolitiki bifuza ko ibintu byahinduka vuba, nk’uko abanyarwanda benshi tubyifuza, kuko muhora muvuga ngo abanyarwanda dufite ubwoba! Ibyo nibyo turabufite, ariko bufite aho bushingiye, kubera ko iyo urebye ibintu byabaye kuri iki gihugu abantu benshi usanga twibaza niba iyi politiki tubona cyangwa tubumvaho, itazarangira n’ubundi ibyabaye bitongeye kwisubiramo bityo bikaba ari ukuruhira ubusa, kuko mu myaka mike twaba twongeye guhunga cyangwa tukicwa nk’ibimonyo bityo abazadukomokaho wenda nabo bakangara nk’uko abantu benshi bameze cyangwa twari tumeze!

Mutwereke ko umurongo mugenderaho ari umurongo w’umwimerere kuko ikibazo cy’u Rwanda cyangwa indwara igihugu gifite ari umwimerere, kandi kigomba igisubizo cyangwa umuti w’umwimerere.

Dore bimwe numva bisabwa abanyepolitiki bacu batumaraho impungenge kugira ngo ubwoba bushire:

  • Abanyapolitike bareke kwikunda , kwishyira aheza ndetse no kwishyira hejuru, batwereke uburyo iyi ndwara ya politiki igomba kuvurwa, ndetse n’ababigizemo uruhare uburyo bazafatwa aha ndavuga ubutabera cyangwa imanza zabo, hagamijwe kurwanya ko byazasubira ndetse no kugera ku bumwe bwa bene Kanyarwanda;
  • Mwicare muganire, mutwereke ko nta bibatanya bishingiye ku moko, ku turere, ku mutungo ndetse n’ibindi bitandukanya abantu. Mutandukanwe gusa n’ibitekerezo byubaka, kuko nibyo bituma tubashyigikira, kandi mudushakire inzira yihuta yadukiza ingoma y’agahotoro turiho;
  • Mutwereke uko igihugu kizagira ubutabera bubereye abaturage bose ntawe uhejwe;
  • Mwerekane uko (praticabilité) y’uko igihugu kizagira ingabo n’igipolisi giharanira umutekano wa buri wese, kandi nta muntu cyangwa agatsiko gishingiyeho;
  •  Mutwereke uko tuzagira itegekonshinga ribereye abanyarwanda, ridatuma umukuru w’igihugu agira uburenganzira bwo gukora ibintu uko abyumva, igihe abishakiye kandi iryo tegekonshinga umunyarwanda wese akaba aryiyumvamo;
  • Mutwereke uko ubutegetsi buzajya bushyirwaho cyangwa busimburana, kugirango buri munyarwanda ubishoboye azabuhatanire nta nda za bukuru zirimo;
  • Mutwereke ukuntu inzego za leta zizakorera abanyarwanda twese ntawe uhejwe;
  • Kumenya ko abakoze ibyaha ndengakamere bagomba guhanwa kugira ngo bitazasubira ukundi cyane cyane abagize agatsiko ka FPR- Inkotanyi ndetse n’amashumi yabo;
  • Mutubwire uko muzayobora u Rwanda nyuma ya FPR- inkotanyi n’uburyo muzakemura ibibazo yateye nta n’umwe urenganyijwe;
  • Mutwereke ko u Rwanda ari urwa twese ntawe uhejwe;
  • Mutwereke uko twese tuzaba dufite ijambo ringana ntawe uryamiye undi;
  • Mutwereke uko tuzisanzura ntawe ubangamiye undi;
  • Mutwereke ko umuntu azaba ari fier y’uko yavutse (aha ndavuga ubwoko), akabivuga nta pfunwe kandi yishimye nk’uko biba mu bindi bihugu bitarangwamo n’ivangura n’ubwo ari bike;
  • Mutwereke ko ibyiza by’igihugu ndetse n’ibyago byacyo tuzabisangira ntawe uhejwe.

Mbese muri make mutwereke ibikorwa bitazadusubiza mu mateka ya politiki mabi igihugu cyanyuzemo, twese tukagirira ikizere imbere hazaza.

Ibi biramutswe bikozwe ndumva ubwoba n’impungenge abanyarwanda bafite byashira, iby’agatsiko byahita biba umugani, kuko twese abari mu gihugu n’abari hanze n’iyonka turabajya inyuma, hanyuma mwirebere.

Murakoze murakarama.

Abishyize hamwe Imana irabasanga kandi abishyize hamwe ntakibananira (United we stand, Divided we fall).

 

NTWARI Pacis

Secteur Coko, District Gakenke, Province du Nord

Aho mu byo Alex Kimenyi yazize ntiharimo ibi?

$
0
0

Nyuma y’urupfu rwa Prof Alexandre Kimenyi zimwe mu nyandiko yanditse mu myaka ishize zikomeje kwibazwaho byinshi!
Urugero ni inyandiko iri hano hasi:

Amatora ya Perezida ateganijwe muri 2003 yari akwiye gusunikwa

Uyu mwaka utaha wa 2003, ni ho hazaba amatora ashyiraho Perezida mu Rwanda. Ibyo bimaze kumenyeshwa abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Kuri jye ndabona ari vuba cyane. Ayo matora akaba yangombaga kwigizwa inyuma.
 

Igituma amatora agomba gusunikwa.
 
Amatora aramutse abaye umwaka utaha, hatorwa Perezida wa FPR ari we Perezida wa Republika Paul Kagame. Ibi kuri jye mbona atari ugutora, kubera ko uzatorwa azwi. Ibi rero ni ukurushya abantu. Uko mbibona bazabigenza, kongere ya FPR izaterana, isabe abayoboke bayo kwiyamamariza kuba perezida w’igihugu. Ntihazabura nka babiri cyangwa batatu babikora hari mo na Perezida Kagame. Perezida Kagame ni we uzatsinda. Iyi rero ni imikino dusanzwe tuzi. N’andi mashyaka ari muri Leta nka MDR, PL na PSD nayo azatora abazagomba gupiganwa na Perezida Kagame. Abo ayo mashyaka azatora nabo bazaba ari abumvikanye na Perezida Kagame nabyo by’umukino. Perezida Kagame azatsinda ayo matora nk’uko biteganijwe.
 
Kubera iki Perezida Kagame ashaka ko amatora aba vuba?
 
Amatora agomba kuba kugirango Perezida Kagame yereke isi ko u Rwanda rumaze kugera muri demokarasi kandi ko abanyarwanda basigaye bitorera abategetsi babo. Kubera ubukene bw’igihugu tukaba tugendera ku mfashanyo n’inguzanyo z’ibihugu bikize kandi byahoze biduhatse, Leta igomba kubyemeza ko izubahiriza ibyo ibyo bihugu biyitegetse kugirango ishobore kubona izo mfashanyo cyangwa izo nguzanyo. Bimwe mu byo izo leta zisaba ni ukwerekana ko ibihugu bifashwa bigendera kuri demokari kandi ko bishyiraho abategetsi bikoresheje inzira zo gutora. Ubundi ibyo bihugu bisaba leta zacu nko kwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kugendera kuri demokarasi, ntabwo ari bibi. Ariko amatora yose si demokarasi. Icy’ingenzi muri byo, ni uburyo ayo matora agenwa, n’abatorwa abo ari bo.
Hari n’ubwo usanga ayo matora ari ukurushya abaturage ku busa no gutagaguza amafaranga y’igihugu ategura ayo matora kandi yashoboraga gukoreshwa ikindi kintu cy’ingirakamaro. Nta kamaro ko kuvuna abantu ngo bajye gutora kandi bazi uzatorwa uwo ari we. Ndibuka igihe cy’ishyaka rimwe rukumbi muri Afrika, ba Mobutu, ba Amin, ba Bokassa, ba Habyarimana, abaturage bategekwa kujya gutora kandi hari umukandida umwe, kandi atowe adatowe, azakomeza kuba perezida. Ibi ni ukubyina abantu ku mubyimba. Ndibuka na none ko ubwo Perezida Habyarimana aherutse kwitoresha, muri perefegitura ya Gikongoro yatowe 100% kandi abaturage baho barivumbuye abenshi ntibajye gutora. Ibyiza rero ni uko bavuga igihe bazaviraho, ibyo gutoresha bakabireka kubera ko nta kintu gihinduka.
 
Kureka amashyaka ari hanze kuza gukorera mu gihugu.
 
Amatora ntacyo azaba amaze kandi ntazaba akemuye ibibazo biriho igihe andi mashyaka ari mu gihugu atotezwa, n’ari hanze atemerewe gukorera mu gihugu. Mbere ko amatora aba, abafungiwe politiki nka Perezida Pasteur Bizimungu, Charles Ntakirutinka, Jean Mbanda, uwahoze ari koloneli bwana Biseruka n’abandi bari bakwiye kurekurwa. Ishyaka Ubuyanja ryari rikwiye kwemerwa gukorera mu gihugu. Amashyaka yandi nayo ari mu gihugu yari akwiye kwemerwa gukora nk’uko ishyaka riri ku butegetsi rikora.
 
Amashyaka ari hanze nayo yari yakagombye kuyareka akaza agakorera mu gihugu, maze abanyarwanda bakamenya ibitekerezo byayo. Bakamenya aho atandukaniye na FPR mu bitekerezo, mu migambi no mu bikorwa. Ibi byabafasha kumenya iryiza iryo ari ryo, bakaba ari ryo bayoboka cyangwa bahitamo igihe amatora azaba yabaye.
 
Gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho.
 
Kugirango hazabeho amatora nyakuri, abaturage bazashobore kwitorera uwo bihitiyemo kubera ubushobozi n’urukundo rw’igihugu, hari hakwiye gushyirwaho guverinoma y’inzibacyuho ikubiyemo amashyaka yose afite abayoboke benshi. Ibi byatuma abanyarwanda batangira kumenya abayobozi cyangwa abayoboke b’andi mashyaka , bakamenya koko niba ari inyangamugayo kandi bashoboye akazi bashinzwe cyangwa ako bazahabwa amatora amaze kuba. Mu by’ukuri nta guverinoma y’inzibacyuho yigeze iba kubera ko abayobozi b’andi mashyaka bagiye bakurwaho kandi FPR ikaba nyine ari yo yishyiriraho abo ishatse bitwa ko bari mu yandi mashyaka. Indi mpamvu ari ngombwa ko hajyaho guverinoma y’inzibacyuho ni ukugirango, amashyaka yose ashobora gusaranganya amafaranga Leta izaba yarageneye ibyerekeye iby’amatora. Bitagenze bityo guverinoma iriho yakoresha ububasha bwa Leta bwose, nka Radiyo, televiziyo, ibinyamateka, ibikoresho bya Leta n’abakozi ba Leta kwamamaza no gutora ishyaka riri ku butegetsi, andi mashyaka akanigwa.
 
Perezida Kagame niba atemeye ngo amashyaka akorere mu gihugu ku mugaragaro kandi ashyireho guverinoma y’inzibacyuho, amatora yayihorera kuko ari ugutera abaturage umwanya kuko bamutoye cyangwa batamutoye, AZATORWA.
Alexandre Kimenyi

Paul Kagame atsindiwe bwa kabiri muri Afrika y’Epfo!

$
0
0

Nkuko mwabyumvise mu makuru atandukanye ku maradiyo, amatereviziyo ndetse no mu binyamakuru byandikwa no ku mbuga nkoranyambaga, Leta y’agatsiko gato ka FPR iyoboje u Rwanda igitugu imaze igihe kirekire ishakisha uburyo bwose yabuza amahoro abantu bayihunze. Uretse, abicwa ku buryo butandukanye harimo no kugerageza gusaba ibihugu byabahaye ubuhungiro ngo bibirukane.

Nyuma yo gukama ikimasa aho Leta ya Paul Kagame yagerageje gahunda yo kwambuza ubuhungiro uwitwa umunyarwanda uwo ariwe wese, iyo gahunda yagombaga kurangirana n’umwaka w’ 2012, maze ngo mu kwezi kwa (6) ariko kwa Kamena2013, abanyarwanda bakaba baramaze gutaha, abadatashye bakaba ngo baramaze guhabwa ubwenegihugu bw’amahanga. Ubu aho mvugira aha ngaha turasatira isoza rya 2014, ariko iyo gahunda yiswe Cessation Clause yaribagiranye burundu (yagiye nk’ifuni ihese cyangwa se nk’amahembe y’imbwa nk’uko babivuga mu Kinyarwanda.

Inkuru rero yari igezweho muri iki gihe mu kanwa k’abambari b’ingoma mpotozi ya Paul Kagame ngo kwari ugushaka uburyo bwose General Kayumba Nyamwasa yakwamburwa ubuhungiro yahawe na Leta y’Afrika y’Epfo kuva mu mwaka w’2010.

General Kayumba Nyamwasa, n’ubwo kumwambuza ubuhungiro itari yo ntego y’ibanze ya Paul Kagame, ahubwo we yifuzaga kumwica n’ubwo yabigerageje inshuro 4 zose nabwo akama ikimasa, ku rundi ruhande yageragezaga no gutanga amafaranga atagira umubare ngo ashake abamufasha kwirukanisha General Kayumba Nyamwasa mu gihugu cyamwakiriye!

Ni muri urwo rwego, Leta ya Paul Kagame yifashishije ambasade yayo cyane uwitwaga Didier Rutembesa banyanyagije amafaranga mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bw’impunzi n’abamukira mu gace k’amajyepfo y’Afrika; iyo mpuzamiryango yitwa Cormsa, aribyo bivuga mu magambo y’icyongereza (Consortium for Refugees and migrants in Southern Africa), Leta ya Kagame ikaba yarasabaga CORMSA kurega Leta ya Afrika y’Epfo ngo ko yahaye ubuhungiro umuntu uregwa guhungabanya umutekano, ubusugire bw’igihugu ngo n’ibyaha by’intambara da!

Ababingwa rero bo muri iriya mpuzamiryango ya CORMSA ifaranga barifungiyeho umwuka bararirya birengagiza akazi kabo ko kuvuganira impunzi n’abimukira bagendera ku kinyuma cya Kagame baba binaze mu rukiko.

Iki kibazo cyaravuzwe cyane, abantu ku giti cyabo ndetse n’imiryango y’impunzi bagerageje guha impanuro CORMSA kuva mu 2010 ariko biba guhana uwahanutse! Cormsa yakomeje ikirego, aho uwaregwaga ku ikubitiro yari umukuru w’igihugu cya Afrika y’Epfo, ngo kuba yeremeye ko General Kayumba Nyamwasa yakirwa akanahabwa ubuhungiro mu gihugu cya Afrika y’Epfo.

Umunsi rero warageze maze ku wa gatanu w’icyumweru turangije, ku italiki ya 26 Nzeri 2014, Nibwo Ishami ry’Urukiko rw’Ikirenga rya Afrika y’Epfo ruri I Pretoria ryemezaga ko IKIREGO CYA CORMSA nta shingiro gifite, ubwo CORMSA iba iratsinzwe n’uwayishutse ariwe Leta ya Paul Kagame biba uko nguko.

Ntabwo narangiza iyi nkuru ntibukije na none ko mu kwezi kwashize ari nabwo ibisuma Leta ya Paul Kagame yari yahaye amafaranga ngo byivugane General Kayumba Nyamwasa nabwo byahamwe n’icyaha bigakatirwa imyaka 8 y’igifungo yiyongera ku myaka 4 byari bamaze mu buroko, uku kukaba kubaye gutsindwa kwa 2 kwa Paul Kagame, kukaba gutsinda kwa 2 k’UKURI n’Inshuti n’umuryango wa General Kayumba Nyamwasa.

Si ibyo gusa kuko muri uku kugerageza kwigomba ubuzima bwa General Kayumba Nyamwasa, Leta ya Paul Kagame iherutse kuhasebera ubwo abakozi bakuru ba Ambasade ye I Pretoria bahambirizwaga na Leta ya Afrika y’Epfo, ubu Ambasade ikaba isigayemo Ambasaderi nawe utagishobora kwinyagambura kuko ibikorwa bye byose Leta ya Afrika y’Epfo ibicungira hafi, akaba asigaye yirirwa mu biro n’abagore 2 bakira za telefoni. Ubu Ambasaderi Karega wari yarihangishijeho gutaha amakwe, no kujya mu biliyo aho bapfushije no mu minsi mikuru inyuranye asigaye atumayo intore zikahamubera n’ubwo ntacyo zihavuga uretse gukanura amaso zikamushyira raporo.

Ngo Umwanzi agucira akobo Imana ikagucira akanzu, kandi ngo umutego mutindi ushibuka nyirawo akihahagaze.

Tukiri muri Afrika y’Epfo reka tubageze itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’umuryango wa General Kayumba Nyamwasa nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga rutesheje agaciro ikirego cya CORMSA:

Itangazo ryari mu rurimi rw’icyongereza riragira riti:

Urubanza CORMSA yaregagamo Perezida wa Afrika y’Epfo, General Kayumba Nyamwasa n’abandi

Kuri uyu munsi taliki 26 Nzeri 2014, urukiko rw’ikirenga I Pretoria rwasezereye ikirego cyatanzwe na CORMSA (impuzamiryango irengera impunzi n’abimukira mu majyepfo ya Afrika) cyaregaga guverinoma ya Afrika y’Epfo na General Kayumba Nyamwasa ruvuga ko Nta shingiro gifite

Urukiko ruti ikirego nta gaciro nta n’ishingiro kuko cyitwazaga amakuru y’ibinyoma arega General Kayumba ibyaha batabashije kubonera ibimenyetso imbere y’ubucamanza

Umucamanza yavuze ko icyemezo cyafashwe n’urukiko rwagisirikare mu Rwanda cya guhamya General Kayumba ibyaha adahari nacyo kidafashije kandi kitafatwa nk’ishingiro rihamye.

Umucamanza yanavuze ko kuba inkiko z’ubufaransa na Espanye zaba zishaka kuburanisha General Kayumba Nyamwasa kubera ibyaha by’intambara akekwakwaho, umucamanza ati ibi ntibyashingirwaho nk’impamvu z’ingenzi ngo General Kayumba abe yajyanwa muri ibyo bihugu cyangwa se ngo bitumen yimwa ubuhungiro nk’impunzi ya Politiki

 

Umucamanza yasanze nta mpamvu zakwambuza General Kayumba Nyamwasa ubuhungiro haba mu mategeko ya Afrika y’Epfo cyane cyane mu gika cya 4 cy’itegeko rirebana n’iby’impunzi ryo mu 1998 cyangwa se mu masezerano y’umuryango w’abibumbye UN/ ONU yo mu 1951, hamwe n’amasezerano y’umuryango w’ubumwe bwa Afrika OAU/OUA yo mu 1969 mu bibazo birebana n’impunzi.

 

Umucamanza yasanze Guverinoma ya Afrika y’Epfo yarasuzumanye ubushishozi igasanga nta mpamvu yemeza ko General Kayumba Nyamwasa yaba yarakoze ibyaha byavuzwe mu gihe nta bimenyetso byagaragajwe.

 

Urukiko rwabonye ibi bikurikira mu mikirize y’urubanza:

  1. Ko ubuzima bwa General Kayumba Nyamwasa buri makuba nta kubishidikanyaho kuva aho hagaragariye ubwumvikane buke hagati ye na General Kagame Parazida w’u Rwanda ibi bikaba byaramugize umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho
  2. Ko inshuro nyinshiLeta y’ u Rwanda yashatse kumwica.
  3. Ko Leta ya Afrika y’Epfo yabiboneye ibimenyetso kandi itabyirengagije,
  4. Ko ibyagaragagajwe n’umucamanza Bruguière, nyuma byasubiwemo kandi bikabeshyuzwa n’amaperereza yakozwe n’abacamanzaTrevidic na Nathalie Poux.
  5. Ko uru rukiko rutaha agaciro kuba Espanye ishaka General Kayumba, kuko byari bishingiye ku byatangajwe n’umucamanza Bruguière kuko byabeshyujwe.
  6. Ko kubera ibi byose General Kayumba yahawe ubuhungiro bwa Politiki na Afrika y’Epfo mu buryo bwemewe kandi bukurikije amategeko y’igihugu n’amategeko mpuzamahanga.

Kubera ziriya mpamvu zose zavuzwe umucamanza yafashe umwanzuro wo gusesa ikirego.

Iri tangazo turikesha Umwunganizi wa General Kayumba: Maïtre Kennedy Gihana ndetse na Bwana Frank Ntwari uhagarariye umuryango wa General Kayumba Nyamwasa.

 

Claude Marie Bernard Kayitare

I Johannesburg


Najyaga cyane muri Tennis Club kuko ariho bashoboraga kunkopa nkishyura nyuma: Brig Gen Rusagara

$
0
0

Ubwo hasubukurwaga urubanza ruregwamo Brig Gen Frank Rusagara, Col Tom Byabagamba na Sgt Kabayiza Francois, ku ifungwa n’ifungurwa, Ubushinjacyaha bwagaragaje amwe mu magambo yavuzwe ku cyaha Rusagara na Byabagamba bashinjwa cyo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari akabari Brig Gen Rusagara yari yaragize nk’ibiro bye kitwa Tennis Club kari I Nyarutarama, aho ngo niho yategeraga bamwe mu basirikari bakomeye nk’abajenerali, abakoloneli n’abandi, akabinjizamo amatwara mabi no kubabwira amagambo mabi asebya Leta.

Amwe mu magambo Brig Gen Rusagara ashinjwa harimo ngo n’ayo yabwiye abasirikari nka Capt David Kabuye, Giles Rutaremara n’abandi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari aho Rusagara yavuze ko u Rwanda ari igihugu kiyobowe gisirikare (Rwanda is a Police state). Hari n’ahandi ngo yavuze ko RNC ikomeye, akavuga ko Perezida Kagame ari umunyagitugu, akanavuga ko bimurangiranye.

Andi magambo akomeye ashinjwa kuvuga harimo aho yavuze ko Perezida Kagame ari umubeshyi, ngo yabeshye abanyarwanda ubwo amahanga ayari amaze guhagarika inkunga, agashyiraho AGACIRO Development Fund ngo afatire imishahara y’abanyarwanda. Rusagara yanakanguriye abantu kumva Radiyo ya RNC kandi abizi ko uwo mutwe urwanya Leta y’U Rwanda.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko yigeze gukangurira abantu kujya bavugisha Kayumba na Karegeya bashinze RNC.

Uwunganira Brig Gen Rusagara yavuze ko ibyo ubushinjacyaha bwavuze Atari byo ,kuko ngo nta hantu hagaragara Rusagara yakoresheje inama ngo avuge ayo magambo, maze bikitwa ko yangishije rubanda ubuyobozi. Ngo nta n’inyandiko n’imwe cyangwa uburyo ubwo ari bwo bwose bagaragaje Rusagara yakoresheje yangisha rubanda ubuyobozi. Kuri icyo cyaha asaba ko arekurwa by’agateganyo kuko ibyaha aregwa bidasobanutse. Ikindi ngo Rusagara yajyaga muri Tennis Club kuko ariho bashoboraga kumukopa , akazishyura nyuma.

Col Tom Byabagamba wakunze kugaragaza ko atishimiye kuburana Abashinjacyaha bamuri inyuma, na we mu byaha aregwa harimo kwangisha rubanda ubuyobozi asebya Leta. Ubushinjacyaha bwavuze ko harimo aho yavuze ko abayobozi b’u Rwanda batagira imbabazi ku bana n’abagore , nk’aho badahangayikishijwe n’abo bayobora. Ayo magambo ngo akaba yarayakuye ku kinyamakuru kimwe gikorera kuri interineti kivuga nabi ubuyobozi. Col Tom kandi ashinjwa gushyigikira umutwe wa FDLR aho yavuze ko uwo mutwe nta kibazo uteye u Rwanda (uretse ko atari we wenyine wabivuze) kandi utazigera unagitera, ubushinjacyaha bukaba bwavuze ko mu mvugo ya Tom yashakaga kuwushima kandi azi ububi bwawo nk’umuyobozi.

Tom yisobanuye avuga ko ayo magambo ntayo yavuze, kuko nta muntu , igihe n’aho yayavugiye ubushinjacyaha bwagaragaje. Ubushinjacyaha bwahise buvuga abantu Col Tom yandikiye ubutumwa bugufi bukubiyemo amagambo asebya Leta, ariko Tom avuga ko ntabyo yibuka. Uwunganira Tom Byabagamba yavuze ko amagambo umukiriya we ashinjwa Atari we wayanditse , ko ari ayo yakuye ku kinyamakuru , nacyo cyarayavanye mu gitabo cy’undi, kandi ngo mu mategeko nta wubazwa ibyakozwe n’abandi.

Col Tom Byabagamba na Brig Gen Frank Rusagara baregwa ibyaha birimo Ubufatanyacyaha mu gutunga no guhisha intwaro, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho.

Umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo uzasomwa tariki 30 Nzeli 2014.

Source: Makuruki.com

Perezida Kagame ntashaka kwiyongeza manda 1 gusa ahubwo 2!

$
0
0

Nyuma y’amakuru amaze iminsi mu Rwanda ndetse n’isesengura ryakozwe n’ubwanditsi bw’ikinyamakuru The Rwandan byatijwe umurindi n’ugucikwa kwa bamwe mu bantu bakomeye muri Leta ya FPR ubu intego ishyizwe imbere n’abashyigikiye Perezida Kagame si ukwiyongeza manda imwe ahubwo ni 2 cyangwa gutegeka kugeza igihe ashiriyemo umwuka!

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ava ku umwe mu bahagarariye u Rwanda mu mahanga ni uko ngo abashyigikiye Perezida Kagame muri iyi minsi bagiye gutangira igikorwa gikomeye cyo kuzenguruka mu gihugu no mu mahanga bumvisha abanyarwanda n’abanyamahanga ko ari ngombwa ko Perezida Kagame akomeza gutegeka nyuma ya 2017!

Urwitwazo ni uruhe?

Nk’uko bimenyerewe mu mikorere y’abashyigikiye FPR iyo barimo gutera igipindi cyangwa bakora bya bindi bamwe bita gutekinika bakunze guhindura imvugo bitewe n’uwo babwira cyangwa uwo bashaka gutera igipindi uwo ari we.

Natanga urugero:

-Iyo babwira umunyarwanda w’umututsi wari usanzwe mu Rwanda barya bakunze kwitwa abacitse ku icumu bamubwira ko Perezida Kagame ari we wahagaritse Genocide ko navaho Genocide izahita iba ko abahutu bafatanije n’abatutsi bavuye hanze bashaka kubamara ngo umuntu umwe ushobora kubihagarika ni Perezida Kagame gusa!

-Iyo babwira umunyarwanda w’umuhutu bamubwira ko hari intagondwa z’abatutsi zirekereje ko Perezida Kagame navaho zishobora kwirara mu bahutu zikabica, ko Perezida Kagame ari we urinze abahutu kuko yabujije abatutsi kwihorera!

-Iyo babwira umunyarwanda batazi ubwoko bwe uri mu Rwanda bamubwira ngo Kagame navaho hazaba indi ntambara izahitana abantu benshi kurusha iya mbere.

-Iyo babwira abazungu babereka imibare itekinitse, imihanda ikubuye, imiturirwa, abaturage batoranijwe… maze bagasobanura ko Kagame navaho inzira barimo y’amajyambere izasubira inyuma hazanabura umuntu ukomeza iyo nzira ndetse ibyagezweho bigasubira inyuma. Na none bababwira ko u Rwanda rutekanye ko mu Rwanda nta wundi muntu ufite igitsure nka Kagame ko navaho hazaba indi Genocide ndetse u Rwanda rukamera nka Somaliya! Ndetse iyo bibaye ngombwa bavuga ko aho guhitamo demokarasi bahisemo umutekano!

-Iyo babwira abanyarwanda badaherutse u Rwanda babafatanya n’urukumbuzi bakabaratira ngo ibyagezwe mu myaka 20 FPR imaze ku butegetsi ndetse abari abana bagashaka kubabeshya ko ibyubatswe ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana ari FPR yabyubatse! Hari uwabajije ati se ugereranije ibyakozwe hagati ya 1970 na 1990 ukabigereranya n’ibyakozwe hagati 1994 na 2014 ibyinshi kandi birambye ni ibihe? Uwabajije nta gisubizo yahawe ahubwo yarezwe gushaka gusubiza abanyarwanda mu byo bavuyemo ndetse n’ingegabitekerezo ya Genocide!

Bityo Bityo…

Uko bigaragara nta kizabuza FPR na Kagame gukomeza iyi gahunda yo kugumisha Kagame ku butegetsi abantu babyemera babyanga!

Panuwa njia cyangwa fagiya njia yaratangiye

N’ubwo hari benshi babona ko ifatwa n’ikurwa ku myanya ya bamwe mu bayobozi mu Rwanda ntaho bihuriye nyamara iyo umuntu akoze isesengura asanga bifitanye isano ya hafi.

Muri gute? Iyo umuntu asesenguye akareba neza asanga ubu Leta ya Kagame igeze muri cya guhe Perezida Kagame yigeze kuvuga igihe yagiraga ati: igihe kwihangana kwashize… ku buryo abantu bose Perezida Kagame akeka cyangwa abona bashobora kumubangamira muri gahunda za nyuma ya 2017 bose ubu barimo gukuburwa uretse ko muri uko kutihangana kwa Perezida Kagame batarindira ngo babahimbire ibyaha bifite ireme byibura!

Dushobora gufata ingero zifatika zagaragaye muri iyi minsi:

-Iyegura cyangwa iyeguzwa rya Dr Ntawukuriryayo ku mwanya wa Pereziwa Sana

Iyo urebye uburyo Dr Ntawukuriryayo yavuruguswe mu byondo na ba Senateri Tito Rutaremara na Chrysologue Karangwa umuntu yabona ko uyu mu dogoteri wize iby’imiti ariko we akihitiramo polotiki yari yakuweho amaboko na nyiri ububasha bamwe bita intore izirusha intambwe!

Ibirego byarezwe uyu mugabo usanga ari ibipapirano ndetse wagereranya n’ibijyanye no gusesagura umutungo no kuzana amafagitire ahenze ngo yishyurwe na Sena n’amafaranga akoreshwa na Perezida Kagame mu gukodesha indege ze, no mu mahoteli ahenze umuntu yibaza impamvu iri sesagura ribazwa Dr Ntawukuriryayo ntiribazwe Perezida Kagame. Ese uwareba ibintu byo mu nzu kwa Dr Ntawukuriryayo akabigeranya n’ibyo kwa Perezida Kagame yasanga bimeze bite?

Aho kubonana n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, gukorera urugendo mu Budage ntawe umuherekeje ngo yumve ibyo baganira sibyo byateye ikibazo? Aho ntabwo bakeka ko hari ibyo yaba yarabwiye ba Rugigana ku migambi ya Sebuja yo kugundira ubutegetsi mu 2017? Kwikiza Ntawukuriryayo aho si ukwikiza icyitso cy’abazungu mu mbere?

Kuba ari Dr Ntawukuriryayo ukunze kuba garcon d’honneur/best man mu matora ya nyirarureshwa aho ibizavamo biba bizwi ataraba byo ntibyaba impamvu? Ese uku guhora aherekeje ndetse akaba yarabeshywaga ko ari uwa kabiri mu gihugu byo ntabwo byaba byaratumye nawe yibeshya ko ari byo koko ari uwa kabiri? Uretse ko nyine nyuma yo gukurwa ku mwanya wa Perezida wa Sena byagaragaye ko utegeka Sena mu by’ukuri ari Senateri Rutaremara akungirizwa na Karangwa naho ibya ba Makuza byo uwabigereranya n’ibya Ntawukuriryayo ntabwo yaba yibeshye.

Mu magambo yavuzwe na Senateri Rutaremara aho yagereranije Dr Ntawukuriryayo n’imbwa (uwakubitira imbwa  gusutama…) byagaragaje ubukana bw’iki kibazo ndetse umuntu akibaza ukuntu umuntu nka Ntawukuriryayo wiyumvaga muri system cyane ku buryo yasuzuguraga n’abo twavuga ko bakomeye muri FPR kugeza igihe afatana mu mashati na ba Sam Nkusi yakwitwa imbwa mu kanya ko guhumbya. Abazi Perezida Kagame bemeza ko nta muntu n’umwe ushobora kumutukira umuhutu we w’umuteruzi w’ibibindi atabitangiye amabwiriza ngo abivemo amahoro.

Uko bigaragara Dr Ntawukuriryayo ibye birasa nk’ibigiye kuba umwaku kuko abazi icyurirana rya Senateri Rutaremara bibaza ukuntu buri munsi azajya ahurira na Dr Ntawukuriryayo muri Sena atamujombye ibikwasi ababihakana bazabaze ibya Nyakwigendera Major Lizinde na Rutaremara. Uwavuga ko Dr Ntawukuriryayo atazatinda no kwirukanwa muri Sena ntabwo yaba ari kure y’ukuri, kuva ku mwanya w’ubusenateri bivugwa kwamburwa ubudahangarwa, no kudasohoka mu gihugu rugeretse… Ese Dr Ntawukuriryayo nk’umuntu wamenyereye kujya mu kabari kwiyakira agakoresha Miliyoni zirenze 2 umunsi umwe  aho azihanganira ubuzima busanzwe dore ko uwo FPR yijunditse adashobora guhinga n’urusenda ngo rwere? Abazi uburyo Dr Ntawukuriryayo ashobora kuba ahubuka cyane bibaza uburyo azashobora kugenda ku magi bikabayobera, bivuze ko azavuga ijambo rimwe gusa agakurikira ba Gen Rusagara na ba Co Byabagamba harabura igihe gusa ngo abantu babe bamwibagiwe gato.

-Ifungwa ry’abasirikare bakuru n’itotezwa ry’ibindi bikomerezwa byo muri FPR 

Nta gushidikanya ko kugirango igikorwa cyo kumvisha abantu ko Perezida Kagame agomba gukomeza nyuma ya 2017 gitangire hagomba kubanza kwigizayo no gutera ubwoba cyane cyane abo muri FPR bashobora kurwanya icyo gikorwa byaba mu bikorwa cyangwa mu magambo ni nayo mpamvu ubu abona abantu bo muri FPR bitwa ko bari bakomeye barimo gufungwa umusubizo ngo bazira amagambo!

Mwasobanura mute ukuntu umuntu nka Gen Rusagara mu byo ashinjwa ngo harimo ukwirirwa mu kabari ngo abwira umusirikare wese uhise ngo ajye aterefona Kayumba na Karegeya? Aho inimero ye ntiyasanzwe muri za Telefone zigendanwa za Nyakwigendera Karegeya? Kurega jenerali ngo atunze imbunda mu gihe tuzi ko na ba gapurali demob bazitunze nabyo ni nko kwigiza nkana? Amwe mu magambo Brig Gen Rusagara ashinjwa harimo ngo n’ayo yabwiye abasirikari nka Capt David Kabuye, Lt Col Giles Rutaremara n’abandi. Ubushinjacyaha bwavuze ko hari aho Rusagara yavuze ko u Rwanda ari  a Police state. Hari n’ahandi ngo yavuze ko RNC ikomeye, akavuga ko Perezida Kagame ari umunyagitugu, akanavuga ko bimurangiranye. Andi magambo akomeye ashinjwa kuvuga harimo aho yavuze ko Perezida Kagame ari umubeshyi, ngo yabeshye abanyarwanda ubwo amahanga ayari amaze guhagarika inkunga, agashyiraho AGACIRO Development Fund ngo afatire imishahara y’abanyarwanda. Ngo Rusagara yanakanguriye abantu kumva Radiyo ya RNC kandi abizi ko uwo mutwe urwanya Leta y’U Rwanda. Ubushinjacyaha bwanavuze ko yigeze gukangurira abantu kujya bavugisha Kayumba na Karegeya bashinze RNC.

Col Byabagamba ngo yavuze ko ngo FDLR nta kibazo iteye! Utabivuga mu bayobozi se ni inde? Ko Kabarebe, Ministre w’ingabo we atarafungwa azira ko yavuze ko FDLR nta kibazo iteye ko itamara n’isaha imwe ku butaka bw’u Rwanda?

Mu nama ya FPR bashuka uwitwa Oda Gasinzigwa ahurutura urutonde rwa bagenzi be ngo banze gusaba imbabazi ngo bari mu bikorwa byo gusebanya no kugambana nta n’ubwo yasize n’urutonde rw’abo bakeka ngo bazanagambana!

Uko bigaragara hari benshi muri FPR bayikoreye kugeza ifashe ubutegetsi cyane cyane ba bandi Perezida Kagame yabwiye ko nta deni abafitiye batishimye bari ku gatebe babona amakosa Perezida Kagame akora aganisha ahantu habi hashobora gutuma nabo babigenderamo n’ubwo bari ku gatebe.

Hari abifuje ko Perezida Kagame yagenda mu 2017 ariko FPR ikagumana ubutegetsi igatanga undi mu kandida ndetse n’itekinika rigakomeza, aba bantu rero ntabwo bashimishijwe n’ukuntu Perezida Kagame akomeje kwishyira hejuru we n’umuryango we akabasuzugura kandi azi uruhare rwabo ngo agere ku butegetsi. Uwanzwe cyane n’aba bantu ni Jeannette Kagame babona yaranabakuye amata mu kanwa mu gihe bo igihe babaga ku Mulindi we yiberaga iyo za Kampala. Kuri bo kuguma ku butegetsi kwa Kagame bishobora gutuma amahanga ahaguruka agafasha abamurwanya kandi ku bari ku gatebe ni ugukomeza inzira y’umusaraba barimo.

Umuntu nka Lt Col Rose Kabuye yari umukandida wari ufite ubushobozi bwo gusimbura Kagame dore ko nyuma yo kurekurwa mu Bufaransa yabaye icyamamare muri icyo gihugu, imyigaragambyo yo gusaba ko arekurwa aho abantu basakuzaga bati: Roza wacu… Uwavuga ko byamusigiye inyota y’ubutegetsi nabyo ntibyaba ari ukwibeshya cyane.

Uko bigaragara Perezida Kagame cyangwa abandi bari ku ibere bafitiye ubwoba uyu mugore ubundi witwa Kanyange, ubu bwoba bugaragazwa n’uko batinye kumuhangara we ku giti cye ahubwo bagafunga abamwegereye nk’umugabo we (Capt David Kabuye) na Angélique Kantengwa mbese bisa nko gutinya ingaruka byatera cyangwa wenda ubu baracyatekinika ibyo bazamushinja nibimara kugwira tuzumva ngo nawe yatawe mu mvuto!

Rutaremara niwe usigaye acira Kagame akari urutega wenyine

Muri ibi byose birimo biba haragarukamo izina rya Tito Rutaremara ubu usigaye ari we uvugira Perezida Kagame ibyo wenda we adashaka kwivugira cyangwa yabuze umwanya wo kuvuga.

Ngaho aravuga ku maradiyo ko Lt Col Rose Kabuye yihanangirijwe inshuro 30 ngaho ngo Dr Ntawukuriryayo ni imbwa n’ibindi..

Ikigaragara n’uko Perezida Kagame asa nk’aho yafatiranye Tito Rutaremara mu miterere ye hakaba hari benshi bahamya ko hari icyo abura muri we. Benshi mu minsi ishize bamuketseho uburemba cyangwa ubutinganyi ariko ibyo biza kuvuguruzwa n’uko arongoye mwishywa we!

Ni umuntu ugoye kumenya uko ateye kuko uretse kuba nta mitungo yigirira no mu 1994 igihe abandi babohozaga amamodoka mashya we yibohoreje ivatiri ya benz itukura yakoreshwaga n’abakozi bo kwa Felisiyani Kabuga mu kujya guhaha!

Uretse gutinya ikoti nk’uwakubiswe aryambaye atinya karuvati nk’uwigeze kuyinigishwa! Mbese imyambarire ye nayo ubwayo ijya kumera nk’imitekerereze ye. Kuko rimwe na rimwe acishamo akemeza ko Perezida Kagame ari umunyagitugu.

Mu guhe hari benshi bumva haba amahinduka ndetse bagenda biyungura byinshi mu bitekerezo, we ubwenge bwe busa nk’ubwasubiye bwana, ku buryo byinshi mu bimubwirwa bisa nk’ibitamukwirwa mu mutwe byinjirira mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi. Uwo niwe Perezida Kagame asigaranye!

Marc Matabaro

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Umuryango wa Augustin Kamegeri uratabaza

$
0
0

Nyuma y’inkuru yatangajwe na The Rwandan ku izimira ry’umukozi w’inzego z’iperereza z’u Rwanda NISS witwa Olivier Maniriho umuryango w’umucuruzi witwa Augustin Kamegeri nawo uratabaza kuko abo muri uwo muryango bavuga ko Augustin Kamegeri yaba yaraburiye rimwe na Olivier Maniriho!

Mu butumwa twagejejweho n’umuryango wa Augustin Kamegeri, havugwamo ko Bwana Kamegeri yaburiwe irengero mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 2014, kubera kutizera inzego za polisi uwo muryango wirinze kuyitabaza ngo nawo utajya mu kaga dore ko kwitabaza polisi byasa nko kurega uwo uregera. Bizeraga ko wenda bazamubona ashyizwe imbere y’ubutabera n’ubwo urubanza rwaba rubogamye ariko bakumva ko agihumeka, twavuga ko na n’ubu amaso yaheze mu kirere.

Mu gushakisha Bwana Kamegeri umuryango we wakoresheje uko ushoboye ugera ku mukozi ukorera inzego z’iperereza ariko uwo muryango utashatse gutangaza amazina ye kubera umutekano we, ngo yababwiye ko nawe atazi amaherezo ya Bwana Kamegeri na Maniriho ko ariko ari ikibazo bagomba kwitondera kuko ngo amakuru afite avuga ko aba bombi bashinjwa guha amakuru abarwanya Leta y’u Rwanda bo mu ishyaka RNC na Amahoro baba mu gihugu cya Canada.

Uyu mu maneko avuga ko muri abo ngo bahaga amakuru asebya Leta ndetse abangamiye umutekano w’igihugu harimo abanyarwanda batuye muri Canada bahamaze igihe bamwe muri bo ni abitwa Emmanuel Hakizimana, Philibert Muzima, Emmanuel Nsanzimana n’abandi…

Uyu muryango wa Kamegeri ukaba wifuza ko umuntu uwo ari we wese waba ufite amakuru kuri iri zimira yabafasha ukuri kukajya ahagaragara kuko uhangayitse cyane dore ko hakomeje kugaragara imirambo y’abantu bishwe mu nzuzi n’imigezi mu Rwanda.

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com 

Uko Patrick Ndengera avuga yabonye ikiganirompaka cyabereye i Montréal bigaragaza aho ahagaze

$
0
0

Mu nyandiko ya Bwana Patrick Ndengera arasobanura uburyo ikiganirompaka cyabereye i Montréal muri Canada ngo cyagenze, abashidikanya bibaza aho ahagaze muri politiki mwasoma iyi nyandiko ye yahise ishimwa cyane ku rubuga rwa facebook n’intore nka Aimable Bayingana, Chantal Mudahogora n’abandi….  Ibi bigatera kwibaza niba ya groupe de réflexion itari umutego wa Leta ya FPR dore ko no mu myandikire ya Patrick Ndengera ku mbuga nkoranyambaga iyo byacitse muri za FDU cyangwa hari izindi ngorane zabaye muri opposition yihutira kugaragaza akanyamuneza ariko iyo muri FPR barimo bacagagurana hari abafungwa umusubizo araruca akarumira!

Nimwisomere inyandiko ye hano hasi:

“Ku wa gatandatu tariki ya 27 z’ukwa cyenda muri 2014 habaye ikiganirompaka Montreal cyagombaga kuvuga ku Rwanda kandi cyateguwe na Congrès rwandais du Canada ( ihuza ama association y’abahutu baba muri Canada), mu ba paneliste nta mu nyarwanda numwe warangwagamo ahubwo harimo abazungu bane bitwa ko ari aba expert ku Rwanda aribo Filip Reyntjens, Geraldine Smith, Luc Reydams na Stephen W. Smith. Ariko nyuma y’ikiganirompaka abari aho bose bibajije niba kwita abo bantu aba expert atari ukureengeera kuko mu by’ukuri abantu batashye ntacyo bungutse na kimwe ndetse n’ibibazo byabajijwe nta bisubizo byabonewe.

Ahubwo ikibabaje ni uko mu mwanya w’ibibazo byageze ubwo bamwe bimwa ijambo ukazamura akaboko kagahera mu kirere ahubwo ijambo rigahabwa abizewe na congrès. Ibyo byatangiye nyuma yaho abanyarwanda bamwe nka Rushemeza, maître Makombe na Chantal Mudahogora babajije ibibazo byahungabanyije aba panelistes bakabasunika kuri defensive ku buryo byatumye bigaragara ko ibyo aba panelistes bavuga nta bushobozi bafite bwo gutanga preuves cyangwa ingero z’ibyo bavuga.

Mu batanze ibiganiro bose bahuriye ku nsanganyamatsiko imwe yo guhuriza kuvuga ko mu Rwanda nta kintu na kimwe kigenda neza ko ubutegetsi buriho ari bubi kuva hasi kugera hejuru. Geraldine Smith ati ubucamanza mu Rwanda nta kigenda za gacaca ngo zashyiriweho gufunga abahutu bose. Akongeraho ko nta reconciliation ishoboka kuko nta muhutu ufite ijambo. Ati ahubwo byagombaga kugenda nko muri Afrique du sud aho abantu bavuze ibyabaye bakababarirana ntihagire uhanwa, cyangwa ngo bikaba nko muri Mozambique aho abantu bose barimbuye imbaga bahawe amnistie bose.

Bamubajije bati se ibyo bihugu uvuga byabayemo genocide nko mu Rwanda ? ati oya. Bakamubaza bati ese kuki ushaka ko mu Rwanda bakora solution nkizo mu bihugu bitabayemo genocide ? Ati ni ingero natangaga. Bamubaza bati ese gacaca wayisimbuza uruhe rukiko rwaburanisha abantu miliyoni mu gihe gito ? ati ntarwo nzi rwakora ako kazi. Bati ese uherahe upima ko reconciliation ntayikorwa mu Rwanda ? Ati nta gipimo mfite kandi sinzi aho bigeze. Twaguye mu kantu twibaze tuti ese uyu harya nuyu nawe yibara mu ba expert ? nta dossier nimwe azi ku Rwanda.

Hakuriiyeho Luc Reydams we yadukoreye agashya. Yaratangiye atubwira ko muri TPIR hari complot iteye ubwoba ku buryo ngo abakozi baho bose baba aba juges cyangwa aba temoins expert bose hari bible bagomba gusoma mbere yo gusinya contrat y’akazi. Iyo bible we yayitaga livre noir ariko mu by’ukuri ni igitabo cyanditswe ku Rwanda mu gihe cya genocide muri Avril kugera muri juin gikusanya ibimenyetso byose ku byabaye, kirimo temoignage z’abacitse ku icumu , aba société civil ndetse zibaza n’abaturage basanzwe. Ngo mu gitabo harimo recommandations nyinshi. Yarakinenze avuga ko atumva ukuntu cyanditswe vuba mu mezi anwe gusa, anenga umudamu wacyanditse, kandi akemeza ko aricyo abakora Arusha muri TPIR bose bagenderaho kandi ko kiri favorable kuri FPR kandi ko abaca imanza Arusha bagikoresha baca imanza babogamye.

Mu bibazo yabajijwe bamusabye titre y’icyo gitabo aranga aranangira yanga kuyitanga. Noneho bamubaza bati ese ko topic wagombaga kuvugaho ariyo “TPIR:justice en otage” utayivuze ukivigira igitabo gusa ? Ati nyine abakozi ba Arusha bafashwe en otage n’ibitabo bitatu bose bagenderaho nk’ivanjiri mu guca imanza. Bamubaza ukuntu abantu intellectuels bakora Arusha bashobora gukoresha reference y’igitabo kimwe gusa ? ati ni ibyo ni uko bimeze. Nuko abantu bagwa mu kantu bibaza ukuntu abantu bazobereye mu mategeko cyangwa aba expert baminuje bashobora gukoresha reference imwe.

Uyu mu expert we (kumwita expert ni ukureengeera bikabije) yasize inkuru mbi imusozi ku buryo mugenzi we nawe utanga ikiganiro witwa Smith yafashe micro aramucyaha ati ko waje uri butubwire ukuntu justice muri TPIR iri en otage ahubwo ukaba urimo gufata public en otage ? Ati ese uduhaye titre y’icyo gitabo hari ikibazo ? Undi ati ntayo mbahaye. Akaruru muri sale, iyo tugira inyanya twari kuzimutera kuko yerekanye amateurisme irenze urugero. Abanyarwanda twaragowe tugomba gutega amatwi abantu biyita aba expert mu by’iwacu ngo kuko ari abazungu kandi mu by’ukuri ntacyo biyumviramo na kimwe mu by’iwacu. Ngo ubu birahagije ko uvuga ko mu Rwanda hari dictature ngo uhinduke expert mu by’iwacu usobanure ibyo uzi n’ibyo utazi. Uwo mu expert yateje akavuyo muri sale biba ngombwa ko moderatrice atanga pause.

Nyuma ya pause moderatrice yagombye kuduha iyo titre y’igitabo cyanditswe ngo na Omar Rakia ngo arebe uko yagabanya frustration yari muri sale itewe numwe mu ba expert.  Hakurikiyeho Filip Reyntjens atanga ikiganiro yatangiye asasira ikiganiro cye ariko ategura ibyo aribukurikizeho bikarishye byo kunenga ubutegetsi bwa Kigali. Ati abambanjirije bavuze ko gacaca ntacyo yakoze ati sibyo kuko gacaca yakoze akazi gakomeye ko kuburanisha imanza nyinshi mu gihe gito, ati mu Rwanda ubu iterambere ririhuta cyane, ati kandi ntimukambeshyere njye nemera ko habayeho genocide yakorewe abatutsi (atanye na mugenzi we Geraldine Smith wirinze gukoresha ijambo genocide ahubwo aabyita violences de masse).  Ati ibya double genocide simbyemera.

Uwo muvuno awurangije yatangiye kwerekana ko ingoma ya Kigali ari mbi cyane ko ikoresha credit-génocide bivuze ko bitwaza genocide ngo bakange amahanga ko atatabaye nuko n’amahanga agapfuka amaso ku makosa ya FPR. Akomeza avuga ko TPIR ikora nabi, ko atanga n’amazina y’abacamanza ba Arusha ngo barya ruswa ku manywa y’ihangu ngo bari corrompu, ati  mu Rwanda nta reconciliation ishoboka ko hari discours officiels zibeshya zidashyira mu bikorwa ibyo zivuga, avuga ko na economie nta kigenda babeshya chiffre, ati mu Rwanda nta matora abayo, abayobozi barahunga, yerekanye ko mu Rwanda ari mu muriro utazima muri macye. Yemeza ko amahanga ubu yatahuye u Rwanda iyo credit-génocide itagikora ubu bamenye amakosa ya FPR. Ati aba rescapés ba génocide bategekwa kwiyunga n’ababishe, ati nifuza ko habaho urukiko mpuzamahanga rwaburanisha abasirikari b’u Rwanda.

Mu bibazo bamubajije harimo ikibazo cyo kumenya impamvu inama agira leta y’ubu atazigiriye Habyalimana kandi barakoranaga bya hafi ?Ararahira aratsemba ati Habyalimana ntaho nakoranye nawe aramwigarika izuba riva. Ati naburaniye ibyitso muri 91, ubundi mvuga amakosa y’ingoma muri za 92. Bati ese kuki wategereje icyo gihe cyose muri 92 ngo uvuge amakosa yo ku ngoma yaguhembaga kuva muri za 78 ? bati ese si wowe wanditse constitution y’u Rwanda ishyiraho dictature ya parti unique ? bati ese cya gitabo cyawe wiyandikiye “risqué du métier” aho usobanura ko uri opportuniste ndetse ukanaba militant engage ushyigikira igipande cyo ku ngoma ya Habyalimana ? Ibyo bibazo yabibajijwe n’umu rescapé wa genocide Chantal Mudahogora.

Filip yahise atukura atangira gukora des gesticulation mu kirere yihonda ku gahanga ati Mana ishobora byose kuki ngomba guhora nisobanura kuri ibyo bibazo koko ? Abantu bati ese icyo gitabo gisobanura opportunisme yawe n’ukuntu waretse iby’ubu chercheur ugahinduka un militant engage si wowe wakiyandikiye ? Ati ni icyanjye rwose. Ati nashatse kuba honnête mvuga ubuzima bwose bwanjye nabayemo mu Rwanda. Abantu bati ese uyu munsi ni iki kitubwira ko utakiri uwo oportiniste na militant engage muri opposition nyarwanda nka bimwe wivugiye ko wakoraga kera ukiri ku ibere ku ngoma ya Habyalimana ? Icyo kibazo cyaramunaniye neza neza kukigobotora ahitamo kwivugira ibindi.

Stephen Smith we mu kiganiro yakoze yaje agendera ku magi kuko yabonaga bagenzi be bamubanjirije bahuye n’akaga ibinyoma byabo bigakubitirwa ahashashe, yahisemo kwerekana ko ingoma ya Habyaraman isa neza neza ni iya FPR iyobowe na Kagame. Ariko nawe ntibyamuhiriye kuko abantu bamusobanuriye ko ingoma ya Habyalimana yasojwe na genocide yakorewe abatutsi ikrimbura imbaga irenze abarenga miliyoni, bati kuki ugereranya ibitagereranywa ? Smith yanongeyeho ko impamvu credit-genocide ikora ariko abazungu batinya ko babita raciste kuko banze gutabara abirabura ku buryo bafunga amaso ku bikorwa bibi bya FPR. Ati ariko dufite ikizere ko abazungu bazahinduka bakarekura iyo ngoma.

Mu bibazo rero hari umugabo witwa Eustache uba Montreal wahakanye aratsemba ko nta genocide Tutsi yabayeho ko ahubwo habayeho genocide Rwandais. Filip yihutiye kumunyomoza uwo Eustache asubira kwicara atanyuzwe. Nuko hahaguruka umusaza witwa Faustin Nsabimana ati rwose numvise muvuga ko amahanga yamenye ibya FPR none ndabinginze nimumbabarire mumbwire isaha, italiki, umunsi , ukwezi ndetse n’umwaka iyo ngoma ya Kigali izahirimira ngo mbe ngurisha utwange nitegura gutaha? Yatanze urwenya muri sale ariko Filip ikibazo cyaramushimishije bidasubirwaho kuko yahise amwizezako hazaba coup de palais Kagame bakamurasa izuba riva ati nuko ingoma zigahindura imirishyo. Ati kuko aya mashyaka yo hanze nta gatege, ati opposition nyarwanda ntibaho, ati kandi abirirwa bavuga ubusa kuri internet bashinga amashyaka ya baling sibo bazamukuraho. Ati rwose iyo coup de palais ndayibona hafi aha. Iki gisubizo nibaza ko gishobora kuba cyarahaye umusaza Faustin ibitotsi by’umwaka wose.

Conclusion ni uko byagaragaye ko abiyita aba expert ku bibazo by’u Rwanda mu by’ukuri bameze nka ba militant engage nkuko Filip yabyivugiye ko ari uko yari ameze kwa Habyalimana. Ubu abo ba expert bari engage muri opposition nyarwanda. Ikigaragara ni uko ubu bidahagije kuvuga ngo mu Rwanda ubutegetsi ni dictature, ngo nta liberté d’expresiion ihari ngo uhinduke expert abantu baguhe ijambo mu bagabo.

Niba mu Rwanda hari iterambere rigaragarira buri wese, niba abaterankunga babona inkunga batanga ikoreshwa neza, niba iyo communauté international nta yindi alternative ya opposition ibona ihari ifite projet de société ifatika, niba iyo communauté international ibona amashyak ya opposition nyarwanda avuka nk’imegeri buri gitongo, bwakwira agacagagurana, uragirango barwanye ubutegetsi buriho mu Rwanda ngo babusimbuze baringa y’umuyaga ? Aba expert ikibarya ni uko nta access bafite yo gusubira kwibera ba militant engagé ngo birire inoti ziryoshye  nibaza ko nonaha uwabibaha barara baserutse i Rwanda.

Ngayo nguko ni uko uwitwa Filipo na bagenzi be bahuye n’uruVa gusenya I Montréal. Sinemeza ko bazahagaruka vuba kuko basohotse muri sale bubitse imitwe kuko nta kintu gishya bagejeje ku banyarwanda bari bateraniye aho muri sale. Ikindi kubita aba expert ku bibazo by’u Rwanda ni ukuyoba cyane kuko ama dossier yo mu Rwandas ntibayazi, ubabaza preuves na exemple ku byo bavuga bagasubiza bati simbizi. Nyumvira nawe ra !! Icyo aba ba expert bazatuzanira tuzagifatisha yombi. Nari ngiye kuvuga ko nataye igihe cyanjye njya kubumva ariko oya byatumye menya ko muri izi conference tudakeneye gutumira abantu batazi iby’iwacu cyangwa abantu frustré babuze icyanzu bacamo ngo bajye kuba aba militant engagé nkabo ba Filipo ngo binjire muri coulisse du pouvoir. Ubutaha rwose muzatuzanire aba conférenciers b’abanyarwanda bazi ibyo bavuga. Naho ubundi ntibizoroha iby’aba ba expert b’ibyaduka !!!

 Harahagazwe

Alain Patrick Ndengera a.ka. Tito Kayijamahe”

CONGO-BRAZZAVILLE: KILIZIYA GATOLIKA YUNGUTSE UMUPADIRI W’UMUNYARWANDA.

$
0
0

Ku cyumweru tariki ya 14, Nzeli 2014 muri Paruwasi ya ETOUMBI muri Diyoseze ya OWANDO mu burengerazuba bwa Congo habereye umuhango ukomeye wo guha isakaramentu ry’ubusaserdoti Padiri HAROLIMANA Alexis, umunyarwanda w’impunzi uba muri iki gihugu cya CONGO BRAZZAVILLE.

Uwo muhango witabiriwe n’abakristu benshi baturutse imihanda yose muri Diyosezi ya OWANDO n’iziyegereye, tutibagiwe n’umubare munini w’intumwa (délégation) waturutse muri Diyoseze ya BRAZZAVILLE, wakoze urugendo rurerure (hafi 800 Km) wakereye kwitabira uwo munsi mukuru; ntitwakwibagirwa kandi abahagarariye umuryango we (abavandimwe be) baturutse mu Rwanda .

Uwo muhango wo guha isakaramentu ry’ubusaserdoti Padiri HAROLIMANA Alexis wayobowe na nyiricyubahiro Musenyeri Victor ABAGNA MOUSSA, umwepiskopi wa diyosezi ya Owando kandi witabiriwe n’abamubanjirije muri uyu murimo aribo PadiriTWAGIRAYEZU Tadeyo, uherutse kwizihiza muri uyu mwaka yubile y’imyaka 25 amaze ahawe iri sakaramentu, Padiri NZABONIMPA Albogastepadiri RUNYANGE Aimable, uri gutegura muri uyu mwaka yubile y’imyaka 10 na Padiri MACUMI Tewobalidi (yari mu misa y’umuganura i Kintele).

Ibirori byitabiriwe n'imbaga y'abantu

MISA Y’UMUGANURA

«Nzaririmba iteka ryose impuhwe z’Uhoraho, kuva mu gisekuruza kujya mu kindi; umunwa wanjye nzawamamarisha ubudahemuka bwawe». (Zaburi 89,2 ). Iyo niyo ntego Padiri HAROLIMANA Alexis azagenderaho mu buzima bwe bwa gisaseridoti; misa ze z’umuganura zasomewe mu nkambi y’impunzi ya Kintele ( Paruwasi mutagatifukazi Kalala) ku cyumweru tariki ya 21 Nzeli 2014 no mu mujyi i Brazzaville muri Paruwasi Mutagatifu Yohani Mariya Viyani ya Mouleke, ku wa gatatu tariki ya 24 Nzeli 2014.

Itorero rya Kintele ryacishijeho umudiho nyarwanda

Mu ivanjili yo ku cyumweru mu nkambi ya Kintele, Padiri HAROLIMANA Alexis yigishije agira ati « Imigambi y’Imana si yo y’abantu », nkuko tubisanga mu ivanjili yanditswe na Matayo 20,1-16. Misa yitabiriwe n’imbaga y’abantu baturutse Kintele no mu nkengero zayo, nk’umuco wa kiliziya gatolika yayobowe na Padiri mushya HAROLIMANA Alexis akikijwe n’abandi bagenzi be b’abapadiri b’abanyarwanda n’abenegihugu, kandi hari hateraniye n’ababikira bomu muryango wa Antoni wa Paduwa.

Abana babyina mu Kiliziya batanga amaturo

Misa ihumuje hakurikiyeho ibirori byijihijwe na Chorale sainte Cecile, Umutwe w’abana b’ababyinnyi b’indirimbo zo mu kiliziya n’itorero ndangamuco ry’ababyinnyi b’impunzi z’abanyarwanda za Kintele. Indirimbo n’imbyino byerekanywe, byagaragaje ibyishimo birenze kubwo kongera kubona umwana n’umuvandimwe w’umunyarwanda yongera guhabwa iri sakaramentu muri ikigihugu cy’ubuhungiro.

Chorale Sainte Cécile (abenegihugu)

Mu magambo yahavugiwe kandi yose yahurije mu gushimira Imana kubera ibyiza n’ubuntu yakoreye kandi ikomeza kugirira Padiri HAROLIMANA Alexis ku bw’umwihariko ndetse n’impunzi z’abanyarwanda muri iki gihugu cya Kongo muri rusange; uhagarariye impunzi z’abanyarwanda mu gihugu cya Kongo, yashimiye Padiri HAROLIMANA Alexis ku gitekerezo cyiza yahisemo cyo kuza gusomera misa ye ya mbere mu nkambi y’impunzi z’abanyarwanda, ibi biragaragaza ko atibagiwe inkomoko ye kandi kikaba ari ikimenyetso gikomeye cyo kuba hafi y’abababaye; Padiri mukuru wa Paruwasi Sainte Claire n’ibyishimo yagize ati «Ni ubwa mbere mbonye imbyino nyarwanda nziza kuva twakwakira muri iki gihugu abavandimwe bacu b’abanyarwanda».

Chorale Saint Paul ( abanyarwanda)

Padiri mushya yasojeje amagambo agira ati «Nubwo birangiye, ahubwo nibwo bitangiye; ndabasaba inkunga y’amasengesho kugirango nzasohoze ubu butumwa ntangiye»,kimwe na nyuma ya misa ye y’umuganura yasomeye muri Paroisse Saint Jean Marie Vianney de Mouleke i Brazzaville (Chorale Saint Paul igizwe n’abaririmbyi b’abanyarwanda niyo yaririmbye muri iyi misa), Padiri HAROLIMNA Alexis yashimiye byimazeyo, kandi bivuye ku mutima abantu bose bamubaye hafi bakamufasha mu rugendo rutegura iyi ntera no mu gutegura ibirori bye, haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye. Imihango yose yarangijwe no kwakira abari bayitabiriye, byose byabaye mu mutuzo no mu byishimo byinshi.

PADIRI HAROLIMANA Alexis NI MUNTU KI ?

Padiri HAROLIMANA Alexis yavukiye muri Diyosezi ya Kabgayi; nyuma y’amashuri abanza i Kabgayi, yakomereje amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri Marie Merci i KIBEHO; nyuma y’intambara muri 1994, yahungiye mu cyahoze ari Zaïre i KASHUSHA mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, agera i NDJOUNDOU mu 1997, nyuma yaho yimukira i LOUKOLELA mu 1999 muri Cuvette (Kongo-Brazzaville).

Padiri Alexis ati " N'iki cyatuma ntagushimira Nyagasani ?"

Aho i Loukolela niho yavuye ajya mw’iseminali nkuru Owesso (propédeutique), ahava akomereza filozofiya na tewolojiya i Brazzaville. Nyuma ya formation yatangiye muri 2004 akayirangiza muri 2012, aje guhabwa ubupadiri muri uyu mwaka 2014. Akaba yoherejwe gukora ahitwa i Mbomo muri diyoseze ya Owando.

Reba andi mafoto y’uko byari byifashe:

2

Itorero rya Kintele ryacishijeho umudiho nyarwanda

Padiri Alexis yafatanije n'abandi gushimira Imana mu mbyino

Abana babyina mu Kiliziya batanga amaturo

Padiri Alexis asuhuza umuvandimwe we bari baratandukanye hashize imyaka 20

Padiri Alexis ati " N'iki cyatuma ntagushimira Nyagasani ?"

Padiri Alexis ati  » N’iki cyatuma ntagushimira Nyagasani ? »

Ibirori byitabiriwe n'imbaga y'abantu

Abantu bari benshi kandi batuje

Padiri Alexis nawe yarabyine cyane

Source: Ikaze Iwacu

Viewing all 10369 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>