Abavugwa ko biyahura, Abapolisi barasa Abaturage n’Abayobozi babakubita! Byose kubera iki?
N’UWICA UNDI AZAPFA | UKO UMUNTU YAKOMERA KOSE TWESE TUZAPFA | GASTON YABANYE NA HABINEZA JOE
Me Vincent Lurquin yirukanywe mu Rwanda nyuma yo kurubera umuzigo
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Me Vincent Lurquin wunganira Paul Rusesabagina mu gihugu cy’u Bubiligi, akaba yari yanatanzwe na Paul Rusesabagina nk’umwe mu bo yifuzaga ko bazamwunganira mu Rwanda, yirukanywe mu gihugu nyuma y’aho abo mu rwego rw’ubutabera bw’u Rwanda bakomeje guterwa ubwoba n’ibikorwa by’ubucukumbuzi yari akomeje gukora ku rubanza rwa Rusesabagina.
Si abo mu rwego rw’ubutabera bwo mu Rwanda gusa bakangaranyijwe na Me Vincent Lurquin, ahubwo n’abo mu nzego z’umutekano ntibari baguwe neza no kuba uyu munyamategeko w’umwuga kandi ubifitemo uburambe bw’imyaka 40, dore ko aba bo mu mutekano bamuhozagaho ijisho aho agiye hose, kandi bagakurikirana ibyo akora byose ku butaka bw’u Rwanda.
Mu byo yakoraga mu Rwanda kuva yahagera ku wa 18 Kanama 2021, Me Vincent Lurquin yari akomeje gushakisha amakuru ku buzima bwa none bwa Paul Rusesabagina, no guhuza ibimenyetso afite mu Bubiligi n’ibyabonywe i Kigali, no guhuza dosiye ye n’iy’abandi bunganizi bari i Kigali ari bo Me Gatera Gashabana na Me Jean Felix Rudakemwa, kureba ingingo z’amategeko yo mu Rwanda zaba zigongana n’izo mu mategeko mpuzamahanga bikaba byagira ingaruka ku miburanire ya Paul Rusesabagina, n’ibindi n’ibindi.
I Kigali Me Vincent Lurquin wunganira Paul Rusesabagina yimwe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda uburenganzira bwo kuhaburanira ngo yunganire Rusesabagina, yimwe uburenganzira bwo gusura Paul Rusesabgina aho afungiwe, ngo anamenye uko amerewe mu burwayi bwe asanganywe, yimwe kandi uburenganzra bwo kugira icyo avugana n’abanyamakuru, none birangiye yimwe n’uburenganzira bwo kuba mu Rwanda.
Mbere yo kwirukanwa mu gihugu, Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwakoze itangazo rimenyesha Abanyarwanda by’umwihariko n’Isi yose muri rusange ko Vincent Lurquin yitabiriye urubanza atabyemerewe kwambara ikanzu y’umwunganizi, bityo ngo akaba yasabwe gutanga ibisobanuro.
Rwanda Bar Association notes Me Vincent LURQUIN today appeared in court as a lawyer, in a lawyer’s gown, although he is not a member of the Rwanda Bar Association and he is not allowed to practice in Rwanda. He has been requested to explain his behaviour.
— Rwanda Bar Association (@Rwanda_Bar) August 20, 2021
Uru rugaga rwakomeje rugira ruti : « Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ruramenyesha ababibajije bose ko nubwo Me Vincent LURQUIN yagaragaye mu rukiko mu Rwanda yambaye umwambaro w’akazi k’Abavoka ntabwo yemerewe gukora nk’umwavoka mu Rwanda … Aracyabazwa impamvu yashatse kugaragara nkukora Akazi k’Abavoka mu Rwanda kandi atabyemerewe »
Mu bakomeje gutanga ibitekerezo kuri ubu butumwa habonetsemo bamwe na bamwe bamusabiraga gukurikiranwa agacirwa urubanza, abamusabiraga gufungwa n’abamusabiraga kwirukanwa mu gihugu ubutazakigarukamo.
Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rw’Abinjira n’abasohoka mu Rwanda Lt Colonel Regis Gatarayiha, yatangaje ko kwirukanwa kwe bifatiye ku makosa y’umwuga yakoze, yigaragaza mu mwambaro w’akazi atemerewe mu Rwanda, no kuba yararenze ku bigenwa na Visa yasabye, yo gukora ubukerarugendo. Lt Colonel Gatarayiha avuga ko iyo aba ushaka gukorera mu gihugu aba yarasabye uruhusa rwo kuhakorera bita « Work Permit », ariko akongeraho ko nayo atari kuyihabwa mu gihe atari yemerewe gukora nka avoka kandi urugaga rw’Abavoka rwaramuhakaniye ko ngo adashobora kunganira abaregwa mu Rwanda mu gihe Abavoka b’Abanyarwanda nabo badafiyte uburenganzira bwo kunganira abaregwa mu Bubiligi.
Kwirukanwa kwa Me Vincent Lurquin mu Rwanda gutandukanye na kwa kundi abatifuzwa ku butaka bw’igihugu bahabwa amasaha hagati ya 24 na 72, kuko we nta n’amasaha abiri yahawe, ahubwo akivanwa ku biro by’abinjira n’abasohoka yahise yerekezwa ku kibuga cy’indege i Kanombe aho yafashe indege y’abaholandi KLM ngo imusubize mu Bubiligi.
Nasabye ko Guverinoma yadusobanurira inguzanyo nyinshi igihugu cyafashe aho zagiye:Dr Kayumba
“Joe” Habineza asize nkuru ki imusozi?
Yanditswe na Albert MUSHABIZI
Ambasaderi “Joe” nk’uko ako kazina yakundaga kukitwa, ni umwe mu banyarwanda b’ibyatwa, basize izina mu muryango nyarwanda. Uyu mugabo yavukiye ku Kamonyi, kuwa 3 Ukwakira 1964, atabaruka kuwa 20 Kanama 2021, ku gitanda cy’uburwayi, i Nairobi muri Kenya. Uyu mugabo akaba yarakoze imirimo myinshi itandukanye. Ni umugabo ufite ibyo yareberwaho mu buzima bwe, byaba ibyo kugaya no kwirinda, cyangwa se gushima no kwiganwa, kubera ko mu bihe yabaye uwa rubanda (public figure), afite inshingano agomba abaturage, yari umugabo ufite udushya runaka tw’imijyo yombi, hejuru no hasi (ups and downs).
“HABINEZA wayoboye inshuro ebyiri zose, Minisiteri igoye cyane, kubera kuba igicumbi cy’amatiku n’isibaniro ry’indira-karame, ari umudabagizi utazi kubyina naryo (ishyari)!”
Mu migani mbwiriza-mico, umunyarwanda yagize ati: “kugenda ni ngombwa ngo bitere kubona, ariko kubona si ngombwa ngo bitere kugenda!” Uyu mugabo wigiriye amahirwe mu buzima bwe, yo kuvukira mu rugo rufite amikoro no gutunganirwa, akirangiza Kaminuza yaje gukora mu cyitwaga ELECTROGAZ, nyuma y’aho aza kubona akazi keza cyane karuseho, mu wa 1989 ko gukora muri BRALIRWA, akazi kamuhaga umushahara ukubye kabiri uwa Ministiri w’icyo gihe; dore ko Abakozi ba Leta bo mu nzego zo hejuru icyo gihe batayorerwaga ku gitiyo naho abo mu nzego zo hasi bagwa isari nk’uko bimeze ubu! Muri Gicurasi 1994 yaje kujya gukorera Heineken i Kinshasa, ahava ajya guyikorera na none muri Nigeria mu wa 1998 yavuye mu wa 2004 agirwa Ministiri bwa mbere.
HABINEZA yagiriwe igikundiro n’Inkotanyi gishingiye ku bikorwa by’ingenzi, byakabaye nka bibiri. Ubwa mbere ni mu gihe yajyanaga n’ikipe ya Volleyball y’i Nyamirambo mu mukino wa gicuti n’Inkotanyi zari ku Murindi, bikamuviramo guhunga agasubira ku Mulindi, indege ya HABYARIMANA ikaba yararashwe, ndetse na Jenoside ikaba ariyo ari. Ubwa kabiri ni igihe ikipe y’Igihugu yagiye gukina muri Nigeria, agikorayo, maze abonye ko abakinnyi bafashwe nabi, abashakira uburiro n’amacumbi byiza yishyuye ku giti cye, abavanye mu ibyo bari bagenewe atashimye.
Mu wa 2004, nibwo HABINEZA yagizwe Ministri bwa mbere muri Guverinoma. Akigera muri Minisiteri yahawe inshingano zo guteza imbere sport ku buryo bugaragara, cyane cyane akazamura umupira w’amaguru; inshingano yagerageje kugeraho, urebeye ku bigwi by’igihe cye mu mupira w’amaguru! Nyamara kandi, abari bafite aho bahurira na Minisiteri ya MIJESPOC uko yitwaga icyo gihe, ntibazibagirwa ko minisiteri yari igizwe n’amashami atatu ariyo urubyiruko, sport n’umuco, hasigaye hakora ishami rimwe rya sport, ayandi abiri asigara ari baringa, akora udukorwa duke twa nyirarureshwa, abakozi bayo bakirirwa bikinira udukino two kwimara irungu two muri mudasobwa, abagakoreye hanze y’ibiro bakirirwa baturamye babuze uburyo, benshi muri bo bagatondera kureba filimu z’uruhererekane, bifunze utuzindaro mu matwi. Ishami ry’urubyiruko ryaje kwimurirwa muri Minisiteri nshya y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, amashami asigara ari abiri mu icyahindutse MINISPOC, ariko na none umuco wararyamiwe na sport. “Budget” yagakoze imishinga na gahunda zigengwa n’iteganyabikorwa ryo mu ishami ry’umuco, ikayoberezwa muri sport, ngo imihigo HABINEZA yahawe na KAGAME ikunde ishyike.
Ku ibigendanye n’ibikorwa nk’amaserukiramuco, irushanwa rya Nyampinga, gusohoka kw’itorero ry’igihugu hanze y’igihugu, hitabazwaga gusaba inkunga mu miryango itagengwa na Leta, za Ambasade n’amasosiyete manini yo mu gihugu… Byaba byenda kuba iyanga, hakitabazwa ku munota wa nyuma isanduku y’umukara (caisse noire) yo muri Prezidansi, itagira indiba kubera ko ibamo ibifaranga byinshi, bikunze kwiharirwa mu busanzwe n’imishinga kirimbuzi y’inzego z’ibanga, no kudahwamo n’urugo rw’umukuru w’igihugu, hagamijwe isesagura no kwigwizaho umutungo!
Iyi Minisiteri ikaba ari rumwe mu nzego zinyereye cyane mu gihugu cy’u Rwanda, kubera yiganjwemo n’Abajepe (abatahutse bava i Burundi) bo mu ibisigisigi by’ibihe by’intsinzi, aho uwayoboraga urwego runaka yarundagamo ab’aho yatahutse ava, wagera muri urwo rwego ukaba wakibeshya ko uri muri kimwe mu bihugu bituranyi n’u Rwanda, ukurikije ko ibiro bigwiriyemo indobanure zaturutse hamwe! Iyi Minisiteri kandi igwiriyemo imishinga igaburira Inkotanyi zitabashije gukungahazwa kubera ikibazo cy’ubumenyi (kwiga), kuva ku rugerero, kugirana isano n’Inkotanyi zaguye ku rugerero… Aba nabo baba bajagata muri iyi Minisiteri bakahatonda buri munsi, kandi nta kazi bahagira, bakirirwa bacurira amatiku mu biro byinshi cyane bihabwa Amashyirahamwe ya baringa (iyi minisiteri ikorera muri sitade ahari ibyumba byinshi by’umurengera).
Joseph HABINEZA ukunze kwisekera, gutebya, no kwisanzura kuri bose, akagira n’igikundiro ku bo mu rwego rwe n’abamurenze, barimo na Prezida wa Repubulika; yageze muri MIJESPOC bakamusekera imbereka ari nako bamucurira amatiku! Ku ikubitiro Umunyamabanga we wihariye, aba arameneshejwe ashinjwa kuba inshoreke ya Minisitiri, ariko mu iby’ukuri azizwa ko ari umuhutukazi, ufite na se wafunzwe n’inkiko gacaca. HABINEZA azanye umusore w’”umusaggya” (wavuye Uganda) kumumusimbuza, noneho babuze icyo bamurega, batangira kumushinja ubutinganyi n’uwo musore; nyamara ubwo HABINEZA yeguraga bwa mbere mu wa 2011, wa musore bashinjaga ubutinganyi na HABINEZA, ahita ashingwa ubuyobozi bw’ishami ry’umuco (ishami ry’umuco ibaze nawe) akubitwa icyuhagiro ntiyongera gutotezwa no kubuzwa amahwemo, kubera ko uwo yaziraga atifuzwa yari abaviriye aho, uyu baje no kwirukananwa mu wa 2015!!!
Ibyaasha bitavuzweho rumwe!
-Gutanga Minisitiri mugenzi we amurega i bukuru akaviramo kwirukanwa muri Leta.
Hari mu mihango yo gusoza icyunamo ku rwibutso rwa Kigali “Gisozi Genocide Memorial Site”, ubwo HABINEZA yatangaga imbwirwaruhame nka Ministiri uyoboye Ministeri ifite icyunamo mu nshingano zayo. Ngo nibwo mugenzi we Ministiri w’Ibidukikije w’icyo gihe Drocella MUGOREWERA yamwohererezaga ubutumwa bugufi ku nziramugozi (Mobile) amagambo (nk’uko byahwihwishijwe) ngo yaba arimo ingingo nka “Jya uvuga uziga… ubona twebwe abahutu tuzaba abande!?” Ubwo butumwa ngo HABINEZA akaba yarahise abusunikira KAGAME uko bwakabaye, yongeyeho amagambo (nk’uko byahwihwishijwe) abunenga agira ati: “Ndebera nawe imyumvire ya ba Ministiri bawe!?” Iyo myitwarire yaje no kuviramo kwirukanwa muri Leta kwa Ministiri Drocella MUGOREWERA; yarakaje abantu benshi, cyane cyane bo mu bwoko bw’abahutu, nuko baramutuka biratinda! Nyamara kandi ntihabuze na benshi na none bavuze ko ku muntu uzi neza imikorere y’Inkotanyi, n’ukuntu ishyari no kunekana biba birikoroza; nta gihamya na kimwe HABINEZA yari kugira kimwizeza ko ubwo butumwa utaba ari umutego yatezwe n’inzego z’ibanga zinyuze muri MUGOREWERA! Ikindi kandi inziramugozi ya Habineza yari ifitwe n’umurinda (ushobora kuba yari anashinzwe kumuneka) kandi nk’umuntu usobanukiwe iby’ikoranabuhanga yari azi neza ko iyo nziramugozi yahawe na Leta y’Inkotanyi nta kuntu yaba idakurikiranirwa hafi n’inshingamatwi zo mu butasi. Ababyumva batyo banenze MUGOREWERA, ko ibyo yajyaga gushaka aho abimuganiririza bari babiri cyangwa akamutumaho umuntu yizeye, kurusha uko yabimusunikira ku nziramugozi itizewe; ndetse bashima HABINEZA ko agira amakenga!
-Gukunda inkumi
Nk’icyaha cyamweguje bwa mbere mu wa 2011, HABINEZA yagiye yumvikana mu biganiro n’Itanganzamakuru, adahakana ko akunda inkumi, ko nta n’icyo yaba anazihora; ariko ko amafoto yabaye intandaro yo kwegura mu wa 2011, yari inkuru ishingiye ku rwango, na cyane ko ibyo byari bimaze imyaka 3 yose bibaye mu wa 2008. Yasobanuye ko amafoto yafashwe ubwo yari yagiye mu isabukuru y’umwe muri ziriya nkumi zayagaragayemo, kandi ko uretse gusangira no kwifotozanya, wenda mu buryo abantu banenze ukwabo, nta kindi cyari kirenze kuri ibyo. Igihe cyose yabikomojeho, wumvaga ababajwe cyane, no kuba inkuru zarongerwagamo umunyu, wo gusesagura umutungo w’igihugu, kwanduza abangavu ibyorezo… Ababa bazi imico y’Inkotanyi zo mu nzego zo hejuru, bashobora kutiyumvisha ukuntu HABINEZA ariwe wari kuzira iki cyaha, mu gihe ubusambanyi bwahawe umugisha na Leta ya FPR-Inkotanyi, nk’uko inkuru ya The Rwandan yabituviriye imuzi
-Ubusinzi
Nk’icyaha Leta yamwirukaniye ubwa kabiri mu wa 2015, HABINEZA umugabo uteye ukwe, na none kandi yagiye yumvikana mu mvugo nyinshi, nk’umuntu udakeneye guhisha ko yikundira ka manyinya! Ntiyanahishaga mu biganiro byo mu ruhame, ko ari umuntu wafashe nk’umugisha ukomeye kuba yarakoze imirimo, ifite aho ihuriye n’inganda z’agasembuye, aho ngo yashoboraga kuba yakandikirwa nk’amakaziye icyenda ku kwezi y’ubusa! “Ndaje nkorane namwe mwa rubyiruko mwe, nimunanira nzisubirira muri BRALIRWA kwinywera byeri… Njye ubu umurimo w’ubuministiri unaniye, sinahanyanyaza nakisubirira muri BRALIRWA kwinywera byeri…” Imvugo nk’izo n’izindi zisa nkazo, ntiyatinyaga kuzivuga mu mbwirwaruhame, aho avuga nka Ministiri, akaba kandi umugabo ukunda gusengera cyane, yakwizihirwa agatebya, agatera inzenya imbavu z’abataramanye nawe zikahabonera akaga! Ubwo yashinjwaga ubusinzi mu birori bya Miss Rwanda 2015, ni umutego wari wateguwe neza cyane, n’abanzi be bamurwanyaga; maze bamugusha mu ikosa rya “protocole”, ryo guha ikaze umushyitsi mukuru (Madame Jeannette KAGAME) ngo atange imbwirwaruhame mu gihe nyacyo, iby’uyu mutego nabyo twabisanga mu nkuru ya The Rwandan
-Kudabagira muri “business” y’amakaroni “Pasta Joe” ikamuhombera.
Hariho na none abanenze HABINEZA ko ariwe wiyiciye business yari yatangiye y’amakaroni, agira intege nke zo kwizera cyane, no gukorera mu bunyamwuga butamenyerewe mu Rwanda. Aha abavuze ibi babitewe n’uko yakunze kugemura za “Alimentation/supermarket”, cyangwa se ayandi maduka aranguza ibyo kurya, akaza gufata kuri “store” ye ngo azishyure hanyuma, noneho bakamwambura, kandi ntagire n’umwe akurikirana mu butabera. Ibi akabigira mu gihe “inyemezabuguzi yo kuzishyura nyuma” kuri sosiyete mufitanye amasezerano yo gukwirakwiriza ibicuruzwa, iyo itishyuwe ari ikimenyetso gihagije mu rubanza rw’ubucuruzi. Ariko icyo birengagije ni uko mu Rwanda rw’Inkotanyi, iyo “business” yawe itifuzwa hagamije ko ibangamiye izindi z’ibikomerezwa biri ku ibere ry’ingoma, cyangwa se hagamijwe kwibasira nyirayo ugomba kubuzwa amajyo n’ingoma, ntacyo wakora na gito ngo kigende, kubera ko utegwa imitego yo kuguhombya mu buryo wakoramo ubwo ari bwo bwose. Mu iby’ukuri “business” ya za “alimentation/supermarket” ikorera mu muco wo kugemura, no kujya gusarura ayacurujwe yakuweho inyungu y’uwagucururije, haba hari ibyawe byanze kugurwa cyangwa byarengeje igihe, ukabisubizwa uko byakabaye. Ibyabaye kuri HABINEZA rero, ni uko yanyazwe n’abacuruzi banini bamenyereye uwo muco, ku bw’akagambane yakorewe na FPR-Inkotanyi, yamuciye hasi muri abo bacuruzi; maze yamara kubirabukwa agacika intege, aterera iyo, na cyane ko yari yibutse ingata amenye! Akihitiramo guteza ubwega ko yambuwe mu biganiro n’itangazamakuru.
-Kudatanga umusaruro nk’icyaha RADIANT yamwirukaniyeho umwaka ushize.
HABINEZA ukunda kwegerwa n’Itangazamakuru, yewe n’iryo mu nzego ziciriritse ntagire uwo asubiza inyuma, na cyane ko igitangaje mu buzima bwe yitaba abantu bose bamwakuye; yumvikanye mu bitangazamakuru yemera ukwirukanwa kwe muri “RADIANT” kandi ahamya ko nta mugabo udakosa, kuba yarabuze umusaruro yari yitezweho, abyemera kandi akaba akataje kureba ibijya mbere. Nyamara icyo yazize (kuziga) ntagishyire ku karubanda kandi akizi neza, ni uko umushinga we w’”Ubwishingizi buciriritse/Micro-Insurance” wakomwe mu nkokora n’undi wahise ko ushyirwa imbere na Leta wa “Ejo Heza” usa neza nk’intobo n’uwa HABINEZA wa “Radiant yacu” wakoreraga mu Ikigo cy’Ubwishingizi cya RADIANT, nk’uko mu kiganiro ”Ibyakozwe n’Intumwa” cy’Umuryango TV guhera ku monota wa 45’45’’ kugeza ku wa 52’45’’ babivuye imuzi! Na none kandi muri iki kiganiro ku munota wa 54’25’’ kugeza ku wa 57’00’’, HABINEZA yigeze kwivugira ko yitegereje, agasanga buri munyarwanda wese aranganwa impamyabushobozi z’ikirenga (Phd) ebyiri : iya mbere ikaba “mutsindagire hasi/push him/her down”, mu gihe iya kabiri ari “mugarure hasi/pull him/her down”!
HABINEZA nk’umuyobozi wo hejuru w’umuhutu wifitiye icyizere, mu gihugu cy’abayobozi bo hejuru b’Abahutu basabitswe n’ipfunwe no guhakirizwa!
HABINEZA ni umwe mu bahutu bakoranye n’Inkotanyi, zimureheje nk’uko zabigiriye n’abandi. Icyakora umwihariko we ukaba ari uko mu mvugo ze yajyaga yumvikana mu ruhame mu mbwirwaruhame cyangwa mu biganiro nka Ministri; yigamba ko akazi bamuhamagariye nikamunanira, azisubirira muri BRALIRWA kwinywera byeri! Iyo imvugo ubwayo irahimbye, kandi ku muntu uzi imico y’Inkotanyi ntiyavugwa n’umuntu utigirira icyizere! Muri make yari azi ko ibyo yahamagariwe byanze yakisubirira mu bindi, kandi ubuzima bugakomeza!
Ministri HABINEZA yanagaragaje imyitwarire yo kudatinya abahutu bagenzi be, ngo abagendere kure kugira ngo akunde arebwe neza n’Inkotanyi; nk’uko ari imwe mu ndwara y’abahutu bafite imyanya ikomeye muri FPR. Aba bakunze kwirinda gusabana n’inshuti n’abavandimwe babo, ahubwo ugasanga bihatira gushaka inshuti nshya n’abavandimwe b’abatsindirano bashya mu bwoko bw’abatutsi, mu rwego rwo kwigaragaza neza. Aba kandi barangwa n’ipfunwe ryo kwitabira amakwe n’indi mihango yabereye iwabo, ugasanga badashaka no gutabarwa igihe bagize ibyago ngo batajya ku ivuko na bagenzi babo, mu ipfunwe ry’uko bari busange bakomoka mu miryango ikennye, kandi y’ubwoko bugaragara nk’ubucagase mu myumvire ya gikotanyi.
HABINEZA kandi yashoboye kwemeza FPR, ko atagomba kuba mu ishyaka kubera ko bitari mu myumvire ye kandi abigeraho. Ibyo nabyo ni ubutwari bukomeye no kwigirira icyizere, kumvisha Inkotanyi ko FPR ari ishyaka nk’ayandi, atari umuryango w’Abanyarwanda nk’uko bayobya uburari, bashaka guhatira Umunyarwanda wese kuba mu muryango umwe rukumbi w’Abanyarwanda, ari wo FPR-Inkotanyi. Kuba yarinjiye mu butegetsi bw’Inkotanyi, asanzwe aziranye kandi ari inshuti y’Inkotanyi z’ibanze, zirimo Prezida KAGAME n’abawofisiye bamenyaniye ku Murindi barimo ba Gen Jean Bosco Kazura n’abandi.., ubwo yajyagayo nk’uko twabivuze haruguru, byatumaga abamwanga bamuca hasi bakamugambanira bamutinya. Icyakora icyo kuba yari atinyitse imbere y’inkotanyi ziciriritse zamucuriraga amatiku, byatumaga na none agira ibyago byo kutabasha kugira akanunu ku banzi be, kubera ko ntaho babaga basekuraniye imitwe, ngo bamusuzugure, bamwibasire cyangwa bamuteshe agaciro uko biboneye nk’uko babikorera abandi.
HABINEZA atabarutse ku rupfu rukemangwaho byinshi, mu Rwanda rudahwema kwihekura!
Habineza ni umuhutu wagize ibyago byagize abahutu bashobora kubarirwa ku ntoki z’ikiganza kimwe, byo kwegerana n’umuryango w’umukuru w’igihugu Paul KAGAME! Ni umuntu wisanzuye mu rugo rw’umukuru w’igihugu aharebera imipira, n’abana b’umukuru w’igihugu baramumenyera cyane, kugeza ubwo umwe muri bo yajyaga ajya no kumusura muri Nigeria, aho HABINEZA yabaga ari ambasaderi, atakiri Ministiri! Ni umwe mu bahutu bake, bashobora kuba baraherekeje abo mu rugo rw’umukuru w’igihugu, mu nzinduko zihariye bwite (nk’iz’ubushabitsi, ikiruhuko cyangwa se imbonezamubano) zitari iz’akazi ka Leta.
HABINEZA kandi ashobora yari yarinjijwe mu mikino y’ubusahuzi bw’umutungo w’igihugu, ashakira indonke amasosiyete urugo rw’umukuru w’igihugu rufitemo imigabane, binyuriye mu mishinga ya Leta! Imishinga nk’iya Miss RWANDA, kuzana ibihangange by’abahanzi n’abakinnyi b’ibihangange mu gihugu, amaserukiramuco n’iyindi mishinga ikusanya inkunga z’amasosiyete manini yo mu gihugu, iz’imiryango mpuzamahanga itagengwa na Leta, iya za Guverinoma cyangwa ambasade z’ibihugu bibanye n’u Rwanda; itanga amasoko ku masosiyete ashinzwe gushyira mu bikorwa imishinga nk’iyo (event organizer/protocol/public relations companies), kandi ayo masosiyete akaba azwiho kuba ari aya Madamu Jeannette KAGAME, n’ubwo aba yanditse ku bandi bantu! Muri kwa kurundanya zirya nkunga, gutegeka amasosiyete manini y’ubucuruzi uko agomba kwitabira gutera inkunga…;amasosiyete yashyize mu bikorwa iyo mishinga akiba agatubutse!
Ibya FPR-Inkotanyi byenda kumera nk’iby’abemerera muri Biblia, aho bavuga ko uwamenye byinshi azabazwa byinshi. Iyo ukoranye n’Inkotanyi, ukagira ibyago byo kwinjizwa mu mikino yabo ya za “mafia”, maze bwacya ugatangizwa inzira yo kumanurwa, no kuribwa n’ingoma, hatangira kutizera ko uzaba umugumyabanga mu inzira y’umusaraba uba utangiye. Bikaba ngombwa ko ucishwa iy’ubusamo, ngo ujye kubikanwa n’amabanga y’ingoma mu nda y’isi! Aha niho duhera tuvuga ko, uretse ibyasakujwe ko Nyakwigendera yahitanywe n’indwara y’igisukari, bitaba bikabije gukeka ko yaba ari ya mikino y’”utuzi”, yaba yarakoreshejwe mu kwikiza HABINEZA, na cyane ko imishinga ye agira hanze y’igihugu, nko muri za Nigeria, hari aho yari akigomba guhurira n’abambari b’ingoma bakiyinambyeho, kandi imico n’imiterere ye yaramuhaga intege nke zo kutabasha kubirinda. Na none urebye ibiganiro HABINEZA yagiranye n’Itangazamakuru, n’amagambo yakunze gutangaza kuri ku rukuta rwe rwa “Twitter” mu myaka ya vuba aha, ntiwahamya ko Inkotanyi zitaba zaramwizeho muri rya hame ryazo ry’uko “Aho guhusha (gupfubirwa n’umugambi wo kwica) inshuti ukekaho ko iri mu nzira yo kukubera umwanzi, byarutwa no kwikora mu nda wica inshuti yari ikikubereye inkoramutima!”
HABINEZA asigiye somo ki Abanyarwanda bashukishwa ubuhendabana n’Inkotanyi, bakica imihamagaro y’akazi (carrières/careers) bari bamaze kubaka neza, ngo bagiye gutanga umusanzu wo kubaka igihugu, maze nyuma zabahinduka ntibagire igaruriro?
Joseph HABINEZA ahamagarwa kujya kuba Ministre muw’2004, yari umuntu ukorana na Sosiyete imwe mu iz’ibihangange ku isi ya Heineken; yarizewe kandi azwiho ibigwi byiza, nk’umutekinisiye ukurira ishami ry’ikoranabuhanga, mu bushabitsi bwa Heineken mu gihugu cy’igihangange muri Afrika nka Nigeria. Aho yari wa mugabo wamaze kubaka izina mu muhamagaro w’akazi ke, ari ku rwego rwiza, rumugenera ibyiza byose yifuza! Akimara kujya muri politiki y’Inkotanyi zifite uko zizwi mu “amanyanga”, “itekenika”, kubeshya, kuroga, gusahura… yahise yononekara anatakarizwa icyizere, ku buryo ubu kongera kubona umukoresha nka Heineken mu kazi ka tekiniki bitajyaga kongera gushoboka. Byongeye kandi politiki iramugaza igasaba gukoresha ubugenge n’amayeri (l’art de mentir); mu gihe tekiniki yo isaba kwibamo (focus) mu kazi, gushakashaka, gukuza ubumenyi ubugeza aho isi igeze… Aha niho bihera umuntu wabaye muri politiki avuye muri tekiniki; bimugora kuba umunyamusaruro iyo asubiye muri tekiniki. Aba yararemaye !
Muri politiki y’inkotanyi nk’uko twabikomojeho mbere, HABINEZA yambitswe isura y’ubusambanyi, y’ubusinzi, y’ubuswa muri “business”, no gukora imishinga idashinga (radiant). Ibi ubwabyo byamusubije inyuma mu ukwigirira icyizere, ari nayo mpamvu ibiganiro bye n’ibitangazamakuru ndetse n’ibyo yandikaga ku rukuta rwe rwa Twitter, muri ino minsi, byumvikanagamo amaganya no kutizera isi n’abantu bayo!
Hari abareshywa n’Inkotanyi guta ibyo bari barimo bakaza gukorana nazo, n’ubundi bariraga ku mpembyi, ingo zari zibananiye kandi zibaruhije, bafite ubushomeri cyangwa imirimo itabakwiriye… Hari koko abajyayo ari amaburakindi! Ariko iyo isura yabo imaze guhindanywa n’inkotanyi, usanga barahungiye ubwayi mu kigunda. Abo abo wenda wapfa kubumva, n’ubwo hagati y’ibibi bibiri ubundi wagahisemo icyoroheje! Abo rero HABINEZA sibo yarimwo, ubwo yareshywaga n’Inkotanyi mu wa 2004.
Icyo twarangirizaho ni uko mu mikorere y’Inkotanyi, ari abahizi b’akamiya, ku buryo iyo ugafite bakora uko bashoboye bakaguhuza, bakakagukuraho mu buryo bw’ubwenge. Kaba ako wari usanganywe cyangwa ako baguhembeye ibyo wabakoreye, bakora uko bashoboye bakaba bagafiteho akaboko. Ibi si amagambo, kubera ko uyu mukino umaze no kugaragara no ku Abanyamahanga babeshywa kuza gushora mu Rwanda, bagahombeshwa, bagasubira iwabo bibashobeye ari ba nyakujya, baragiye mu rwa Gasabo ari abaherwe b’Abashoramali. Mu gihombo HABINEZA yatewe n’Inkotanyi, ntihabuzemo n’uburyo bwe bw’amafranga, yaba yarashoye mu kugura imigabane mu mishinga y’ishoramari ya FPR, yo kubyara inyungu mu gihe kirekire, ishashagirana nyamara ari ubusahuzi no gucuruza amadeni, kuri banki za KAGAME nka Bank of Kigali, batishingiye ko imishinga agurijwe izahomba, bipfa kuba gusa Banki itazabura ayayo yose n’inyungu ayagombwa. Agapfa kaburiwe ni impongo!
Uretse ibyatangajwe ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza akababaro no gukundwa byagaragajwe n’abantu batandukanye b’ingeri zose, b’amoko yose, baba ari abashyigikiye ubutegetsi cyangwa ababurwanya, umunyamakuru akaba n’umusesenguzi, Robert Mugabe mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi we yamugereranyije n’Umwami Mutara III Rudahigwa avuga ko bombi bakunzwe n’abanyarwanda bose, ko nta bandi banyarwanda bageze kuri uru rwego rwo gukundwa n’ingeri zose z’abanyarwanda!
Ambasaderi Joseph HABINEZA, warangije urugendo rwawe kuri iyi si, Imana ikomeze iguhe iruhuko ridashira, wari inshuti ya bose nk’uko Umuhanzi Jean Paul SAMPUTU atabisobwe mu karirimbo yagutuye kumvikanira kuri uyu muyoboro
Ibi ndabivuga ndakaye kuko bimaze kurenga |FPR nihagarike Politiki yo gukumira: Ingabire
U Rwanda ku rutonde rw’ibihugu byemeye kwakira impunzi z’abanya Afghanistan
Yanditswe na Arnold Gakuba
Guverinoma y’u Rwanda yemeye icyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyo guha ubuhungiro bw’agateganyo abanya Afganistan bahunze igihugu cyabo nyuma y’uko Abatalibani bafashe ubutegetsi. Ibi byatangajwe mu butumwa bubabaje bwo gutabariza bwatanzwe n’Amerika ku nshuti zabwo bikozwe na Stéphane Dujarric, n’Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guteress. Aba bantu bari mu kaga bityo bakaba bakeneye kugirirwa impuhwe!
Usibye u Rwanda, ibihugu birenga mirongo itatu (30) ku isi byakiriye ubu butumwa bwo gutabariza kubera uko kwigarurira Afuganisitani kw’Abatalibani ko ku ya 15 Kanama 2021, byateje ibyago byinshi bikeneye ubutabazi, iyo turebye amashusho ateye ubwoba y’abaturage bahunze kandi imidugararo ishobora kumena amaraso menshi.
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo gusa yavuze ko “u Rwanda rwabanje kwakira icyifuzo cy’Amerika“. Ariko yongeyeho ko andi makuru azashyirwa ahagaragara nyuma y’imishyikirano y’impande zombi.
Kuri uyu wa 21 Kanama 2021, umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Antony Blinken yagejeje ku rutonde rw’ibihugu 13 byemeye guha ubuhungiro bw’agateganyo abanya Afghanistan bimuwe batujuje ibyangombwa bisabwa kugira ngo babe muri Amerika. Kuri uru rutonde hiyongereyeho ibindi bihugu 12 birimo u Rwanda na Uganda byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Iyimurwa ry’Abanyamerika 15.000 n’abafatanyabikorwa barenga 60.000 bo muri Afuganisitani ryatumye ingabo z’Abanyamerika zishinga ibirindiro muri kariya karere ariko na none byateye ikibazo gikomeye cy’ibikoresho muri Amerika, yakusanyije indege za rutura zirenga 18 za gisirikare. Kwimuka biragoye kandi hari ibyago byinshi byo gutakaza abantu kuko bitagomba kurenga ku ya 31 Kanama 2021 ariko na none ibintu birarushaho kuba bibi cyane.
Hagati aho, ikibuga cy’indege cya Kabul, aho aba bahunze bateraniye, kirinzwe n’Abanyamerika, Abadage n’ingabo zidasanzwe z’Abongereza, n’ubwo igihe icyo ari cyo cyose, uwo umutekano ushobora kwibasirwa n’Abatalibani, bafite umujinya udasanzwe wo kurwanya Abanyamerika babirukanye ku butegetsi mu imyaka 20 ishize.
Twabibutsa ko u Rwanda rumaze guha ubuhungiro impunzi nyinshi mu bihe bikomeye cyane zirimo abimukira bo muri Libiya, rwakiriye muri 2017. Ariko impuhwe za Perezida Paul Kagame zirakemangwa. Ababikurikiranira hafi babona ko izo mpuhwe zo kwakira impunzi zihishemo inyungu z’amafaranga n’iza diplomasi mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ndetse n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi muri rusange bifite igitutu gikomeye kiva kuri izi mpunzi!
Ubutabera bwo mu Rwanda burakoreshwa cyane-Dr Kayumba
Uruzinduko rw’Umuyobozi w’Ingabo za Tanzaniya mu Rwanda
Yanditswe na Arnold Gakuba
Amakuru aturuka i Kigali aremeza ko, kuri uyu wa 24 Kanama 2021, Umuyobozi w’Ingabo z’igihugu cya Tanzaniya (TPDF), Jenerali Venance Mabeyo ari mu ruzinduko rwe rw’iminsi ine (23-26 Kanama 2021) mu Rwanda.
Uyu munsi tariki ya 24 Kanama 2021, Jenerali Vanance Mabeyo yagiranye umubonano na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Jenerali Majoro Albert Murasira, nyuma yaho yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Jenerali Jean Bosco Kazura ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda, ku Kimihurura.
Mu kiganiro cye, Jenerali Vanance Mabeyo yavuze ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi (TPDF-Tanzaniya na RDF-Rwanda). Yongeyeho ko uru ruzinduko rushimangira uruherutse gukorwa na Jenerali Jean Bosco Kazura muri Tanzaniya yongeraho ko gusurana ari ikimenyetso gikomeye cy’icyizere hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Umuyobozi w’ingabo za Tanzaniya n’abamuherekeje bunamiye abazize Jenoside yo muri 1994 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ndetse banasura inzu ndangamurage y’ubukangurambaga bwo kurwanya jenoside.
Minisitiri w’ingabo wa Tanzaniya kandi azasura ishuri rikuru ry’abayobozi b’ingabo na polisi rya Nyakinama n’umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, byose giherereye mu Karere ka Musanze.
Ababikurikiranira hafi bemeza ko izi nzinduko z’abakuru b’ingabo z’ibihugu bya SADC mu Rwanda zifite aho zihuriye n’ibikorwa bya gisirikare birimo kubera mu ntara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya Mozambique dore ko iyo ntara ihana umupaka n’igihugu cya Tanzania kandi hakaba Hari umubare munini w’abatanzaniya mu nyeshyamba za kislamu zatangije ukwivumbura muri iyo ntara. Amakuru atangazwa n’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zirwanira mu ntara ya Cabo Delgado zivuga ko inyeshyamba zirimo zihunga zerekeza ku mupaka w’igihugu cya Tanzania ibi bikabxa byaba indi mpamvu yatuma habaho ibiganiro hagati y’abayobozi b’u Rwanda n’aba Tanzaniya baba ari aba politiki cyangwa igisirikare.
Nabibutsa ko abayobozi b’ingabo z’ibihugu nka Botswana, Zimbabwe, Angola baherutse mu Rwanda mu minsi mike ishize kuva Leta y’u Rwanda yatangira kohereza ingabo muri Mozambique.
IMPUNZI ZIVA MURI AFGHANISTAN: UBUCURUZI BUSHYUSHYE KURI LETA Y’INKOTANYI, N’INGARUKA ZIZASHARIRIRA ABANYARWANDA BARIRA KU MPEMBYI!
Yanditswe na Albert MUSHABIZI
U Rwanda rumaze kumenyerwa, mu bucuruzi bw’abantu bwambitswe isura y’ubutabazi; bwo mu isi ya none! Ubucuruzi bw’abantu buhwanye no kubateza akaga, ku nyungu runaka; maze amakuba akabagwirira abagwabiza, mu gihe abayihishe inyuma bo, bayabaramo igishoro kizababyarira inyungu y’umurengera mu gihe kiriho cyangwa se cy’ahazaza! Kuva ku mpunzi z’Abanyekongo mu ntambara 2 zayogoje Kongo kuva mu mwaka w’1996. Yewe ndetse n’impunzi z’Abarundi kuva mu igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi bwa Prezida NKURUNZIZA mu w’2015. Izi zose u Rwanda rukaba rwarazifasheho ingwate zo n’inyeshyamba zo guhungabanya ibihugu byombi. Izi mpunzi z’ibihugu byombi zikaba na “pépinières” zo gusaruramo abasore bo gushora mu ntambara zidashinga ibyerekezo…
Twongera kubona na none Inkotanyi mu bushabitsi na Israheli, rurwanira abimukira birukanwaga muri icyo gihugu, ku kamiya gashyushye kandi gafatika. Inkotanyi na none zitsindira ikiraka cyo kwimurirwamo abimukira bari barakwamiye muri Libiya. Mu minsi ishize naho, twumva u Rwanda mu bushabitsi na Denmark, mu kwimurirwamo abasaba ubuhungiro muri icyo gihugu batifuzwayo, ngo bajye batunganyiririzwa amadosiye yabo yaka ubuhunzi bwa burundu, bakambitse iyo gihera mu rw’Imisozi igihumbi… None ubu icyashara gishyushye ni icy’impunzi ziva muri Afganistan.
Impunzi zihunga ubutegetsi bushya bw’Abatalibani ni bande, kandi se kuki bari imari ishyushye kuri Leta y’Inkotanyi!?
Leta y’Amerika yari itangiye kwitarura u Rwanda mu myaka ya vuba aha, yararurekeye kwivurugutana n’umukomisiyoneri wayo, ariwo u Bufransa! Nyuma y’aho iki gihugu gitangiye guhindura umukino wacyo mu bihugu by’abarabu, aho cyari cyarigize umupolisi ku gatuza; cyaje kwibona gisiga abambari bagifashije umukino mu kangaratete, mu ntangiriro z’uku kwezi. Ibyo ni aho igihugu cya Afganistan cyongeye kwigarurirwa n’Abatalibani bahoze kera ari abambari ba US, bakaza kudacana uwaka, kubera impamvu zo kudahamya neza mu nyungu zacyo (US).
US cyiyumvishije ko gifite inshingano kuri abo bambari bacyo b’abafugani, biganjemo abanyapolitiki, abasirikari, abakozi ba Leta n’imiryango yafashaga US n’ibihugu byari bigiteye ingabo mu bitugu, kwigarurira igihugu cya Afganistan, mu bukoloni bw’indi sura, y’igihe cya none. Abo bambari bakaba baratunguwe no gufata Leta kw’Abataliban badacana uwaka, bakadagadwa bakeka ko batabacira akari urutega. Prezida Joe BIDEN yarahiye ko kuba Abatalibani bigaruriye Afghanistan mu gihe gito kandi gitunguranye, bitahindura umugambi wabo wo kugisohokamo, ko ibyago bahagiriye bihagije ubutongera kwijandikayo, ko cyakora bazafasha mu guhungisha abafitiye impungenge ku mutekano wabo ku ngoma nshya, bahanganye igihe kitari gito. Gusa kubera ko amategeko agenga abimukira yasize adadiwe n’ingoma ya Donald TRUMP; US bikaba bigomba kugisaba gushaka ababa bacyakiriye izo mpunzi, ngo bakiranuke n’ayo mategeko, mbere y’uko bajya kubatuza iyo muri Amerika! Nguko uko US cyegereye Inkotanyi mu bihugu 13 kuri iyo “deal” ishyushye; nazo ntizazuyaza na cyane ko zitajya zishidikanya kuri “deal” yinjiza akamiya uko yaba kose, kubera ko mu myumvire yazo, ingaruka zihonda rubanda giseseka, zinjije agatubutse gashiririra mu mifuko y’ibikomerezwa, si izo kuraza ishinga!
Kugeza ubu ubutegetsi bushya bw’Abatalibani bwo, bukaba butiyumvisha impamvu abahoze ari abategetsi n’abakorana na US bakomeje kubahunga; kandi barashyizeho imbabazi rusange. Aba rero bahunga bakaba ari ba bandi n’ubundi batigeze bashyira umutima hamwe, ubwo US cyatangiraga imishyikirano n’Abatalibani, kigasinya amasezerano y’amahoro Prezida Donald TRUMP yashyiriyeho umukono i Doha muri Quatar muri Gashyantare 2020. Uko kudashyira umutima hamwe, bisobanuye ko n’ubwo Abatalibani bafashe igihugu byihuse mu buryo butunguranye; n’ubundi benshi mu Abafugani bafatanyije n’Abanyamerika kubarwanya, ndetse abandi bakabakorera, batari bashyize ibirenge hasi. Aba bose bari biteze ko ibintu bishobora kuzaba bibi, na cyane ko bari bazi neza mu mitima yabo, ko US gishaka kuzibukira k’ubwo kunanirwa no kubona ko kigumye mu ntambara n’Abatalibani, yazaba iy’iteka! Hari n’abatashiraga amakenga US ko cyaba gifite icyo kiyubikije, mu masezerano y’ibanga yihishe inyuma y’ayatangajwe mu mpapuro, ahari wenda kikaba gishaka ko zihindura imirishyo, ngo kikoranire bya rwihishwa n’Abatalibani berekanye ko ari abatagwabira!
Aba tubona bahunga Afganistan mu minsi ya none, bakoreye agatubutse, intambara yayogozaga abandi bo ibabera umugisha, wo kuzamura imibereho no kwikungahaza mu mishahara myiza, no gusahura igihugu kiyobowe mu kavuyo; bafata umwanya wo kuzigama umutungo wabo mu buryo bwizewe busabagiye nko muri za “cryptocurrencies”, abandi basumbuyeho ubushobozi bashora mu masosiyete yo hanze y’igihugu imigabane ibungukira, abarengeje aho batangiza amasosiyete mu bihugu bifite umudendezo, yo kubungabunga no gutubura ubutunzi bwabo. Aba Inkotanyi ziteze kwakira na yombi, si rubanda giseseka ruhunga amasasu, ni amakombe y’abagaga, ni abategetsi, ni abawofisiye bakoze “ikofi” aka ya mvugo yateye, ni abahanga bari aba “cadres” muri za NGOs, aba “agents” bafashaga ba mpatsibihugu kuyogoza igihugu cyabo…
Aba barimo bahunga kandi bafite ubunararibonye mu ibigendanye n’Iterabwoba, ya turufu irishwa n’Inkotanyi mu minsi ya none. Twibutse ko abafite aho bahurira n’Iterabwoba, bakunze kuba abanywanyi b’Inkotanyi, ugasanga abanzwe mu bihugu runaka, Inkotanyi zo zibakirana yombi, bakaza bagafatanya ubushabatsi muri iyi ngeri nshya y’ubushabitsi idasobanukiwe na benshi, naho ibindi bihugu biyoborwa n’abagaragu ba rubanda, bikayitinya nk’ingeri y’ubushabitsi bw’umwanda, bwazakururira ibihugu byabo ingaruka mbi cyane, zitaguranwa amagana y’ibihe biriho! Aba barimo bahunga, kandi bakunze kurangwamo abakora ubushabitsi butemewe mu ruhando mpuzamahanga, burimo ubucuruza abantu, amahembe y’inzovu, amabuye y’agaciro avamo intwaro za kirimbuzi, ikwirakwiza ry’intwaro, intwaro, imitungo kamere yibwa mu bihugu by’Afrika birimo intambara cyangwa biyobowe n’ubutegetsi bw’abajura…
Inyungu z’Inkotanyi se zaba zitsitse he muri iyi “deal”?
Iyi “deal” hari akantu ije kongera mu mubano wa US n’u Rwanda utari umeze neza; n’ubwo bwose bitavuze ko hari iby’ikirenga cyane. Gusa ibi Inkotanyi ntibizabuza umusaruro zibibyaza, nko kwigira “bajeyi”, nka birya tuzimenyereyeho ngo niba mutwangiye ibi, natwe turava aho twacungaga amahoro! Nta gitangaje wumvise mu bihe biza zirimo ziraza i Nyanza, ngo niba ibi n’ibi byanzwe, za mpunzi za Afganistan babikiye US barebe ahandi bazerekeza, mu gihe ibihugu byinshi bizitinya nk’agapfunyika ka kabutindi! Icyakora ubusanzwe mu bindi bihugu, ubushabitsi bw’impunzi ni umusanzu uboneka mu iterambere nk’uko tubyisomera ku rubuga rwa observer.ug no ku rubuga rwa BBC.com.
Inyungu z’Inkotanyi na none ukwinjiza agatubutse, ko gucumbikira aba bantu, badasanzwe. N’ubwo iyo ushyize amagambo akomatanye ya “hotel” na “Rwanda”, muri moteri y’ubushakiro bw’ingingo ya “google”, wahita wibonera inkuru z’”intwari ya filimu ‘Hotel Rwanda’”, icunagurizwa mu nkiko z’ubutabera macuri mu Rwanda; mu gihugu cya Uganda mu minsi ya none ho si uko! Wahita wisomera nk’aha , ko izi mpunzi zizatuzwa mu mahoteri y’inyenyeri eshanu, aho buri umwe agendaho ku buryamo bwa buri munsi amadolari y’Amerika ari hagati ya 200 na 500, washyiraho ibindi akenera ku munsi, ugasanga aratakazwaho akabakaba cyangwa arengaho ku madolari y’Amerika 1000 ku munsi! Aya yose akaba agomba kwishyurwa na US, ku bwumvikane n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi!
Aha ntidushyizeho izindi nyungu zo muri “logistics” harimo kuzivuza, kuzitembereza, ingendo, umutekano, abasemuzi, abaguides, abarimu n’ibindi bigenerwa impunzi zo kuri uru rwego…. Izi nyungu ntizari mbi ku gihugu nk’u Rwanda, nyamara iyo wibutse ba nyir’amahoteri azahabwa iki kiraka ari abantu bamwe kandi babarirwa ku ntoki, maze n’imisoro ibakomotseho, ikagirira akamaro abahawe umugisha wo gukama ku byiza by’igihugu babarirwa ku mubare wa ntawo, usanga nta nyungu kuri rubanda giseseka!
Nk’uko twabivuze haruguru izi si impunzi zisanzwe, ni abaherwe n’abari bakomeye mu gihugu, bazakenera “servisi” nyinshi mu gihugu zirimo amashuri, imyidagaduro mu bibuga n’amahoteli ahenze, ibibanza byo gukoreramo business, kubaka amazu ya business, ishoramali aho bahungiye… Nk’uko twabivuze na none inyungu za Leta y’Inkotanyi, zikazaba umurengera hagezweho bwa “Ubushabitsi bwo mu mwijima” bumenyerewe n’abantu bo mu bihugu byagize ibibazo nka biriya, birimo iterabwoba, intambara, umutungo kamere mujurano, ibiyobyabwenge, icuruzabantu (abacakara b’imirimo n’ab’igitsina), icuruza ry’imyanya y’abantu bishwe ku mpanuka ziteguwe (accidents scientifiques)… Ubucuruzi nk’ubu bukaba busanzwe buryohera Leta y’Inkotanyi, igiye kubona abafatanyabikorwa n’abashoramali beza!
Harimo n’imigambi ikomeye, yo kwimurira ibikorwa byari ku rwego ruhambaye mu gihugu, bikaza gukorera mu Rwanda, nk’uko tubyisomera ku rubuga rwa Radio Ijwi ry’Amerika. Iri shuri rizimurirwa mu Rwanda, rifite imiterere yihariye, mu gihugu nka Afganistani rishobora kuba abaryigagamo, uretse no kuba abakomoka mu nda y’ingoma, bari bafitiwe na gahunda zikomeye cyane, zaba zifite aho zihuriye na politiki y’ubutegetsi bwari muri Afghanistani. Uku ni nako izi mpunzi zari mu nda y’ingoma, zizimura ibikorwa bindi bimwe na bimwe birimo n’ibibyara inyungu, zaba iz’ubushabitsi bwemewe n’ubushabitsi bwo mu mwijima twasobanuye haruguru.
Ingaruka zizasharirira Abanyarwanda rubanda giseseka zikazaboneka zite, mu Rwanda ruyobowe gikotanyi?
Aba bantu US ibikije mu bihugu bimwe na bimwe, ngo mu gihe igitunganya iby’amategeko agenga abimukira yakanitswe na TRUMP, nta gihamya ko bizorohera ubutegetsi bwa BIDEN kubihindura; na cyane ko Abanyamerika nabo basa n’abarambiwe abimukira. Na nkanswe abateruwe kuriya. Ikindi US gishobora kubona inyungu, mu kurekera aba bimukira mu bihugu kibabikijemo, kugira ngo bizacyorohere kubifashisha gishyira igitutu ku butegetsi bw’Abatalibani, cyakangisha ko kizabafasha kwisuganya bakaza kubudurumbanya, na cyane ko hari intara zimwe na zimwe zigifitwe n’ingabo z’ubutegetsi buri guhungishwa, zitaragwa mu maboko y’Abatalibani. Aba rero baramutse babaye igihugu mu kindi, bazaba abanyamaboko, maze ukubajugunya mu Rwanda kwabo, kugasa na birya byo kwirukana uruganda rw’amashanyarazi-kirimbuzi “nuclear” mu bihugu bimwe, kubera gutinya ibara ryayakomokaho, bakaza kuyatwerera Abanyarwanda, ngo bo baziyîîmbire!
Abafugani ni abantu bateye ukwabo, cyane cyane iyo hari igitumye bagirana amakimbirane n’ingoma y’ubutegetsi bw’igihugu giciye bugufi nk’u Rwanda! Abantu bamenye inkuru z’ukuntu Prezida Laurent Desire KABIRA wa RDC yishwe ku mupango w’Inkotanyi, nyamara harimo n’akaboko k’Abarabu, kubw’umujinya w’amasezerano yabo KABILA yari yarateshutseho! Impinduramatwara yagejeje MUSEVENI ku butegetsi nayo, yagizwemo uruhare n’Abahindi bari bafitiye umujinya Idi Amini wari warabirukanye, na Obote babonaga ko adafite ingufu za politiki, zabaha ukwishyira bakizana, kandi bifuza ubutegetsi bafitemo uruhare! Aba barabu baje bavuye mu gihugu ari ibihangange, bashobora kuzakoma mu nkokora ikivi cy’impinduramatwara Abanyarwanda bari batwaje. Ibi bikaba byashoboka mu gushyigikira byimazeyo ingoma ya KAGAME bibonamo, cyangwa se mukuba bagira uruhare mu kwikiza KAGAME, bakimika indi ngoma igoye irimo abari ibyegera bya KAGAME.
Nk’uko bimenyerewe kandi, aba bashoramali benshi kandi bashya si umugisha kuri rubanda giseseka. Ni ukumeneshwa nta ngurane, ni ukononerwa “businesses” ngo zibise abashoramari banini, ni umurengwe, ni akato mu gihugu cyawe, ni amakuba, ni ubutindi-gasani…
Nagiye muri FPR atari uko nyikunda nagiraga ngo nkunde mbeho||Umuntu utinze kubutegetsi ararambirana
Roger Rusesabagina arasaba U Bubiligi gukora ibihagije bugatabara Se.
Yanditswe na Albert Mushabizi
Ejo kuwa 25 Kanama 2021 Umuryango w’Umunyapolitiki Paul RUSESABAGINA, ufatanyije n’Umwunganizi we mu iby’amategeko Umubiligi Vincent LURQUIN, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ; bamagana icyemezo cyo kwirukana Vincent LURQUIN mu Rwanda. Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rumurega ko yagerageje gukorera umwuga we mu Rwanda, atabifitiye uburenganzira.
Umunyamakuru wa Radiyo Ijwi ry’Amerika Tim ISHIMWE, yagiranye ikiganiro na Roger RUSESABAGINA, umuhungu wa Paul RUSESABAGINA, mu ijwi ry’umuryango Roger yasobanuye neza uko Vincent LURQUIN, Umunyamategeko w’Umubiligi wunganira umubyeyi we Paul RUSESABAGINA akomeje gusiragizwa ku mpamvu z’agahimano. Aka gahimano inzego zitandukanye za Leta ya Kigali zikaba zigahurizaho mu buryo buri nk’akagambane cyangwa se umuco uziranga zose muri rusange!
Roger kandi yaninubiye ko Leta y’u Rwanda, yaba ishyira iterabwoba kuri Leta y’u Bubiligi, bigatuma u Bubiligi bugenda biguruntege, mu gufasha umuturage wabwo nk’inshingano za Leta, bumuvuganira kandi bukurikirana niba koko ahabwa ubutabera bukwiye, mu rubanza aburanamo ibyaha birimo n’icy’iterabwoba. Kuri iyi ngingo, Roger ntiyaretse no kwerekana ko hari ibyo u Bubiligi bukorera u Rwanda, mu mikoranire igendanye n’ubutabera, nyamara byagera ku Rwanda, rukica nkana ibyo narwo rwakagombye kugerera u Bubiligi mu kebo.
Mu gusobanura iyi ngingo, yo kuba u Rwanda rutagerera u Bubiligi mu kebo burugereramo, yatanze ingero z’uko Abanyamategeko bo mu Rwanda, bajya kuburana imanza mu Bubiligi, bikaborohera kubera ko hasanzwe hariho imikoranire yemewe. Nyamara Abanyamategeko bo mu Bubiligi, baza gukorera mu Rwanda bakananizwa, bakorerwa ibigaragara nk’agahimano. Yibukije ko mu rubanza Leta y’u Rwanda yarezemo umubyeyi we Paul RUSESABAGINA, yatunganyirijwe byose mu buryo bukwiriye mu Bubiligi.
Asobanura iby’agahimano, yatanze urugero ku ibyakorewe Vincent LURQUIN uherutse kwirukanwa ku butaka bw’u Rwanda, ashinjwa ko yarenze ku mategeko, akajya mu rukiko kunganira Paul RUSESABAGINA, kandi nta burenganzira abifitiye. Yasobanuye ko Vincent yasobanuriye neza ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka, icyo agiye gukora mu Rwanda, ubwo yakaka visa, agatsinda rukaba rutari n’urugendo rwe rwa mbere, agiye muri ako kazi. Yanongeyeho ko Batonnier wo mu Bubiligi yandikiye Batonnier KAVARUGANDA, ukuriye urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, amumenyesha iby’urugendo rwa Vincent, n’ikimujyanye, nyamara igitangaje kikaba ari uko uwo Batonnier KAVARUGANDA no kumubona mu Rwanda byagoranye, bisa nk’aho yiburishije, bya ka gahimano nyine. Ibi byo kwiburisha kwa Batonnier wo mu Rwanda, akaba yarabigize no ku nshuro ya mbere y’urugendo rwa Vincent mu Rwanda, dore ko ubu bwari ubwa kabiri.
Roger kandi yibukije ko impamvu zari zijyanye Vincent RULQUIN, zitari n’urubanza umukiliya we aburanira i Kigali, ahubwo wari umubonano ushingiye ku rubanza amuburaniramo mu Bubiligi, mu rubanza rukiriho, Leta y’u Rwanda yarezemo RUSESABAGINA. Roger akaba akeka ko impamvu zarakaje u Rwanda, rukamwirukanira amaherere, zaba ari uko yari yagaragaye mu Kiganiro n’Abanyamakuru, cyabaye mu buryo bw’itumanaho rigezweho rya zoom akakigiramo uruhare, akiri mu Rwanda.
Ku kirego cy’uko Vincent LURQUIN, yashobora gukora umurimo we mu Rwanda, ari uko abanje kwaka kuba umunyamuryango w’urugaga rw’Abavoka bo mu Rwanda ;Roger akaba yasobanuye ko nta shingiro gifite, kubera ko imikoranire y’ibihugu byombi mu ibigendanye n’ubutabera, itamurutse kandi ikaba yemerera n’Abanyamategeko bo mu Rwanda, gukora akazi kabo mu Bubiligi batagombye guca muri izo nzira ziziguye. Aha rero akaba yongeye kwinubira kandi yibaza impamvu, akebo kagererwamo u Rwanda mu Bubiligi, u Rwanda narwo rutakagereramo u Bubiligi iwarwo.
Roger yagaragaje ko umuryango ubabajwe no kuba Batonnier wo mu Rwanda ashobora kugira imyitwarire yo gukerensa umunyamategeko w’umubiligi, yerekanye kandi ko banababajwe n’uburyo bw’ingendo za Vincent bupfushwa ubusa, ku mpamvu z’agahimano. Yerekanye ko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi, ikunze kugira amakuru yaka mu Rwanda, ku bigendanye n’urubanza rwa RUSESABAGINA ntihabwe ibisubizo ;mu gihe amakuru u Rwanda rukeneye ku Bubiligi ku bigendanye n’ubutabera, ahita aboneka ako kanya. Roger akaba yarangije agira inama u Bubiligi nk’igihugu, ko bukwiriye kwihagararaho, ntibuterwe ubwoba n’u Rwanda, kubera ko ubutwererane ari magirirane, bukaba budakwiriye kugenda umujyo umwe. Yibukije ko ibyo by’amananiza n’agahimano inzego za Leta y’u Rwanda zikomeza kugaragaza, atari byo bizabaca intege ;ko bakenyereye guharanira ubutabera bw’umubyeyi wabo ku kibi n’icyiza!
Kugira ingabo mu kindi gihugu ari wowe wiyishyurira nta handi ndabibona: Dr Kayumba
Rashid ati:”Umuvumo wo kuyobora u Rwanda”Umukoro ku bana ba Perezida Kagame
Urukiko rw’Ubujurire Rwategetse ko Aimable Karasira Afungwa by’Agateganyo
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Rwanda rwanze ubujurire bwa Bwana Aimable Karasira Uzaramba rutegeka ko akomeza gufungwa by’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi. Gusa uregwa we yarangije gutangaza ko atiteguye gukomeza kuburana urubanza rwe. Araregwa ibyaha byo guha ishingiro jenoside yakorewe abatusti ndetse no kuyihakana. Avuga ko byose bishingiye ku mpamvu za Politiki.
Bwana Aimable Karasira Uzaramba ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bine byo guha ishingiro no guhakana jenoside yakorewe abatutsi, gukurura amacakubiri mu Banyarwanda no kudasobanura inkomoko y’umutungo we. Ni ibyaha byinshi bikomoka ku magambo yakunze gucisha ku mbuga nkoranyamabaga cyane ku muyoboro wa YouTube.
Nyir’ubwite avuga ko nk’umututsi warokotse jenoside atarota ayihakana cyangwa ngo ayihe ishingiro. Avuga ko azira akarengane gaturuka ku kutarya umunwa mu kuvuga ko ababyeyi n’abandi bavandimwe be bishwe n’abari abarwanyi b’Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Anenga bikomeye imigenzereze y’ubutegetsi buriho avuga ko butitaye kuri rubanda rugufi.
Avuga ko muri we yemeranya n’umutimanama ko ari imfungwa ya politiki kandi ko yumva azakomeza kubizizwa. Mu bujurire bwe Karasira avuga ko asanga mu Rwanda nta butabera buhari ahubwo mu magambo ye abwita “Ubutareba” agashimangira ko azakomeza kubivuga atyo.
Umucamanza avuga ko Karasira akekwaho ibyaha by’ubugome n’ubwo avuga ko yabiterwaga n’agahinda gakabije. Ashingiye ku ngingo z’amategeko zireba imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, umucamanza yibutsa ko impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho ibyaha ari ibyagezweho bihagije mu iperereza bituma bakeka ko ukurikiranywe ashobora kuba yarakoze ibyaha. Yemeje ko kuri Karasira hari ibyagezweho bihagije bituma akekwaho ibyo ubushinjacyaha bumurega.
Avuga ko hashingiwe ku buremere ibyaha akekwaho yabikoranye no kuba aramutse afunguwe by’agateganyo yakomeza kubikwirakwiza muri rubanda; na cyane ko aburana avuga ko ari imfungwa ya politiki ari ngombwa ko akomeza gufungwa by’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi.
Nyuma y’iryo sesengura umucamanza Dativa Mukamana yategetse ko icyemezo cyafashwe ku rwego rwa mbere gihama uko kiri. Yemeje ko Karasira akomeza gufungwa by’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi.
Ni mu gihe Bwana Aimable Karasira we mu iburanisha riheruka yari yahamagaje telefone ya gereza ya Nyarugenge afungiwemo, abwira Ijwi ry’Amerika atazaburana urubanza mu mizi. Arabifata nk’aho kuburana uru rubanza byaba ari icyo yita “Guta igihe”.
VOA
Ni gute ukoropa mu kigo cya Leta umuhemba kuruta mwarimu, ukavuga ko ubukungu bushingiye ku bumenyi?
Isano hagati ya Rusesabagina Paul na Paul Kagame Paul|| ibitero bagabye
Paul Kagame mu Budage
Yanditswe na Arnold Gakuba
Amakuru atangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda n’abahagarariye u Budage mu Rwanda aremeza ko uyu munsi tariki ya 26 Kanama 2021, perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasesekaye i Berilini mu Budage, aho yitabiriye inama y’ishoramari ihuza ibihugu 20 bikize ku Isi n’ibihugu bya Afrika “G20 Compact with Africa” (CwA) yatumijwe n’umukuru w’U Budage, Angela Merkel.
President Kagame has arrived in Berlin, Germany where he will join Heads of State from various African countries for the #G20 Compact with Africa #CwA Summit hosted by German Chancellor Angela Merkel. G20 CwA was launched in 2017 to promote private investment in Africa.
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) August 26, 2021
Iyi nama yatangiye uyu munsi ku wa 26 Kanama 2021, yitabiriwe n’abayobozi bamwe b’ibihugu by’Afurika, ab’ibihugu 20 bikize ku isi (G20), abashoramari batandukanye, abacuruzi ndetse n’abafatanyabikorwa.
Hateganiijwe ko abakuru b’ibihugu bayitabiriye bazahura n’abashoramari ariko kandi n’abakuru b’ibihugu ubwabo bakazagirana ibiganiro byihariye.
Bimwe mu bizitabwaho harimo kunoza ubucuruzi no guteza imbere ishoramari ku Mugabane w’Afurika.
Twibutse ko iyi nama iheruka kuba muri 2019, aho Perezida Paul Kagame wari yayitabiriye yakanguriye abashoramari batandukanye gushora imari mu Rwanda ku buryo bw’umwihariko no muri Afrika muri rusange, aho yavuze ko umugabane wa Afrika uberanye n’ishoramari ry’ibihugu by’Iburengerazuba.
Iyi nama yatangijwe muri 2017 ikaba ihuje ibihugu 20 bikize ku isi n’ibihugu byo ku mugabane w’Afrika, imaze kwitabirwa n’ibihugu 12 by’Afurika ari byo Benin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopie, Ghana, Guinea, Maroc, Rwanda, Sénégal, Togo na Tunisie.
Wishing a safe & successful journey to H.E. @PaulKagame and his delegation who accepted Chancellor Angela Merkel's invitation to take part in the G20 Compact with Africa conference this week@RwandaMFA @GermanyInAfrica @GERonAfrica #RwOT #CwA @BMZ_Bund @BMWi_Bund @GermanyDiplo pic.twitter.com/9bMPYNElDR
— German Embassy Kigali (@GermanyinRwanda) August 26, 2021
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Thomas Kurz yashimiye Perezida Kagame kuba yaremeye ubutumire bw’umukuru w’u Budage, Angela Merkel akitabira riya nama.
Je me réjouis de l’entretien que j’ai eu ce jour, à Berlin, avec mon frère le Président @PaulKagame. Nous avons discuté de questions d’intérêt commun, dont notamment la production de vaccins anti #Covid en Afrique. pic.twitter.com/3UQeNJSEEX
— Macky Sall (@Macky_Sall) August 26, 2021
Nk’uko yabitangaje ku rubuga rwe rwa twitter, Perezida wa Senegal Macky Sall nawe witabiriye iyo nama, kuri uyu mugoroba wo ku wa kane tariki ya 26 Kanama 2021 yatangaje ko yagiranye umubonano Perezida Kagame, avuga ko baganiriye ku bijyanye n’inyugu ibihugu byabo bihuriyeho zirimo ibyo gukora inkingo za Covid-19 muri Afrika.
This evening in Berlin, President Kagame met with Sabine Dall’Omo, CEO of Siemens South Africa @SiemensAfrica, Werner Hoyer, President of the European Investment Bank @EIB, and Holm Heller, Chairman of the kENUP Foundation.
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) August 26, 2021
Uru rugendo ruje nyuma y’igihe kinini Perezida Kagame atitabira manama menshi mpuzamahanga uretse iyo aherutsemo i Paris mu Bufaransa mu kwezi ka Gicurasi uyu mwaka.
Ku bijyanye n’ishoramari n’ubucuruzi twavuga ko Perezida Kagame afite mu ntoki ze isoko rinini ryakurura abashoramari dore ko ingabo yohereje mu bihugu nka Mozambique na Centrafrique zafatwa nk’ikimenyetso cyo kwizeza umutekano abashoramari bashaka gushora imari muri ibyo bihugu bisa nk’ibigiye gusimbura Congo mu micangire y’amakarita ya Perezida Kagame. Kuri abo bashoramari bashaka gukorera muri ibyo bihugu ku buryo bwizewe bikaba byabasaba kubanza guhabwa umugisha na Perezida Kagame.
Mu gihe Perezida Kagame yarimo atakaza ingufu mu ruhando mpazamahanga kubera ikibazo cya Rusesabagina, ababikurikiranira hafi bemeza ko intambara yo muri Mozambique, ingabo yohereje muri Centrafrica, inganda zikora inkingo za Covid-19 ziteganywa gushyirwa mu Rwanda, no kwakira impunzi ibihugu byateye imbere bidashaka zirimo iziri kuva muri Afghanistan ubu, bishobora gusubiza Perezida Kagame icyizere yari atangiye gutakaza ku buryo byamutera gukaza ingoyi azirikishije abanyarwanda ndetse mu gihe amahanga amukeneye ntabe yanatinya kwigiriza nkana kuri Paul Rusesabagina amukatira igihano kiremereye ubundi atari gutinyuka kumuha kubera igitutu cy’amahanga.
Ingabo z’u Rwanda ntizorohewe muri Mozambique
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Nyuma y’icyumweru kimwe gusa u Rwanda rutangiye kwigamba intsinzi yo guhashya abarwanyi bari barigaruriye intara ya Cabo Delgado muri Mozambique, ibintu byose byatangiye guhinduka, aho urugamba nyarwo rutangiriye, ingabo z’u Rwanda nizo zatangiye kuyabangira ingata, ari nako zihatakariza abarwanyi.
Mu minsi itatu ikurikiranye, ku cyumweru tariki ya 22/08, kuwa mbere tariki ya 23/08 no kuwa kabiri tariki ya 24/08, ingabo z’u Rwanda, zinakunze kugenda zonyine zitari kumwe n’iza Mozambique, zagiye zigwa mu mitego (Ambush) y’abarwanyi b’inkorokoro mu kumasha badahusha (Snipers), bazirasaho zirashwiragira. Bamwe mu basirikare kabuhariwe b’u Rwanda (Special Forces) barahaguye, abandi barakomereka.
Amakuru twamenye bucece (kuko aba yagizwe ibanga rikomeye i Kigali, kuko aba yiswe amakuru y’ibanga ry’umutekano w’igihugu), ni uko hari abasirikare 8 bacyuwe bapfuye, ngo bashyingurwe mu gihugu cyabo (Rwanda), mu gihe hari abandi 5 baguye muri Mozambique ubwo bari bagikorerwa ubuvuzi bw’ibanze, nyuma yo gukomerekera ku rugamba, barashwe na ba mudahusha bihisha mu mashami y’ibiti no mu bihuru byiherereye ku misozi. Usibye aba 8 bamenyekanye, n’aba 5 bazwi baguye muri Mozambique bavurwa, haravugwa kandi inkomere zindi zigikomeje kwitabwaho, zaba izikiri muri Mozambqiue, cyangwa se izamaze kugezwa i Kigali mu Rwanda ngo zibagwe amagufa.
Mu nkomere n’abamugariye ku rugamba, si bose barashwe na ba Mudahusha b’inyeshyamba, ahubwo harimo umubare munini w’abaturikanywe n’ibisasu bitegwa mu butaka (Land mines / Mines antipersonnels). Nubwo ibi bisasu bitakemewe ku rwego mpuzamahanga, hirya no hino ku Isi inyeshyamba zirabikoresha, kuko bihendutse, kandi bikaba bizifasha mu mirwano mu gihe ingabo z’ama Leta ziba zitemerewe mu kubyifashishamo.
Izi mine zitegwa mu butaka, zihenduka kubera impamvu ebyiri, iya mbere ni ukuba zitemewe gukoreshwa, bityo zikagurwa gusa n’abatagengwa n’aya mategeko (Inyeshyamba), iya kabiri ni uko zitabona isoko ryagutse, ibi nabyo bigaterwa no kuba za Leta z’ibihugu zitakizigura nk’uko byahoze mu myaka 30 ishize zikemewe, dore ko ibi bisasu bitegwa mu butaka byabuzanyijwe kongera gukoreshwa, kuva ku itariki ya 18/09/1997. Ibihugu byemeye kubahiriza amsezerano yo kudakoresha ukundi mine zitegwa mu butaka, ni 162 birimo u Rwanda, Mozambique, n’ibindi byose bigize Umuryango wa SADC wiyemeje kohereza ingabo muri Mozambique (Angola, Botswana, Comoros, Democratic Republic of Congo, Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, Mauritius, Namibia, Seychelles, South Africa, Tanzania, Zambia and Zimbabwe.).
Ibisasu biturikana abantu bikomeje gutegwa n’izi nyeshyamba muri Mozambique, byakomye mu nkokora ingabo z’u Rwanda aho byaziturikanaga umusubirizo mu cyumweru gishize, hagati y’itariki ya 15 n’iya 20 Kanama 2021, ubwo u Rwanda rwarwanaga inkundura mu rugamba rugana ahitwa Mbau, mu birometero bikabakaba 50 umuntu avuye Mocimboa da Praia, ariko kuhigamba intsinzi nk’iyo baririmbaga i Macimboa da Praia bikaba bitarabakundiye, kuko u Rwanda rwari rwahatakarije benshi, mu kurwana n’inyeshyamba zitigaragaza. Abenshi mu baguye ku rugamba ni abari bahagurukiye i Mueda, bakanyura mu mashyamba atarimo inzira nyabagendwa nyinshi.
Inyeshyamba zatangiye gutega mine nyuma y’aho u Rwanda rukoresheje za kajugujugu na za drones mu kumenya aho positions zabo ziri. Usibye gukoresha ibisasu bitegwa mu butaka bikanaturikana imodoka, inyeshyamba zinatema ibiti by’inganzamarumbo, zikabishyira mu nzira ngo zikerereze urugamba.
Urugamba rukomereye ingabo z’u Rwanda muri iyi minsi zikaba zidatera agatambwe, ni urugana ahitwa Siri I na Siri II, hisuganirije intagondwa nyinshi.