Paul Kagame n’agatsiko ke biyambitse uruhu rw’intama ari ibirura biba ubutegetsi ku ngufu mu mivu y’amaraso n’imibirogo, ikinyoma gihabwa intebe imyaka ibaye mirongo itatu. Aho ageze hose ahabwa amashyi n’impundu yagombye guhabwa induru agaterwa amabuye. Ibyo biterwa n’iyica rubuzo n’agashinyaguro akorera abo yiyemeje kwica, gutindahaza abatavuga rumwe na we, iterabwoba no kwicisha inzara abaturage. Abambari be bariye bahaze ndetse bashyiraho umuhini, bakaroronjokwa ngo komeza utwiyoborere Ntwari wadukuye aharenga. Gusobanukirwa guterwa n’urwego rw’imyumvire ya buri muntu. Uwariye aseka uwaburaye. Agatsiko ka bamwe ntikazemera na rimwe amatora asesuye, ngo umuntu yishyire yizane mu matora adafifitse. Gufata ubutegetsi ni ukubugumana!
Abaturage bagiye kurimbuka bibagirwa amateka yabo. Amateka ni cyo gishyitsi kivumbuka ya mibereho bose basangiye kandi buri wese azarahuraho isomo rye yihariye rizaba ikindi gishyitsi cy’inganzamarumbu bitewe na ya myumvire ya buri wese. Aha, ikigaragara kandi tutagomba gutindaho ni uko uwo mutwe w’Inkotanyi utaje uje kubana n’abandi ngo bareshye nawo. Oya! Kuko Paul Kagame yabwiye abantu mu mwaka wa 2003 ati: “Twiyubakiye inzu nta muntu n’umwe tazayugamisha mo, ntibishoboka, ntibishoboka.” Byongeye kandi mu mwaka wa 2015, hakozwe itora rya kamparampaka ryamugize “Ntayegayezwa” rimuha uburenganzira bwo kuguma ku butegetsi. Ajya kubufata ku ngufu ntawe yasabye uburenganzira. Agomba kwigira nyoninyinshi ngo ni abaturage babinsabye kandi ntacyo yabima. Nyamara kandi n’uburozi yabubaha kuko yumva yakwica abantu bose bavutse mbere ye. Impamvu ni uko atinya ko baje kumunyomoza ku mateka. Ayo Inkotanyi zavuze ni ibinyoma! Ziyacurikiranya nkana hagamijwe ubujura n’uburiganya.
Mu matora ya 2003, umugabo wiyamamaje ku giti cye Théoneste Niyitegeka atarigeze ava mu gihugu, Inkotanyi zafashe igihugu Bwana Niyitegeka ari mu bitaro i Kabgayi avura indembe n’inkomere z’intambara; aguma mu bitaro avura kugeza mu mwaka wa 2003. Aza gushaka gufata ubutegetsi yitwaje amatora na demokarasi. FPR ishaka kwerekana ko demokarasi yitwaje itera mu ukwakira 1990 bitari indirimbo gusa. Yemerera abantu kurema imitwe ya politiki abandi bakiyamamaza ku giti cyabo. Ubwo abashyizeho Inkotanyi na Paul Kagame boherezaga nyakwigendera Twagirmungu Faustin ngo aze kwiyamamaza, Kigali yaramwemereye. Ageze i Kigali yasanze abarwanashyaka bayobowe na Célestin Kabanda bashyira umukono ku itegeko rizagenga ishyaka ryabo Alliance démocratie équité progrès, ADEP Mizero, bemera kureka akiyamamaza wenyine batamuvundiye, bemera no kumwamamaza. Ishyaka ADEP Mizero ryimwa uburenganzira bwo gukora ku mugaragaro, ubutegetsi buti ni MDR nsansansa. Ni birebire;bati, ntawarubara! Amatora arangiye, abamwamamaje Faustin Twagiramungu batoraguzwa uruhindu barafugwa.
Abanyeshuli bayagizemo urwo ruhare bimwa impamyabumenyi zabo kandi barazitsindiye. Paul Kagame ati: mwese muvuge muvuye aho! Ubutegetsi ni ubwa njye naraburwaniye mbwiciraho bene wanyu. Ntimuzongere gutekereza mubutekereza. Ubu, imyaka irenga 15, Dr Niyitegeka aboreye mu gihome! Bamuhimbiye ibyaha. Ni yo mpamvu Madamu Ingabire Victoire Umuhoza bamufunze. Magingo aya bagira bati iyi nkozi y’ibibi ntimuyemerere kwiyamamaza itazadutsinda cyane cyane ko gukora nk’ ibyo bakoreye Bwana Twagiramungu na bo ubwabo bitabahesha ishema. Bityo bahitamu kumukumira.
Ni ngombwa ko Paul Kagame agira abantu bamuherekeza kugira ngo muri rya tora byitwe ko hiyamamaje umuntu urenze umwe. Byitirirwe demokarasi. Ntacyo batinya nta n’icyo bubaha. Uyo Filipo Mpayimana abayeho neza kubera leta ya Paul Kagame imumenyera inda igihe iyo na we agize icyo ayimalira mu bijyanye n’ishusho ubutegetsi bwerekana hanze mu mahanga. Muri make Bwana Mpayimana n’Ishyaka rye ashobora kuba arimo wenyine ni ibikoresho bya Kigali na Paul Kagame. Ni agakingirizo ko mu matora. Naho Bwana Habineza Frank, nk’uko na we ubwe bwite atabonera ibisobanuro bifatika uko yahunze yitwaje umugore n’abana bose mu ivalisi ni na ko atasobanura ukuntu ubihungiro bwe bwamaze imyaka 2 gusa mu mwaka wa 3, nk’aho yagiye mu rugendo shuli agahunguka ahawe n’igihembo cya demokarasi. Aliko iyo urebeye hafi usanga Bwana Habineza yaragambaniye umusangirangendo we Rwisereka. Leta imaze kwivugana uwo yashakaga ifasha undi guhunga agira ngo iwabo wa nyakwigendera batarabukwa. Imigilire ya Frank Habineza yuzuye ibinyoma birenze ukwemera. Ahungutse na bwo yongera guhabwa undi mudari! Impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro ngo ishingiye ku ruhare yagize mu guharanira demokarasi n’uburenganzira bwa muntu! Ibi byose yabikoze he? Yabikoreye bande? Ryari? Ntaho. Hagati ya leta y’u Rwanda na Bethel College yo muri Indiana, Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Uwo Perezida Paul Kagame yagize ati: “Ibyo nashatse kugeraho byose nabigezeho, hatanzwe ibitambo byinshi yego. Ariko abanyarwanda bagomba kumva ko kugira ngo twiyubakire igihugu byari ngombwa ko tugira ibyo dusenya. Ushaka kubaka inzu wese asiza ikibanza, agacukura umusingi mu butaka bukomeye.” Ni muri urwo rwego rw’abo banyarwanda, aba bagabo bombi: Habineza Frank na Mpayimana Philippe, biyamamazanya na Paul Kagame bahabwa n’agahimbazamusyi, ubuzima bugakomeza. Bo basabwa ubwitonzi no kutagira ibyo basasa! Ng’ayo ng’uko. Amatora yose akoreshwa na leta ya Kigali aba ari amwe dukurikije intego zayo: gutsindagira ikinyoma kigejeje Inkotanyi aho zigeze no gukumira inkonkobotsi yose yashaka kwegera no guhungabanya ubwo butegetsi bwabo. Kuburwanya wivuye inyuma bisaba kurandurana n’imizi icyo kinyoma magingo ayo gitangiye kuba inganzamarumbu.
Umwanditsi w’inkuru
UWASE
The post Agatsiko k’i Kigali na demokarasi. appeared first on Umunyarwanda.