Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10383

AYA MASEZERANO AFITE AMAHIRWE ANGANA IKI?

$
0
0

Yandistwe na Jean Baptiste Nkuliyingoma

Ku buryo butunguranye tariki ya 30 Nyakanga 2024 i Luanda muri Angola ba Ministiri batatu, uw’u Rwanda, uwa RDC n’uwa Angola basinye amasezerano yo guhagarika imirwano hagati y’u Rwanda na RDC. Babyise agahenge kazatangira ejobundi tariki ya 4 Kanama 2024 saa sita z’ijoro. Iyo nkuru yakiriwe neza n’abayobozi b’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi n’ibindi wenda ntabashije kumenya.

Hari abavuga ko Leta y’u Rwanda iyo yemeye gusinya amasezerano ameze kuriya iba yemeye ku mugaragaro ibyo ihora ihakana y’uko nta ruhare ifite mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo kuko ngo ari ikibazo hagati y’abanyekongo. Bene izi mpaka ntabwo twakwirirwa tuzitindaho kuko tuzi neza ko u Rwanda rufite uruhare runini muri iriya ntambara kandi n’impamvu rwayishoje ntabwo ari ibanga.

Igikomeye abantu bakwiye kwibazaho ni agaciro k’ariya masezerano atari n’aya mbere yagiye ashyirwaho umukono kandi ntiyigere yubahirizwa. Ese ubu hari amahirwe angana iki y’uko ariya yo yakubahirizwa?

INTAMBARA IMAZE GUTWARA BYINSHI

Iriya ntambara imaze imyaka ibiri n’igice. Birumvikana yatwaye byinshi cyane ku mpande zombi zirwana. Kagame ayishoza yari yizeye ko Perezida Felix Antoine Tshisekedi wari ukijya ku butegetsi kandi mu buryo bw’amanyanga yakozwe na Kabila atazashyigikirwa bihagije kugirango abashe kuyirwana. Yizeraga ko abarwanya Tshisekedi bazamutera inkunga byanashoboka igihugu bakagicamo imirwi vuba na bwangu (balkanisation). Ibyo bintu ntabwo byakunze. Ahubwo intambara yahaye Tshisekedi isura y’umuntu ukunda igihugu cye kandi urwanya abasahuzi (patriote).

Insinzi yagize mu matora aheruka ntabwo ishidikanywaho n’ubwo amatora yabayemo ibibazo. Nta muntu ushidikanya ku nsinzi ye. Ikindi gikomeye ku ruhande rwa Kongo nuko hafi abanyekongo bose bumvise ko batewe n’igihugu cy’u Rwanda.

Ibyo bikaba byarabwiwe isi yose ku buryo inyeshyamba za M23 zitazwi. Mu buryo bwa diplomatie ziriya nyeshyamba zaratsinzwe. Ibyo bifite ingaruka ku Rwanda rugaragara nka gashozantambara kandi nyamara rukenera no gufashwa.

KAGAME AMAZE KURAMBIRANA KANDI N’AMIKORO ARIMO GUKENDERA.

Nyuma y’amatora yabaye tariki ya 15 Nyakanga 2024 akarangira Kagame abonye amahwi 99,18% ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubwongereza, ubufaransa n’ububiligi ntabwo byamwoherereje ubutumwa bwo kumushimira. Bivuze ko insinzi ye nta gaciro buyiha. Kandi ubukungu bwifashe nabi. Ifaranga ry’u Rwanda ryagabanutseho 50% kuva intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo itangiye kugeza ubu. Idolari ryavunjaga amanyarwanda 1000 ubu riri hafi ku 1500.

Umuntu ashobora gutekereza ko ubushobozi bw’u Rwanda kugirango rukomeze iriya ntambara bushobora kuba bumaze gukendera kandi biriya bihugu bya Botswana na Congo Brazzaville byohereje télégrammes de félicitations rugikubita ntacyo bizamarira Kagame. Ikindi gikomeye ni ariya mafranga igihugu cy’ubwongereza bwamuhaga ngo yo kwakira abasaba ubuhungiro muri icyo gihugu yahagaritswe. Ibyo bikaba mu gihe Emmanuel Macron warumushyigikiye yabuze ingufu mu nteko ishinga amategeko haba mu gihugu cye haba no muri Union Européenne.

KAGAME AKENEYE GUSOHOKA MU NTAMBARA ARIKO ADASEBYE.

Ibi byose bishobora gutuma Kagame ahindura umuvuno agashaka uburyo iriya ntambara ayisohokamo ariko ntibizamworohera kuko kuva muri kongo nuguhara ahantu yubakiye ubukungu bwe n’ubw’abo bafatanije. Niho yakuraga ingufu zo gukomeza ubutegetsi bwe.

Havuzwe ko Kongo igiye gucyura FDLR. Iyi nayo ni imbogamizi muri aya masezerano kuko ntabwo Kagame yifuzaga ko ikibazo cya FDLR kirangira. Aracyafite ubushobozi bwo kuzashyiramo ibihato bikaba nka kumwe umudepite umwe wa CDR yahindutse impamvu zo kuburizamo amasezerano ya Arusha. Hari ibyo u Rwanda ruzasabwa kugirango FDLR ibashe kuva mu mashyamba ya Kongo itahe. Ibyo ntibizabura kuzamo bya bindi by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi Kagame amenyereye kwifashisha. Mu by’ukuri ariya masezerano kugirango agire icyo yageraho n’uko presha yakomeza kuba nyinshi.

Ikigaragara nuko Kagame nawe intambara imuvuna ariko kuyivamo neza ntibyoroshye.

The post AYA MASEZERANO AFITE AMAHIRWE ANGANA IKI? appeared first on Umunyarwanda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10383

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>