Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kanama 2024, habaye inkongi y’umuriro ikomeye mu nzu iherereye ahitwa Katwijk mu Buholandi, yatumye abantu bane bakomereka. Iyo nkongi yibasiye inzu yari ituwemo na Thérèse Dusabe, umubyeyi wa Victoire Ingabire Umuhoza, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda.
Inkongi yatangiye ahagana saa moya n’iminota 45 z’igitondo (07:45) mu gice cyo hasi cy’iyo nzu. Mu gihe gito, umuriro waje kuba mwinshi kandi ugorana kuwuzimya. Abashinzwe kuzimya inkongi bahise bahamagarwa ari benshi mu rwego rwo guhangana n’uyu muriro, mu gihe imodoka z’imbangukiragutabara n’indege za kajugujugu ebyiri zahise zoherezwa muri ako gace ngo zishobore gutabara abantu bakomeretse bikomeye.
Muri abo bantu bane bakomerekeye mu nkongi, harimo na Thérèse Dusabe ubwe, hamwe n’abandi bantu batatu bavugwa ko bari abashyitsi baturutse mu Bufaransa. Iyi nkongi yari ikomeye cyane ku buryo yangije cyane inyubako, kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyakuri yateye iyi nkongi.
Ubwo inkongi yabaga, umuyobozi w’agace ka Katwijk, Cornelis Visser, yaje kugera ahabereye inkongi maze agirana ibiganiro n’abaturage bo muri ako gace, anagaragaza ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyo nkongi niba ari impanuka cyangwa niba ari igikorwa kigambiriwe.
Iyi nkongi ibaye mu gihe umuryango wa Thérèse Dusabe wibasiwe n’itotezwa rikomeye kuva umukobwa we, Victoire Ingabire, yajya mu bikorwa bya politiki mu Rwanda, aho akomeje kumvikana anenga cyane gahunda z’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi n’imikorere ya Perezida Kagame. Abashyigikiye ubutegetsi bakomeje kwibasira umuryango we, cyane cyane bashinja Thérèse Dusabe uruhare muri Jenoside yo mu 1994, ibyo bikaba ari iturufu ikunze gukoreshwa na Leta y’u Rwanda mu gucecekesha abatavuga rumwe nayo bo mu bwoko bw’Abahutu.
N’ubwo iperereza rigikomeje, hari impungenge ku banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ko iyi nkongi ishobora kuba ifitanye isano n’ibikorwa byibasira umuryango wa Victoire Ingabire, cyane ko iki gikorwa cy’inkongi kibaye nyuma y’amatora yabaye mu Rwanda ku wa 15 Nyakanga 2024, aho Victoire Ingabire yangiwe kwiyamamaza ariko agakomeza gutanga ibitekerezo binenga ubutegetsi bwa FPR. Iyi nkongi irakomeje gukurikirwa n’amatsiko menshi cyane ku banyarwanda, cyane cyane abibaza niba ari impanuka cyangwa igikorwa cya politiki kigamije guhohotera umuryango wa Ingabire.
The post Inkongi y’Umuriro mu Buholandi: Inzu y’Umubyeyi wa Victoire Ingabire Yibasiwe appeared first on Umunyarwanda.