Itangazo rigenewe abanyamakuru
Nyuma y’ibyavugiwe mu nama ya Unity Club Intwararumuri yateraniye i Kigali tariki ya 16 Ugushyingo 2024, ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté démocratique, ISCID asbl) kirageza ku Banyarwanda no ku nshuti z’u Rwanda ubutumwa bukurikira:
1. Birababaje kubona uburyo FPR irimo gukataza mu mugambi wayo wo guhindura amateka y’igihugu cyacu hagamije kwerekana ko ingoma ya cyami yari ntamakemwa ndetse ngo ikaba yarashoboye kubumbatira ubumwe bw’abagize umuryango nyarwanda nta kurobanura amoko ku buryo gahunda yiswe “Ndumunyarwanda” aribyo yafatiraho ikitegererezo ndetse ayo mateka agoretse akigishwa urubyiruko ku buryo ahinduka inkingi ya mwamba igihugu kizakomeza kubakiraho politiki yacyo.
2. Birakwiye kwibutsa ko abazungu bagera mu Rwanda mu mpera y’ikinyejana cya 19 bahasanze ubutegetsi bwa cyami bwari mu maboko y’abantu bake kandi bo mu bwoko bumwe babucungaga mu buryo bw’ibanga rikomeye bitaga ubwiru. Abaturage benshi bari ku nkeke y’ubucakara bwitwaga ubuhake. Ubwo buhake bwavuyeho bisabwe n’umuryango w’abibumbye bitewe n’uko bwari buciye ukubiri n’amasezerano mpuzamahanga yo kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu yasinywe mu mwaka w‘1948. Nguko uko u Bubiligi bwari bwarahawe u Rwanda nk’indagizo bwategetse umwami Mutara Rudahigwa guca iteka rikuraho ubwo bucakara bitaga ubuhake. Nonese FPR yasobanura ite ko ingoma ya cyami yakoraga ibyo ariyo yari ibumbatiye ubumwe bw‘abanyarwanda?
3. Abitwa ko ari impuguke mu mateka bashimangiye ko ku ngoma ya cyami bagenderaga ku ndangagaciro na kirazira, bikaba byaragize u Rwanda igihugu gitemba amata n’ubuki. Nonese kuki abazungu binjira mu gihugu basanze ahubwo ibintu birimo gucikira ku Rucunshu? Tuributsa ko aho ku Rucunshu ariho umwami Mibambwe Rutarindwa yatwikiwe mu nzu ku manywa y’ihangu bigakurikirwa n’ubwicanyi bw’indengakamere bwibasiye abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abanyiginya bihagarikiwe na basaza b’uwari umugabakazi witwaga Kanjogera ka Rwakagara. Uwo muryango wa Rwakagara niwo Perezida Paul Kagame akomokamo. Indangagaciro na kirazira bavuga ni izihe? Birakwiye kwibutsa na none ko amahano yo ku Rucunshu yakurikiraga ingoma y’umwami Kigeli Rwabugiri yamaze imyaka irenga 40, nayo ikaba yararanzwe n’ubwicanyi bw’indengakamere bwahitanye abantu batagira ingano, uhereye ku bo mu nda y‘ingoma barimo umugabekazi Murorunkwere wari nyina wa Rwabugiri na se umubyara Nkoronko ndetse n’abagore be batatu. Indagaciro na kirazira bavuga muri Unity Club ni ubwo bwicanyi?
4. Institut Seth Sendashonga yatewe impungenge n’ijambo ry’akasamutwe Perezida Paul Kagame yavuze asoza iyo nama ya Unity Club aho yatangaje ku mugaragaro ko ibikorwa by’ubwicanyi no guhungeta abadashyigikiye ubutegetsi bwe bw’igitugu bigiye kongerewa uruviri ariko kuvuga ko “killing machine” igiye gukora andi marorerwa. Muri iryo jambo Perezida Kagame yibasiye by’umwihariko umunyapolitiki Madame Ingabire Victoire Umuhoza, présidente w’ishyaka Dalfa Umurinzi, amuziza kuba anenga ku mugaragaro imiyoborere y’igihugu nk’uko Itegekonshinga n’andi mategeko igihugu kigenderaho abimwemerera. Ku ruhande rumwe Unity Club yari imaze gusingiza ubutegetsi bwa cyami bwari bwubakiye ku muryango umwe no ku irondakoko, ku rundi ruhande Perezida Kagame yerekanye ko abona muri Victoire Ingabire Umuhoza inkomyi yo kumubuza kwimakaza ubwami bushya. Ngiyo isano iri hagati y’ibiganiro by’impuguke zaje gutaka ingoma ya cyami n’ijambo Perezida Kagame yavuze asoza inama ya Unity Club. Tuboneyeho kwibutsa ko mu yindi nama ya Unity Club yateranye tariki ya 12 Ugushyingo 2022 Perezida Kagame nabwo yavuze ijambo rikakaye ubwo yatangazaga ko yigeze kugira igitekerezo cyo guhambira abahutu bose bari kumwe muri guverinoma ubwo hasuzumwaga ikibazo cy’ishyaka UNAR ryari ryanditse risaba kugira uruhare mu buyoboazi bw’inzibacyuho bwariho icyo gihe.
5. Institut Seth Sendashonga irasanga amagambo ya Perezida Kagame yo guhungeta Madame Victoire Ingabire Umuhoza n’abandi banyarwanda baharanira demokarasi ari urukozasoni. Abashakira u Rwanda amahoro bose bakwiye kuyamagana. Ni ikimenyetso cy’uko ibibazo igihugu kirimo guhura nabyo bimaze kumurenga ku buryo abura ukundi abigenza agahimbira ku nsina ngufi imuri hafi.
Tuributsa ko u Rwanda rumaze imyaka itatu mu ntambara rwoshoje mu burasirazuba bwa Kongo rwihishe inyuma y’inyeshyamba za M23. Iyo ntambara igaragara nk’aho ishobora guhitana ubutegetsi bwa Kagame na FPR Inkotanyi kandi magingo aya nta bushobozi buhari bwo kuyitsindsa, ubwo kuyirangiza mu buryo bw’imishyikirano nabwo busa n’ubwananiranye. Ni intambara imaze guhitana benshi no kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu kandi uko iminsi ishira ibibazo bizarushaho kuba ingorabahizi. Igiteye inkeke kurushaho nuko hari ibimenyetso by’uko mu bihe bya vuba iyo ntambara ishobora gufata indi sura hakaba imirwano yeruye hagati y’ibihugu byombi ndetse bikaba byakurura n’intambara y’akarere kose.
Ibyo bibazo biraba mu gihe impinduka zirimo kuba hirya no hino ku isi no mu bihugu byateye Kagame ingabo mu bitugu mu ntambara yo gufata ubutegetsi no mu myaka 30 abumazeho zituma atizera ejo hazaza.
6. Institut Seth Sendashonga yongeye gushimira Madame Victoire Ingabire Umuhoza ubwitange yagize n’ubwo ingaruka bimugiraho ziremeye cyane. Bibaye ubwa kenshi umukuru w’igihugu agaruka ku ngirwa mbabazi yamuhaye akazibutsa mu buryo bwo guca amarenga ko afite ubushobozi bwo kumusubiza muri gereza.
Byatunguye abantu benshi kumva nyuma y’amatora yitwaga ko yatsinze ku majwi arenga 99 ku ijana, ijambo yavuze ryarabaye iryo gutuka Victoire Ingabire Umuhoza yise akagore gakomoka ku bajenosideri kandi ngo kumva kamusimbura ku buyobozi bw’igihugu. Aya magambo ubwayo ahishura ubwoba bw’umunyagitugu utinya gusimburwa ku butegetsi.
Perezida Paul Kagame akwiye kumva ko u Rwanda atari akarima ke n’umuryango we.
7. Institut Seth Sendashonga iboneyeho gusaba abaharanira impinduka mu Rwanda kudacika intege kandi bagahuza imbaraga kuko ariyo nzira yonyine yo kurandura igitugu kimaze imyaka 30 kiyogoza u Rwanda n’akarere kose. Ibyo Kagame yigamba ko akora amahano abantu bagasakuza byageraho bikibagirana ntawe bikwiye gukanga. Imvugo nk’iyo n’abandi banyagitugu barayikoresheje kandi amaherezo baratsindwa.
Ibihe turimo ntabwo ari ibyo gucibwa intege n’amagambo y’umunyagitugu urimo kurashya imigeri.
Bikorewe i Buruseli, tariki ya 20 Ugushyingo 2024
Jean-Claude Kabagema
Perezida wa ISCID asbl
The post NONE PEREZIDA KAGAME YABA ASHAKA GUKORA ANDI MAHANO! appeared first on Umunyarwanda.