Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10383

PAUL KAGAME ARATEGURA INDI “MPERUKA”

$
0
0

Yanditswe na Jean-Jacques Bigwabishinze

Bavandimwe dusangiye igihugu, nshuti z’u Rwanda, namwe mwese mufite umutima w’ubumuntu, munyemerere mbasangize impungenge natewe n’amagambo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda amaze iminsi avugira ku karubanda. 

Kubera ko buri gihe nifuje ko u Rwanda rwahumeka ITUZE n’AMAHORO, cyane cyane nyuma y’icuraburindi rwabayemo hagati ya 1990-1994, mu gihe cy’intambara yiswe iy’abacengezi n’icy’”INZIRA NDENDE” na n’ubu itararangira kuri benshi mu bana b’u Rwanda,

Kubera ko nifuza ko Abanyarwanda basubiza umutima mu gitereko, ntibahore mu mwiryane, mu nduru no mu miborogo nk’abavukanye umuvumo,

Kubera ko u Rwanda atari agahugu k’ubucakara, ko ahubwo rutuwe n’ibiremwa muntu bifite uburenganzira karemano bwo kubaho mu bwigenge, mu kwishyira no kwizana,

Kubera ko nemera ko ubworoherane n’ubwubahane mu ngeri zose, gusaranganya no gusangira ibyiza by’igihugu duhagarikiwe n’itegeko ari byo bizatuma twimakaza ubuzima ntavogerwa bwa buri wese muri bene Kanyarwanda,

Niyemeje kujya ahirengeye no kuvuza akamo ngo ntabaze kandi namagane imigambi mibi ubutegetsi bwa Paul Kagame burimo gutegura. Akuzuye umutima wa Perezida Paul Kagame kasesekaye ku munwa we, kandi kanteye gusesa urumeza, ndabarahiye ! Paul Kagame yari asanzwe avuga amagambo akakaye, arimo iterabwoba n’integuza zo kwivugana abatavuga rumwe na we, ariko noneho aho ibintu bigeze, yagaruye ikibazo cy’amoko, akaba amaze iminsi yigaragaza nk’Umututsi, kandi akagaruka ku karengane ubwoko bwe bwakorewe kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri zayoborwaga n’abaperezida bo mu bwoko bw’Abahutu. Ibyo babyita kuzura akaboze, guhembera no kwenyegeza inzangano hagati y’inyabutatu nyarwanda. Ni yo mpamvu mbona ko Paul Kagame ari umuperezida mutindi, kuko atatira inshingano ze zo kureberera buri mwenegihugu iyo ava akagera.

Ubwo yasozaga gahunda zo kwiyamamaza mu matora aherutse, Paul Kagame yibasiye Mme Victoire Ingabire, amwogeraho uburimiro karahava, amwita “akagore kagufi/gato (small woman) gakomoka k’umumujenosideri”. Bidateye kabiri, yitwaza inkuru ibabaje y’umubyeyi warokotse Jenoside wishwe aciwe umutwe, yikoma abica abacikacumu, ndetse mu marenga yuûmvîikana yibasira Mme Victoire Ingabire, amugerekaho kugira ingengabitekerezo ya Jenoside. Na none umusibo ejo, Paul Kagame yongeye gukomoza ku biîtwaaza politiki bagakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Aha na ho yibasiye Mme Victoire Ingabire. Ndabibutsa ko ntawishe abacikacumu kurusha ubutegetsi bwa FPR bukuriwe na Paul Kagame kuva yafata ubutegetsi, ubu hashize imyaka irenga 30. Urutonde rwashyizwe ahagaragara na Mlle Diane Rwigara, rwerekana abantu bagera kuri 40 b’abacikacumu rya Jenoside bishwe. Umwe muri bo ni Kizito Mihigo wishwe, igihugu cyose kigacika umugongo. 

Mu kiganiro umunyamakuru Egidie Bibio yakoreye ku rubuga nkoranyambaga rwa Space-X, humvikanye amagambo yuzuye ingengabitekerezo y’amacakubiri yavuzwe n’uwitwa Grace Umurerwa (ufite akazina k’akabyiniriro ka Marie-Marie) wise Abahutu “inyana z’imbwa”, ngo zamaze imyaka 400 ari abateruzi b’ibibindi, akavuga ko atari abo kuyobora igihugu. Uwo muntu ntiyigeza akurikiranwa n’inzego z’ubutabera. Mu minsi ishize kandi habaye inkubiri y’umusore witwa Nyarwaya, aka YAGO, waduhishuriye ibibazo by’irondakoko birangwa mu rubyiruko rwakuriye muri “NDI UMUNYARWANDA”. Mu ifatwa n’ifungwa ry’umugabo ufite izina ry’ubusitari rya FATAKUMAVUTA na bwo byaragaragaye ko irondakoko ryimakajwe no mu nzego za Leta, kuko aho yari afungiye muri Sitasiyo ya RIB, yakorewe ivangura, akitwa imbwa, akambikwa ibicocero, mu gihe umukobwa w’Umututsikazi bari bafunganywe we bamuzaniye abamusoza imisatsi n’abamusiga amavuta. Muri ibi byose nta na rimwe Paul Kagame yigeze ahaguruka ngo abyamagane, ahubwo yarabihuhuye, yadukana imvugo zigamije guhanganisha amoko, by’umwihariko Abahutu n’Abatutsi. Igiteye inkeke ni uko Perezida Paul Kagame afite ububasha, akaba yakoresha ingabo z’igihugu n’izindi nzego mu kugirira nabi abaturage yakagombye kurindira umutekano. 

Paul Kagame arashaka mbere ya byose kwica Mme Victoire Ingabire n’abarwanashyaka be, ndetse n’abandi bazwi cg bakekwa kuba batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Aha ndashaka kuvuga nka Maître Ntaganda, Sylver Mwizerwa n’abarwanashyaka babo. Abenshi ni Abahutu, ariko Paul Kagame, mu gukora ubwo bwicanyi, ashobora guteza akaduruvayo mu gihugu hose, ku buryo n’Abatutsi ashaka kwikiza bazabigenderamo. Biragaragara kandi ko Kagame afite ubwira (il est pressé), ku buryo adashaka gutegereza ubutabera bw’ikinamico mu nkiko ze. N’ubwo inshingano ya mbere ya Mme Domitilla Mukantaganzwa uherutse gushingwa kuyobora inkiko z’u Rwanda ari ugufata Mme Victoire Ingabire mu maguru mashya, akamushyira ku ngoyi (mu munyururu), ariko muri rusange ategerejweho gukora umukwabu mu banenga ubutegetsi bwa Paul Kagame bose, maze akabakubita INYUNDO Y’AMATEGEKO, atazuyaje kandi atajenjetse, mbese n’urugomo rwinshi nk’urwo uyu Mudamu yakoresheje igihe yayoboraga INKIKO GACACA zakoreye Abahutu “JENOSIDE YITWAJE UBUTABERA” (un génocide judicaire).

Kuba Paul Kagame asubiye mu magambo ya Bob Mugabe ushaka “kujya mu mitsi” n’abo Leta yamuhatiye kubana na bo atabyumva kandi atabishaka, biragaragaza ko hari umugambi wo kwica abo batwerera kugira “ingengabitekerezo ya Jenoside” bose, kandi nta kintu na kimwe kibigaragaza. Mme Victoire Ingabire n’abandi bashaka impinduka mu Rwanda nta na rimwe bagaragaje imvugo z’amacakubiri, n’ibikorwa byabo ntibigaragaramo ivangura. Kuba Paul Kagame rero akomeje kubatwerera iyo ngengabitekerezo, ni urwitwazo kugira ngo abone impamvu yo kubagirira nabi, ni ukuvuga KUBICA no KUBASHIMUTA akoresheje inzego ze z’umutekano, cyangwa KUBAFUNGA akoresheje Mme Domitilla Mukantaganzwa. Mu by’ukuri, nta mpamvu ni mwe Paul Kagame agomba gukurikirana abantu atabinyujije mu nkiko, kuko u Rwanda ari igihugu kivuga ko kigendera ku mategeko, rukaba ari REPUBULIKA. Ntabwo u Rwanda rukiri mu bihe by’ubutegetsi bwa cyami, aho umwami yari afite uburenganzira bwo kwica no guca mu gihugu umwenegihugu igihe abishakiye, ku mpamvu iyo ari yo yose, kandi ntibimugireho ingaruka. 

Paul Kagame agiye gusubiza u Rwanda mu icuraburindi

Igikorwa cyo guhanura indege ya Juvenali Habyalimana wari Perezida wa Repubulika, cyabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye (ONU). Iyo ndege ikaba yarahanuwe ku ma bwiriza ya Paul Kagame ubwe, wari uyoboye ingabo z’inyeshyamba za APR/FPR. Ibisigazwa by’ibisasu byahanuye iyo ndege byaratoraguwe, i Masaka, kandi iperereza rigaragaza ko ibyo bisasu byaje biturutse mu bubiko bw’intwaro z’ingabo za Uganda, Paul Kagame na benshi mu basirikare bari kumwe muri APR bari bakibarizwamo. Ubu rero na none Paul Kagame arategura indi mperuka (apocalypse), bikaba bigaragara ko noneho IMBARUTSO izaba Mme Ingabire Victoire, uzicwa ku mabwiriza ye, maze impagarara zigatangira zityo mu gihugu. 

Bwana Noble Marara, mu kiganiro aherutse kumvikanamo ku muyoboro wa Youtube “NYUMVA NKUMVE”, na we yagaragaje impungenge z’ingaruka mbi, zishobora guterwa n’iyicwa rya Mme Ingabire Victoire. Yabivuze mu magambo akomeye, agira ati “umunsi Paul Kagame azafata kuri Ingabire, azannya aya nyuma”. Yashakaga kuvuga ko ubwo bwicanyi buzagira ingaruka ku Banyarwanda – ba nyakugorwa, nk’uko bisanzwe – ariko ko na Paul Kagame ubwe bishobora kumukoraho. Koko burya ngo “uguhima atiretse, agira ngo turwane”. Paul Kagame rero yari akwiye gusubiza agatima impembero, agatekereza kabiri mbere yo gukora ibara no kongera gushora u Rwanda mu marira no mu miborogo. Nasubize inkota mu rwubati, kuko uwicisha inkota na we ari yo azicishwa. Niyisubireho, kuko byamugiraho ingaruka nziza, kuri we nyirizina, ku muryango we no ku bo akunda bose kandi yifuriza ibyiza, ari muri iki gihe, ari no mu bihe bizaza. 

Paul Kagame yigeze kuvugira mu Karere ka Musanze, ko inzego z’umutekano zigiye kujya zirasa abantu ku manywa y’ihangu. Kandi ibyo byarakozwe, na n’ubu abapolisi barasa abantu nta mpamvu kandi ntibakurikiranwe, kuko bakora ibijyanye no gushaka kwa Perezida wa Repubulika. Mfite impungenge rero ko n’ubu imvugo igiye kuba ingiro, Paul Kagame na Robert Mugabe, aka Bob, n’abandi bateguriwe kuzashyira uwo mugambi mu bikorwa, na bo ejo bahaguruka bagatangira kumena imivu y’amaraso y’inzirakarengane, bahereye ku w’ikirangirire muri bo, Mme Victoire Ingabire. 

Nk’uko bimaze kumenyerwa, buri gihe iyo Paul Kagame ashaka gukora ibara yinyabya mu Nteko Nshingamategeko, akahavugira amagambo rutwitsi, maze Abadepite-Bidishyi na bo amashyi ngo kacikaci. Mwibuke ko muri iyi Nteko ariho Paul Kagame yatangiye umuryango wa Assinapol Rwigara, akawushumuriza inzego z’Umutekano n’iz’Ubutabera, zikawugabaho igitero, zikabica urubozo, zikababoha zikajugunya mu buroko, aho Perezida Kagame yavuze ko yabohereje “kôota umuriro”. Uyu munsi nabwo yongeye kwikoza mu Nteko, aza yariye karungu, noneho ntiyaca amarenga, ahubwo ARATURA, asaba Ubutabera kumufasha gukora umukwabu mu batavuga rumwe na we, butabikora akabyikorera, akoresheje ubundi buryo. 

Abakunda Paul Kagame, aho kumukomera amashyi yo kumutiza umurindi, bakwiye kumukumiira, bakamusaba kuzibukiira, akava ku izima, yabananira bakitandukanya na we ku mugaragaro. Uretse n’ibyaha Paul Kagame agiye gukora kandi amaze iminsi atêguuza, n’amagambo ubwayo akoresha agize icyaha, ku buryo yabiryozwa, aramutse adafite ubudahangarwa ahabwa n’amategeko. Birasa nk’aho muri iki gihe Abanyarwanda bafite amatwi ntibumve, bafite amaso ntibabone ko igihugu kiraye kiribugwe mu manga. Twari tumenyereye ko ubutegetsi bukuriwe na Paul Kagame bushimuta abaturage, bukabakorera iyicarubozo mu bigo byabugenewe, bukifashisha inkiko mu guhonyora uburenganzira bwabo, ariko noneho yarahiriye “koongeera uruviri mu isaha”, ni ukuvuga gukaza ingoyi no kongera ubukana mu karengane, mu iterabwoba no mu iyicarubozo yari asanzwe akorera abenegihugu. Buri wese mu bushobozi bwe natabare kandi atabâaze. Birabe ibyuya ntibibe amaraso !

The post PAUL KAGAME ARATEGURA INDI “MPERUKA” appeared first on Umunyarwanda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10383

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>