Ijambo ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi – Mata 2025
Banyarwanda bavandimwe,
Nshuti z’u Rwanda,
Namwe mwese kw’isi mufite umutima-muntu,
Ukwezi kwa Mata kuragarutse – ni ukwezi mu mateka yacu kw’igihe cyo kwibuka, cy’agahinda kenshi, cy’icyunamo, cyo kwibaza no gusubiza imitima impembero. Ni igihe twunama, tutunamira ibendera, ishyaka cyangwa ubutegetsi, ahubwo twunamira Abatutsi bishwe, abagabo, abagore, abana, bahizwe bukware, bicwa urw’agashinyaguro, baratemagurwa mu rwango rw’indengakamere. Turabibuka. Abo twibuka si imibare y’abantu batagira isura mu bitabo by’amateka, tubibuka kuko ari abacu twakundaga, abagabo, abagore, abana n’ababyeyi bacu, abaturanyi, inshuti, abakuru n’abato. Ubuzima bwabo bwarangiye mu bugome ntagereranywa muri ya minsi ijana y’icuraburindi yo muri Mata 1994.
Nyamara n’ubwo twibuka, turi n’abahamya b’ibyabaye: ikibi cyagize igihe cyacyo ariko nticyatsinze. Twararokotse. Turatanga ubuhamya. Turibuka. Kandi dufite icyizere cy’ejo hazaza heza.
Uyu munsi, sinje kuvundereza umujinya, gushinja, cyangwa kubiba amacakubiri—nje nsubiza amaso inyuma, mpumuriza kandi nkangura. Nje nk’umwe mu bana bakomoka muri aka gahugu k’imisozi igihumbi n’imitima yakomeretse. Nje nanjye nk’umuntu wakomeretse ariko ugamije kwomora abandi, nk’uko umwanditsi Henri Nouwen yabivuze agira ati: “abaharanira kwomora ibikomere by’abandi, bagomba kubanza gutinyuka gukanda imivogo yabo”.
Amagambo mvuga si ayo guhora, ahubwo ni ahamagarira kureba kure. Amagambo y’indoto y’u Rwanda rushya dushobora kugeraho niba duhisemo inzira nziza.
Mureke dutangire duha abarokotse icyubahiro bakwiye.
Kuri mwese mufite imibiri yuzuye inkovu z’imihoro n’izindi nkovu ku mutima zitagira ingano, ukwihangana kwanyu kudutera ishema. Gicika kw’icumu kwanyu ni gihamya idashidikanywaho ko ubuzima bwatsinze urupfu. Nk’uko Victor Frankl, warokotse Jenoside yakorewe Abayahudi yabivuze muri Man’s Search for Meaning, no mu bubabare bukabije, umuntu afite guhitamo kureba isomo akura mu bubabare bwe n’intego yo gukomeza kubaho. Ubutwari bwo kongera kubaka ubuzima, kongera kurera abana aho amaraso y’imiryango yanyu yamenetse, ni isomo ry’ubutwari rikomeye cyane. Mukomeze mwishakemwo imbaraga zo kwiyomora ubwanyu, zo kwomora imiryango yanyu n’abo mubana. Kandi natwe, Abanyarwanda bagenzi banyu, tujye tubaba hafi muri Mata ndetse na buri munsi.
Ariko kwibuka si iby’umuntu ku giti cye gusa ni n’iby’igihugu. Kandi tuvugishije ukuri, birababaza. Jenoside si impanuka. Ni ishyano rifite imizi miremire mu busumbane, mu kubiba ubwoba mu bantu no kugendera ku nkomoko. Niba “Ntibizongere ukundi” ari indahiro ifite uburemere, atari igikangisho gikoreshwa n’abafite ubutegetsi cyangwa ngo ikoreshwe n’ababurarikiye, dukwiye kurandura iriya mizi y’inzangano aho kuyihunga. Tugomba kuyivuga mu mazina. Tugomba kuyirandura. Kandi tugomba kubikora turi hamwe.
Ntibizongere ukundi bivuze gusenya imitegekere y’igitugu ishingiye ku bwoba no gucecekesha. Bivuze kwamagana politiki y’ivangura—aho ubwoko, akarere, igitsina, cyangwa ibitekerezo bya politiki usanga ari byo bigena uzarokoka n’ufatwa nk’umwanzi. Bivuze kwubaka u Rwanda rw’ubutabera butihisha inyuma y’imyambaro y’amategeko kandi mu mikorere bwibereye mu guhora gusa, aho ubutegetsi atari igicaniro gitambwaho ibitambo by’abantu.
Mureke tubihamye neza: jenoside ntiyica ubuzima gusa. Iroga ejo hazaza. Ivu ryayo urisanga mu nzego zose z’igihugu, mu mibanire hagati y’abantu, no mu magambo atavugwa. Tubona ingaruka zayo mu kwangirika kw’icyizere hagati y’amoko, mu gukoresha kwibuka nk’intwaro ya politiki, no guhererekanya ibikomere nk’umurage mubi ababyeyi baha abana babo. Tuyisanga mu kwishishanya tubona aho abantu bagenda mu mihanda, mu mpunzi zinyanyagiye kw’isi yose, kwishishanya mu miryango, na za gereza zuzuyemwo abambuwe ubumuntu aho kuba ibisubizo.
Ariko ntitugomba kwiheba.
Kuko ntibyarangiye dushobora kongera gutangira bundi bushya. Ntibyarangiye dushobora kwubaka u Rwanda ruduha amahoro aho kutugira imbohe. Ntirirarenga, dushobora kwubaka igihugu cy’ubutabera bwunga aho kwambika ubusa. Ntirirarenga, dushobora kugarura umutima w’ubupfura n’ubumuntu bwa bundi butuma buri wese abona ko ariho kubera ko n’undi ariho.
Ni yo mpamvu muri 2016, nafatanije n’abandi gushinga umuryango Rwanda Truth Commission—Komisiyo y’Ukuri ku Rwanda. Yashingiwe ku kwemera ko ukuri gusa—kutavangiye, kudatinya—ariwo musingi wo kwubakiraho ubumwe nyakuri, ubwiyunge burambye, ukwomora mu mizi, ndetse n’ubutabera busubiza umuntu agaciro. Ikirango cyacu ni umucyo, urumuri runyura mu mwijima, no kugira ubutwari bwo gutinyuka imbere y’ubwoba. Imvugo ituyobora, ituruka ku nyandiko zera ziri mu kwemera kwacu: “Ukuri ni ko kuzadukiza.”
Ni muri iyo myumvire, Komisiyo y’Ukuri ku Rwanda yatanze icyifuzo kandi yizera ko umwe mu misozi y’u Rwanda wazagirwa “Umusozi w’igihango cyo kweza u Rwanda”.
Kuri uwo musozi, Abanyarwanda bose—Abahutu, Abatutsi, Abatwa, abemera n’abatemera, abarokotse n’abakoze ibyaha—bazajya bahahurira buri mwaka, atari ukugira ngo bashinjanye, ahubwo ari ukugira ngo bemere amateka bahuriyeho. Tuzibuka bose bishwe mu gihugu cy’u Rwanda kuva 1959—mbere, mu gihe cya jenoside, n’igihe cyakurikiyeho. Kuko n’ubwo u Rwanda n’imisozi yarwo igihumbi ari ubutaka butagatifu bwandujwe n’ibikorwa by’abantu bica ibiremwa by’Imana, ubu ni igihugu cy’abiciwe n’abishe, bagenda basimburana bajya ibihe mu mateka yacu y’amaraso. Kuvuga amazina y’abacu bishwe, nibwo buryo bwo kubibuka mu cyubahiro. Kandi uko tuzajya twibukira hamwe twese, bizaduha icyizere ko dushobora guhagarika ipfunwe rihora rigaruka ry’abakorerwa amahano, abayakora, abagira icyimwaro n’abaniganwa ijambo.
Kuri uwo musozi, tuzawuhagiza amarira. Tuzihana. Tuzasenga. Tuzavuga ukuri.
Maze dutangire urugendo rurerure rwo kwiyomora.
Iyi ni inshingano y’abariho ubu yo guhagarika no gukuraho uru ruhererekane rw’amahano, no kwandika igice gishya aho nta mwana wigishwa gutinya umuturanyi, nta butegetsi bwemerewe gukoresha ubwoko nk’intwaro, nta warokotse ukoreshwa nk’ingabo ikingira ushaka kuniga abandi, kandi nta Munyarwanda uzongera na rimwe guhunga igihugu kugira ngo yumve ko yisanzuye.
Ku rubyiruko rw’u Rwanda: mwahawe umurage w’imibabaro mutateye, ariko mukanaba abazubaka ejo hazaza hatagomba kurangwa n’umuvumo wayo. Mwige. Mutege amatwi. Mutinyuke kubaza ibibazo bikomeye. Kandi ntimuzemere ko hagira n’umwe ubashuka ko gukunda igihugu cyawe, mugomba kubeshya ku mateka yacyo.
Ku baturanyi bacu mu Karere k’Ibiyaga Bigari: amahoro yacu ntagomba guturuka ku bibazo dutera iwanyu. Ntitwifuza gutsikamira cyangwa kunyunyuza, dushaka ubwubahane mu gaciro ka buri wese no gufatanya.
Ku bihugu by’isi hirya no hino: ntimukwiye kwumva ko ipfunwe ryo gutererana u Rwanda muri 1994, rikwiye gutuma mushyigikira buhumyi ibiriho bikorwa ubu ngubu. Mudufashe kwubaka inzego nshya, inkuru nshya z’umuryango nyarwanda mushya, n’ubufasha kugira ngo Jenoside ibe ikizira haba hano cyagwa n’ahandi.
Banyarwanda bavandimwe, muri aya mezi y’icyunamo cyo kwibuka ya Mata, dutege amatwi y’abapfuye, ntabwo aduhamagarira kwihorera, guhuragura ibinyoma, kwiruka ku butegetsi ahubwo aturarikira guharanira ukuri, ubutabera, n’urukundo.
Nimucyo twese tuzamukane hamwe Agasozi k’Igihango maze twese nk’abasangiye Igihugu, dufatanye urugendo rwo kwiyomora.
Twibukire hamwe twese.
Muze twese dufatanye inzira yo kwiyomora.
Muze dufatanirize hamwe kwubaka.
Kugira ngo igihe kimwe, muri iki gihugu cy’imisozi igihumbi, u Rwanda ruzahaguruke atari nk’umuturirwa w’igihome cy’ubwoba, ahubwo ari nk’urumuri rw’ubwisanzure n’icyizere.
Murakoze
The post Inzira yo kuva ibuzimu tukajya ibuntu: Intabaza yo Kwibuka, kwomorwa no kongera Kwubaka u Rwanda. appeared first on Umunyarwanda.