Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10370

U Rwanda ntabwo rwifuza ikoreshwa ry’indege zitagira abaderevu mu burasirazuba bwa Congo.

$
0
0

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Mutarama 2013, Bwana Hervé Ladsous, umunyamabanga mukuru wungirije w’umuryango w’abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro, yari yavugiye mu nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi ko ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Congo MONUSCO ziteganya gukoresha indege 3 zitagira abaderevu (drone) mu kugenzura uburasirazuba bwa Congo.

Leta y’u Rwanda mu ijwi ry’uwungirije uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye, Bwana Olivier Nduhungirehe, rwavuze ko rutakwizera ikoreshwa ry’izo ndege rudafiteho amakuru ahagije, ngo kandi Afrika ntabwo igomba kuba aho ibihugu by’amahanga bigeragereza ibikoresho byayo by’ubutasi.

Nk’uko bitangazwa n’abahagarariye ibihugu byabo mu muryango w’abibumbye ngo u Bufaransa, u Bwongereza, na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bishyigikiye ikoreshwa ry’izo ndege. Ngo kandi abo bahagarariye ibihugu byabo bemeza ko iki ari igikorwa cya mbere cy’u Rwanda rugaragaje nyuma yo kwinjira mu nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi, ngo biteguye ko uwo mwanya u Rwanda ruzawukoresha mu kugerageza kuzana amananiza mu kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo mu myaka 2 iri imbere u Rwanda ruzamara muri uwo mwanya.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Bwana Ban Ki-moon mu minsi iri imbere ateganya kuzatanga ibyifuzo ku buryo bwo kongerera ingufu ingabo z’uwo muryango muri Congo MONUSCO dore ko zakomeje gukemangwa na benshi cyane cyane nyuma y’ifatwa rya Goma n’umutwe wa M23 mu Ugushyingo 2012 izo ngabo za ONU zirebera.

Hari abantu benshi bagaragaje impungenge z’iyinjira ry’u Rwanda mu nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi, none izo mpungenge zitangiye kwigaragaza aho u Rwanda rusa nk’aho rufite umugambi wo kubuza ko ibibazo bya Congo byakemuka bidakemutse mu buryo rwo rushaka mbese hashyizwe inyungu zarwo imbere dore ko ruza kw’isonga mu bateza ibyo bibazo muri Congo.

Ibyavuzwe n’u Rwanda bigaragaza ko rufite byinshi rushaka guhisha mu gihe rushyirwa mu majwi mu bafasha umutwe wa M23 mbese ni nk’uko igisambo cyavuga ko kitishimiye ko hashyirwa abashinzwe umutekano hafi y’aho gikunze kwiba kitwaje ko abo bashinzwe umutekano bakwinjira mu buzima bwacyo bwite!

Ntawabura kuvuga ko u Rwanda rusumbirijwe muri iyi minsi kuri iki kibazo kuko kugira ngo umutwe wa M23 utangaze ko uhagaritse imirwano burundu byerekana ko u Rwanda rubona igitutu cy’amahanga kirumereye nabi rukaba rwifuza kurangaza ayo mahanga rukabona uburyo rwisuganya rugapanga izindi gahunda.

Nyuma y’ibi byavuzwe n’u Rwanda umuntu yavuga ko mu minsi iri imbere uyu muhungu Olivier Nduhungirehe agiye gukora akazi ahemberwa koko, kuko bizamusaba kuburana nk’uburana amahugu cyangwa urwa ndanze.

Tubibutse ko Bwana Olivier Nduhungirehe akomoka mu cyahoze ari Komini ya Mbazi i Butare akaba mwene Chrysostome Nduhungirehe wigeze kuba Ministre w’igenamigambi ku butegetsi bwa Perezida Yuvenali Habyalimana. Murumuna we Janvier Nduhungirehe akaba yarahitanywe n’ingabo za FPR-Inkotanyi muri Mata 1994 zimutsinze kw’irembo iwabo ku Kicukiro hafi ya Paruwasi.

Ariko n’ubwo hari benshi bahagaze kuri ubwo bwicanyi babyemeza, Bwana Olivier Nduhungirehe mu kugirango akomeze kugirirwa icyizere na Leta ya FPR no gusigasira imbehe ye ngo itubama rimwe avuga ko murumuna we yazize interahamwe ubundi akavuga ko atazi abamwishe.

Leta ya FPR bigaragara ko yiteguye urugamba rukomeye muri iriya nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi dore ko uretse Bwana Olivier Nduhungirehe witeguye kurwana ku mugati we kugeza ku wa nyuma, mu minsi ishize Ambasaderi Eugène Richard Gasana uhagarariye u Rwanda muri ONU akaba anashinzwe kwita ku mitungo n’abana bya Kagame biri muri Amerika tutibagiwe no gukorera Jeannette Shopping yagizwe umunyamabanga wa Leta ibi hakaba hari umuhanga mu by’amateka wabigereranije n’igihe Adolf Hitler yahaga ipeti rya Maréchal uwitwaga Friedrich Paulus igihe ingabo yari ayoboye zari zigotewe mu mujyi wa Stalingrad mu Burusiya mu ntambara ya 2 y’isi yose.

Ubwanditsi


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10370

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>