Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Bill Clinton arashinyagurira abanyarwanda

$
0
0

Mu kiganiro kuri Televiziyo yitwa CNBC, Bill Clinton wigeze kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aricuza ko atatabaye abanyarwanda mu 1994 ndetse akavuga ko abagera ku bihumbi 300.000 bashoboraga gutabarwa iyo habaho ubushake. Ibyo yabivugiye mu kiganiro gikorwa n’umunyamakuru Tania Bryer kitwa CNBC Meet. Icyo kiganiro cyose kikazacishwa kuri iyo Televisiyo ku ya 20 Werurwe 2013.

Aya magambo ya Bill Clinton arimo agashinyaguro akaba anahishe byinshi wenda bizajya ahagaragara mu minsi itaha. Ariko ntabwo abantu byatuma batibaza ibibazo byinshi.

-Hari za raporo z’inzego z’iperereza z’Amerika zavugaga ko nyuma yo kubona abantu baguye mu mvururu zatewe n’urupfu rwa Gatabazi na Bucyana, ngo hashoboraga gupfa abantu bagera ku 30.000 iyo haramuka hagize undi muyobozi ukomeye wicwa muri kiriya gihe. Kuri iyi ngingo byerekana ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanze gutabara ku bushake kuko zari zizi neza ko urupfu rwa Perezida Habyalimana ruzakurikirwa n’urupfu rw’abantu batari munsi ya 30.000 nk’uko ubwabo bari babiteganije. Ese abo bantu 30.000 bari bakeya ku buryo bo batagombaga gutabarwa? Leta ya Amerika iyo itabara bitarenze tariki ya 9 Mata 1994 cyangwa ikongerera ingufu MINUAR igahabwa inshingano zifite ingufu byaba ngombwa ikareka ingabo z’abafaransa, abatariyayani n’ababirigi zaje gutwara bene wabo zikahaguma haba hararokotse abanyarwanda bangahe? Ahubwo ko bitwaje iyicwa ry’abasirikare b’ababiligi ngo bacyure MINUAR hafi ya yose bahe rugari FPR? MINUAR ya 2 yo yoherejwe yamaze iki uretse kurebera aho abantu bicwa kugeza n’aho babarimburiye abantu mu maso i Kibeho?

-Ese Leta ya Amerika ko ivuga 300.000 by’abatutsi ngo nibo bari kurokora, abandi barengaho bo bari kuzira iki iyo batabara hakiri kare? Aho abo barengaho si ba nyagupfa b’abahutu n’ubundi batavugwa kuko ngo Genocide yakorewe abatutsi gusa? Cyangwa bo ntibari bakwiye gutabarwa?

-Kuva mu kwezi kwa Mata kugeza muri Nyakanga ndetse no gukomeza FPR ifashe ubutegetsi kugeza muri za 1995 abantu bari bakicwa ikivunge, ko bafite ubuhanga bwo kureba n’ibihishe ikuzimu icyo gihe ko batatabaye?

-Igihe impunzi z’abanyarwanda zicirwaga muri Congo nk’ibimonyo n’iki cyamubujije ho koherezayo abatabara, ubwo bwicanyi bwo se yavuga ko bwamutunguye? Mu gihe ikoranabuhanga ry’isi yose ngo ryari ryananiwe kumenya aho impunzi z’abanyarwanda ibihumbi magana ziherereye, inkoramaraso za Kagame zo zahabwirwaga n’iki? Ese impunzi zimaze kugera Tingitingi mwakoze iki ngo muzitabare ko mwari mumaze kubona ibirimo kuzikorerwa?

Rero Bwana Clinton ntabwo turi igihugu cy’igihangange ariko abanyarwanda ntabwo turi ibicucu ku buryo tudatekereza cyangwa tutabonye ibyatubayeho.

-Urabizi neza ko impamvu mutashatse gutabara ari uko mwari mwijejwe ko Perezida Habyalimana adakunzwe ko napfa abanyarwanda bazishima.

-Murabizi neza ko iyo mutabara cyangwa mukareka abandi bagatabara hatari kuba ubwicanyi kabuhariwe bwiswe Genocide, bityo ubutegetsi bwa FPR nta shingiro bwari kugira kuko umusingi wabwo ni Genocide.

-Murabizi ko iyo mutabara cyangwa mukareka abandi bagatabara amasezerano ya Arusha yari kubahirizwa bityo ingabo zikavangwa, amashyaka akagabana ubutegetsi, hakabaho amatora aciye mu mucyo, ayo matora mu bari kuyatsinda mpamya ko FPR itarimo.

-Murabizi ko iyo mutabara cyangwa mukareka abandi bagatabara nta mpunzi z’abanyarwanda zari guhungira muri Congo ngo mubone urwitwazo rwo guterayo mugamije gusahura no gukuraho Perezida Mobutu.

-Murabizi ko iyo mutabara cyangwa mukareka abandi bagatabara uwo mwita Nice guy, visionary leader n’ibindi atari gupfa abaye umukuru w’igihugu.

Icyo narangirizaho ni ukubwira Bwana Clinton n’abandi batekereza nkawe guha abanyarwanda amahoro. Ari abahutu ari abatutsi bagizwe ibitambo kubera inyungu za mpatse ibihugu n’udutsiko tw’ubucuruzi rero nibareke kudushinyagurira no kuturangaza kuko nta gisibya igitugu bimitse kizahirima kandi gukomeza kugikingira ikibaba sibyo bizasubiza inyuma abanyarwanda mu nzira y’amahinduka na demokarasi biyemeje.

 Ben Barugahare

Barugahare


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>