15:52 Directeur wa (RTNB) Radio na Television by’u Burundi avugiye kuri iyo Radio nyine ko itigeze ifatwa ko ikiri mu maboko y’abashyigikiye Nkurunziza
15:46 Nyuma y’imirwano (RTNB) Radio na Television by’u Burundi batangaje ko bikiri mu maboko ya Nkurunziza.
15:40 ibintu bikomeje kuba urujijo, benshi mu basirikare n’abapolisi barimo barahindagura uruhande barimo bitewe n’aho babonye ingufu cyangwa ushoboye kubumvisha inyungu zabo. Biragoye kumenya aho abasirikare aba n’aba bahagaze kuko benshi badashaka gusubiza abanyamakuru.
15:36 Mu gihe imirwano ikomeje i Bujumbura hari amakuru avuga ko Gen Niyombare ari muri Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, ntawamenya niba ariho arimo kuyoborera imirwano cyangwa yihishe kubera umutekano we
15:30 Abari muri (RTNB) Radio na Television by’u Burundi barimo gusohoka bashyize amaboko hejuru
15:18 Abasirikare basanzwe kuri (RTNB) Radio na Television by’u Burundi bari bagishyigikiye Nkurunziza bambuwe intwaro.
15:15 (RTNB) Radio na Television by’u Burundi byongeye kuvuga ariko haratambuka imiziki gusa. Biravugwa ko iri mu maboko y’umusirikare mukuru uri ku ruhande rwa Gen Niyombare
15:09 Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi aravuga ko Perezida Nkurunziza ashobora gutaha mu Burundi igihe icyo ari cyo cyose mu gihe Ambasaderi w’u Burundi muri Afrika y’Epfo avuga ko Perezida Nkurunziza ari i Dar es salaam
15:04 Imirwano irakomeje mu mujyi wa Bujumbura
15:00 : Inama yihutirwa y’Akanama k’umutekano ka ONU (Conseil de sécurité) ku bibera i Burundi
14:58 : Radio Isanganiro irimo gucishaho umuziki
14:55 : ibiro bikoreramo inzego z’iperereza (Les services de la documentation) bimaze gufatwa n’abashyigikiye Gen Niyombare
14:45: Itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho ryose ryahagaze hasigaye Radio MARIA gusa.
14:42: Birakekwa ko Radio y’igihugu (RTNB) yaba imaze gufatwa n’abashyigikiye Gen Niyombare
14:39: imirwano irimo kugenda isatira ibiro by’umukuru w’igihugu
14: 17 : amakuru atangwa n’umunyamakuru wa BBC aravuga ko ikibuga cy’indege cya Bujumbura cyongeye gufungurwa. Hagati aho ingabo z’u Burundi ziri mu ntara zindi z’igihugu zatangiye gufata uruhande zibogamiraho. Haravugwa ko ingabo nyinshi zirimo kuva mu ntara ya Mwaro na Ngozi zerekeza i Bujumbura zije gufasha abashyigikiye Nkurunziza.
14:05: i Bujumbura urujijo ni rwose biragoye gutandukanya abasirikare bashyigikiye Nkurunziza n’abamurwanya kuko bose bamabaye imyenda isa
14.04: Radio y’igihugu (RTNB) yarekeye aho kuvuga abakozi bayo bifungiranye imbere, imirwano irimo kubera hafi y’inzu ya Radio hakoreshejwe intwaro zoroheje n’iziremereye
14.03 Burundi: Perezida Nkurunziza amaze kuvugira kuri Televisio y’igihugu (Radio-Télévision Nationale du Burundi) ko akiri Perezida asabye abantu gutuza kandi ashimira ingabo. Amasasu ariko akomeje kumvikana i Bujumbura.