Intambara Kagame yashoje mu ntara ya Kivu ashaka kurengera Jenerali Bosiko Ntaganda arayitsinzwe.
Ibimenyetso bya mbere byo gutsindwa ni iriya raporo ya komisiyo ya LONI yavuze ko leta ya Kagame ariyo iri inyuma y’iyo ntambara. Kagame yatunguwe cyane n’iyo raporo yakozwe mu maguru mashya kandi ubundi ibya LONI bimara imyaka n’imyaka.
Ikindi cyamutunguye gikomeye ni ibihano yahise afatirwa n’ibihugu bisanzwe bimufasha. Kuva yafata ubutegetsi bwabaye ubwa mbere afatirwa ibihano. Agiye kumara igice cy’umwaka abeshya abaturage ko arimo guhesha u Rwanda agaciro ariko ni uburyo bwo kwikura mu isoni.
Ikindi kimenyetso cyerekana ko intambara yashoje yagombaga kuyitsindwa ni ukuba M23 yarafashe umujyi wa Goma amahanga akayibwira kuwuvamo. Ngo babanje guwusahura ariko bawuvuyemo. Intwaro zo gufata Goma (ndetse na Kongo yose) bari bzifite ariko amahanga yarimo kubavugiriza induru.
Ikimenyetso cya nyuma cyo gutsindwa ni ukuba abarwanyi ba M23 bararwanye hagati yabo. Byatewe nuko uwabayoboraga ariwe Kabarebe yagombye kubihagarika kubera ko biriya bihano leta ya Kagame yahawe. Abasilikare ba M23 babuze urwego rwari rusanzwe rubahuza barashwana. Gutsindwa ni uko bigenda.
Ntaganda yasabye ubuhungiro muri Ambassade y’abanyamerika kuko Kagame ntacyo yamumarira. Udashinga ntabyina. Ahasigaye ubwo abanyarwanda bo muri Kongo bibeshyaga ko Kagame ashobora kubarengera bakigira ishyano mu gihugu uwo Kagame ashaka gusahura ubwo babonye isomo rikomeye. Ntaganda wari umaze imyaka yihishe mu mashyamba ngo yasabye abanyamerika kumushyikiriza urukiko mpuzamahanga, rumwe Kagame yari amaze igihe avuga ko nta gaciro rufite. Niko gutsindwa bigenda.
Nta gahora gahanze. Ibyiza biri imbere, ibimenyetso birimo kwigaragaza. Iyi ntambara isize yambitse ubusa Kagame kuko ubu amahanga yose azi ko ibyo ahakana byose aba abeshya. Ejo babeshyaga ko Ntaganda yerekeje Walikale none uyu munsi ngo yageze muri Ambassade y’abanyamerika i Kigali. Afite se kajugujugu? Ibyago ni ukubeshya ugahita ufatwa ku mugaragaro. Yego mwa gaciro mwe!!!
Jean-Baptiste Nkuliyingoma