Amakuru atugeraho aravuga ko Bosco Ntaganda yahisemo kwishyira mu maboko y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ngo akize amagara ye!
Mu ntangiriro Leta y’u Rwanda mu ijwi rya Ministre w’ububanyi n’amahanga, Madame Louise Mushikiwabo yari yahakanye ko Bosco Ntaganda atari ku butaka bw’u Rwanda ariko nyuma yaje kwisubiraho yemeza akoresheje tweeter ko Ntaganda ari muri Ambasade y’abanyamerika i Kigali. Hari amakuru avuga ko igera muri Ambasade y’abanyamerika i Kigali ryatunguye benshi barimo Madame Mushikiwabo ndetse n’abo bakorana ku buryo Madame Mushikiwabo yarakajwe cyane n’uburyo yinyuraguyemo ahakana bikanatuma n’undi mu mukozi wa Leta y’u Rwanda, Bwana Olivier Nduhungirehe yipasa muremure akubahuka Bwana Lambert Mende, umuvugizi wa Leta ya Congo.
Amakuru dufite n’uko bamwe mu bayobozi ba Leta y’u Rwanda batunguwe cyane, ndetse bituma batanga ibisobanuro byatumye abantu bakomeza kuba mu rujijo, urugero n’urwa Bwana Tharcisse Karugarama, Ministre w’ubutabera w’u Rwanda washatse kumvikanisha ko ikibazo cya Ntaganda kitareba Leta y’u Rwanda ahubwo kireba Ntaganda ubwe na Leta y’Amerika. Abumvise uyu mugabo mu kiganiro na BBC Gahuza-Miryango, bibajije impamvu Karugarama ataterwaga isoni n’amagambo yavugaga, nyuma yo kunanirwa gusobanura ukuntu Ntaganda yageze muri Ambasade y’Amerika i Kigali ahubwo agakomeza gushaka gukomeza mu murongo wa Leta y’u Rwanda wo gushaka kwemeza ko abayobozi ba Congo ibyo barega u Rwanda byose baba babeshya aho yemeje ko nta kuntu abayobozi ba Congo bari i Kinshasa bashobora kumenya amakuru ku bibera mu majyaruguru ya Kivu.
Bosco Ntaganda yaba yarakoresheje amayeri akinjira mu Rwanda mbere y’uko ingabo z’u Rwanda zari muri Congo mu gace ka Kibumba zitaha mu Rwanda zikurikiwe n’iza M23 zishigikiye uruhande rwa Runiga.
Nyuma y’aho Bosco Ntaganda aboneye amakuru avuga ko abayobozi b’u Rwanda bafashe gahunda yo kumuhitana kugira ngo atazagwa mu maboko y’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha akabavamo, yakoresheje amayeri yo kujijisha abicanyi ba DMI bari bahawe amategeko yo kumuhitana na Perezida Kagame na General Kabarebe kugirango bizitwe ko yaguye mu mirwano n’ingabo za Makenga. Mu gihe bamushakiraga mu nzira zigana i Masisi yinjiye mu Rwanda ku mayeri afashijwe n’abagogwe bene wabo.
Icyajijishije cyane DMI, ni uko Bosco Ntaganda yohereje bamwe mu bizerwa be kugirana ibiganiro n’inyeshyamba za FDLR ngo zimureke atambuke mu duce zigenzura nawe azihe akayabo k’amadolari 150.000, ariko FDLR yarabyanze kuko yizeraga ko ishobora kubona amadolari agera kuri 5.000.000 yashyizweho na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku muntu uzafata cyangwa agatanga amakuru yari gutuma Ntaganda afatwa. Ayo makuru yageze kuri DMI bituma ikomeza kwizera ko Ntaganda azahunga agana muri Masisi aho yashoboraga kumwicira nta nkomyi.
Kuri Ntaganda nta yandi mahitamo yari afite uretse guhungira muri Ambasade y’igihugu gikomeye nka Amerika agasaba gushyikirizwa ICC, agahitamo ambasade yari azi ko Perezida Kagame atavugiramo, rero yirinze Ambasade z’ibihugu bidafite ingufu cyangwa by’inshuti magara na Perezida Kagame nk’uko inshuti ze zabimugiriyemo inama.
Ikibazo cyari gisigaye n’uburyo bwo kugera muri ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Kigali.
Mu gihe ibiganiro na FDLR byatumye DMI yibeshya ko Ntaganda ashaka kwerekeza i Gatoyi muri Masisi, Ntaganda we yinjiye mu Rwanda akoresheje inshuti ze zo mu bwoko bwe z’Abagogwe biganje mu gace k’umupaka w’u Rwanda na Congo aho bagiye bamuhererekanya akirinda guca mu nzira zigendwa n’abantu benshi akoresheje imodoka zijyana imyaka mu mujyi wa Kigali. Mu gihe abicanyi ba DMI bamushakiraga mu birunga, za Masisi ndetse n’i Gisenyi aho ingabo zari zimushyigikiye zarimo guhungira, Ntaganda we yari yarenze mu Kinigi yerekeza iya Kigali.
Bivugwa ko yageze i Kigali ku cyumweru ku mugoroba agacumbika ku muvandimwe wari umutegereje, bugacya amugeza kuri ambasade y’Amerika, aho kuri ambasade ngo abakozi ba ambasade nabo baratunguwe cyane.
Ubu muri Leta y’u Rwanda, ubwoba ni bwose mu nzego zishinzwe umutekano, aho ubu abo Ntaganda yaciye mu rihumye ndetse n’abashobora gukekwa kumufasha bari mu mazi abira. Muri iyi minsi kandi biravugwa ko hari abarwanyi benshi ba M23 bashyigikiye Ntaganda binjiye ku butaka bw’u Rwanda ntibafatwe n’ubuyobozi ndetse bamwe muri bo bakaba bari mu baturage bagifite intwaro zabo. Hari n’amakuru avuga ko hari n’abarimo gusaba kuva mu nkambi bakajya kuba mu mitungo yabo basanzwe bafite mu Rwanda.
Ubwanditsi