Bwiza Connie yari umwe mu bari bagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite akaba yari no muri Komisiyo y’Ubukungu n’ubucuruzi yeguye ku mpamvu avuga ko ari ize bwite.
Connie Bwiza yamenyesheje Inteko Ishinga Amategeko kuwa gatanu tariki 5 Kamena 2015 ko yeguye, nkuko bivugwa na bamwe mu badepite bakoranaga.
Mbere yo kuba umudepite mu 1999, yabaye umukozi muri Minisiteri y’umutekano afite inshingano z’ibijyanye n’Imari n’ubutegetsi.
Connie Bwiza ni umunyamuryango umaze igihe kitari gito muri FPR INKOTANYI, kuva ikiri n’umutwe w’inyeshyamba.
Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko uyu mudamu yaba yarimo gukorwaho iperereza nurwego rw’ubugenzacyaha bwa Polisi buzwi kw’izina rya CID.
Turacyakomeza gukurikirana ngo tumenye ikihishe inyuma y’iri perereza ririmo gukorwa kuri Madame Bwiza ndetse n’impamvu nyayo yatumye yegura.
Ubwanditsi
The Rwandan
08.06.2015
Email: therwandan@ymail.com