Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10369

Kamarampaka idafititse ku ihindurwa ry’itegeko nshinga ry’u Rwanda

$
0
0

Ababajijwe batifuzako itegeko nshinga rihinduka ariko urubuga rwa politiki rugafungurwa na FPR ikaba yatanga undi mu kandida utari Kagame mu matora ya 2017 barenze 56%.

Hashize igihe leta ya Kagame igaragaza ko ishaka gukoresha kamarampaka kw’ihindurwa ry’itegekonshinga kugirango rimwemerere kuzakomeza gutegeka nyuma ya 2017, nubwo ubu atabyemerewe. Hari abahanga mu by’amategeko nka Dr Charles Kambanda bo bemezako n’iyo kamarampaka idakwiye.

Mushobora gutangira mwibaza muti kamarampaka idafifitse ishobora kuba gute mu Rwanda? Nyamara ahubwo yarabaye. Muti yabaye ryari cyangwa yabereye hehe?

Igisubizo:

Aho abantu bihitiramo icyo bifuza kubyerekeye ihindurwa ry’itegekonshinga na n’ubu haracyagaraga kuri website y’iki kinyamakuru The Rwandan. Guhitamo icyo wifuza gikenewe byanditswe mu ndimi zinyuranye: icyongereza, igifaransa n’ikinyarwanda. Iryo hitamo urisanga ahagana iburyo ku ruhande rwo hasi iyo ugiye kuri paji ya mbere muri buri rurimi rukoreshwa.

Abanyarwanda twarasinyishijwe ku ngufu, ababishaka n’abatabishaka, abazi kwandika n’abatabizi, ndetse n’abatabifitiye uburenganzira barimo n’abanyururu. (Aha sinibuka neza niba twaramenyeshejwe n’itangazamakuru rya prezida Kagame ko abanyururu bifuzaga gusa ko akomeza kuyobora, cyangwa niba nabo hari amabarwa basinye abishyigikira bakayageza ku nteko ishingamategeko).

Nyuma y’iryo tekinika ryo gusinyisha ku ngufu, Kagame yazengurutse igihugu, na none abaturage bakubitirwa kujya kumushengerera ngo agaragare nkushyigikiwe mbere y’uko umushinga w’ihindurwa ry’itegeko nshinga ujya mu nteko ishingamategeko. Igitekerezo cyawo cyahageze tariki ya 14/07/2015 wemezwa 100% na zangirwa ntumwa za rubanda zigizwe ahubwo n’abahagarariye inda zabo. Ibi bikaba ariko ari itekinika rya FPR rigikomeza.

Tuve kw’itekinika rya FPR rireba ihindurwa ry’itegekonshinga, ahubwo turebe ukuntu abantu bahitamo icyo bifuza iyo nta gahato kabari hejuru. Dutangire tureba ibibazo byabajijwe abagombaga gutora muri ziriya ndimi zavuzwe n’ukuntu batoye:

1.    Ababajijwe mu gifaransa

Dore ibibazo byabajijwe abumva igifaransa n’ijanisha ry’abashubije bose ku bibazo bwo mur’urwo rurimi.

Rwanda 2017: Qu’en pensez-vous? (Mutekereza iki kuri 2017 mu Rwanda?)

  1. Oui à la Révision de la constitution et aux mandats illimités (Gushyigikira ihindurwa ry’itegekonshinga n’ivanwaho za manda)
  2. Non à la Révision de la constitution et aux mandats illimités oui à l’ouverture de l’espace politique (Kudashyigikira ihindurwa na manda zidashira, ahubwo hakaba ubwisanzure bw’amashyaka)
  3. Tout sauf la guerre (Icyakorwa icyaricyo cyose hapfa kutaza intambara)

Résultats (Ibisubizo)

  • Non à la Révision de la constitution et aux mandats illimités oui à l’ouverture de l’espace politique (81%, 138 Votes)
  • Oui à la Révision de la constitution et aux mandats illimités (14%, 23 Votes)
  • Tout sauf la guerre (5%, 9 Votes)

Total Voters (abatoye bose): 170

2.    Ababajijwe mu cyongereza

Ababajijwe muri uru rurimi bahawe ikibazo kimwe n’uburyo bubiri gusa bwo gusubiza:

Rwanda 2017: What do you think about that?

  1. Yes to the constitutional revision and unlimited renewal of presidential terms
  2. No to the constitutional revision and unlimited renewal of presidential terms

Results (ibisubizo)

  • No to the constitutional revision and unlimited renewal of presidential terms (80%, 373 Votes)
  • Yes to the constitutional revision and unlimited renewal of presidential terms (20%, 93 Votes)

Total Voters (abatoye bose): 466

3.    Ababajijwe mu kinyarwanda

Bo bahawe uburyo bune bwo gusubiza bashoboraga guhiyamo. Wenda abateguhe anketi, mu kubaha uburyo bunyuranye bwo gusubiza, bashobora kuba barashakaga ko abumva ikinyarwanda wenda gusa, kuko ari nabo benshi, bashobora kw’isanzura mu kugaragaza ibitekerezo byabo ku bijyanye n’ariya matora.

Nyuma ya 2017 mubona byagenda gute?

  1. Itegeko Nshinga rigomba guhinduka kuko Perezida Kagame aracyakenewe
  2. Itegeko nshinga ntirigomba guhinduka n’urubuga rwa politiki rugomba gufungurwa
  3. Icyaba cyose ariko ntihabe intambara
  4. Itegeko Nshinga ntiryahinduka ariko Perezida Kagame agashaka undi muntu yizeye akamusimbura

Ibisubizo

  • Itegeko nshinga ntirigomba guhinduka n’urubuga rwa politiki rugomba gufungurwa (47%, 1,146 Votes)
  • Itegeko Nshinga rigomba guhinduka kuko Perezida Kagame aracyakenewe (25%, 606 Votes)
  • Icyaba cyose ariko ntihabe intambara (19%, 463 Votes)
  • Itegeko Nshinga ntiryahinduka ariko Perezida Kagame agashaka undi muntu yizeye akamusimbura (9%, 212 Votes)

Total Voters (abatoye bose): 2,427

4.    Ibyavuye muri anketi ku buryo bwa rusange

Ikigaragara muri iyi anketi yakorewe kuri murandasi twakwita amatora adafifitse kw’ihindurwa ry’itegekonshinga ry’uRwanda, n’ibintu bitatu by’ingenzi:

  1. Ababajijwe batifuzako itegeko nshinga rihinduka ariko urubuga rwa politiki rugafungurwa na FPR ikaba yatanga undi mu kandida utari Kagame mu matora ya 2017 barenze 56%
  2. Naho abifuzako itegekonshinga ryahinduka ndetse na Kagame wabo agakomeza agategeka ntibarenze 25%
  3. Abadahangayikishijwe na politiki ariko nanone bakaba batifuza intambara bo bari hagati ya 5% na 19% (uretseko nanone abambere bandi bo bitavuga kobaba bayifuza)
  4. Ba ntibindeba ubwo bo bakaba bagera kuri 14% babaye benshi.

Tuzirikanye ko kuri The Rwandan hajyaho abantu (visiteurs uniques) barenga ibihumbi bitandatu (6,000) buri munsi (umuntu umwe kuri mudasobwa ni ukuvuga ko aba bantu barenga kuko bishoboka ko abantu bashobora gukoresha mudasobwa imwe ari abnatu barenze umwe), wakongeraho urwo rubuga rufungurwa (pages affichées) inshuro ibihumbi birenga mirongo itatu na bitandatu (36,000) buri munsi, kandi wakongeraho TheRwandan umubare w’inshuro ifungurwa(pages affichées) urenga miliyoni (1,000,000) ku kwezi,  biragaragarako abantu batanze uko babona ko ibintu byagenda nyuma ya 2017 mu Rwanda ari bake cyane (3,063). Ibintu bibiri bishobora kuba byarateye uwo mubare muto wabasubije ni ibi:

  1. Kuba nta gahato byari hejuru yabashatse gutanga ibitekerezo byabo;
  2. No kuba wenda abantu benshi mu bajijutse bagera kuri murandasi bavuga bati uko byagenda kose, ntacyo bizahindura k’ubuzima bwabo bwite, nuko bakibera ba ntibindeba.

Umuntu akaba yarangiza iyi nyandiko y’isesengura ry’imitorere idafifitse kw’ihindurwa ry’itegekonshiga avugako, abanyarwanda benshi bajijutse (abatajijutse ntaho bahurira na murandasi) batabihatiwe bashobora no kutajya gutora. Ariko ikindi kitashidikanywaho nuko abatoye bose, ntashiti abenshi berekana bashikamye ko batifuzako prezida Kagame yakomeza gutegeka u Rwanda nyuma ya 2017. Ibi bikagaragazako mu Rwanda habaye hari demokrasi, bivuga ubwisanzure busesuye, abategetsi nka Kagame badashobora gutegeka igihugu.

Nkuko natangiye mvuga haruguru, byaragaragaye ko ibyerekeranye n’ihindurwa ry’itegeko nshinga mu Rwanda, ririmo itekinika ryinshi cyane. Umuntu ashyize mu gaciro yakwemeza nta shiti ko nta kintu gihatira uwaba yaratoye muri bariya babaruwe kur’iyi anketi ya The Rwandan, kubera ko uwabikoze wese, yabikoze ntawumuhagaze hejuru. Ahubwo bikaba bishobora kwerekana ko wenda abantu badategetswe gutora, hatora bake. Ibyo bikunze kugaragara mu bihugu byateye imbere.

 Ambrose Nzeyimana


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10369

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>