Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Kigali: Haturikiye igisasu ku Kimironko

$
0
0

(Kigali, tariki ya 26 Werurwe 2013).-Amakuru atugezeho mu kanya aravuga ko ku Kimironko haturikiye igisasu ahagana hagati y’isoko n’aho abagenzi bategera imodoka (Gare). Ku gahanda hafi y’ahahagarara amapikipiki n’amavatiri bitwara abagenzi. Ibyo ngo bikaba byabaye muri ako gace umuriro w’amashyanyarazi wagiye.

Amakuru atangazwa n’igipolisi cy’u Rwanda mu ijwi ry’umuvugizi wacyo, Supt Theos Badege, aravuga ko icyo gisasu cyaturitse isaa moya z’umugoroba ziburaho iminota mike, cyahitanye umuntu umwe (umukobwa izina rye ritaramenyekana) hagakomereka abantu bagera ku 8. Polisi n’abasirikare ngo bahise bahagera. Ngo abantu babiri bakekwa kuba bagize uruhare mu iterwa ry’icyo gisasu batawe muri yombi.

Hari hashize igihe hatavugwa iterwa ry’ibisasu mu Rwanda, dore ko mu myaka ishize hagiye haterwa ibisasu byinshi polisi ikabyitirira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahungiye hanze y’igihugu barimo Lt Gen Kayumba Nyamwasa ariko abo byitirirwa barabihakanye.

Icyakomeje gutangaza abantu n’ukuntu mu maperereza yagiye akorwa na polisi n’izindi nzego hatigeze hagaragazwa abafashwe n’ibimenyetso bifatika ku buryo budasubirwaho ku bihishe inyuma y’iterwa ry’ibi bisasu.

Umuntu akaba atabura kwibaza icyo abasirikare birirwa bazenguruka igihugu cyose, uruhuri rw’inzego zishinzwe umutekano n’iperereza bimaze n’amafaranga y’umutekano acibwa abaturage mu gihe umutekano wabo udashobora kurindwa bihagije

Ubwanditsi


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>