Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kigali aravuga ko ku matariki 4 na 5 Ukwakira 2015 hateganijwe Rwanda Day mu gihugu cy’u Buhorandi.
Amakuru twashoboye kubona aravuga ko uwo munsi urimo gutegurwa mu ibanga rikomeye ku buryo uburyo bwo gutegura uwo munsi amakuru ahagije agerarwaho gusa n’abantu bakora muri za ambasade na ba Perezida ba za Diaspora.
Mu rwego rwo gutinya imyigaragambyo bivugwa ko nta mujyi uratangazwa uzaberamo iyo Rwanda Day bakaba bashobora guhitamo umujyi umwe ku munota wa nyuma kuko u Buhorandi ni igihugu gito kandi gifite imijyi yegeranye.
Uko byagiye bigenda mu myaka yashize abashinzwe gutegura uwo munsi bahitamo ahantu 1 hagomba kubera ibikorwa bya Rwanda Day bijyanye na Propaganda, ubucuruzi n’ibindi noneho byagera aho Perezida Kagame azahura n’abaje kumushengerera hagashakwa ahantu 2 cyangwa 3 hatandukanye maze bakaza gufatamo hamwe ku munota wa nyuma bitunguranye.
Abagomba kujyayo babanza kwiyandikisha maze bakarangirwa aho bazahurira bagashyirwa mu mabisi abajyana aho ibirori byo kwakira Perezida Kagame bibera akenshi haba hiherereye hitaruye umujyi.
Ntabwo twasoza tutavuze akayabo ibi bikorwa bitwara, natanga urugero kuri Rwanda Day yabereye i Chicago aho abayiteguye bateganyaga ko izatwara Miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda
The Rwandan
Email: therwandan@ymail.com