Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko ruzaburanisha urubanza rwaregewemo na Green Party.

$
0
0

Ishyaka rya Green Party ryamagana icyemezo cyo kwemerera perezida Paul Kagame kongera kwiyamamaza ku nshuro ya gatatu.

Urukiko rwanze icyifuzo cy’umunyamategeko uhagarariye Leta warusabaga ko rwatesha ikirego agaciro.

Mu kwezi kwa Karindwi, Inteko Ishinga Amategeko yashyigikiye icyemezo cyo guhindura itegekonshinga, mu rwego rwo kwemerera Bwana Kagame kwiyamamaza mu mwaka wa 2017.

Nyuma yo kugaragaza umugambi wo guhindura itegeko nshinga bikozwe n’inteko, ishyaka Green Party ryavuze ko uyu mugambi unyuranyije n’itegeko nshingo bityo ryiyambaza urukiko rw’ikirenga.

Inteko ishingamategeko ivuga ko yashingiye ku byifuzo by’abaturage, irifuza ihindurwa ry’itegeko ryariho kugira ngo umukuru w’igihugu Paul Kagame yemererwe kongera kwiyamamaza ku nshuro ya 3 mu gihe itegeko rimwerera manda ebyiri gusa .

Iki cyemezo gifashwe mu gihe imitwe yombi y’inteko ishingamategeko yamaze kwemeza ishingwa rya Komisiyo ishinzwe guhindura itegeko nshinga ndetse n’umukuru w’igihugu akaba aherutse kwemeza ivuka ry’iyi Komisiyo.

Biragenda bite rero?

Ishyaka Green Party ngo risanga nta rirarenga kuko ububasha bw’urukiko rw’ikirenga burwemerera guhagarika ibikorwa byose biriho mbere y’uko uru rubanza rurangizwa burundu.

Kuri ubu iri shyaka ngo rirashakisha uko ryatanga ikindi kirego cyihutirwa gisaba ihagarikwa ry’imyiteguro yose yatangiye, mu gihe iki cyaba gitanzwe, kikaba kigomba gusuzumwa mu gihe kitarenze amasaha 48.

Biteganijwe ko hazanahamagazwa amatora ya Kamarampaka yo kwemeza ayo mahinduka y’ingingo y’i 101 y’itegeko nshinga.

BBC


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>