Banyarubuga,
Amakuru dukesha umuvandimwe w’umwe mu barwanyi ba M23 bari mu gihugu cyacu Kagame yahinduye akarima ke, aratubwira ko ubu hari AMARIRA N’IMIBOROGO birenze ukwemera mu babyeyi b’abanyarwanda baturutse iyo za Masisi na Rutchuru kubera umubare utagira ingano w’abana babo baguye mu mirwano iherutse gushyamiranya ingabo zari zishyigikiye Runiga na Ntaganda ku ruhande rumwe, n’izarizishyigikiye Makenga ku rundi ruhande.
Bijya gutangira (Mana yanjye weeee!), Baje mu gicuku…..! Bosco Ntaganda yumvishije abasirikare bari ku ruhande rwa Jean Marie Runiga ko Sultani Makenga yariye ruswa ivuye kwa Kabila, ngo ku buryo basigaye bakorana ku mugaragaro. Nibwo rero Ntaganda na Runiga (bari kumwe n’uwitwa Zimulinda na Baudouin Ngaruye n’abandi ba officiers) bohereje igitero “simusiga” aho Makenga n’ingabo zimurinda bari bashinze ibirindiroahitwa mu Cyanzu kugirango zimwivugane.
Icyo gitero ngo cyari gikomeye cyane kuburyo Makenga yagombye gusaba umusada (kwitabaza) ba Lieutenant Colonel Yusuf Mboneza (akaba murumuna wa Rurankunda = Laurent Nkunda), Colonel Manzi, Colonel Gakufi, n’abandi. Iyo mirwano yagejeje mu rukerera abarwanira “Pastoro” Jean Marie Runiga Lugerero na Bosco Ntaganda baneshejwe n’abari ku ruhande rwa Sultani Makenga (alias Ruzindaza). Biravugwa ndetse ko n’ubwo ku ruhande rwa General Makenga haguye abantu benshi, ngo mu bari baje boherejwe na Ntaganda na Runiga NTA N’UMWE WASUBIYE YO.
Ubwo ngo habayeho imishyikirano yo kumvikanisha abo bavandimwe bari bamaze gusubiranamo, ari nabwo u Rwanda rwabyivanzemo, rushaka kumvisha uruhande rwa Runiga na Ntaganda ko abari kumwe na Makenga batitaye ku nyungu z’u Rwanda, ko ari abanyekongo b’abanyejomba, naho abandi bakaba ari abana b’impunzi z’abanyarwanda (abatutsi b’umwimerere) bagiye gutura iyo za Masisi.
Havutse ikibazo ariko kubera ko n’ubwo abari ku ruhande rwa Makenga bari bake mu mubare (peu en nombre), nibo bari bafite ububiko bw’ibikoresho byose (amabombes n’intwaro za rutura). Generali Kabarebe na Kayonga bumvishije Ntaganda na Runiga ko icyo atari ikibazo, ko bazabagezaho ibikoresho bakeneye bidatinze ariko bagakubita iyo mbwa ngo ni Makenga. Aha niho abaturage baturiye umupaka wa Kabuhanga bavuga ko biboneye amakamyo ya gisirikare y’u Rwanda agera kuri 6 yavuye mu Rwanda agemuye ibikoresho bya gisirikare muri biriya byumweru byabaye mo imirwano.
Ubwo rero rwahise rwabikana. Twavuze ko abasirikare bari ku ruhande rwa Ntaganda na Runiga barutaga ubwinshi abari ku Ruhande rwa Makenga, ndetse ngo n’abarwanyi b’intwari nk’abo ba Baudouin Ngaruye, ariko Makenga yabarushije kuba yari afite ibikoresho. Byageze aho ndetse abana (mwumve abasirikare) bari ku ruhande rwa Ntaganda bashaka gutoroka ngo basange abavandimwe babo bari kumwe na Makenga, ariko Ntaganda kubera ubugome bwe (Isura ye nziza ntikagire uwo ishuka, kuko na Lusifero bavuga ko asa na marayika w’umucyo), umwana batahuragaho bene ibyo bitekerezo iyo atahitaga yicwa, yashyirwaga muri armes d’appui (imbunda z’imisada), ni ukuvuga mu ngabo ziri inyuma zapuiya abari imbere zikoresheje imbunda nini, ku buryo ama officiers ayoboye urugaba iyo yabonaga bene abo bana batohereza amabombes muri bene wabo, bahitaga babarasa.
Nguko uko abana bagiye bohereza ibisasu bya rutura ku birindiro bazi ko birimo barumuna cyangwa bakuru babo, bene nyina wabo, babyara babo cyangwa ba se wabo naba nyirarume.
Byaje kurangira rero hapfuye ABASIRIKARE BATABARIKA KU MPANDE ZOMBI. BAVUGA KO HAGUYEMO ABA OFFICIERS SUPERIEURS (NI UKUVUGA KUVA KURI MAJOR GUSUBIZA HEJURU) BARENGA 12, ABAPFUYE BARENGA 200, INKOMERE ZITAGIRA INGANO. Ku buryo na murumuna wa Laurent Nkunda w’umu Lieutenant Colonel witwa Mboneza, wari ku ruhande rwa Makenga yakomeretse bikomeye. Na Makenga nawe ubwe ngo yaba yarakomeretse byoroheje.
Bamaze kubona basumbirijwe, Runiga, Ngaruye, Zimurinda n’abandi ba officiers bari kumwe nabo bahise bategeka ko abo bari kumwe bose bakizwa n’amaguru bakerekeza iyo bateye baturuka, ni ukuvuga mu Rwanda. Hagati aho ariko “umubingwa Ntaganda” wari wemereye Kabarebe na Kayonga ko Makenga “nta mutamiro umurimo”, yabonye ko bimucikiyeho atangira kwibaza uko ari bubyifatemo.
Kimwe na Napoleon, buri murwanyi wese agira Waterloo ye! Ngaruye, Zimurinda na Runiga barebye Ntaganda bati tubigire dute ko tuneshejwe kandi twari twaremereye bene Kagame ko tuzanesha Makenga. Hagati aho Bosco Ntaganda we yari arimo kwibaza umubare w’abana amaze kumarisha ku mpande zombi. Kuko uko urugamba rwagendaga rukomera niko ababyeyi n’abavandimwe b’abo bana bamenyeshwaga rwihishwa n’abandi ko abana babo baguye ku rugamba cyangwa bakomeretse bikomeye, bagashakisha abo ba Ntaganda (kuko niwe wari uzwi cyane) bati mwahagaritse ibyo byorezo, ariko we akabumvisha ko bagomba kunesha umwanzi wabo Makenga, umunyejomba uri kumwe n’umuhutu Kazarama, bifatanije n’abanyekongo (ingabo za Congo).
AHO NTAGANDA ABONEYE KO ATAZAKIRA UMUJINYA W’ABABYEYI YAMARISHIRIJE ABANA, KANDI ADASHOBORA GUHINGUKA IMBERE YA GROUPE KKK (KAGAME, KABAREBE, KAYONGA), NTAGANDA YAHISE AFATA STRATEGIE YO KWISHYIKIRIZA URUKIKO MPUZAMAHANGA MPANABYAHA, KUKO NIHO HONYINE YARI ASIGARANYE UMUTEKANO WE.
Uko Ntaganda yageze kuri Ambassade y’Abanyamerika byafata indi message. Gusa ikizwi neza n’uko yabanje kujijisha abeshya ko ashaka guhungira mu mashyamba ya Congo, naho umubingwa ahubwo yifatiye inzira ya Mukamira, Kabaya, Ngororero, Gitarama. Ageze i Kigali ahita yishyikiriza Ambassade y’abanyamerika. Ibyo byose byatunguye Kabarebe, Kayonga, na Kagame wari uri kwitemberera iyo za Mexico.
Igiteye agahinda kuri iki gihe rero, n’uko ababyeyi b’abana baguye ku rugamba, ubu barimo kurira ayo kwarika, kandi nta burenganzira bafite bwo kugaragaza agahinda kabo, kuko Leta y’u Rwanda yahita ibarega guhungabanya umutekano cyangwa gukwirakwiza INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE. Ntabwo bemerewe gukora ikiriyo. Abana babo abenshi bariwe n’imbwa ku gasozi iyo za Kibumba.
Ahasigaye umuntu yakwibaza ati nyuma y’ayo mahano ajya gusa n’ayabereye ku Rucunshu igihe cya Kabare, Kanjogera na Ruhinankiko, ni igiki kigiye gukurukiraho?
Ariko se ubundi, bariya babyeyi bakomoka za Masisi n’ahandi muri Congo, ko tuzi ko abenshi bafite abana babo mu nzego z’ubuyobozi zo hejuru mu Rwanda, abana babo bakaba barimo kwiga muri za Kaminuza zinyuranye zo mu Rwanda, harya ubundi barinda bohereza abana babo mw’ibangiro ryo muri Congo ko n’ubundi bayivuyemo bayireba, harya ngo ni ibyo bikuyu (amaranchi) basize za Masisi bashaka gukomeza gutunga hejuru y’ubutunzi baboneye mu Rwanda.
Mu magambo make rero, ntakindi cyatumye Ntaganda yishyikiriza urukiko rwa La Haye, uretse gushaka kwihisha umujinya w’ababyeyi b’abanyarwanda yari amaze kumarishiriza abana ku rugamba rudafite icyo rurwanira, uretse ibyubahiro, ubwibone, na Nanga agasuzuguro.
Karoli.
DHR