Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Gen Godefroid Niyombare yarishwe?

$
0
0

Gen Godefroid Niyombare wari umukuru w’igice cy’abasirikare bari batangaje ko bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza ku wa 13 Gicurasi 2015 yarafashwe aricwa ku itegeko rya Lt Gen Adolphe Nshimirimana utarategereje gusaba uruhushya Perezida Nkurunziza. Binavugwa ko mubyo Lt Gen Adolphe Nshimirimana yazize harimo n’urupfu rwa Gen Niyombare.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubonera gihamya atangwa n’umwe mu bari bahibereye biba ngo Gen Niyombare yishyize mu maboko y’abashyigikiye Perezida Nkurunziza ku itariki ya 15 Gicurasi 2015 igihe umugambi wo guhirika ubutegetsi wari umaze kuburiramo maze ahita yicwa. Aheruka kumvikana kuri uwo munsi mu rukerera kuri Radio y”abafaransa RFI avuga ko agiye kwitanga ariko atizeye niba batari bumwice!

Nabibutsa ko kuri uwo munsi abandi bari bafatanije nka ba Gen Cyrille  Ndayirukiye n’abandi bo batawe muri yombi ubu barafunze. Kuba bo batarishwe n’uko Gen Niyombare yari amaze kwicwa maze bimwe mu bihugu by’amahanga bigashyiraho Perezida Nkurunziza igitutu cy’uko batagomba kwicwa.

N’ubwo twashoboye kubona aya makuru twahawe n’umwe mu bantu bari hafi ya Lt Gen Adolphe Nshimirimana twari tumaze iminsi twibaza impamvu Gen Niyombare atagaragara byaba mu gutanga ubutumwa bw’amajwi cyangwa amashusho byibuze ntanatambutse n’itangazo ngo arisinye.

Kugira ibyo Gen Niyombare atangaza muri ibi bihe cyane cyane nyuma y’impfu z’abantu nka ba Lt Gen Adolphe Nshimirimana na Col Jean Bikomagu ndetse n’ihushwa rya Gen Niyongabo byari ibintu ubundi byakagombye gukorwa n’umuntu wese waba ushaka gutera akanyabugabo abamushyigikiye no gukangurira abandi kumushyigikira, ni ukuvuga rero ko guceceka kwa Gen Niyombare bishimangira ko nta kabuza yaba atakiriho.

Abarwanya Perezida Nkurunziza bakunze kuvuga kenshi ko bayobowe na Gen Niyombare ariko nta kimenyetso na kimwe bigeze berekana cyemeza ko akiriho.

Mu bivugwa n’ibihugu by’amahanga bikurikirana ibibera mu Burundi nta na hamwe izina rya Gen Niyombare rivugwa mu miti batanga yo gukemura ibibazo by’u Burundi.

Ikindi cyavuzwe cyane n’uburyo Léonard Nyangoma yagizwe umukuru w’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza ibyo bikaba bitari gushoboka igihe Gen Niyombare yari kuba ahari dore ko igenwa rya Léonard Nyangoma ritashimishije benshi nka ba Hussein Radjabu uzirana na Nyangoma nk’injangwe n’imbeba.

Ariko ku rundi ruhande hari andi makuru avuga ko Gen Niyombare ari muzima ngo akaba aba i Kigali mu gace ka Nyarutarama, hakaba n’andi makuru  yuzuzanya n’aya avuga ko aheruka muri Kenya gusura umuryango we ndetse ubu ngo ari kumwe na zimwe mu ngabo z’u Burundi zavuye mu butumwa bw’amahoro muri Somalia aho gutaha  i Burundi zihungira mu Rwanda!

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>