Nyuma y’uko ishyaka ry’Imberakuri risohoreye intabaza itabariza abagororwa bafungiye muri gereza ya Mpanga kuwa 08/01/2013,aho bakubitwaga,bagasukwaho amazi ndetse bagakorerwa n’ibindi bikorwa bigayitse ndetse ibi bikorwa bikaza gutuma abayobozi b’ishyaka PS Imberakuri na PDP Imanzi(Me NTAGANDA Bernard na MUSHAYIDI Deogratias) bafata icyemezo cyo kwiyicisha inzara,uyu munsi ubuyobozi bw’ishyaka bwigereye muriyo gereza bwatunguwe no kubona kugeza uyu munsi hari abantu bagifata ikiremwamuntu nk’itungo.
Abayobozi b’amashyaka baje bafashwe mu maboko n’abakorera bushake bafungiwe hamwe nabo nibwo kutubwiba uko ubu abagororwa bahohotewe n’ubuyobozi uko bameze,murabo bagororwa utari mu bitaro kubera gutotezwa ari kwifatanya n’abandi imyigaragambyo,icyakora kuva itangazo ryasohoka gukubitwa no kumenwaho amazi ntibyongeye gukorwa ahubwo abanyamakuru batandukanye barahashyitse ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’amagereza ,ariko ikibabaje nuburyo yaba abanyamakuru yaba abayobozi nta numwe wigeze abonana n’abafite ibibazo twavuze.
Icyashenguye kandi kiriza bamwe mubasuye izi mfungwa harimo na mama w’umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri nuburyo abayobozi b’amashyaka baje bafashwe mu maboko barazahaye bikomeye.
Usibye kandi kuba abagororwa bakomeje gutotezwa byahumiye ku ishongo aho n’abari bagiye gusura batewe ubwoba bikomeye na NDAYAMBAJE Fabrice(Intelligence Officer) kugeza naho avuga ko bose yabafungira hamwe nabo basuye.
Icyagaragaye uyu munsi nuko yaba abayobozi b’amashyaka ndetse n’abafungwa bagenzi babo bageze kure barengana igihe icyaricyo cyose ntitwatungurwa no kumva ko hari abapfuye bazira akampi.
Dukomeje gusaba buri wese ko yahaguruka tugafatanya kurwanya aka karengane kibasiye abanyarwanda doreko usibye n’abafunze bari mu magereza,abari hanze nabo batorohewe.
PS Imberakuri