Mbifurije amahoro y’Imana, hari ikintu nifuza gusangira namwe kuko mbona gikomeje kuba ikibazo cy’ingutu mu gihugu cy’u Rwanda, icyo ntakindi ni imiterere y’abayobozi bamwe na bamwe.
Meya w’Umujyi wa Kigali aherutse gufata icyemezo cyo guhambiriza abaturage 10.000 bose mu minsi itatu ngo agamije kubarinda ibiza biterwa n’imvura imaze igihe yirenza abantu n’ibintu, aho bagiye ntiyabashije kuhavuga gusa icyo nzi nuko yavuzeko nta ngurane bazahabwa.
Aha ndibaza niba koko imiyoborere myiza intore zihora ziririmba, imwe tuvugako twagezeho ariyo y’iyi, ese uwamushyizeho we yakurikije iki ko mbona uyu Meya Ndayisaba ntakintu kizima cg gishya yazanye mu Mujyi wa Kigali. Ese yaba we cyangwa izindi nzego, baba bafite abaturage ku mutima, ko nibwirako aribo bagomba kuba bakorera, ese ubwo buryo mwe murumva bukemura ikibazo cyangwa ahubwo bugiye kwongera ibibazo? Hari bamwe twabiganiriyeho barebwa n’iki cyemezo-tegeko gihubutse, bambwirako bo bahitamo kwicwa n’imvura bari munzu aho kwicwa n’imbeho bari hanze, agahinda rero gakomeje kuba kenshi kandi nta cyizere cy’uko ibi bitazaba no mugihe kizaza.
Gusa nkuko nabonye bamwe babyandikira Nyakubahwa Perezida Kagame, nibajije niba ibi bikorwa atabizi, nibwo nibukaga akaga abavandimwe bo mu Kiyovu cy’abakene bahuye nacyo ubwo basenyerwagaho inzu hutihuti ngo hagiye kwubakwa amazu maremare, none ubu hashize imyaka irenga gato 5 bibaye, nyamara usibye imihanda yubatse, ntanzu ybatswe ndetse abantu bamwe twavuganye batubwiyeko, ubucuruzi bwari buteganyijwe mu bibanza hariya bwahombeye abari bateguye kuhungukira akayabo, kuburyo abantu banze kugura ibyo bibanza, ubu hari ibihuru.
Ndibaza nti, abadutegeka ni abanyarwanda? Ese bafite ubushobozi? Ese bafite ubumuntu? Bakora ibyo batekerejeho? Cyangwa ni ibikoko bitagira umutima? Munyumve neza, singamije gutukana, ahubwo nibaza niba umuntu muzima wabaye muri kariya karere yagera igihe afata icyemezo kigayitse cyo kwangaza abantu yitwajeko ari umuyobozi, nyamara hari byinshi yakabaye ahangana nabyo, nk’ibibazo by’ubukene, ibikorwa remezo, n’ubuzima bwiza bw’abaturarwanda.
Rimwe na rimwe ibikorwa byanyu (mwe bayobozi) bivuguruza ibyo mwirirwa mutubeshya ko mukunda u Rwanda, urwo Rwanda muvuga ni abantu si amazu, nimumenya uwo mukorera muzamwubaha, kandi mukorere inyungu ze, ntabwo u Rwanda ari uwo waguhaye akazi rimwe na rimwe yirengagije ubushobozi buke ufite, kuko ingoma zivaho ariko u Rwanda ntaho rujya.
Nanzura, navugako umuyobozi, yakagombye kuba umuntu ushoboye kwiyobora, ufite ubumuntu(conscience humaine) muriwe wawundi uzi amategeko cyane cyane iriruta ayandi ariryo, GUKUNDA MUGENZI WAWE KURUSHA UKO WIKUNDA, agahora yifashisha ihame ry’uko IBYO UTIFUZA GUKORERWA, UTABIKORERA ABANDI. Nimugera kuriyi ntera, amahoro azahinda mu gihugu, u Rwanda ruzatera imbere.
Kanyarwanda