Amakuru agera kuri The Rwandan tugikorera iperereza ryimbitse aravuga ko igipolisi cyo mu gihugu cy’u Buhorandi cyaba cyataye muri yombi Lt Gen Caesar Kayizari, uhagarariye u Rwanda mugihugu cya Turukiya ubwo yari aje muri Rwanda Day i Amsterdam mu gihugu cy’u Buhorandi.
Nabibutsa ko mu bashakishwa n’inzandiko zatanzwe n’ubucamanza bwo mu gihugu cya Espagne, Lt Gen Caesar Kayizari aza ku mwanya wa 12.
By’umwihariko uretse ubwicanyi bwo mu Rwanda mu gace cyane cyane ka Cyangugu ari mu barimbuye impunzi zahunze zerekeza mu nzira ya Bukavu.
Iyi nkuru ibaye ari impamo uyu mugabo yaba aje akurikira Lt Gen Karenzi Karake wafatiwe mu Bwongereza mu minsi ishize akaza kurekurwa nyuma gato ariko abaturage b’abanyarwanda bamaze gucuzwa amafaranga arenga Miliyaridi ngo yo gutuma arekurwa ariko nyamara n’ubwo yarekuwe ntabwo abayatanze bayasubijwe!
Epimaque Ntacyicumutindi
Sweden