Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10370

Muri Referendumu, YEGO YATOWE N’ABANYARWANDA 30% naho 70% batora OYA

$
0
0

Abanyarwanda bitabiriye amatora ya referendumu biravugwa ko abatoye YEGO baba bagera kuri 30% Naho abatinyutse gutora YEGO bakaba ari 70%.

Perezida Kagame ngo ubwe niwe wisabiye abambari be ngo bareke amatora abe mu bwisanzure batagize uwo bahutaza cyangwa bahatira gutora YEGO; ngo ibyo yabikoreye kugira ngo abashe kugira ikitegererezo cy’abanyarwanda bamukunda mu by’ukuri.

Ibyo ariko bakaba barabikoze bamaze gutekinika imibare bashaka ko izava muri buri karere kugira ngo nibiramuka bigenze uko byagenze, babashe guhita bahinduranya udusanduku twatorewemo.

Perezida Kagame yari yasezeranije abanyarwanda ko namara kubona ibizava mu matora, ariho azatangaza niba yemeye gukomeza kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu. Urebye disikuru yavuze ku munsi w’inama y’igihugu y’umushyikirano, biragaragara ko yari asuherewe yibaza impanvu ba Kaboneka, Musoni…… bamubeshya ko asigaye akunzwe kandi byahe byo kajya. Akaba ariyo mpanvu ubona yayobewe ibyo atangariza abanyarwanda ndetse n’abandi benshi bamuhanze amaso.

Hari abanyarwanda bo mu mashyaka ya opposition baherutse kujya kwaka uruhushya rwo kwigaragambya ko batemeye ihindurwa ry’Itegekonshinga, barabafunga banabima n’uruhushya. Ikigaragara ni uko ibyo babeshyaga ko abanyarwanda miliyoni zikabakaba enye zishaka ko itegekonshinga rihinduka nabo ubwabo bari bazi ko ari itekinika no kubeshya akaba ariyo mpanvu banze imyigaragambyo kuko babonaga ko batungurwa bikabagora kubisubiza mu buryo. Naho ubundi iyo biba byo koko ko milioni 4 zimushaka, nta gushidikanya ko n’imyigaragambyo bari kuyireka ikaba.

Nkuko bisanzwe rero, abanyarwanda bongeye kubeshya Kagame ko bazatora YEGO; Kagame nawe ababeshye ko batoye YEGO, kandi baritoreye OYA.

Ngayo nkuko.

gallican Gasana

GALLICAN GASANA


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10370

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>