1.Nshingiye ku bubasha mpabwa n’Itegeko Shingiro ry’Ishyaka ISHEMA ry’u RWANDA ryo kuwa 28 Mata 2013 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 52, nejejwe no gutumiza ku mugaragaro inama ya Kongere y’Ishyaka ISHEMA izateranira mu mujyi wa Buruseli, mu gihugu cy’Ububiligi, guhera ku wa gatanu taliki ya 15 kugeza ku cyumweru taliki ya 17 Mutarama 2016.
2.Kongere nirwo rwego rw’ikirenga rw’Ishyaka ISHEMA. Ububasha bwayo bugenwa n’ingingo ya 51 y’Itegeko Shingiro ryo kuwa 28 mata 2013 .
Kongere ishinzwe :
(a)Kwemeza politiki y’Ishyaka;
(b)Kwemeza no kuvugurura Itegeko Shingiro;
(c)Gutora Ikipe Nyobozi;
(d) Kwemeza Umukandida w’Ishyaka mu matora ya Perezida wa Repubulika.
3.Iyi Kongere y’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda izateranira mu Bubiligi izasuzuma kandi ifate ibyemezo kuri ibi bibazo bibiri bikurikira:
(a)Kunoza gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda : kunononsora umurongo wa politiki, intego n’intambwe zizakurikizwa.
(b)Kugena ingamba zihamye zo gufasha Abanyarwanda guhangana n’ “Ikibazo cya Manda ya Gatatu “ Paul Kagame ashaka kwiha ku ngufu kuko ishobora guteza u Rwanda akaga gakomeye : iyo nyagwa ngo ni manda ya gatatu nta mwenegihugu n’umwe ushyira mu gaciro uyishyigikiye ; ntiyemewe n’Itegekonshinga u Rwanda rugenderaho nk’uko ryavuguruwe mu Ukuboza 2015 ; kandi ikaba ikomeje kwamaganwa bikomeye n’ibihugu by’ibihangange byari bisanzwe bitera inkunga igihugu cyacu.
4.Turasaba mwebwe Abataripfana n’Abakunzi b’Ishyaka ISHEMA, ari abari mu Rwanda, ari n’ababarizwa mu mahanga, ko mwakomeza kutwoherereza inkunga yanyu y’ibitekerezo bijyanye na ziriya ngingo zizasuzumwa.
Mwatugeraho mukoresheje :
(a)Iyi mirongo ya internet : ishema_party@yahoo.fr.; chaste.gahunde@gmail.com ;nahimanathom@gmail.com .
(b)Telefoni : 00 33 64 36 01 311 (Chaste) ; 00 33 65 21 10 445 (Padiri Thomas)
Imana ikomeze irinde Abakongeresiste mu ngo zabo no mu mayira bagiye gufata kandi izabahe urumuri rwayo muri iyi nama y’ingirakamaro cyane.
Reka nsoze ngira nti : “Uwemera naze dufatanye”.
Padiri Thomas Nahimana,
Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda
Umukandida wa « La Nouvelle Generation » mu matora ya Perezida yo mu 2017