Basomyi b’ikinyamakuru “Umunyarwanda” ‘The Rwadan.com” ndabashuhuje.
Nanditse ngirango nyomoze ( mbeshyuze) kw’irangamimerere (identité) y’umuntu wigeze kwandika mu kinyamakuru (forum) , ubu kitagikora, cyitwaga “Umusoto” .
Namaganye nivuy’inyuma uwo muntu.
Hari muri 2011.
Kw’itariki ya 12 mata 2011, uwo muntu yanditse yiyita Antoine Habiyambere asobanura ibyo yanengaga ku gitabo cyanditswe na Madame Pauline Kayitare kitwa “Tu leur diras que tu es hutue”.
Nasomye ibyo yanditse byose. Yasaga n’uwashakaga gucecekesha Mme Pauline Kayitare, nyamara buri wese afite uburenganzira bwo kwandika igitabo atanga ibitekerezo bye, apfa kutavogera uburenganzira bwa mugenzi we.
Ibyo ariko sibyo nshaka kwandikaho.
Akimara kwandika, nashatse kumenya ko hari koko umuntu duhuje amazina yombi, uvuka muri ako karere, kubera ko yavugaga ko aturuka muri komini Mabanza , ubu igice kimwe kiri muri( district) akarere ka Rutsiro ikindi gice kikaba kiri muri( district) akarere ka Karongi, najye nkaba nari ntuye mu karere ka Rutsiro, Mw’iperereza nakoze, kuva muri 2011 kugeza ubu 2016, ntawe nashoboye kumenya.
Agomba kuba ari umuntu wiyise amazina yanjye agendereye ubugizi bwa nabi n’ubugome.
Icya mbere, avuga ko ari umucika cumu w’umututsi, njyewe ndi umuhutu.
Icya kabiri , yatanze imeyili (e.mail),
habiyambereantoine@rocketmail.com nahise mwandikira kugirango menye ko koko abaho, ntiyigeze asubiza.
Icya gatatu, avuga ko akomoka mu karere ka Karongi, nkuko basigaye babwita ubu, ubundi akavuga ko akomoka mu karere ka Rutsiro, urunva ko acabiranya.
Icya kane, hari aho avuga ko yize muri université nkuru y’i Butare mw’ishami ry’amategeko.
Kugeza kuri iyi taliki nandikaho, nta muntu duhuje amazina yombi wigeze ahiga.
Icya gatanu, yasabye ubuhungiro mu Bubiligi, ku mazina Habiyambere Antoine, ibyo mbyemezwa kuko mw’itohoza nakoze namenye ko yigeze gutura muri komini imwe muzigize umujyi wa Brusseli, yitwa Watermael- Boitsfort, nyuma yaje kuhimuka, ariko nsinamenye aho yimukiye.
Amenye ko yabeshye Leta y’u Bubiligi kuko agendera ku mazina atari aye.
Inkuru y’icyo gitabo cya Mme Kayitare Paulina yasohotse kandi mu kinyamakuru “igihe.com” kw’italiki 11-03-2013 yanditswe na Kayonga J.
Nashakashatse Mme Kayitare Paulina kugirango mubaze niba azi uriya muntu unyiyitirira abaho, nsindamubona.
Niba uwo mugabo abaho, afite amazina yombi nk’ayanjye, aturuka mu karere nk’akanjye, niyigaragaze, abantu bamumenye, ye kwihishahisha.
Umubano mu bantu n’amahoro y’Imana kuri buri wese.
Antoine Habiyambere,
Den Haag, Holland.