Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10370

Inama mpuzamahanga ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda:i Bruxelles mu Bubiligi 19 na 20 Mata 2013

$
0
0
Ubutumire
Imiryango ya Société civile nyarwanda n’amashyaka ya politiki baramenyesha Abanyarwanda n’inshuti z’Urwanda ko yateguye inama mpuzamahanga ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda zihangayikishijwe n’ishyirwa mu bikorwa  ry’icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda. Iyo nama izabera i Bruxelles mu Bubiligi ku mataliki ya 19 na 20 Mata 2013. Abanyarwanda n’inshuti zabo baratumiwe muri iyo nama ikomeye kugirango bungurane ibitekerezo, ariko  cyane cyane ntimuzabure mu mihango yo gufungura inama kuwa gatanu saa tatu (9h) n’iyo kuyisoza kuwa gatandatu saa cyenda (15h).
Niba kandi hari imiryango yaba itarabonye ubutumire hamwe na programu kubera impamvu iyariyo yose, yabimenyesha hakiri kare Komite ishinzwe imitegurire y’inama; maze izo nyandiko zikabageraho bidatinze.
Kuberako inama mpuzamahanga nk’iriya isaba ubwitange n’amikoro, buri munyarwanda na buri muryango basabwe kugira icyo bigomwa kugirango inama izagere kubyo igamije nta komyi.
Mu izina rya Komite ishinzwe imitegurire y’inama,
Pascal Kalinganire
Abacyeneye ibisobanuro babaza:
Niyibizi Michel: 0032496646995
Rudasingwa Alexis: 0032497536697

Viewing all articles
Browse latest Browse all 10370

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>