Ninjiye muri 3ème Bataillon Muvumba mu kwa gatanu 1994 hagati ndi mu basore bihutiye gutabara kuko byari bikomeye ariko nyine amazi yari yarenze inkombe, jyewe rero nasanze 3 Bn Muvumba iyoborwa na Cpt GD MUNYAKAYANZA Augustin. By’umwihariko Compagnie ya 2 yari ifite ibirindiro aho bita Nyabitare munsi yo ku ibereshi haruguru ya CIESK igatambika no mu Biryogo munsi ya Secteur Biryogo ikaba yari iyobowe na S/LT TWAGIRAYEZU Jacques nkaba naramenye ko ubu ashobora kuba ari umushoferi muri Belgique.
Ubwo Inkotanyi zakazaga ibitero muri St André aho twarahimutse kuko nari umwe mu basirikari barindaga chef wa Cie twahise twimurira ikicaro cye munsi y’Urusengero rw’abadivantiste rw’i Nyamirambo, uko imirwano yagendaga isatira mu ibereshi twarakomeje twimukira kuri bureau ya secteur Biryogo aho ntitwahatinze kuko S/Lt Twagirayezu yahise araswa ajya kwivuriza i Gisenyi asimburwa na S/LT MAGAMBO Joseph nawe wahise ahindura ikicaro yimukira mu nzu yo kwa GASAMAGERA kuri 40.
Nta ntambara nini twarwanye uretse iyo mu ibereshi kuko nta masasu ahagije twari dufite, nibuka ko mu rugamba rwo mu ibereshi nahabonye batanga grenades zikoze mu ducupa twa Heinken nari muto mu bya gisirikare gusa ubu numvise impamvu yabyo.
Twarakomeje muri ubwo buzima, nibwo ku italiki ya gatatu Nyakanga 1994 ninjoro mu buryo butunguranye Cpt MUNYAKAYANZA yaje aho commandement ya 2 Cie yari mu nzu yo kwa Gasamagera hari mu ma saa tatu za nijoro atubwira ko gahunda ari ukuva mu mujyi ubwo Commandant wa 2 Cie yahise adutegeka kujya mu maposition kubibwira abasirikare bahita bazamuka duhurira kuri 40 nka saa yine n’igice z’ijoro nibwo twari dufashe urugendo twebwe rero objectif yacu yari RUYENZI.
Ubwo twamanutse umuhanda wo kwa Mutwe tugera Kimisagara tumanuka umuhanda wose mpaka Nyabugogo tugera ku Giticyinyoni ariko ku misozi ya Gasyata, Jali na Shyorongi herekera i Kigali hari imbunda zaturasaga. Ubwo twarakomeje twebwe ku Giticyinyoni ntitwahahagaze twarakomeje tugera kuri Nyabarongo tugitangira kwambuka hari imbunda y’inkotanyi yari ku Ruyenzi irasa kuri Mont-Kigali ariko ikiraro cyari kitarafatwa nta n’abasilikari bari bahari gusa kubera ko twari tumaze kubona ko inkotanyi ziri ku Ruyenzi twahise duca mu bisheke twereza mu majyaruguru tujyenda ku nkombe za Nyabarongo. Twarakomeje bwakeye turi hakurya ya Nyabarongo ariko hakuno byaracikaga kuko abantu bari baciye mu Nzove bava muri Kigali twarababonaga, abantu biyahuraga muri Nyabarongo, hari umugore wajishuye umwana amutamo amaze gutamo ibintu bye nawe yirohamo mu by’ukuri ni ibihe umuntu atakwifuza kwibuka.
Twiriwe aho ngaho mu ma saha ya après midi tuzamuka umusozi dusanga Bataillon yitwaga Rutare niba nibuka neza baratwakira turya pâte jaune, turara aho bukeye turakomeza iyo Bataillon Rutare ituri imbere tugeze i Rukoma igotwa n’inkotanyi turayitabara turayibohoza turakomeza twaraye ahitwa KAZIRABONDE, bwarakeye turakomeza bwira tugeze kuri commune KAYENZI niho twaraye aho hari abasirikare benshi cyane ubona ko biteguye kugenda.
Aho i Kayenzi rero nahaboneye ukuboko gukomeye kw’Imana kuko hari umusilikare umwe wansabye ko na mufasha kujya guhungisha umuryango we, yari afite imodoka nsaba uruhusa tujyayo ubwo twari tugarutse muri Taba, twageze iwabo kumbe inkotanyi zari zahageze ariko zikiri nke ku buryo tunajyenda hari uwo twagendanye ariko twabimenye dutandukanye abaturage baratubonaga bakiruka tukayoberwa ibyo aribyo twageze iwabo kuko imodoka twari twayisize kure turabazana noneho abaturage bamuzi baratubwira ngo tuve aho hantu vuba kuko zahageze mu gitondo zivuga ko hagiye kuba inama twaragiye dufata imodoka turajyenda ariko igisekeje ni uko tukiva i Kayenzi zari zamaze kuyifata, twagendaga tubona abasilikare badasobanutse bikatuyobera tugeze kuri komini nibwo twasanze zashinze barrière ariko twahise tubimenya duhinduriza ingofero ikirango tugishyira imbere twaciye imbere ya komini amamodoka ashya nazo zirimo gusahura zisoma impapuro bivuze ngo twazinyuzemo ariko ntizatumenya bwari ubwana buto cyane atamenya ibyatwo.
Ubwo twarakomeje tuza gusanga abasilikare bagenzi bacu hirya kure byumvikane ko aho hantu kuhava byabaye igitangaza nta n’uwatubajije ngo bite twarihite turagenda twari nka batanu. Twarakomeje tuza kurara muri NYABIKENKE na unité yanjye turongera turahura, bukeye bwaho twarakomeje bwira tugeze ku kiraro cya NDUSU aribwo twatangiye guhura n’abaje bavuye mu Nzove, hari umusirikare w’umumajoro wanyuze aho sinzi izina rye adutegeka kurinda icyo kiraro ariko S/Lt Magambo wategekaga Cie yacu yabonye agiye arabyanga kuko isaha yose twashoboraga gusigara hagati y’umwanzi, twarakomeje turara ahitwa muri VUNGA hari abantu benshi cyane n’abasilikare benshi mbega ibintu byose ni ho byacaga, bukeye twakomeje tugana RUHENGERI turuhuka tugeze ahitwa kuri SHYIRA cg kuri JANJA simpibuka neza twarakomeje turajyenda tugera i NYAKINAMA mu ma sa saba z’ijoro, bukeye nibwo twafashe ama bus après midi turajyenda duhagaraga mu BIGOGWE mu kigo cya gisirikare. Twaharaye amajoro abiri bucyeye duhabwa mission yo kujya gufata position ahitwa ku KABATWA munsi ya KALISIMBI hakonja cyane twarahabaye kugeza tariki ya 16 Nyakanga 1994,saa cyenda nibwo inkotanyi zitugabyeho igitero ariko mu by’ukuri nta kurwana kwabaye kuko nta masasu na make twari dufite kandi inkotanyi ziturasaho amabombe menshi, twahise twiruka bamwe berekeza mu kigo cya Bigogwe ariko Cie yacu iragikikira turamanuka duca ahitwa za RWERERE mbona aho umugore ata umwana ariruka ariko tuza gusubira mu muhanda wa kaburimbo twageze ku Gisenyi mu mugi mu ma saa saba z’ijoro ariko mu by’ukuri twari twatatanye umwe yirwanaho, bucyeye mu ma saha ya saa cyenda nibwo bombe ya mbere yituye i Gisenyi abantu batangira guhunga uruvunganzoka twarambutse imbunda tuzita ku mupaka turakomeza sinibuka aho twaraye ubanza ariko ari imbere ya camp KATINDO twahamaze iminsi ibiri duhita dufata umuhanda wa MUGUNGA, twaraye mu nzira nka rimwe cg kabiri nibwo abantu batangiye gupfa cyane ndibuka ko hari ijoro rimwe abantu twararanye bapfuye nkasigara ndi jyenyine bari bageze nko ku icumi, twarakomeje abasivile babaha inkambi hino abasilikare turakomeza kugera hirya aho nyine inkambi yabo yari iri.
Ngayo nguko NGURWO URUGENDO RWA 2 CIE 3 BN MUVUMBA gusa nifuza kwibuka ayo mateka ikindi kandi kuko ndi mubantu bifuza guharanira ko ukuri kubyatubayeho kwagaragara, tukamenya ibyabaye ku gihugu cyacu ku baturage bacu bikajya ahagaragara.
SINARANGIZA NTASHIMIYE S/LT MAGAMBO JOSEPH WAYOBOYE IYI CIE UKUNTU YAMFASHIJE AKAMPA IKININI CYANDOKOYE KUKO NANJYE URUPFU RWARI RWANSATIRIYE NIBA AKIRIHO TUZABONANA NIBA ATAKIRIHO AGIRE IRUHUKO RIDASHIRA!!!!MUGIRE IBIHE BYIZA.
John Manzi