Mu nyandiko yaciye mu kinyamakuru izuba rirashe, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iyobowe na Dr Bizimana Jean Damascene yemeza ko ngo Leta ya Juvenal Habyarimana, aho guca irondakarere ryimakajwe n’ubutegetsi bwayibanjirije, ahubwo bwaryimakaje kurushaho. Ngo Abanyagisenyi (Perefegitura Habyarimana yakomokagamo) n’Abanyaruhengeli, bari bihariye 65% mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu, mu gisirikari ho bakabamo ku bwiganze bwa 97%!
Aya ni amwe mu magambo yatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, mu muhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 22, kuri uyu wa 7 Mata 2016.
Dr Bizimana yabanje gusobanura uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe mu banyarwanda bwa mbere ku gihe cy’Abakoloni b’Ababiligi, ayo macakubiri akomeza kwimakazwa na nyuma y’ubwigenge. Ngo Gereza ya 1930 iherereye rwagati mu Mujyi wa Kigali, yubatse mu mwaka wa 1930 nk’igikoresho cy’iterabwoba, ikajya ifungirwamo Abanyarwanda bagaragazaga ko badashyigikiye amacakubiri!
Dr Bizimana, imbere ya Perezida Kagame na mugenzi we Dr Magufuli wa Tanzania, yanenze Leta ya Habyarimana ko yateguye Jenoside yaje gushyirwa mu bikorwa na Leta y’Abatabazi. Yasobanuye ko umugambi wa Jenoside bawushyize mu bikorwa bitwaje ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yahanuwe mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994, “nubwo wari warateguwe kera”!!
Dr Bizimana ni umubeshyi kabuhariwe!
Duhereye ku mibare yatanzwe na Dr Bizimana ngo abanyagisenyi n’abanyaruhengeri bari bihariye 65% mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu, mu gisirikari ho bakabamo ku bwiganze bwa 97%! Birasekeje cyane kubyumva. Icyo uyu mugabo yirengagiza ni uko abanyarwanda benshi bo mu moko atandukanye bavuka mu turere dutandukanye tw’u Rwanda babaye mu nzego za Leta n’igisirikare bakiriho ndetse n’inyandiko z’icyo gihe zikaba zikiriho.
Urugero tugiye guha Dr Bizimana rwerekana ko abeshya ni urwo mu ngabo z’u Rwanda aho yihandagaza akabeshya ngo 97% bavaga muri Gisenyi na Ruhengeri.
Dore uko ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda na Gendarmerie byari bimeze muri 1994, abayoboraga inzego zitandukanye n’aho bakomokaga.
Ministeri y’ingabo
Ministre w’ingabo: Augustin Bizimana: Byumba
Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’amategeko: Colonel Déogratias Ndibwami: Gisenyi
Umuyobozi ushinzwe iperereza ryo hanze: Colonel GD Laurent Rutayisire: Gikongoro
Umuyobozi ushinzwe igenamigambi: Major Ir Emmanuel Munyaruguru: Ruhengeri
Umuyobozi ushinzwe kugura ibikoresho n’icungamari: Lt Colonel Cyprien Kayumba: Byumba
Umuyobozi ushinzwe ubutwererane mu bya gisirikare: Colonel Edouard Hakizimana: Gisenyi
Urukiko rwa Gisirikare: Major GD: Augustin Cyiza: Cyangugu
Ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda
Umugaba ingabo z’u Rwanda: Général Major Déogratias Nsabimana: Ruhengeri
Ushinzwe abakozi (G1): Colonel Joseph Murasampongo : Gitarama
Ushinzwe Iperereza (G2): Colonel BEMSG Aloys Ntiwiragabo: Gisenyi
Ushinzwe imirwano (G3): Général de Brigade I.G. Gratien Kabiligi: Cyangugu
Ushinzwe ibikoresho (G4): Lieutenant Colonel BEMS Augustin Rwamanywa: Gikongoro
Ubuyobozi bukuru bwa Gendarmerie
Umugaba mukuru: Général Major Augustin Ndindiliyimana Butare
Ushinzwe abakozi (G1): Major Théophile Gakara: Byumba
Ushinzwe Iperereza (G2): Major Stanislas Kinyoni: Kigali
Ushinzwe imirwano (G3): Lt Col Paul Rwarakabije: Ruhengeri
Ushinzwe ibikoresho (G4): Major Jean Baptiste Nsanzimfura: Kigali
Byibura mbere ya 1994 buri Perefegitura y’u Rwanda yari ifite abasirikare barenze batanu bo mu rwego rwo hejuru dore bamwe muri bo:
Kigali
1.Gen de Brig. BEM Marcel Gatsinzi
2.Colonel BEMS Félicien Muberuka
3.Lt Colonel GD JMV Nzapfakumunsi
4.Colonel Anserme Nshizirungu
5. Lt Colonel Epimaque Ruhashya
Gitarama
1.Colonel Joseph Murasampongo
2.Lt Colonel BEM Innocent Kamanzi
3.Major GD Léandre Nderelimana
4. Major GD Gabriel Kanamugire
5.Major GD Jeanne Ndamage
Butare
1. Gen Major BEM Augustin Ndindiliyimana
2. Colonel Francois Munyengango
3. Colonel Pilote Sébastien Ntahobali
4.Lt Colonel Alphonse Nzungize
5. Lt Colonel BEMS Alphonse Nteziryayo
Gikongoro
1. Colonel Aloys Simba
2. Colonel Laurent Rutayisire
3. Lt Colonel Dr Bizumuremyi
4. Lt Colonel Dr Mugemanyi
5. Lt Colonel BEMS Augustin Rwamanywa
Cyangugu
1.Gen de Brig I.G. Gratien Kabiligi
2.Lt Colonel Innocent Rwanyagasore
3. Lt Colonel BEM Ephrem Rwabarinda
4. Lt Colonel GD Innocent Bavugamenshi
5. Lt Colonel Claudien Singirankabo
Kibuye
1.Colonel BEM Baltazar Ndengeyinka
2. Lt Colonel JMV Ndahimana
3. Lt Colonel BAM Aloys Baranyeretse
4. Major GD PC Haguma
5. Major Bernard Ntuyahaga
Gisenyi
1.Colonel Déogratias Ndibwami
2.Colonel Edouard Hakizimana
3.Colonel BEMSG Aloys Ntiwiragaba
4. Lt Colonel Laurent Nubaha
5.Lt Colonel Dr Laurent Baransaritse
Ruhengeri
1.Gen Major BEM Déogratias Nsabimana
2.Gen de Brig Léonidas Rusatira
3.Colonel Pilote André Kanyamanza
4.Lt Colonel BEM Phénéas Munyarugarama
5.Lt Colonel GD Paul Rwarakabije
Byumba
1.Gen Major BEM Augustin Bizimungu
2.Colonel BEM Anserme Nkuliyekubona
3.Lt Colonel BEM Juvénal Buhufite
4. Lt Colonel EPS Tharcisse Muvunyi
5.Lt Colonel Cyprien Kayumba
Kibungo
1: Colonel GD PC Rwagafirita
2. Colonel I.G. Tharcisse Renzaho
3. Lt Colonel BEM Antoine Sebahire
4.Major Augustin Gatarayiha
5.Major Pilote Zacharie Habiyambere
(ushaka kumenya abasirikare b‘ingabo z’u Rwanda mbere ya 1994 n’aho bakomokaga yabisanga hano>>
Mu gusoza iyi nyandiko nifuzaga kubaza Dr Bizimana nawe akatubwira urutonde rw’abasirikare bakuru b’ingabo z’u Rwanda z’ubu n’aho bakomoka kugira ngo turebe niba hari ibyakosowe mu byo anenga.
Mu iperereza The Rwandan yakoze yasanze mu basirikare b’u Rwanda rw’ubu bo mu rwego rwo hejuru (officiers supérieurs/ senior officers) barenga 1000 harimo abahutu batarenga 20! Iyo unasesenguye aho n’abo batutsi barenga 980 bakomoka usanga hafi abarenga 900 baraturutse i Bugande! Ese ibi byo Dr Bizimana atabinenga?
Epimaque Ntacyicumutindi