Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Rwanda: abapolisi bo mu rwego rwo hejuru basubiranyemo baricana!

$
0
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 5 Gicurasi 2016 ahagana saa moya n’igice z’igitondo kuri station ya Polisi ya Busogo mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru humvikanye urusaku rw’amasasu aho bivugwa ko ari umupolisi warashe umuyobozi we wari ukuriye station ya Polisi ya Busogo akamwica.

Umupolisi witwa AIP Richard Kandabaze, yarashe CIP Jean Bosco Mugabo aramwica hanyuma akomeretsa undi witwa Sgt Bigirabagabo Gilbert.

Umwe mu bayobozi bo mu Karere ka Musanze, avuga ko abapolisi bari ku murongo bafata amabwiriza y’akazi y’uwo munsi AIP Kandabaze wari umaze iminsi ayobora Sitasiyo ya Polisi nk’umusigarizi aza n’imbunda arasa umupolisi wari inyuma mu kibero.

AIP Kandabaze amaze kurasa mugenzi we, Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi wari imbere yaje kureba ibibaye AIP Kandabaze ahita amurasa arapfa.

Nyuma yo kurasa bagenzi be, ngo AIP Richard Kandabaze yahise yirukira mu cyumba kiri kuri iyo station ya Polisi arifungirana ariko akomeza kurasa. Ngo bagenzi be bahisemo kumurasa birinda ko hagira undi agirira nabi nawe ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yemeje aya makuru avuga ko icyateye uku kurasana kitaramenyekana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Gasasira Innocent yemereye itangazamakuru ko CIP Mugabo yapfuye arashwe koko, ariko ntiyagira ikindi atangaza.

Ibi bikaba ari ibintu bidasanzwe kuba abapolisi bo mu rwego rwo hejuru basubiranamo bakicana, icyo umuntu yakwishimira muri iyi nkuru ni uko nta tekinika ryakurikiye iri subiranamo ngo hicwe abaturage b’inzirakarengane iri subiranamo ryitwe igitero cya FDLR.

Uku kurasana kwa hato na hato gusa nk’ukumaze kuba umuco muri polisi n’igisirikare cy’u Rwanda. Ibibereye mu Rwanda akenshi bikunze kugirwa ibanga cyangwa bigatekinikwa ariko ibibereye mu mahanga nko muri Haiti cyangwa Centrafrique byo byagiye bimenyekana.

Ikindi tutabura kuvuga n’uko polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zagaragaje kurasa ku buryo bworoshye ku buryo iyo abapolisi cyangwa abasirikare batarasanye hagati yabo nta gihe gishira hatavuzwe umuntu warashwe ngo agiye gutoroka yambaye amapingu. Ingero ni nyinshi: Dr Gasakure, Imam MugemangangoGitifu wa Cyumve Alfred Nsengimana, Eric Hashakimana w’i Byumba, Eric Ndagijimana na Jean Luc Dusenge b’i Gatsibo, Mbyariyehe Olivier w’i Muhanga ……

Frank Steven Ruta


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>