Radio Itahuka ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC yateguye ikiganiro mpaka kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Mata 2013, cyari kigamije kwibaza uwabuzaga amasezerano ya Arusha kujya mu bukorwa mu by’ukuri. Hari hatumiwe:
-Dr Anastase Gasana wahoze ari Ministre w’ububanyi n’amahanga, ubu akaba ari umukuru w’ishyaka rya politiki ryitwa ABASANGIZI, we yemeza ko ari Perezida Habyalimana wangaga ndetse agashyira amananiza mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Arusha
-Bwana Enock Ruhigira, wabaye Directeur de Cabinet wa Perezida Habyalimana, we yemeza ko Perezida Habyalimana yifuzaga ko amasezerano ya Arusha ashyirwa mu bikorwa ahubwo yabangamiwe na FPR yari yaragize ibikoresho abanyapolitiki bari bafite inyota y’ubutegetsi
-Bwana Justin Bahunga wakoze muri Perezidansi ya Repubulika ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana, ndetse akaba n’umwe mu bakozi bari bahagarariye u Rwanda mu gihugu cya Uganda mbere ya 1994.
Muri make impaka zari urudaca. Mukurikire icyo Kiganiro Hano>>>