Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10370

General Kabarebe yabangamiye ifungurwa ry’imfungwa (Liberté Conditionnelle) rya 2012

$
0
0

Ubusanzwe buri mwaka guverinoma y’u Rwanda yatangaga imbabazi ku bagororwa bitwaye neza muri gereza bamazemo 1/3 nk’uko itegeko ribiteganya, gusa uyu mwaka urangiye wa 2012 ntibyabaye kandi byari byateganijwe yewe n’urutonde rwari rwarashyizwe ahagaragara.

Abantu benshi babyibajijeho birabayobera, twakoze dushakisha impamvu yatumye abantu bari bashyizwe ku rutonde rwo kurekurwa nk’uko amategeko abiteganya badataha (Liberté Conditionnelle), tuganira n’abantu bakomeye kandi batandukanye badutangariza ko icyatumye ifungurwa ry’imfungwa ryo muri 2012 ritaba byatewe na General James Kabarebe bitewe n’uko mubari bagiye gusohoka harimo abasirikare adashaka ko bajya hanze cyane cyane abafungiwe ku Mulindi, ibi bikaba byaratumye n’abandi bose babigwamo.

Amakuru atugeraho kandi aturuka ahantu hizewe avuga ko tariki ya 22 Ukwakira 2012 muri gereza ya gisirikare yo ku Mulindi hakozwe urutonde rw’imfungwa zigomba guhambwa liberté conditionelle, rukorwa na Major Pacifique Kambanda, Lt Kagiraneza Cado na Lt Rushakiro bikorwa ku mugaragaro bitandukanye nk’uko byari bisanzwe bikorwa kuko mbere byakorwaga mu bwiru hanyuma bagafungura abo bashaka abo badashaka bagasigara muri gereza, ubusanzwe nk’uko amategeko abivuga abantu batarebwa n’iryo fungurwa ni abantu bitwaye nabi muri gereza ariko usanga abashinzwe gukora urutonde rw’abarekurwa banyuranya n’iri tegeko ahubwo hakarekurwa abadakwiye kurekurwa, abasigara akenshi batarekuwe n’aba bafitanye ibibazo n’abantu bakomeye ku giti cyabo harimo na General James Kabarebe.

Urugero umuntu yatanga aha ni nka Nkusi Alphonse na Sebuhoro Edward bamaze kutarewa inshuro eshatu(3) nta bisobanuro, hari n’undi musirikare ufungiwe muri iyi gereza ya gisirikare yo ku Mulindi witwa Rwabuzisoni, umaze gusigara gatatu, udashobora guhabwa liberté conditionnelle bitewe n’uko Capt(rtd) Nasagambe ahora atanga ruswa mu nzego nkuru za gisirikare (Auditorat Militaire) kugira ngo atarekurwa kubera ikibazo bafitanye.

Andi makuru at augeraho avuga ko muri iyi gereza ya gisirikare yo ku Mulindi harimo abasirikare bafungiwemo General Kabarebe yategetse ko bafungwa imyaka myinshi yewe banaburanishijwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Bitewe n’uko urutonde rw’abagomba guhabwa liberté conditionnelle muri 2012, rwakozwe ku mugaragaro ababuzaga abandi kurekurwa baza gushiduka urutonde rwakozwe bitewe n’uko bari bahugiye mu bibazo by’intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo, byabaye ngombwa ko bashakisha inzindi nzira zo kuruburizamo.

Amakuru twakoreye iperereza avuga ko urutonde rukigera kwa minisitiri w’ingabo General James Kabarebe kuko ibiva muri gereza na Auditorat Militaire ariwe binyuraho yahisemo kurubika yanga kurwohereza muri minisiteri y’ubutabera (MINIJUST) kubera ko yasanzeho ba bantu atifuza ko bahabwa liberté conditionnelle kandi akaba nta kundi yabakuraho kuko byakozwe ku mugaragaro.

Ubu muri minisiteri y’ubutabera amazina yabagomba guhabwa liberté conditionnelle yavuye mu zindi gereza za gisivile yarahageze, ubu bategereje urutonde ruzava kwa General James Kabarebe.

Mike

Kigali


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10370

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>