Mu kiganiro cyahise kuri Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC ku wa gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2013, aho Dr Anastase Gasana, wahoze ari Ministre w’Ububanyi n’amahanga yajyaga impaka na Bwana Enock Ruhigira wahoze ari Directeur de Cabinet wa Perezida Habyalimana ndetse na Bwana Justin Bahunga, Muri icyo kiganiro Dr Gasana yarihandagaje abeshya ko ngo Perezida Habyalimana akimara kurahirira kuba Perezida w’Inzibacyuho yaguye yahise yisohokera ntacyo avuze.
Nyamara kuri iyi videwo iri hano hasi Perezida Habyalimana aratumira abanyapolitiki ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kuza mu muhango wo kurahiza abaministre n’abadepite wagombaga kuba mu masaa kenda.
Mu mpaka za Dr Gasana na Bwana Ruhigira, ntabwo bumvikanye uko byagenze ariko iyi videwo ikemuye impaka.
Icyo nasaba Dr Gasana nk’umunyapolitiki ukuriye n’ishyaka yagombye kwiga kuvugisha ukuri akamenya ko abanyarwanda bahumutse bya bindi byo kurimanganya cya kera bitazapfa kumworohera.
Click here to view the embedded video.
Karoli Karambizi