Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu bantu bari hafi y’abayobozi b’ishyaka ISHEMA ry’U Rwanda riyobowe na Padiri Thomas Nahimana aravuga ko haba hari ibibazo by’ingutu muri iryo shyaka ku buryo bamwe mu barwanashyaka b’imena b’iryo shyaka batanze imihoho nk’uko abarundi babivuga!
Nk’uko ubwanditsi bwa The Rwandan bwashoboye kubibonera gihamya, bamwe mu bayobozi bakomeye b’ishyaka ISHEMA nka Dr Déogratias Basesayabo na Sixbert Bitangisha beguye ku mirimo yabo kubera ubwumvikane bucye n’ubuyobozi bw’ishyaka buri mu maboko ya Padiri Thomas Nahimana, amakuru dufite ni uko hari abandi barwanashyaka b’imena bashobora kwegura mu mirimo yabo muri iryo shyaka nka Jeanne Mukamurenzi, Marie Claire Akingeneye n’abandi…
Kugeza n’ubu twandika iyi nyandiko twabonye amakuru menshi y’abantu basanzwe mu ishyaka ISHEMA bashaka kwegwera kubera ubwumvikane bucye bwaje muri iryo shyaka benshi bari bitezeho amakiriro y’abanyarwanda.
Mu gihe twandika iyi nyandiko hari amakuru twabonye avuga ko hari ibiganiro bikomeje hagati y”abo bavandimwe kugirango barebe ko bashobora gukemura ibibazo byabo batiteje rubanda. Ku buryo Ishyaka ISHEMA RY’U RWANDA ryakomeza guhagarara bwuma nk’uko benshi basanzwe barizi.
Marc Matabaro
Email: therwandan@ymail.com