Amakuru atugezeho aka kanya ava i Kigali kuri iki cyumweru tariki ya 18 Nzeli 2016, aravuga ko Vice Prezida akaba n’umuvugizi wa PDP Imanzi Bwana Jean Marie Vianney Kayumba kuri uno mugoroba amaze gutambwa muri yombi na Polisi y’uRwanda.
Harakekwa ko yaba yazize ibitekerezo yatanze mu kiganiro Dusangire ijambo cya Radio Ijwi ry’Amerika cyatambutse kuri iki cyumweu tariki ya 18 Nzeli 2016
Mushobora kumva ibyatangajwe na Bwana Jean Marie Vianney Kayumba hano hasi:
Nitubona andi makuru arambuye turayabagezaho.
Boniface Twagilimana
Visi Prezida wa mbere w’ishyaka FDU-Inkingi