Amakuru agera kuri The Rwandan tugikorera isuzuma ryimbitse aravuga ko Ambasaderi Eugène Richard Gasana ubu wafashe iy’ubuhungiro ashobora kuzitabira Rwanda Day izabera mu mujyi wa San Francisco mu majyaruguru ya Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo benshi mu bagira inama Perezida Kagame basanze Ambasaderi Gasana agaragaye mu gikorwa gikomeye nka Rwanda Day kizaba kitabiriwe na Perezida Kagame n’umufasha we byatuma inkuru zavuzwe ko Ambasaderi Gasana yahunze ndetse yabyaranye na Yohanita Nyiramongi zahita zimera nk’izitaye agaciro. Bikaba bivugwa ko kubyumvisha Perezida Kagame byabaye intambara itoroshye!
Ibi ariko ngo bishobora kudashoboka kuko bisaba kubanza kwinginga Ambasaderi Gasana ndetse akizezwa umutekano usesuye kugira ngo yemere gukina uno mukino umeze nk’uw’injangwe n’imbeba dore ko nta nyungu nyinshi yagira mu kujya muri kiriya gikorwa uretse wenda kwereka abashaka kubeshywa ko atahunze cyangwa atari we se wa Ian Cyigenza.
Mu gihe uyu mugabo yakwemera kugaragara muri Rwanda Day, Perezida Kagame yaba ashoboye gutsinda igitego gikomeye cya Propaganda cyagarurira icyizere inkundarubyino n’abandi bidishyi bari bamaze iminsi bifashe mapfubyi kubera iki kibazo cya Yohanita Nyiramongi.
Ku bijyanye na Ambasaderi Gasana na none hari abasesengura bahamya ko atazongera kugaragara muri politiki kubera ko bimeze kumenyerwa ko benshi mu bajya muri politiki bajyanwa muri politiki no kuyitwaza ngo ibarinde ubutabera, umujinya, inyota y’ubutegetsi n’ifaranga…. Kuri Ambasaderi Gasana uzwiho ubunebwe n’ubwirasi biragoye ko yata umwanya we yiruka inyuma y’abarwanashyaka kandi nta bukene afite, nta mujinya mwinshi afitiye Kagame ndetse nta n’ubutabera arimo ahunga.
Turacyabikurikirana!
Ben Barugahare
Email: therwandan@ymail.com