Umutingito wabaye mu karere ka Rusizi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2016, washyize ubuzima bw’abantu mu kaga ndetse wanangije amazu, amamodoka n’ibindi bintu bitandukanye.
Uyu mutingito wangije ibintu byinshi, ariko by’umwihariko mu murenge wa Kamembe ho wasenye amazu agwira abaturage ndetse n’imodoka zari hafi aho, abaturage bibasiwe bakaba bakomeretse bajyanwa mu bitaro bya Gihundwe, imodoka nazo zirangirika cyane. Mu bibasiwe, harimo n’abahasize ubuzima.