Burya koko umugani ugana akariho, umunyarwanda yarihoreye aca umugani ngo “UMWANZI AGUCIRA AKOBO IMANA IKAGUCIRA AKANZU”. Bwarakeye biraba.
FPR twahunze ikadukurikirana no muri CONGO ubu muri iyi minsi yakajije umurego, yarahiriye kudutsinda mu mashyamba ngo nituticwa n’amasasu tuzicwe n’indwara z’ibyorezo . Imana rero ni igitangaza imigambi yayo si nkiy ‘abana babantu . Natwe yaduciriye AKANZU igamburuza abatwigimba ntibagera kumugambi wabo wo kutwica ngo batumareho.
Twarindiwe mu buntu bwayo n’uyu munsi turacyariho. Ni muri urwo rwego nubundi IMANA yashyize UMUTIMA W’IMPUHWE mu bavandimwe bibumbuye muri SOS Réfugié (abo ni ABSL, CORWABEL, Les Petites mains asbl, CLIIR, RifDP, SISTEM asbl, INYANGE asbl na SYNERGIE AFRICAINE) n’incuti zabo kugirango babe ibikoresho byayo byo gusenya umugambi mubisha wo kutwicisha indwara z’ibyorezo mu mashyamba ya CONGO. Nuko bakora iyo bwabaga batubonera nibura lMITI y’ibanze. Ubu tugiye guhangana na Marariya n’izindi ndwara zari zitumereye nabi.

Bantu bo muri SOS Réfugiés, AFERWAR-DUTERIMBERE ntiyabona uburyo yabashimiramo. Abana n’Ababyeyi tubakomeye amashyi kandi tubahaye IMPUNDU, Muragahaha muronke, Muragahorana mu kigega ibyo kuramiza abashonji, Murakabyara muheke, mbese Muragahorana umugisha w’IMANA ibihe byose.
Murakoze murakagwira , Umugisha w’Imana ubane namwe.
MUKARUGOMWA Thacienne
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abari n’abategarugori b’Impunzi z’Abanyarwanda (AFERWAR-DUTERIMBERE)