Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Perezida Kagame yaterewe amagi n’amase Oxford!

$
0
0

Amakuru aturuka mu Bwongereza aravuga ko  ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2013 Perezida Kagame uri mu rugendo muri icyo gihugu yaterewe amagi, amase n’ibindi ubwo yari agiye kwakira igihembo nk’Umuyobozi wateje imbere ishoramari muri Afurika  bikekwa ko yatanze ngo bazakimuhe muri Said Business School mu giterane  cyiswe the Oxford Africa Business Conference, icyo giterane cyari cyateguwe n’abanyeshuri bagize itsinda the Oxford Business Network for Africa.

Mu kwinjira muri iryo shuri Perezida Kagame yaciye mu cyanzu mu rwego rwo guhunga abigaragambya bari bariye karungu, ariko byabaye iby’ubusa kuko imodoka yarimo yatewe amagi n’amase!

Muri uwo muhango wo guha igihembo Perezida Kagame yikuye mu isoni atera abari aho bya bipindi bye anibaza uburyo hari abamwita umunyagitugu mu gihe ubuyobozi bwe ngo bwagejeje abanyarwanda ku burezi n’ubuzima ku kigero cya 90%! Aha ariko yibagiwe kubabwira ko za Bourses zakuriweho bamwe kandi imfubyi zikaba zivangurwa mu kurihirwa amashuri n’amanota aherwaho ku kujya muri za Kaminuza akaba atari amwe ku bana bose, ireme ry’uburezi ryo ryagiye buhere nk’amahembe y’imbwa!

Click here to view the embedded video.

Umunsi nyirizina wa Rwanda Day nako Kagame Day wo wabereye ahantu habanje guhindurwa inshuro 4 ndetse no kugirwa ibanga ku buryo na Ambasaderi Nkurunziza mu kiganiro yagiranye na BBC kuwa gatanu tariki 17 Gicurasi 2013 yahishe aho hantu, byabaye iby’ubusa kuko kuva mbere y’umunsi umwe abenshi bari bamaze kuhamenya, byabeyeye mu nzu yitwa Troxy isanzwe yerekanirwamo za sinema na za kinamico.

Ariko uko kwihishahisha kwabereye umuzigo abagombaga kujya muri Kagame Day kuko igikorwa cyo kwiyandikisha cyagombaga gukorerwa mu gice cy’Uburengerazuba bw’Umujyi wa London, abarangije kwiyandikisha bagahita burizwa amabisi bakereza mu Burasirazuba bw’uwo mujyi, iyo mikorere yatumye bamwe mu bantu bari baturutse muri Diaspora y’u Bubiligi bahera hanze kuko uko mubizi iyo Perezida Kagame yinjiye ahantu ntawinjira cyangwa ngo asohoke, baheze hanze rero binjira amaze kugenda.

Imihango yari iteganyijwe gutangira mu masaha ya nyuma ya saa sita yatangiye mu ijoro, nk’uko twabibwiwe na mugenzi wacu wari uhari icyari kigamijwe n’ugutuma abigaragambya bari bategereje Perezida Kagame barambirwa bakagenda.

Mbere y’uko Perezida Kagame yinjira habanje imiziki ya ba Mihigo Chouchou na Masamba wingingiraga abantu gukoma amashyi no kuririmba ariko ubona abantu batabishaka.

Nyuma y’ibipindi bya Mushikiwacu aha ibihembo abahagarariye za kominote zo mu Bwongereza na Claver Gatete wabiraga icyuya nk’uri muri Sauna, Umudamu wa RDB witwa Akamanzi tutibagiwe umucancuro Andrew Mwenda n’umupasiteri witwa Munyaneza wateye amasengesho, Perezida Kagame yashyize araza nko mu ma saa mbiri z’ijoro ariko abanzirizwa n’umufasha we Jyeneti n’urubyaro rwe.

Mzee Kijyana yari yijimye iryinyo yarishyize ku rindi yazinze umunya ndetse ubona yariye umwanda rwose. Habanje umwana wiga mu Bwongereza avuga ijambo akurikirwa n’umudamu wari uhagarariye Diaspora hatahirwa umudamu w’umunyamerika wari wibereye mu byashara by’ikawa y’u Rwanda.

Nyuma hakurikiye Ambasaderi Nkurunziza aha ikaze mwene Asteriya, wavuze ijambo nk’uko bisanzwe yikoma ibihugu ngo byahagurutse bigateranira u Rwanda bikarubeshyera ndetse ngo banarwikoreza ibibazo byabo. Muri make dore ibyo yavuze:

Perezida Kagame amaze gusuhuza ati nimwicare tuganire. Abanza gushima ko baje ari benshi, ko ari imfura kandi ko n’incuti z’u Rwanda ziri aho zingana n’abanyarwanda, ko na zo ari imfura.  Ati icyo nabitiye imfura:”Reka mpere ku mateka y’ejobundi, dusanzwe duhura tukavuga byinshi tukajya inama, tukagira n’imigambi duhuriyeho yo kubaka, aliko ibyo byose ubimenya neza mu bibazo, iyo hari ibibazo, niho umenyera intambwe abantu bateye, imfura ntihunga, imfura no mu bibazo ntihemuka.

Mu mwaka ushize igihugu cyahanganye n’ibibazo bitagiturutseho; kitirirwa ibibazo biturutse ahandi, isi irabitwikoreza turabiheka, twarabihekeshejwe kuko byari biremerereye abari bakwiye ku bikemura cg se ba nyirabyo, twebwe nk’u Rwanda, dufite ibibazo byacu tutakwitirira undi, tukishakamo ibisubizo byo kubikemura, aliko kutwikoreza ibibazo by’abandi ntabwo ari byo (amashyi).

Usibye kutwikoreza ibibazo by’abandi bitari byo tutazanemera, buri muntu, buri gihugu, bagira ubuzima bwabo, nta watuberaho ubuzima bwacu, ubuzima bwacu ni twe tugomba kububa, icyo nshaka kuvuga ni iki?

Buri muntu wese afite ubuzima bwe, ntabwo wabaho ubuzima bwawe ngo ubeho n’ubundi, ngo wongere imyaka 70 ku yawe uyimubereho, ntiwabaho uko ubayeho, ngo n’urangiza uze untegeke uko ngomba kubaho.

Icyo si ikibazo cy’u Rwanda gusa, ni ikibazo dusangiye n’abandi banyafrika, aliko kubera ibibazo by’amateka yacu, twize isomo, ritubwira ngo buri wese akwiye kubaho ubuzima bwe, buri wese akwiye kwigira akigenera, ibyo ntabwo tubisangiye n’abanyafrika bandi nk’ikibazo, dukwiye no kubisangira na bo nk’igisubizo.

Bityo rero umwaka ushize isi yose yaduteraniyeho, ari abanyamakuru, ari abayobozi, ab’imiryango mpuzamahanga, baragambana bavuga ko bagomba guhagurukira u Rwanda, aliko kera, ubundi u Rwanda ni ruto, aliko uwo munsi namenye ko atari ruto, aho abantu bose baruhagurukiye bakarushakaho umugabane, bivuze ko atari ruto, impamvu atari ruto, ni abantu, ni mwebwe abanyarwanda, ntabwo ari ubugali bw’igihugu, ni abantu. Abantu bagira ibibazo bakabyemera bakemera guhangana na byo ntibabyitirire abandi, ikibazo ufite iyo ukigize icyawe, ukemera guhangana na cyo, uragikemura. ibibazo u Rwanda twagize, twabigize ibyacu, ibisubizo ni twe bighomba kuvamo, ibisubizo bishingira ku kwiha agaciro, mujya mwumva ikintu cy’agaciro buri munsi, nta wundi waguha agaciro, iyo wiyubashye, ukubaha n’abandi, ‘abandi barkaubaha.

Iyo wiyandaritse, uba wiyimye agaciro, nta wundi ukaguha. bya bindi batugemurira bakaduha imfashanyo bakadutera inkunga, ntawe ugutera inkunga y’agaciro, ntabaho, buri wese arakiha, ni naho haviriyemo mu gukemura icyo kibzo cy’umwaka ushize, abanyarwanda mu gihugu, ababa hanze, inshuti z’u Rwanda, bagiye hamwe baravuga bati reka duhangane n’ibi bibazo, ndetse n’ikimenyimenyi haza igitekerezo cyo kubura uburyo, abaduteraga inkunga barayihagaritse, turavuga ngo reka dushyireho ikigega, abanyarwanda barabyitabira rugikubita.

Wari wabona aho ubwira abantu, uti reka dushyireho ikigega, hari umuntu wabivuze neza ejobundi aho nari ndi muri Amerika, umunyamerika ati reka mbabwire uko ibyo mu Rwanda ari amayobera, leta yabwiye abaturage ngo bazane amafaranga tuyashyire hamwe, ati abanyarwanda bose bariruka barayatanga, ati nta hantu birabaho kw’isi. Ngo zana amafaranga tuyashyira hamwe, ati agahera ko ayavana mu mufuka akayatanga, ati icyo bivuze ni ikizere, abanyarwanda bafitiye abayobozi babo, ati ni ikizere abanyarwanda bifitiye mu buryo bwo guhangana n’ibibazo byabo. Mu meza abiri, bazanye amafaranga arenze miliyoni 37 z’amadoalari., ubu arakabakaba miliyoni 44, ntibabaza ngo amafaranga yacu, barizeye. Hari umuturage watanze itungo rye, bati ko uritanze uzabeshwaho ni iki, ati nzabeshwaho n’agaciro nihaye. Yarayitanze aliko ariho, kandi ariho neza kurusha uko yari ameze mbere. Ibyo ni umutima wabanyarwanda, ni bwa bupfura navugaga.”

Ahandi perezida Kagame yibukije urubyiruko gukora uko rushoboye, kugira rubone uko rwiga. Ati mujye mwiga kandi mutekereza guhanga umulimo kurusha uko mwakwishyuza ugomba kuwuguha. Niko bikwiye kumera mu bitekerezo, gutekereza guhanga umulimo.

Agarutse kw’ihagarikwa ry’imfashyanyo n’uburyo bamwe na we arimo babyakiriye n’uburyo bimutangaza, n’uko perezida ati “Erega twese tukarakara ngo baduhagarikiye imfashanyo, harya ubwo iyo neza ituruka he? Byaba bitabonetse tugatongana, ngo imfashanyo kuki itaje? Wakoze iki? Kuki umuturage w’ikindi gihugu agomba gutunga abanyarwanda? Iyo uhinduye imyumvire, ukumva ko ntawe ugufitiye umwenda,(amashyi), icyo gihe ibyo bitekerezo bigomba kugukoresha ibyo ari byo byose ngo wibesheho.

Navuze ibintangaza kuri twe, reka mvuge n’ibintangaza bireba abo bandi, ku bandi mbabwiye nti nimupfashe kuri ubu buryo, bakavuga ngo uyu ng’uyu aravuga iki? Ubwo bo baba bahishe iki, kandi dushaka kubafasha ngo tubave ku mugongo, ngo oya, komeza utubere umuzigo.

Ni nk’abantu uko babaho, umubyeyi abyara umwana akamwonsa, akagera aho akamucutsa. Umubyeyi ushaka gukomeza konsa umwana ukuze, hari ikibazo kandi ku mpande zombi, umubyeyi akonsa umwana, n’umwana nawe akumva agomba gukomeza guhekwa kandi ari umugabo.

Ntabwo abanyarwanda n’abanyafrika twabaho dutyo. kandi, abanyafrika, dufite ubwenge nk’abandi, dufite amaboko, aliko turusha abandi umutungo, aliko kubera ko hari icyo tubuze, imitekerereza na politiki mbi, uwo mutungo ukiza abandi bantu, bakagaruka bakadutunga ndetse bakadukubitira kudutunga, cg se bakagutungira kugukubita.”

Perezida Kagame akomereje ku byabereye Oxford. Ati nagiye yo kuvuga nsanga abanyafrika, those fellows, ngo barigaragambya kuri jyewe, bafite amagi baterana aliko barayakeneye. Ubabajije uti mwaje hano mute, cg uti ukora he, biragoye kugira ngo bagusobanurire. Icya 2, barambaza ibibazo bya Kongo, reka nkubwire n’iyo nza kuba mbizi nabisubiza, barazira iki kubimbariza hano babimbarije muri Kongo? The eggs they need to eat. Freedom for being nothing?”  . Aha Kagame yiyibagije ko no mubaje kumusanganira muri Kagame day hari benshi wabaza uko bageze i Burayi niba banakora ngo babone icyo bagusubiza!

Mu mwanya w’ibibazo rwose Kagame yikijije abantu kuko nk’uko byagaragaye ibisubizo yatanze ni bike cyane mbese yari yabaciye amazi wabonaga ashaka kurangiza umuhango ngo yigendere, uretse ko habuze umuntu n’umwe ubaza ikibazo gifatika, ariko ntabwo twabura kuvuga ku dushya twagaragaye muri ibyo bibazo:

- Ruhamanya Vincent wigeze kuba Ministre mu Rwanda ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana wari waturutse mu Buhorandi yisabiye umwanya avuga ko abanyarwanda bari mu mahanga babuze akazi uretse bamwe na bamwe bagize Imana bakakabona!

-Murumuna wa Jonathan Musonera (umwe mu bayobozi ba RNC) witwa Martin Rutagambwa yatse ijambo yitandukanya na mukuru we yisabira ko Leta yamufasha kubona abajya bamufasha gukora imashini ze mu gihe zapfuye ngo yashoye mu Rwanda hafi miliyoni hafi 200. Abantu benshi baguye mu kantu bibaza niba tutageze muri bya bihe bya nyuma bivugwa muri bibiliya aho umuvandimwe azajya yihakana undi, umubyeyi azajya yihakana umwana yibyariye! Perezida Kagame mu gusubiza Rutagambwa uwo muvandimwe wa Musonera, yabanje kumushimira ko yitandukanije n’ikibi, naho ku bushobozi bwo gusana imashini yakohereza mu Rwanda, ngo baracyabyigaho, aliko ngo yifashishije RDB bamufasha kubona abasana izo mashini ziramutse zipfuye.

-Kuri Karangwa Hussein wasabye ko perezida yaziyongeza manda, yamubwiye ko bazakomeza iby’amajyambere, bakazaba baganira ku bizaba muri 2017 na nyuma yaho.

-Uwitwa Habimana Yunusu we yashimangiye ko yavuye muri RNC ndetse abitangira umugabo imbere ya Kagame mu gihe nta kwezi gushize abwiye abantu yari yasuye ko Kagame yarangiye ari mu bihe bye baya nyuma!

-Uwitwa Kageruka yabajije niba Diaspora itahagararirwa mu nteko ishingamategeko, ariko igisubizo yahawe ntabwo cyari gisobanutse na busa.

-Umudamu wavuye muri Sweden we ngo yatoye Kagame 200 ku ijana akaba yari afite ikibazo cya musaza we bagongeye inka i Nyagatare yagera mu rukiko agatsindwa

-Umuguinéen n’umumalienne bo basabye Kagame kubabwirira ba Perezida babo bagakora nkawe!

-Umuzungu w’umwongereza we yabajije uko mu Rwanda babigenje ngo bave mu bukene kandi we amaze imyaka irenga 20 akora kandi akiri umukene!

-Umuhinde w’umusaza ngo wo kwa Malidadi we yavugaga ikinyarwanda cy’umwimerere ndetse avuga ukuntu akunda u Rwanda!

-Umunyamahanga yabajije niba u Rwanda rushimwa uyu munsi rudashobora kuba nka Zimbabwe nayo yashimwaga mu minsi ishize ubu ikaba igeze aho umwana arira nyina ntiyumve, Kagame nawe yamuhaye igisubizo cya nyirarureshwa ambwira ko Zimbabwe n’u Rwanda bitandukanye etc..

-Umudamu umwe yabajije impamvu badahabwa ibyangombwa kandi ari abanyarwanda, Kagame yamusubije ko nta gihugu kw’isi gitanga ibyangombwa ku buryo bworoshye nk’u Rwanda, ariko amubwira ko uhabwa ibyangombwa hari ibibazo agomba kubazwa kandi abanyarwanda bose ntabwo babazwa ibibazo bimwe! Ndetse Kagame yamubajije niba atari muri babandi batinya kwinjira muri za Ambasade z’u Rwanda! Umuntu akaba yakwibaza niba abanyarwanda batareshya imbere y’amategeko!

Mu gusoza Perezida Kagame yasohotse abanje gukora mu ntoki za bamwe mu banyacyubahiro bari aho agenda ukwe asize Jyeneti Nyiramongi inyuma, ibyo byaherekezwaga n’indirimbo ya King James waririmbiraga kuri CD!

Ngayo muri make aya Kagame day i London!

Marc Matabaro


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>