Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Boniface Benzinge yatangije Petition yo gusaba ko Umwami atatabarizwa i Rwanda

$
0
0

Nyuma y’amasaha make hasohotse itangazo ryavugaga ko umwami Kigeli V Ndahindurwa azatabarizwa aho yimiye ni ukuvuga i Mwima i Nyanza ariko ntibavuge igihe bizabera.

Abashyize umukono kuri iryo tangazo ryandikiwe i Washington DC bakaba bari Speciosa Mukabayojo, mushiki w’Umwami Kigeli wa gatanu Ndahindurwa na Christine Mukabayojo, Kigeli abereye se wabo. Ubu noneho ibintu bisa nk’ibyahindutse ukundi.

Umukarani w’umwami Kigeli V Ndahindurwa ndetse akaba yari n’umuvugizi we Boniface Benzinge yatangije igikorwa cyo gusaba imikono abantu ngo yamagana ko umwami yatabarizwa mu Rwanda. (Petition)

Iyo Petition iragira iti:

“Abanyarwanda benshi baribaza impamvu Kagame akeneye Umwami atakiriho, ubundi kandi umwami yasabye kamarampaka kugirango atahe hamwe nizindi mpunzi ziri hanze Kagame arayimana.

Umwami yasabye ko azatabarizwa hanze yu’Rwanda akazataha aruko abanyarwanda bose batashye none Kagame arakoresha umuhisi numugenzi ngo bamufashe gucyura umugogo w’umwami.

Banyarwanda Banyarwandakazi nimusinye petition abemera ko umwami atabarizwa hanze kugeza amahoro abonetse nkuko aricyo cyifuzo cye.”

Mushobora kubona iyo Petition mukoresheje uyu mushumi>>>

The Rwandan


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>