Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

AMAKURU Y’ISHYAKA ISHEMA : Hasigaye iminsi 13 gusa ! Igitaramo cyo guherekeza kizabera ROUEN.

$
0
0

Hasigaye iminsi 13 gusa ISHYAKA ISHEMA rigasesekara i Kigali.

Hagati aho, dukomeje kunoza imyiteguro :

* Amakipe anyuranye y’Ishyaka ISHEMA abarizwa hirya no hino akomeje gukusanya inkunga yo gushyigikira gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda , kwandikisha Ishyaka ISHEMA no kuzitabira amatora y’Umukuru w’igihugu yo mu 2017 n’ay’Intumwa za rubanda yo mu 2018.

*Ikipe izajya mu Rwanda ijyanye n’umukandida yarangije kwitegura, icyo itegereje ni italiki gusa.

*Ikipe y’ikubitiro y’urubyiruko ruri mu Rwanda izasanganira Padiri Thomas NAHIMANA n’abo bazajyana nayo yarangije kwitegura no kwiyemeza .

Tuboneyeho akanya ko kurarika abakunzi b’Ishyaka ISHEMA mu gitaramo cyo guherekezaPadiri Thomas NAHIMANA n’ikipe bazajyana kizabera mu mujyi wa ROUEN ho mu Bufaransa, ku Cyumweru taliki ya 20/11/2016.

*Kizabera kuri iyi adresse:

Maison des Associations, 11 Avenue Pasteur 76000 ROUEN

*Kizatangira saa munani z’amanywa (14:00). 

Abifuza kuganira nawe muzaze mwisanga. Tuributsa kandi ko kubera uburemere bw’imirimo n’inshingano zidutegereje, inkunga ya buri wese iracyakenewe, ababishoboye muzayitwaze.

Dukomeze twese duharanire impinduka nziza mu Rwanda kandi nta cyiza cyaruta kurwanira ko abenegihugu bose « bahabwa amahirwe angana ».

GATESIRE Theodetta,

Umuyobozi w’Ibiro bihoraho( Secretariat permanent)

ISHEMA ry’u Rwanda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles