Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2016, aravuga ko Dr Joseph Nkusi washinze urubuga SHIKAMA ubu afungiye muri Gereza ya Kimironko nyuma yo kwirukanwa n’abayobozi b’igihugu cya Norvège bamuganisha mu Rwanda.
Bimenyerewe ko abantu birukanwa n’ibihugu by’amahanga bakunze kwakirwa n’abanyamakuru uruhuri ndetse hakabaho n’ikimeze nk’iterabwoba no kwifotoza ku bashinze umutekano ba Leta y’u Rwanda ubwo baba batwaye aboherejwe n’ibihugu by’amahanga amaguru asa n’adakora hasi n’amapingu rugeretse.
Kuri Dr Nkusi siko byagenze yagejejwe mu Rwanda mu kintu gisa nk’ibanga rikomeye, amakuru The Rwandan yashoboye kubona ni uko Dr Nkusi yanagejejwe imbere y’ubucamanza, ubushinjacyaha bukamurega ibyaha bitandukanye birimo ngo no gusebya igihugu n’abayobozi bacyo.
Dr Nkusi wari waratse ubuhungiro mu guhugu cya Norvège bivugwa ko yimwe ubuhungiro kubera impamvu zidasobanutse neza ariko bamwe bakeka ko zishingiye kuri politiki y’ivanguraruhu no kurwanya abimukira ifitwe na bamwe mu bafata ibyemezo mu gihugu cya Norvège tutibagiwe ko na bamwe muri bo baba badasobanukiwe neza n’ikibazo cy’u Rwanda.
Kuba harabaye ibanga kuri iri jyanwa rya Dr nkusi bikekwa ko ari uburyo abafashe icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda basa n’abumvikanyeho n’abayobozi b’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda induru z’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’iharanira uburenganzira bw’impunzi muri Norvège.
Dr Nkusi yamenyekanye cyane kubera ikinyamakuru Shikama ndetse yagiye yumvikana kenshi kuri Radio BBC Gahuza Miryango asobanura ikibazo cy’intambara yo guhirika Perezida Kadhafi muri Libiya dore ko yize no muri icyo gihugu imyaka myinshi.
Dr Joseph Nkusi kandi yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare ndetse aba n’umurwanashyaka w’imena w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda rya Padiri Thomas Nahimana mbere yo kurisezeramo.
Marc Matabaro
Email: therwandan@ymail.com