Mu kiganiro yagiranye na La Nouvelle Relève, ikinyamakuru cya ORINFOR cyandikwa mu rurimi rw’igifaransa, Général Major Paul Rwarakabije, umuyobozi mukuru w’amagereza mu Rwanda, akaba yarahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za FDLR, Forces combattantes Abacunguzi (FOCA), Paul Rwarakabije asanga ngo ibyatangajwe na Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Mrisho Kikwete ari igitutsi ku Rwanda ukurikije intambwe u Rwanda rumaze gutera mu nzego nyinshi zitandukanye!
Rwarakabije asanga ngo kugereranya uko ibintu bimeze mu Rwanda no muri Congo cyangwa Uganda ari ukwirengagiza ukuri.
Uwo mugabo wahoze ari umujandarume mu Nzirabwoba n’ubwo atarahamba umugore we n’abana be mu cyubahiro, we asanga intambwe ngo zimaze kugerwaho mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, imiyoborere myiza, gucyura impunzi za mbere na nyuma ya 1994 n’ibindi.. ngo zishimishije. Ngo kugereranya ibyo bihugu n’u Rwanda n’ukugereranya ibitagereranywa.
Kuri uwo mujenerali wahoze ategeka ingabo za FDLR, ngo u Rwanda rwerekanye ubwisanzure muri politiki, ngo nta muntu ubuzwa uburenganzira bwe ku gihugu cye! Ngo ayo magambo ya Perezida wa Tanzaniya ni ukwirengagiza ku bushake intambwe yatewe n’u Rwanda!
Rwarakabije akomeza avuga ko Perezida Kikwete, nka Perezida w’igihugu cy’abaturanyi kandi kiri mu muryango w’ibihugu bya Afrika y’uburasirazuba (EAC) ari mu bantu bafite amakuru ahagije ku nzitizi u Rwanda ruhura nazo n’uburyo u Rwanda rushaka ibisubizo bijyanye n’izo nzitizi. Ngo amagambo ya Perezida Kikwete aratangaje cyane.
Si ibyo gusa kuko ngo Rwarakabije asanga Perezida Kagame yarabaye imfura akitwara neza agaceceka amaze kumva amagambo ya Perezida Kikwete, ngo n’imyitwarire myiza yafasha muri diplomasi! (Aha Rwarakabije yibagiwe ko Kagame yahise atuma Mushikiwabo!)
Bwana Rwarakabije asanga ngo ivangura ry’amoko, amacakubiri, guheza abandi ari byo byaganishije kuri jenoside yakorewe abatutsi! Ngo kugirana ibiganiro na FDLR byaba ari ugusenya ibyagezweho byose mu nzira yo kongera kubaka u Rwanda.
Marc Matabaro
The Rwandan