Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

RNC yamaganye iraswa rya Me Nzamwita Toy

$
0
0

ITANGAZO

Ihuriro Nyarwanda, RNC ryamaganye iraswa rya Me Nzamwita Toy ryamenyekanye kuwa 31/12/2016. Biravugwa ko Me Nzamwita yishwe na Polisi ubwo yangaga guhagarara kuri bariyeri.

Ihuriro Nyarwanda ririfuza kumenyesha abanyarwanda ko ritemera itangazo rya Polisi ku iraswa rya Me Nzamwita kubera kuvuguruzanya kwagaragaye mumagambo ya Polisi n’ amakuru yatanzwe ku iyicwa rya Me Nzamwita.

Tuributsa kandi abanyarwanda ko Me Nzamwita yishwe akurikiye umukobwa wari uzwi kw’izina rya Wawa Safari umwana wa Nziza wakoraga ku kibuga cy’ Indege I Kanombe wishwe bikavugwa ko yazize impanuka y’ Imodoka. Wawa akaba hari amasano yari afitanye na Me Nzamwita.

Si ubwa mbere Leta y’ u Rwanda ikoresheje inzego z’ Umutekano ihanishije igihano cy’ Urupfu bidaciye murukiko, yarangiza ikabyitirira impanuka cyangwa gushaka gutoroka inzego za Polisi. Rwigara yarishwe bavuga ko ari impanuka, Dr. Gasakure yarishwe, polisi itangaza ko yishwe ashaka gutoroka. Mugemangango yarishwe Polisi itangaza ko yari ashatse gutoroka, ndetse n’ abandi benshi tutarondora muri iri tangazo. Ntanarimwe Polisi yigeze yerekana abagize uruhare muri ayo marorerwa ngo maze bagirwe abere n’ Inkiko.

Leta y’ u Rwanda ihora yigamba ko inzego z’ Umutekano zikora akazi kinyamwuga, mugihe abanyarwanda bakomeje kwica bunyamaswa hitwaje ko bagiranye amakimbirane n’ inzego z’ umutekano ndetse Polisi ntigire n’ Ikimwaro cyo kuvuga ko umupolisi ukora kinyamwuga yibeshye akarasa umuntu ariko yashakaga kurasa amapine y’ Imodoka, cyangwa gusobanura ko umuntu udakurikije amategeko yo mumuhanda ashobora guhanishwa kuraswa.

Mu Ihuriro Nyarwanda nubwo twamaganye twivuye inyuma iyi myitwarire ya Leta y’ u Rwanda y’ urukozasoni, tuzi neza ko itazacika kuri iyi myitwarire nkuko yakomeje kubigaragaza igihe cyose. Akaba ariyo mpamvu dukangurira abanyarwanda bose kwitandukanya n’ iyi Leta ndetse tukamagana umugambi wa Prezida Kagame wo gushaka kwiyongeza indi manda igamije kuduhoza mubyunamo bidashira.

Nubwo tudafite icyizere nk’ Icy’ urugaga rwabavocat bo mu Rwanda basaba ubutabera ku uwishe Me Nzamwita, dushyigikiye ko banze guceceka nyuma y’ urupfu rwa mugenzi wabo, kuko mugihe tugezemo kwishyira hamwe ari intwaro ikomeye.

Ihuriro Nyarwanda, RNC kandi rikomeje kwibutsa Leta y’ u Rwanda ko tuzakomeza guharanira impinduka kugeza igihe u Rwanda ruzabonera ukwishyira ukizana n’ ubwisanzure, kandi ko impinduka ari ntakabuza.

Tuboneyeho akanya ko kwihanganisha umuryango wa Me Nzamwita n’ abamukunda bose.

Turayishimye Jean Paul
Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda
Tel: 5083358771
Email: jpturayishimye@yahoo.com
info@rwandanationalcongress.us


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>