Nyuma y’iburizwamo rya kabiri rya Padiri Thomas Nahimana ryo gutaha mu Rwanda, Umunyamakuru Tharcisse Semana yaganiriye n’abantu batandukanye harimo n’abanyapolitiki bagira icyo babivugaho. Abantu benshi bavuga ko n’ubundi byari ukwigerezaho kubera ko inzitizi zari zaramubujije umbwa mbere kugere i Kigali zari zitaravaho. Igitekerezo gishya yazanye cyo gushyiraho ”Guvernoma (Leta) ya Opozisiyo yo mu buhungira nacyo bagize icyo bakivugaho muri iki kiganiro. Hari abavuga ko iri inzira ya bugufi yo kwikura mu kibuga kandi bitari bikwiye kubera intera n’ikizere abantu bari bamaze kumugirira nk’umunyapolitiki ukibyiruka. Ese ninde ufite ukuri: Padiri Thomas cyangwa abatekereza gutya? Amateka mu minsi mike azatumara amatsiko
↧