Nejejwe n’inyandiko ya Dr. Gasarasi inyeretse ko imfura zitashize. Nzi neza ko inyandiko yanjye yababaje benshi none ni byiza ko hari umuntu usubizanyije ineza akaba ampaye n’umwanya wo gusobanura neza imitekerereze yanjye nari nanditse, ariko kubera amateka yacu abantu bamwe ntibanyumve neza.
Icyo nashakaga kwerekana ni uko ibyabaye kuri padiri Nahimana Thomas, ari byo byabaye kuri Kigeli Ndahindurwa. Ni ibintu byibukije amateka kandi bigaragara ko nta heza biganisha, niba ari ukugirango abantu bishyurane uko basimburanye ku ngoma. Nkubu hari abantu nabo bumva guheza hanze Nahimana Thomas, ari moralement juste kubera imvugo ye ibibutsa amateka ataborohereza. Ni ko kuvuga nti dusenge ngo ubwami bw’Imana buze.
None nagirango muzambwirire uyu Dr Gasarasi ko rwose nanjye nemera ko ingoma ya cyami yahemutse ndetse ni nacyo cyayivanyeho. Ibyo nabivuze mu muvugo ndetse ntibyashimishije abantu, ariko ni ukuri. Hari hakenewe change, abantu bari barushye ndetse no munzu y’abahindiro hari abari babayeho nabi bazira ubutegetsi bubi. Gusa uburyo bwo gukuraho ubwami ntibwabaye bwiza, nubwo kubibwira umuntu wari urushye icyo gihe, akagira amahirwe agacishamo agatendo ke ko kwigobotora cyami, biba bisa nko kumutoneka. Ariko rero agomba kumenya ko ibyo bintu bizagira ingaruka. Akaba ariyo mpamvu twajya dukora ibintu bitazana ingaruka nk’izi tubona ubu, biteganya ejo hazaza heza kuri buri wese.
Jyewe kuba nsenga nti Mana, ubwami bwawe buze, mba mvuga ubwami bw’Imana nkuko Mutara Rudahigwa yabishatse mu 1946. Ntabwo nshaka ubwami nkuko bwahozeho na Kalinga yabwo, ibyo ni ibintu navuganye na Kigeli ndabimubwira ko bitazongera no kubaho. Jye ntamuntu ntinya kubwira icyo ntekereza kimvuye ku mutima, ni nayo mpamvu mbwira abasimbuye ubwami bose kugeza aya magingo ko nabo ibyabo birangiye. Bakoze nabi nibigendere, inyabutatu nyarwanda ntituzabakumbura. Sinemera ubwami bwa cyera ko bwagaruka, na Repubulika nyanga n’umutima umwe, bitabujije ko abantu babyemera bigeragereza mu bwisanzure bwabo no gusarura aho babibye rugeretse.
Gusa sinarangiza ntavuze mu bwisanzure bwanjye, ibyo nemera bizagirira abanyarwanda bizera bose akamaro. Ko tutazahabwa Umwami twisabiye, Imana ni yo izatwiyoborera. None bavandimwe, aho kwirirwa dupfa za Karinga na za Repubulika nazo zitabaho mu Rwanda ko ari abami bigendera, mwavuze muti Mwami Imana ngwino utwiyoborere, babami twisabiye baratumaze, natwe ubwacu turi intagondwa ntitukinumvikana, dutabare?
Thomas Sankara Habyalimana