Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

17-19 GASHYANTARE 2017, UMWIHERERO WO GUSHYIRAHO GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO 

$
0
0

1. Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yangiye Intumwa z’Ishyaka ISHEMA ryu Rwanda ziyobowe na Padiri Thomas NAHIMANA kinjira mu Rwanda ku matariki ya 23/11/2016 na 23/01/2017, bakabuzwa batyo uburenganzira bw’abenegihugu bwo gutura urwababyaye no kurukoreramo ibikorwa bya politiki bemererwa n’amategeko igihugu kigenderaho ;

2. Nk’uko twabibamenyesheje kandi mu matangazo atandukanye twatanze guhera tariki ya 23 Mutarama 2017 twatangiye ibiganiro n’abagize opozisiyo y’u Rwanda twungurana ibitekerezo.

3. Bityo rero :

A. Umwiherero w’Abanyarwanda 30 biyemeje gutangiza guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro watangiye ejo kuwa gatanu tariki ya 17/01/2017, uzarangira tariki ya 19/01/2017. Urabera mu murwa mukuru w’Ubufaransa, Paris.

B. Imyanzuro izafatirwamo ndetse n’urutonde rw’abazaba bagize iyo guverinoma bizatangazwa kuwa mbere tariki ya 20/01/2017 ku isaha ya saa yine za mu gitondo (10h00) za Paris.

C. Dushimiye abakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye n’umusanzu wabo kugira ngo u Rwanda rugere ku buyobozi bwa rubanda kandi bushingiye kuri Demokarasi.

Jeanne MUKAMURENZI


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>